Ibyanditswe Byera:Ijambo ry’Imana,” Liyahona, Nyakanya 2022.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Nyakanga 2022
Ibyanditswe Byera: Ijambo ry’Imana
Ibyanditswe byera ni ibitabo bitagatifu byanditswe ahanini n’abahanuzi. Ibyanditswe byera bihamya Yesu Kristo kandi bikigisha ibyerekeye Inkurunzi Nziza. Ibyanditswe byera bizwi by’Itorero ni Bibiliya (irimo Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya), Igitabo cya Morumoni, Inyigisho n’Ibihango, n’Isimbi ty’Agaciro Gakomeye.
Isezerano rya Kera
Isezerano rya Kera ni inyandiko y’imikoranire y’Imana n’abantu b’igihango Bayo mu bihe bya kera. Irimo inyigisho z’abahanuzi nka Mose, Yoshuwa, Yesaya, Yeremiya, na Daniyeli. Nubwo yanditswe mu myaka amagana mbere ya y’ivuko rya Yesu Kristo, abahanuzi benshi bo mu Isezerano rya Kera bamwanditseho.
Isezerano Rishya
Isezerano Rishya rivuga ku ivuka, ubuzima bwo ku isi, inyigisho, n’Impongano ya Yesu Kristo. Ririmo kandi inyigisho z’Intumwa za Kristo n’abandi bigishwa. Isezerano Rishya ridufasha gusobanukirwa uko twakubahiriza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo muri ibi bihe.
Igitabo cya Morumoni: Irindi Sezerano rya Yesu Kristo
Igitabo cya Morumoni ni inyandiko ya bamwe mu bantu babayeho mu Amerika za kera. Kirimo inyigisho zatanzwe n’abahanuzi, kandi kigamije kwemeza abantu bose ko Yesu ariwe Kristo. Umuhanuzi Yozefu Smith yagisemuye akivana ku bisate bya zahabu kubw’impano n’ububasha bw’Imana.
Inyigisho n’Ibihango
Inyigisho n’Ibihango birimo ibyahishuriwe Yozefu Smith n’abahanuzi b’iminsi ya nyuma. Ibyahishuwe bisobanura uko Itorero rya Kristo ryashyizweho. Birimo na none inyingisho z’Inkuru Nziza z’ingenzi zerekeranye n’ubutambi, imigenzo y’Inkuru Nziza, n’uko bigenda nyuma y’ubu buzima.
Isimbi ry’Agaciro Gakomeye
Isimbi ry’Agaciro Gakomeye ririmo ibitabo bya Mose n’ibya Aburahamu, ubuhamya bwa Yozefu Smith, n’Ingingo z’Ukwizera z’Itorero. Ririmo kandi Yozefu Smith—Matayo, igice cy’ubusemuzi bwa Yozefu Smith bw’Isezerano Rishya.
Kwiga Ibyanditswe Byera
Abahanuzi batwigishije kwiga ibyanditswe byera buri munsi. Iyo tubigenza dutyo bidufasha kwongera ukwizera kwacu kandi tukegera Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Uko twiga ibyanditswe byera dusenga, Roho Mutagatifu adufasha kubona ibisubizo by’ibibazo byacu,
Abahanuzi bo muri iki gihe
Iyo abahanuzi n’intumwa muri iyi minsi bavuze kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu, amagambo yabo ari nk’icyanditswe cyera. Urugero rumwe rw’ibi ni igiterane rusange. Dushobora kwiga inyigisho zo mu giterane mu igazeti ya Liyahonayo muri Gicurasi n’Ugushyingo.
© 2022 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, July 2022. Kinyarwanda. 18298 716