Amateka y’Itorero
Yansigiye Amahoro


“Yansigiye Amahoro,” Amateka yo ku isi yose: u Rwanda (2020)

“Yansigiye Amahoro,” Amateka yo ku isi yose: u Rwanda

Yansigiye Amahoro

Hagati ya 1990 na 1994 u Rwanda rwatandukanijwe n’amakimbirane ashingiye ku moko yatumye abantu ibihumbi magana bicwa hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Ibi bintu bibabaje byagize ingaruka mu buzima bwa buri muntu mu gihugu. Muri icyo gihe, Agnes Twagiramariya w’imyaka 11 y’amavuko yiboneye umuturanyi yica ababyeyi be, bane mu bavandimwe be, ndetse na benshi mu bagize umuryango mugari we. Mu myaka 12 yakurikiyeho, Agnes yarwanye n’umubabaro w’urupfu rw’abagize umuryango we. Agnes yabisobanuye agira ati: “Gupfusha umuryango wanjye, cyane cyane ababyeyi banjye, ni ikintu kibi cyane mu buzima bwanjye kandi cyari cyarateye imyitwarire imwe n’imwe nko kuba wenyine, kwanga abantu, kutishima igihe runaka n’umutima umenetse.”

Muri 2006, igihe yigaga muri Kaminuza ya Kigali, Agnes yimukiye mu nzu hamwe na mubyara we Yvonne, wari umunyamuryango w’Itorero. Mu gihe babanaga, Yvonne yatangiye gusangiza amashusho y’Itorero yerekeye Yesu Kristo n’Ukugarurwa kw’Inkuru Nziza Ye binyuze kuri Joseph Smith. Amaherezo, Yvonne yatumiye Agnes gusoma Igitabo cya Morumoni no kwitabira amateraniro y’Itorero hamwe na we. Nyuma Agnes yaravuze ati: “Ikintu cya mbere cyankuruye ni inyigisho.” “Ikindi ni imyitwarire ya bamwe mu banyamuryango b’Itorero; bitwara nk’abana ba Nyagasani.”

Agnes yabatijwe kuwa 13 Kamena 2010. Bidatinze, yahamagariwe kwigisha abana mu Ishuri ry’Ibanze mu Ishami rya Kigali ryakuraga vuba. Uko umunezero we mu nkuru nziza wagendaga wiyongera, icyakora, Agnes yakomeje kwibaza niba azongera kubona umuryango we, niba bagifite ububabare, ndetse n’uko ubuzima nyuma y’urupfu bwari bumeze kuri bo. Mu mwaka wa 2012 Agnes yagiye i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, kugira ngo ajye mu ngoro y’Imana ku nshuro ya mbere—kandi yomekanywa ubuziraherezo ku babyeyi be n’abavandimwe be bapfuye.

Ishusho
Agnes afite icyemezo ku ngoro y’Imana cye

Agnes Twagiramariya afite icyemezo ku ngoro y’Imana cye cya mbere, 2012.

Mu gihe igihombo kizahora mu buzima bwe, Agnes yabonye umukiro binyuze mu nkuru nziza yagaruwe. Agnes yaravuze ati: “Natangiye kumwenyura no kongera kuvuga.” “Nakoze impinduka mu buzima bwanjye, kandi nshobora kwishima igihe kirekire. Mfite amahoro n’umutima ubabarira.”

Yagize ati: “Mbasha kubabarira abo bishe umuryango wanjye.” “Kuri njye, imbabazi ni impano nahawe nyuma yo gusobanukirwa inkuru nziza.” Kristo, wababajwe mu nzu y’incuti ze (reba Zekariya 13:6), yari azi uko yamugeraho mu ngorane ze. Yaravuze ati: “Itorero nyaryo rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ryahindutse ikiraro cyanjye cyo kuva mu buzima bw’urujijo nerekeza mu buzima bw’ukuri, kuva mu kababaro nerekeza ku byishimo nyabyo, kuva mu gahinda nerekeza ku munezero, kuva mu burakari nerekeza ku mbabazi.” “Ndahamya ko Umukiza wacu Yesu Kristo adukunda, kandi ashaka ko twishima kandi tukagira umunezero nyawo.”

Capa