“Umuhanuzi Petero,” Inshuti, Nyakanga 2023, 46–47.
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Nyakanga 2023
Umuhanuzi Petero
Nyuma y’uko Yesu Kristo azutse ndetse akajya mu ijuru, Petero yahise aba umuhanuzi.
Petero yigishije abantu ibijyanye n’umubatizo ndetse na Roho Mutagatifu. Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bahisemo kubatizwa!
Umunsi umwe Petero yabonye umugabo hanze y’ingoro y’Imana. Umugabo ntiyashoboraga kugenda. Petero aravuga ati: “Mu izina rya Yesu Kristo, haguruka ugende.”
Umugabo yakijijwe n’ukwizera kwe! Petero yigishije abantu mu ngoro y’Imana ibyerekeye Yesu Kristo.
© 2023 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, July 2023. Language. 19045 716