“U Rwanda: Ikurikiranyabihe,” Amateka yo ku isi yose: u Rwanda (2020)
“U Rwanda: Ikurikiranyabihe,” Amateka yo ku isi yose: u Rwanda
U Rwanda: Ikurikiranyabihe
-
U Rwanda • mu myaka ya za 90Habimana Theoneste, wari warigishijwe n’abavugabutumwa i Lyon mu Bufaransa, yagarutse mu Rwanda atangira gusangiza inkuru nziza.
-
Kuwa 28 Nyakanga 1994 • mu RwandaNyuma ya jenoside mu Rwanda, Itorero ryoherereje u Rwanda ibintu by’ubutabazi bifite agaciro k’amadolari ya Amerika 760,000, birimo ibiryo, ibikoresho byo kwa muganga, imyambaro, ibiringiti, n’ibikoresho by’isuku.
-
2005 • i Kigali, mu RwandaJohn Jackson, umukozi wa ambasade ya Amerika, yateguye amateraniro y’abanyamuryango b’Itorero iwe. Amateraniro yimukiye kwa Nelson Samuel nyuma y’imyaka myinshi.
-
Kuwa 16 Werurwe 2008 • i KigaliIshami rya Kigali ryarashinzwe hamwe na Eric K. Hyde nk’umuyobozi w’ishami rya mbere.
-
Kuwa 23 Kanama 2008 • i KigaliIgikorwa cya mbere cyo kubatizwa cyabereye ku kiyaga cya Muhazi.
-
2009 • i KigaliIshuri ry’Ibanze rya mbere ryarashinzwe hamwe na Agathe Rumanyika nk’umuyobozi.
-
Werurwe 2010 • i KigaliBrent na Cheri Andrus, abavugabutumwa ba mbere boherejwe mu Rwanda, bageze i Kigali.
-
2011 • mu RwandaItorero ryateye inkunga imishinga y’ubutabazi mu gihugu hose, harimo amazi meza, isuku, ibikoresho byo kwa muganga n’amahugurwa, kwita ku maso, n’amahugurwa yo gufasha abana bavukanye ibibazo.
-
2011 • i KigaliEmmanuel Rukundo yahamagariwe kuyobora gahunda y’Itorero ifasha kugabanya ubushomeri mu Rwanda.
-
Gicurasi 2011 • i KigaliAmasomo ya mbere ya Institute (ikigo cy’iyobokamana) yaratangiye hamwe na Godfrey Musaazi nk’umwigisha.
-
Nzeri 2011 • i KigaliHifashishijwe abanyamuryango bo mu gihugu, Itorero ryatangiye guhindura inyandiko mu Kinyarwanda.
-
Ukwakira 2011 • i KigaliJackson Ndayambaje yabaye umuvugabutumwa wa mbere wahamagawe uturutse mu Rwanda. Yavugiye ubutumwa mu Ivugabutumwa rya Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
-
Ugushyingo 2011 • i KigaliKugira ngo hubahirizwe amategeko ya leta, abanyamuryango basabwe kutagira amateraniro mu rusengero ahubwo bagakorera ibikorwa byo guhimbaza umuryango ku wundi mu ngo zabo. Amateraniro asanzwe yongeye kuba muri Nyakanga 2012.
-
Kuwa 13 Kanama 2012 • i KigaliIshami rya Kigali ryakoze umunsi w’igikorwa cy’Ibiganza Bifasha kandi ritumira abageze mu zabukuru ku rusengero, aho bakiriye indorerwamo zo gusoma, imbago, n’amagare y’abamugaye.
-
Kuwa 24 Ukwakira 2013 • mu RwandaItorero ryabonye icyemezo cy’agateganyo cyo gukorera mu Rwanda mu gihe hagishakirwa kwemerwa n’amategeko burundu.
-
Kuwa 1 Nzeri 2014 • i KigaliIshami rya Gatatu rya Kigali ryakoze igikorwa cy’Ibiganza Bifasha, ritanga indorerwamo 265 ku baturage.
-
Kuwa 26 Werurwe 2017 • i KigaliAkarere ka Kigali Rwanda karashinzwe gafite amashami atatu i Kigali hamwe na Joshua Owino Opar nk’umuyobozi w’akarere. Ishami rya Kane ryarashinzwe muri Kigali muri 2019.
-
Kuwa 24 Kanama 2018 • i KigaliAbera bo mu Rwanda bateraniye hamwe kugira ngo bizihize umunsi ngarukamwaka wa Afurika yose w’Ibiganza Bifasha w’Abamorumoni batanga umusanzu wo gukora isuku rusange.
-
Kuwa 13–15 Nzeri 2018 • i KigaliUmukuru Joseph Sitati, Umuyobozi Rusange wo mu ba Mirongo Irindwi, yavuze ijambo rikuru ku bwisanzure bw’amadini muri All Africa Religious Liberty Congress ya gatatu [Kongere ya Afurika Yose y’Ubwisanzure bw’Amadini] yabereye mu Rwanda.