2022
Witinya—Nyagasani ari kumwe Nawe
Kamena 2022


“Witinya, Nyagasani ari kumwe Nawe,” Kubw’imbaraga z’Urubyiruko, Nyakanga 2022.

Ubutumwa Ngarukakwezi Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko Nyakanga 2022

Witinya—Nyagasani ari kumwe Nawe

Byakuwe mu ijambo mu giterane rusange, Ukwakira 2018.

Ubwoba si bushya. Kuva mu bihe bya kera, ubwoba bwakubakubye umugambi w’abana b’Imana. Mu Bami ba kabiri, umwami wa Siriya yari yarohereje ingabo yo gufata mpiri no kwica umuhanuzi Elisha.

“Kandi ubwo umugaragu wa [Elisha] yahagurutswaga hakiri kare, maze akagenda, dore, ingabo yagotesheje umurwa amafarashi n’amagare. Nuko umugaragu wa Elisha arayibwira ati: Alasi, databuja! Turabigenza dute? (2 Abami 6:15)

Bwari ubwoba bwamuvugishaga.

“Nuko [Elisha] arasubiza ati: Witinya: kuko abo turi kumwe baruta abari kumwe nabo.

“Nuko Elisha arasenga, maze aravuga ati: Nyagasani, ndakwinginze, muhumure amaso arebe.” Nuko Nyagasani ahumura amaso y’uwo musore; nuko, arareba: kandi, dore, umusozi wari wuzuyeho amafarashi n’amagare y’umuriro bigose Elisha2 Abami 16-17

Dushobora cyangwa ntidushobora kwohererezwa amagare y’umuriro yo gukuraho ubwoba bwacu no gutsinda amadayimoni yacu, ariko iri somo rirasobanutse. Nyagasani ari kumwe natwe, aratwibuka, kandi aduha umugisha mu nzira zonyine Ashobora gukora.

Niba dutife icyizere gikomeye muri Nyagasani n’inzira Ze, niba twariyemeje mu murimo We, ntituzatinya n’ibikorwa by’isi cyangwa ngo duhagarikwe umutima nabyo. Nyagasani araturinze, atwitayeho, kandi aturi iruhande.

Capa