Ibyanditswe bitagatifu
Kopi ya 2


Kopi yavanywe mu Gitabo cya Aburahamu

No. 2

Kopi ya 2

Igisobanuro

Ish. 1. Kolobu, bisobanura ikiremwa cya mbere, cyegereye cyane selesitiyeli, cyangwa aho Imana ituye. Iya mbere mu buyobozi, iya nyuma mu bijyanye n’igipimo cy’igihe. Igipimo cy’igihe kijyana n’igihe selesitiyeli, icyo gihe selesitiyeli kikaba kigaragaza umunsi mu mukono. Umunsi umwe muri Kolobu ungana n’imyaka igihumbi ukurikije igipimo cy’iyi si, Abanyegiputa bita Jahohe.

Ish. 2. Iruhande rwa Kolobu, hari icyiswe n’Abanyegiputa Olibulishi, kikaba aricyo kiremwa kinini ngenga kiri hafi ya selesitiyeli cyangwa ahantu Imana iba, ikagira nayo urufunguzo rw’ububasha, bufitwe n’indi mibumbe; nk’uko Imana yabihishuriye Aburahamu, ubwo yaturaga igitambo ku rutambiro, yari yarubakiye Nyagasani.

Ish. 3. Yakorewe gushushanya Imana, yicaye ku ntebe yayo, yambaye ububasha n’ubushobozi, n’ikamba ry’urumuri ruhoraho ku mutwe wayo; bishushanya na none Amagambo Fatiro ahebuje y’Ubutambyi Butagatifu, nk’uko byahishuriwe Adamu mu Busitani bwa Edeni, ndetse na Seti, Nowa, Melikisedeki, Aburahamu, n’abo Ubutambyi bwahishuriwe bose.

Ish. 4. Ihwanye n’ijambo ry’Igiheburayo Rukeyangi, bisobanura ikirere, cyangwa isanzure y’amajuru, na none ni umubare, mu Kinyegiputa bisobanura igihumbi; uhwanye n’igipimo cy’igihe cya Olibulishi, aricyo kingana na Kolobu mu mihindukirire yayo n’igipimo cy’igihe cyayo.

Ish. 5. Witwa mu Kinyegiputa Enishigodoshi; uyu nawo ni umwe mu mibumbe iyobora, kandi uvugwa n’Abanyegiputa ko ari Izuba, kandi ukura urumuri rwawo kuri Kolobu rubifashijwe na Kevanirashi, arirwo Rufunguzo ruhebuje, cyangwa, mu yandi magambo, ububasha buyobora, aribwo buyobora indi mibumbe cumi n’itanu itimuka cyangwa inyenyeri, kimwe na none na Fulowesi cyangwa Ukwezi, Isi n’Izuba mu mihindukirire yayo buri mwaka. Uyu mubumbe ubona ububasha bwawo ubifashijwemo na Kilifolozisi, cyangwa Hakokabimu, inyenyeri zihagarariwe n’imibare 22 na 23, ihabwa urumuri ruvuye mu mihindukirire ya Kolobu.

Ish. 6. Irashushanya iyi si mu bice byayo bine.

Ish. 7. Irashushanya Imana yicaye ku ntebe yayo, ihishurira mu majuru amagambo Fatiro y’Ubutambyi ahebuje, ndetse n’ikimenyetso cya Roho Mutagatifu cyahawe Aburahamu, mu ishusho y’inuma.

Ish. 8. Ikubiyemo inyandiko zidashobora guhishurirwa isi, ariko zishobora kwakirirwa mu Ngoro Ntagatifu y’Imana.

Ish. 9. Ntikwiriye guhishurwa muri iki gihe.

Ish. 10. Kimwe n’iyi.

Ish. 11. Kimwe n’iyi. Niba isi ishobora gutahura iyi mibare, nimuyibiharire. Amena.

Amashusho 12, 13, 14, 15, 16, 17, 18, 19, 20, na 21 izatangwa mu gihe bwite gikwiriye cya Nyagasani.

Iri semura ryo hejuru ritanzwe mu rugero dufitiye uburenganzira bwo kubikora muri iki gihe.