Yesu Kristo
Guha Umugisha Umugati


Guha Umugisha Umugati

O Mana, Data Uhoraho,
turagusaba mu izina ry’Umwana wawe, Yesu Kristo,
guha umugisha no gutagatifuza uyu mugati
kubwa roho z’abawusangira bose,
kugira ngo bawurye bibuka umubiri w’Umwana wawe,
kandi baguhamirize, O Mana, Data Uhoraho,
ko bifuza kwitirirwa izina ry’Umwana wawe,
no guhora bamwibuka
kandi bubahirize amategeko ye yabahaye;
kugira ngo bahorane Roho we abane na bo.
Amena.