Ish. 1. Umumarayika wa Nyagasani.
Ish. 2. Aburahamu ahambirwa ku rutambiro.
Ish. 3. Umutambyi w’ibigirwamana wa Elikena agerageza gutangaho Aburahamu igitambo.
Ish. 4. Urutambiro rw’igitambo cy’abatambyi b’ibigirwamana, ruri imbere y’imana za Elikena, Libina, Mahimakara, Korashi, na Farawo.
Ish. 5. Ikigirwamana cya Elikena.
Ish. 6. Ikigrwamana cya Libina.
Ish. 7. Ikigirwana cya Mahimakara.
Ish. 8. Ikigirwamana cya Korashi.
Ish. 9. Ikigirwamana cya Farawo.
Ish. 10. Aburahamu muri Egiputa.
Ish. 11. Yagenewe gushushanya inkingi z’ijuru, nk’uko Abanyegiputa babyumvaga.
Ish. 12. Rukiyangi, bisobanura ikirere, cyangwa isanzure hejuru y’imitwe yacu; ariko muri ibi bintu, mu birebana n’iyi ngingo, Abanyegiputa nibyo bavuze ko bisobanura Shamawu, kuba hejuru, cyangwa amajuru, biha igisubizo ijambo ry’Igiheburayo, Shamayemu.