2023
Iminsi Irindwi yo Gusangiza abandi
Nyakanga 2023


“Iminsi Irindwi yo Gusangiza abandi,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Nyakanga 2023.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Nyakanga 2023

IminsiIrindwi yo Gusangiza abandi

Ushobora gusangiza abandi inkuru nziza mu buryo busanzwe kandi bw’umwimerere. Witeguye gusuzumwa?

Iyo tuvuga ugusangiza ubuhamya bwacu, akenshi dutekereza ku gutanga ubuhamya mu iteraniro ry’isakaramentu cyangwa ubundi buryo buboneye. Ariko twashishikarijwe kureba amahirwe yadufasha kuzana ukwizera kwacu mu nzira zisanzwe kandi z’umwimerere.1

Mu isuzuma ry’iminsi irindwi rikurikira, ushobora gusangiza abandi ubuhamya bwawe mu buryo butandukanye buri munsi mu gihe cy’icyumweru. Ushobora gukora ibyo mu buryo ubwo ari bwo bwose bwapanzwe, cyangwa ukaba wagira ibindi bitekerezo by’uburyo wabikoramo! Witeguye gusuzumwa?

Ishusho
urusengero

Ibishushanyo byashushanyijwe na Emily Davis

Umunsi wa 1: Itorero

Ibaze uramutse utanze ubuhamya bwawe mu iteraniro ryo kwiyiriza no gutanga ubuhamya mu rusengero niba byaba ibintu wakora nta gihunga. Niba ari oya, ushobora kandi gusangiza abandi ubuhamya bwawe mu itorero ugira uruhare mu mashuri yawe ku Cyumweru no mu iseminari. Ibitekerezo usangiza abandi hariya bishobora kuzamura abandi kandi bigakomeza ubuhamya bwabo ndetse n’ubwawe.

Ishusho
inshuti

Umunsi wa 2: Inshuti

Ni iki wigiye mu rusengero ku cyumweru? Ese wakunze ibyo uwahawe ijambo yasangije mu cyigisho mu iteraniro ry’isakaramentu cyangwa mu kiganiro wagiriye mu ishuri ryawe? Wenda indirimbo itangira yari imwe mu ndirimbo ukunda. Bibwire inshuti yawe! Noneho ubabaze na bo uko impera z’icyumweru zagenze.

Ishusho
telefoni ifite imbuga nkoranyambaga

Umunsi wa 3: Imbuga Nkoranyambaga

Imbuga nkoranyambaga ni ahantu heza ho gusangiriza abandi ibya roho mu buryo busanzwe kandi bw’umwimerere. Kuri uyu munsi w’isuzuma, ibande ku gusangiza abandi inkuru ivuga:

  • Imwe mu mirongo y’ibyanditswe bitagatifu ukunda.

  • Amagambo yubaka yigishijwe mu giterane rusange.

  • Icyigisho cyangwa ibyakubayeho.

  • Icyo ukunda cyangwa wishimira ku Mukiza.

  • Uburyo buheruka yagufashijemo cyangwa imico wishimira imuranga n’impamvu uyishimira.

Ishusho
telefoni irimo videwo n’inyandiko.

Umunsi wa 4: Inyandiko cyangwa Videwo

Ohereza inshuti ubutumwa bwubaka mu buryo bw’inyandiko cyangwa ubwa videwo. Ushobora kubasangiza icyigisho cyo mu giterane utekereza ko bakunda, ukababwira ibyo ubishimiraho, cyangwa ukabasangiza ukwizera kwawe muri Yesu Kristo. Urugero, byashoboka ko bakumva bakeneye kumenya urukundo Data wo mu Ijuru abakunda. Ushobora na none kubibabwira muri kumwe!

Ishusho
inkumi ifite igipirizo gifite ishusho nk’iyumutima

Umunsi wa 5: Umurimo

Byashoboka ko wakwibaza uburyo gukorera abandi bishobora kuba uburyo bwo gusangiza abandi ubuhamya bwawe. Intumwa Pawulo yabwiye Timoteyo iti: “ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.” (1 Timoteyo 4:12). Noneho ushobora kwerekana imyemerere yawe binyuze mu gutanga urugero, mu gukorera abandi nk’uko Umukiza yakabakoreye.

Ishusho
Ibikoresho by’ubuhanzi

Umunsi wa 6: Ubuhanzi

Rimwe na rimwe abantu bakoresha ubuhanzi nk’uburyo butandukanye bwo gusangiza abandi ibitekerezo n’ibyiyumviro byabo. Ushobora gukoresha ibishushanyo, amashusho yaharagaswe, ubusizi, umuziki, cyangwa ubundi bwoko ubwo ari bwo bwose bw’ubuhanzi mu gusangiza abandi uko wiyumva ku byerekeye Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye.

Ishusho
urubyiruko ruganira

Umunsi wa 7: Ibiganiro Bisanzwe

Ntugire ubwoba bwo gukomoza ku myemerere yawe mu biganiro bisanzwe, ni nk’uko wasangiza abandi ibitekerezo bindi ibyo ari byo byose ku ngingo runaka.

Ushobora, yego rwose, kuvuga ku bikorwa by’Itorero cyangwa icyanditswe gitagatifu uheruka gusoma, ariko bishobora no kuba ibintu bisanzwe kurusha ibyo. Urugero:

  • Niwumva umurikiwe n’ibintu karemano, garagaza ko ushimira ibyo Imana yaremye.

  • Wenda vuba aha wagize ibihe byiza mu buryo bwa roho. Bibwire inshuti yawe niba bitari ibanga ryawe gusa.

  • Shaka ingero z’inkuru nziza mu gitabo cyangwa filime ukunda, maze usangize abandi ubushishozi bwawe.

Bisanzwe kandi by’Umwimerere

Uko ubona uburyo butandukanye bwo gusangiza abandi imyemerere yawe, bizagenda bikubera umwimerere kugira ngo ubigenze utyo. Byashoboka ko byagutera ipfunwe bwa mbere, ariko humura! Ibuka, ubuhamya bwawe ubwabwo ni umwimerere kuri wowe—ni igice cy’uwo uri we. Kubusangiza abandi bishobora na byo kukubera umwimerere. Icyo bisaba ni ukubigaragaza gake gake buri munsi.

Ese ni gute uribusangize abandi ubuhamya bwawe uyu munsi?

Aho byavuye

  1. Dieter F. Uchtdorf, “Apr. 2019 igiterane rusange” (Ibendera cyangwa Liyahona,, Gicurasi 2019, 17).

Capa