Ibyanditswe bitagatifu
Aburahamu


Igice cya 3

Aburahamu amenya ibyerekeye izuba, ukwezi, n’inyenyeri yifashishije Urimu na Tumimu—Nyagasani amuhishurira kamere ihoraho ya roho—Amenya iby’ubuzima bwa mbere y’isi, ukwimikwa kwa mbere yo kuvuka, Iremwa, ugutoranywa k’Umucunguzi, n’imiterere ya kabiri ya muntu.

1 Kandi njyewe, Aburahamu, nari mfite Urimu na Tumimu, Nyagasani Imana yanjye yari yarampereye muri Uri ya Kaludaya;

2 Kandi nabonye inyenyeri, ko zabengeranaga cyane, kandi ko imwe muri zo yari hafi cyane y’intebe y’Imana; kandi hari nyinshi zibengerana zari hafi yayo.

3 Kandi Nyagasani yarambwiye ati: Izi nizo zitegeka izindi; kandi izina ry’inkuru muri zo ni Kolobu, kubera ko iri hafi yanjye, kuko ndi Nyagasani Imana yawe: Nashyizeho iyi ngiyi ngo igenge izindi zose ziri mu cyiciro kimwe n’iyo uhagazeho.

4 Kandi Nyagasani yambwiye, ko kubwa Urimu na Tumimu, Kolobu yakurikizaga uburyo bwa Nyagasani, mu bijyanye n’ibihe n’ibihembwe mu mihindukirire yayo; ko ihindukira rimwe ryari umunsi kuri Nyagasani, ukurikije uburyo bwe bwo kubara, rikaba imyaka igihumbi bijyanye n’igihe cyashyizweho aho uhagaze. Iyi niyo mibarire y’igihe ya Nyagasani, bijyanye n’imibarire ya Kolobu.

5 Kandi Nyagasani yarambwiye ati: umubumbe w’ikiva gitoya, muto kurusha utegeka umunsi, akaba ariwo utegeka ijoro, uri hejuru cyangwa uruta uwo uhagazeho mu byerekeranye n’imibarire, kuko igenda gahoro; ibi biri muri gahunda kubera ko ihagaze hejuru y’isi uhagazeho, kubera iyo mpamvu umubare w’igihe cyayo ni mutoya ku mubare w’iminsi, n’uw’amezi, n’uw’imyaka.

6 Kandi Nyagasani yaravuze ati: Ubu, Aburahamu, ibi bintu bibiri biriho, dore amaso yawe arabireba; uhawe kumenya ibihe by’imibarire, no gushyiraho igihe, koko, igihe cyashyizweho cy’isi uhagazeho, n’igihe cyashyizweho cy’ikiva kinini cyashyiriweho gutegeka umunsi, n’igihe cyashyizweho cy’ikiva gitoya aricyo cyashyiriweho gutegeka ijoro.

7 Ubu igihe cyashyizweho cy’ikiva gitoya ni igihe kirekire, ku byerekeranye n’imibarire yacyo, kurusha imibarire y’igihe cy’isi uhagazeho.

8 Kandi aho ibi bintu bibiri biri, hazaba ikindi kintu kibiruta, bivuga ko, hazabaho undi mubumbe ufite imibarire y’igihe izarushaho kuba miremire;

9 Kandi bityo hazabaho imibarire y’igihe y’umubumbe umwe iruta iy’undi, kugeza uje hafi ya Kolobu, iyo Kolobu ikaba ijyana n’imibarire y’igihe cya Nyagasani, iyo Kolobu ikaba yarashyizwe hafi y’intebe y’Imana, kugira ngo igenge iyo mibumbe yose iri mu rwego rumwe n’uwo uhagazeho.

10 Kandi wahawe kumenya igihe cyagenwe ku nyenyeri zose zashyiriweho gutanga urumuri, kugeza uje hafi y’intebe y’Imana.

11 Bityo njyewe, Aburahamu, navuganye na Nyagasani, amaso ku maso, nk’uko umuntu avugana n’undi; kandi yambwiye iby’imirimo amaboko ye yaremye;

12 Kandi yarambwiye ati: Mwana wanjye, mwana wanjye (kandi ukuboko kwe kwari kurambuye), dore, nzakwereka ibi byose. Kandi yashyize ikiganza cye ku maso yanjye, nuko mbona ibyo bintu amaboko ye yaremye, bikaba byari byinshi; kandi byagwiriye imbere y’amaso yanjye, kandi nashoboye kubona iherezo ryabyo.

13 Kandi yarambwiye ati: Iyi ni Shineha, niryo zuba. Kandi yarambwiye ati: Kokobu, niyo nyenyeri. Kandi yarambwiye ati: Oleya, niko kwezi Kandi yarambwiye ari: Kokawubimu, bisobanura inyenyeri, cyangwa ibimurika binini byose, byari mu isanzure y’ijuru.

14 Kandi hari mu gihe cya nijoro ubwo Nyagasani yambwiraga aya magambo: nzakugwiza, kandi urubyaro rwawe ruzagukomokaho, kimwe n’ibi, niba ushobora kubara umubare w’umusenyi, niwo uzaba umubare w’abagukomokaho.

15 Kandi Nyagasani yarambwiye ati: Aburahamu, nkweretse ibi bintu mbere y’uko ujya muri Egiputa, kugira ngo ushobore gutangaza aya magambo yose.

16 Niba hariho ibintu bibiri, kandi kimwe kiri hejuru y’ikindi, hazabaho ibintu bikomeye kurushaho hejuru yabyo; kubera iyo mpamvu Kolobu niyo ihebuje kuri Kokawubimu yose wabonye, kubera ko niyo inyegereye cyane.

17 Ubwo, niba hari ibintu bibiri, kimwe hejuru y’ikindi, kandi ukwezi kukaba hejuru y’isi, ubwo birashoboka ko hariho umubumbe cyangwa inyenyeri hejuru yako; kandi nta kintu na kimwe Nyagasani Imana izagambirira gukora mu mutima wayo itazakora.

18 Ibyo aribyo byose yaremye inyenyeri nini cyane, kimwe; na none, niba hariho roho ebyiri, kandi imwe ikagira ubwenge bwinshi kuruta indi, nyamara izi roho zombi, nubwo imwe ifite ubwenge bwinshi kuruta indi, nta ntangiriro zigira; zarabayeho mbere, ntizizagira iherezo, zizabaho na nyuma, kuko ni nolumu, cyangwa zihoraho.

19 Kandi Nyagasani yarambwiye ati: Ibi bintu bibiri biriho, ko hariho roho ebriri, imwe ikaba ifite ubwenge bwinshi kurusha indi; hazabaho indi izirusha zombi ubwenge; ni njyewe Nyagasani Imana yawe, mfite ubwenge bwinshi cyane kubarusha bose.

20 Nyagasani Imana yawe yohereje umumarayika wayo kukugobotora mu maboko y’umutambyi wa Elikena.

21 Ntuye hagati yazo zose; kubera iyo mpamvu, ubu, namanutse ngusanga ngo ngutangarize imirimo amaboko yanjye yaremye, aho ubushishozi byanjye bubirenze byose, kuko ntegeka mu majuru hejuru, no mu isi hasi, mu bushishozi bwose n’ubwitonzi, ntegeka ubwenge bwose amaso yawe yabonye uhereye ku ntangiriro; namanutse mu ntangiriro hagati y’ubwenge bwose wabonye.

22 Ubwo Nyagasani yari amaze kunyereka njyewe, Aburahamu, ubwenge bwaremwe mbere y’isi yariho; kandi hagati y’ibi byose harimo byinshi by’abakomeye n’imfura.

23 Kandi Imana yabonye ko izi roho zari nziza, nuko ihagarara hagati yazo, maze iravuga iti: Izi nzazigira abategetsi banjye, kuko yahagaze mu zari roho, kandi yabonye ko zari nziza, maze arambwira ati: Aburahamu, uri umwe muri zo, watoranyijwe mbere y’uko uvuka.

24 Kandi hari uhagaze muri zo wasaga n’Imana, nuko abwira izo bari kumwe ati: Tuzamanuka, kuko hariyo umwanya, kandi tuzafata kuri ibyo bintu, maze dukore isi zizashobora kubaho;

25 Kandi tuzazigerageza, kugira ngo turebe niba zizakora ibintu ibyo aribyo byose Nyagasani Imana yazo izazitegeka;

26 Kandi izizakomeza imiterere yazo ya mbere zizongererwa; kandi izitazakomeza imiterere yazo ya mbere ntizizabona ikuzo mu bwami bumwe n’izakomeje imiterere yazo ya mbere; kandi izizakomeza imiterere yazo ya kabiri zizongererwa ikuzo ku mitwe yazo ubuziraherezo n’iteka ryose.

27 Kandi Nyagasani yaravuze ati: Ndatuma nde? Nuko imwe muri zo isa nk’Umwana w’Imana arasubiza ati: Ni njyewe, ntuma. N’indi irasubiza kandi iravuga ati: Ni njyewe, ntuma. Nuko Nyagasani aravuga ati: ndatuma uwa mbere.

28 Nuko iya kabiri irarakara, maze ntiyakomeza imiterere yayo mbere; kandi, kuri uwo munsi, nyinshi zarayikurikiye.