2022
Riyobowe n’Abahanuzi Bariho
Nzeri 2022


“Riyobowe n’Abahanuzi Bariho”, Liyahona, Nzeri 2022.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Nzeri 2022

Riyobowe n’Abahanuzi Bariho

Ishusho
Abayobozi b’Itorero imbere y’ikibumbano cya Kristo

Abahanuzi ni abagabo bahamagawe na Data wo mu Ijuru kugira ngo bamuvugire. Bahamya ibya Yesu Kristo kandi bigisha inkuru nziza Ye. Abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma bemera abahanuzi ba kera n’abahanuzi b’iki gihe bose.

Imana Ivuga ibinyujije mu Bahanuzi

Abahanuzi bahabwa icyahishuwe n’Imana. Iyo abahanuzi bahumetswemo kutwigisha, ni kimwe nk’uko Imana yaba ituvugisha (reba Inyigisho n’Ibihango 1:38). Dushobora kwizera ko barimo kutubwira ibyo Imana ishaka ko tumenya.

Ishusho
Morumoni n’ibisate bya zahabu

Mormon Abridging the Plates [Morumoni Akora icyegeranyo cy’Ibisate], cyahanzwe na Tom Lovell

Abahanuzi Bigisha ibya Yesu Kristo

Abahanuzi bose bahamya ibya Yesu Kristo. Batwigisha ko ari Umwana w’Imana. Batwigisha ibyerekeye ubuzima Bwe, urugero Rwe n’Impongano Ye. Kandi batwereka uko twamukurikira kandi tukumvira amategeko Ye.

Inshingano z’Abahanuzi

Abahanuzi bigisha inkuru nziza ya Yesu Kristo. Basobanura imigisha twakira iyo twumviye amategeko n’ingaruka tubona iyo tutabikoze. Mu bihe bimwe, baba bahumekwamo kutubwira ibyerekeye ibizabaho mu gihe kizaza.

Ishusho
Mose n’ibisate by’amabuye

Moses and the Tablets [Mose n’Ibisate by’Amabuye], cyahanzwe na Jerry Harston

Abahanuzi ba Kera

Imana yigishije abantu binyuze mu bahanuzi guhera mu ntangiriro. Abahanuzi babayeho mu bihe by’Isezerano rya Kera harimo Adamu, Nowa, Aburahamu, Mose, Yesaya n’abandi. Habayeho na none abahanuzi mu bantu bo mu Gitabo cya Morumoni. Aba bahanuzi barimo Lehi, Mosaya, Aluma na Moroni. Dushobora kumenya ibyo bigishije dusoma ibyanditswe bitagatifu.

Abahanuzi bo muri iki Gihe

Joseph Smith yari umuhanuzi wa mbere muri ibi bihe. Yagaruye Itorero rya Yesu Kristo ku isi. Russell M. Nelson ni umuhanuzi n’Umuyobozi w’Itorero uyu munsi. Abajyanama be mu Buyobozi bwa Mbere n’Intumwa Cumi n’ebyiri na bo ni abahanuzi, bamenya, n’ abahishura.

Ishusho
Abashakanye barebera igiterane kuri telefoni

Gutega amatwi Umuhanuzi

Umuhanuzi atubwirira mu giterane rusange no mu bindi bihe. Atwigisha icyo Imana ishaka ko tumenya n’uko twakurikira Yesu Kristo uyu munsi. Dushobora kubona inyigisho ze muri Liyahona no kuri ChurchofJesusChrist.org.

Imigisha yo Gukurikira Umuhanuzi

Tuzahabwa umugisha nidukurikiza inyigisho z’umuhanuzi. Iyo dukurikira umuhanuzi, dushobora kumenya ko turimo gukora icyo Imana yifuza ko twakora. Dushobora kumva amahoro mu buzima bwacu kandi tukarushaho kwegera Yesu Kristo.

Capa