Amateka y’Itorero
Ikoraniro ry’Abera mu Rwanda


“Ikoraniro ry’Abera mu Rwanda,” Amateka yo ku isi yose: u Rwanda (2020)

“Ikoraniro ry’Abera mu Rwanda,” Amateka yo ku isi yose: u Rwanda

Ikoraniro ry’Abera mu Rwanda

Mu 2002 Nelson na Sapna Samuel bavuye Bangalore mu Buhinde, bimukira i Kigali mu Rwanda. Nubwo hari harabaye abanyamuryango bake babatijwe babaga mu Rwanda mu myaka ya za 80 na 90, umuryango wa Samuel ntiwabonye undi muntu ngo bahimbarize hamwe bakihagera. Bagize amateraniro bonyine mu gihe cy’imyaka myinshi mbere y’uko abandi Bera b’iminsi ya Nyuma baza mu Rwanda.

Mu 2007 Nelson na Sapna batanze inzu yabo nk’ahantu ho guhurira ku itsinda rito ariko rigenda rikura ry’abera muri Kigali. Ku ikubitiro, amateraniro agitangira bari bake bigaragara ku buryo uwahaga umugisha isakaramentu yashoboraga kuvuga bucece izina rya buri muntu wari kurisangiraho mu gihe arimo kumanyura umugati. Ubariyemo akana k’agahungu ka ba Samuel, bari abanyamuryango 10 muri iryo tsinda rito. Jean Pierre Ndikumana, Uwera w’iminsi ya Nyuma w’Umunyekongo wari umuganga muri Butare, yakoraga urugendo amasaha ane kugeza ku munani muri bisi buri cyumweru agiye gusenga. Undi munyamuryango w’umunyekongo witwa Justin na we yarateranaga. Eric na Kathy Hyde, umuryango w’Abanyamerika, bari bafite umukobwa n’umuhungu ari bo rubyiruko rw’Abera b’iminsi ya Nyuma rwonyine rwari mu itsinda. Na Fabien Hatangimbabazi, wari warinjiye mu Itorero igihe yasuraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi yari umunyarwanda wa mbere w’itsinda, yakoraga mu rukiko rw’ikirenga rw’igihugu.

Nubwo hari ihagarikwa ku iyandikisha ry’amatorero mashya mu Rwanda ryabangamiye itangizwa ry’umurimo w’ivugabutumwa ku mugaragaro cyangwa kubona urusengero, Abera bifuzaga kubona ishami ryashinzwe. Kandi uko bakomeje guhura, Nyagasani yakoranyije abandi Bera b’abanyarwanda i Kigali baturutse mu bice bitandukanye by’isi. Yvonne Martin, wari warinjiye Itorero muri Ekose, yahageze mu Gushyingo 2007 kandi batangiye gusangiza inkuru nziza incuti ze. Jean Marie na Agathe Rumanyika, bahuye n’abavugabutumwa i Missouri mbere yuko inyungu z’ubucuruzi zibagarura i Kigali, baziye igihe kuko batanze inzu yabo, nyuma, batanga hoteli yabo kugira ngo bakire amateraniro kuko iryo tsinda ryari ryararuse urugo rwa Samuel. Ruth Opar, umuvugabutumwa wagarutse akaba yarahoze ari umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure winjiye mu Itorero muri Kenya, yagarutse kureba niba Kigali yaba ahantu heza ho gutuza umuryango we. Ishami rya Kigali ryashinzwe kuwa 16 Werurwe 2008. Nyuma muri uko kwezi Joshua Opar—umugabo wa Ruth akaba yarahoze ari umwepiskopi—yimukiye mu ishami hamwe n’abana babo.

Muri iyo Kanama abanyamuryango b’ishami bagiye mu kiyaga cya Muhazi, hafi y’isaha imwe uvuye i Kigali, kugira ngo babatizwe bwa mbere mu gihugu. Incuti ya Yvonne Martin yitwa Damascene Ruhinyura na Mercy Opar, umukobwa wa Ruth na Joshua, babaye abantu ba mbere babatijwe mu gihugu.

Mu myaka ibiri yakurikiyeho, ishami rito ntiryashoboraga guhaza ubusabe bw’abashakaga kwigishwa no kubatizwa. Bidatinze babatije abizera bashya 10 buri kwezi. Mu babatijwe harimo John Hakizimana, Eric Habiyaremye, Dady Paul Hakizimana, Vincent Munanira n’abandi bose bapfushije imiryango yabo mu ihohoterwa rishingiye ku moko ryo mu ntangiriro ya za 90 kandi babaga mu mihanda cyangwa mu bigo by’imfubyi bitandukanye by’agateganyo mu gihe kirenga imyaka icumi. Uru rubyiruko rw’abahungu rwagize umusingi w’ihuriro rya mbere ry’Ubutambyi bwa Aroni mu Ishami rya Kigali. Umuyobozi w’ishami Eric Hyde yaravuze ati: “Uko uru rubyiruko rw’abahungu bize gukorera abavandimwe na bashiki babo, basanze bari mu muryango ubakunda, kandi bafite urugo.”

Capa