“Yesaya Yigisha ibyerekeye Yesu Kristo, “Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Nzeri 2022
“Yesaya Yigisha ibyerekeye Yesu Kristo”
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Nzeri 2022
Yesaya Yigisha ibyerekeye Yesu Kristo
Yesaya yari umuhanuzi. Yabayeho mbere y’uko Yesu Kristo avuka. Ariko yari azi ko Yesu azaza.
Yesaya yavuze ko Yesu azavuka nk’Umwana w’Imana. Yesu azafasha kandi akize abandi.
Yesaya na none yavuze ko Yesu azaza ku isi. Azitwa Igikomangoma cy’Amahoro. Azatanga ubuzima Bwe ku bwacu kubera ko adukunda cyane.
Ibintu Yesaya yigishije byabayeho. Imyaka myinshi nyuma yaho, Yesu yaje ku isi. Yatweretse inzira. Yarapfuye kandi yongeye kubaho. Ariho uyu munsi!
Nshobora kwiga ibyerekeye Yesu Kristo. Iyo nibutse ibyo yakoze ku bwa njye, nshobora kumva amahoro n’ibyiringiro!
© 2022 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, September 2022. Kinyarwanda. 18299 716