“Menya Yesu Kristo maze Ushyikire Ububasha Bwe,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Nzeri 2022.
Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Nzeri 2022
Menya Yesu Kristo maze Ushyikire Ububasha Bwe
Byakuwe mu ijambo ryo mu giterane rusange Mata 2017.
Nifuzaga gusangiza uko dushobora kuzana mu buzima bwacu ububasha bwa Nyasagani na Mwigisha wacu, Yesu Kristo.
Dutangira twiga Ibimwerekeyeho.1 Ntibishoboka ko twakirizwa mu bujiji(Inyigisho n’Ibihango 131:6). Uko turushaho gusobanukirwa inyigisho y’Umukiza n’icyo yakoze ku bwacu, turushaho kumenya ko ashobora gutanga ububasha dukeneye ku bw’ubuzima bwacu.
Nk’Abera b’Iminsi ya Nyuma, turebera ku Butumwa bwe nk’Impongano ya Yesu Kristo, yagize umuzuko impamo ku bwa bose kandi yatumye ubugingo buhoraho bushoboka ku bw’abihana ibyaha byabo maze bakakira kandi bakubahiriza imigenzo y’ingenzi n’ibihango.
Mu mugambi ukomeye uhoraho wa Data, ni Umukiza wababaye. Ni Umukiza waciye ingoyi z’urupfu. Ni Umukiza wishyuye ikiguzi ku bw’ibyaha byacu n’ibicumuro kandi arabihanagura kuri kamara y’ukwihana kwacu. Ni Umukiza utugobotora urupfu rw’umubiri n’urwa roho.
Amagambo matagatifu nk’ Impongano n’ Umuzuko byerekana ibyo Umukiza yakoze, bijyanye n’umugambi wa Data, kugira ngo tube twabaho n’ibyiringiro muri ubu buzima kandi turonke ubugingo buhoraho mu isi izaza.
© 2022 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, September 2022. Kinyarwanda. 18316 716