“Gusangiza abandi Inkuru Nziza ya Yesu Kristo,” Liyahona, Nyakanga 2023.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Nyakanga 2023
Gusangiza abandi Inkuru Nziza ya Yesu Kristo
Iyo dutekereje ku migisha twakira kubera ko turi abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, dushaka gusangiza abo dukunda inkuru nziza. Dushobora gusangiza abandi ubuhamya bwacu bw’ukuri binyuze mu byo tuvuga n’ibyo dukora. Dushobora gusengera ko tumurikirwa kugira ngo tumenye uwo dusangiza n’ibyo tumubwira.
Kunda Abandi
Igice cy’ingirakamaro cyo gusangiza abandi inkuru nziza ni ugukunda abandi. Iyo twerekana urukundo rwacu dukunda abandi binyuze mu bikorwa nk’ibya Kristo, tuba dusangiza abandi inkuru nziza ya Yesu Kristo—rimwe na rimwe tutagize icyo tuvuga. Kandi iyo abandi bamenye ko tubitayeho by’ukuri, bituma bagandukira kumva ibitekerezo byacu byerekeye inkuru nziza. (Reba Gary E. Stevenson, “Love, Share, Invite,” Liyahona, Gicurasi 2022, 84–87.)
Sangiza abandi mu buryo busanzwe kandi bw’umwimerere.
Dushobora gusangiza abandi ibyo dukunda ku byerekeye inkuru inziza. Iyo dukora ibi nk’igice cy’ubuzima bwacu bwa buri munsi, ntabwo bitubera ikigusha cyangwa ngo bitubangamire. Urugero, dushobora kuganira n’imiryango yacu n’inshuti ibijyanye n’ibyo dukora ku cyumweru. Cyangwa dushobora kubabwira ibijyanye n’ibyishimo twiyumvamo iyo dufasha abandi. (Reba Dieter F. Uchtdorf, “Missionary Work: Sharing What Is in Your Heart,” Liyahona, Gicurasi 2019, 15–18.)
Tumira abandi Kwifatanya Natwe
Dushobora gutumira abandi kwiga byinshi ku byerekeye inkuru nziza. Urugero, dushobora kubatumira kuza mu iteraniro cyangwa igikorwa cy’Itorero, gusoma Igitabo cya Morumoni, kureba videwo y’Itorero, cyangwa gusura abavugabutumwa. Ubu bunararibonye bushobora kubafasha kwiyumvamo Roho ndetse bagashaka no kumenya byinshi.
Baza ibyerekeye Ubunararibonye Bwabo
Nyuma y’uko inshuti n’abagize umuryango baje ku rusengero cyangwa bakigishwa n’abavugabutumwa, dushobora kubabaza ibyerekeye ubunararibonye bwabo. Inyigisho zimwe na zimwe z’inkuru nziza zishobora kubabera nshya, rero dushobora gusubiza ibibazo bafite. Dushobora kubereka urukundo ndetse tukabashyigikira ku bw’umuhate wabo mu kuza kuri Kristo.
Gira icyo wongera ku Myemerere Yabo
Duha agaciro ndetse tukubaha imyemerere y’abandi, ndetse tugerageza kugira icyo twongera ku kwizera basanzwe bafite. Urugero, inshuti yabonye ihumure mu byanditswe bitagatifu byo muri Bibiliya ishobora na none kubona ihumure mu nyigisho dusangiza abandi zo mu Gitabo cya Morumoni.
Fasha Abanyamuryango Bashya b’Itorero
Iyo abantu binjiye mu Itorero, dushobora gufasha mu gukomeza ukwizera kwabo. Dushobora kuba inshuti zabo, gusubiza ibibazo bafite, ndetse tukabashyigikira igihe bakiriye imihamagaro. Dushobora kubashishikariza gukomeza gukurikira Yesu Kristo no kwiga ibyerekeye inkuru nziza Ye.
Kora Umurimo w’Ivugabutumwa w’Igihe Cyose.
Nk’inyongera mu gusangiza inkuru nziza abandi mu buzima bwacu bwa buri munsi, abanyamuryango b’Itorero bashobora guhamagarirwa gukora umurimo w’ivugabutumwa w’igihe cyose. Iyo biteguye, urubyiruko rw’abahungu bashobora kuwukora ku myaka 18. Urubyiruko rw’abakobwa ndetse n’abakuze na bo bawukora. Ushobora gusanga amakuru yisumbuyeho kuri ChurchofJesusChrist.org/callings/missionary.
© 2023 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, July 2023. Language. 19045 716