O Mana, Data Uhoraho, turagusaba mu izina ry’Umwana wawe, Yesu Kristo, guha umugisha no gutagatifuza uyu mugati kubwa roho z’abawusangira bose, kugira ngo bawurye bibuka umubiri w’Umwana wawe, kandi baguhamirize, O Mana, Data Uhoraho, ko bifuza kwitirirwa izina ry’Umwana wawe, no guhora bamwibuka kandi bubahirize amategeko ye yabahaye; kugira ngo bahorane Roho we abane na bo. Amena.