‘Eliya n’Ijwi Rituje, Ryorohereye,” Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti Nyakanga 2022
“Eliya n’Ijwi Rituje, Ryorohereye”
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Nyakanga 2022
Eliya n’Ijwi Rituje, Ryorohereye
Eliya yari umuhanuzi Yashakaga kwumva ijwi ry.Imana. Yagiye ku musozi kugira ngo yumve ijwi ry’Imana kurushaho.
Wari umuyaga mubi bikabije Wari ukomeye cyane ku buryo wamennye ibitare. Umuyaga warasakuzaga. Ariko ntiwari ijwi ry’Imana.
Hafi ye hari umutingito Isi yahinze umushyitsi. Hari kandi umuriro. -Wari ufite ibirimi binini. Ariko umutingito n’umuriro ntibyari ijwi ry’Imana.
Hanyuma waratuje. Eliya yumvise ijwi ry’Imana. Ryari rituje kandi ryorohereye. Ariko ryari risobanutse.
Nshobora kwumva ijwi ry’Imana ntega ugutwi Roho Mutagatifu. Amvugisha mu nzira ntoya kandi zoroheje.
© 2022 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bw’ Ubutumwa Ngarukakwezi bw’Inshuti, Nyakanga 2022. Kinyarwanda. 18298 716