“Umukiza wa Bose, Inkuru nziza kuri Bose,” Liyahona, 2024.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Werurwe 2024
Umukiza wa Bose, Inkuru nziza kuri Bose
Inkuru nziza, Impongano n’Umuzuko bya Yesu Kristo biha umugisha abana b’Imana bose.
Inkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe ni, mbere na mbere, kandi ubuziraherezo, isoko y’ibyishimo birambye, amahoro nyakuru n’umunezero afitiye buri wese muri iyi minsi ya nyuma. Imigisha itemba ivuye mu nkuru nziza no mu bugwaneza bwa Kristo butarondoreka ntabwo yigeze igenerwa bake barobanuwe, haba kera cyangwa muri ibi bihe.
Tutitaye ku kuntu twiyumvamo ko tudashoboye, kandi nubwo ibyaha bishobora kutujyana kure Ye mu gihe runaka, Umukiza wacu aduha icyizere ko “aturamburira amaboko umunsi wose ukira” (Yakobo 6:4), adutumira twese kuza tumusanga no kwiyumvamo urukundo Rwe.
Imigisha y’Inkuru nziza ku bw’Isi Yose
Inkuru nziza ya Yesu Kristo yaragaruwe muri iyi minsi ya nyuma kugira ngo yite ku bikenewe bya buri shyanga, ubwoko, ururimi n’abantu bari ku isi.1 Inkuru nziza irenga ubwenegihugu bwose n’ibara ry’uruhu ryose mu gihe irenga imbibi z’umuco zose kugira ngo yigishe ko “bose basa ku Mana” (2 Nefi 26:33).2 Igitabo cya Morumoni gihagaze nk’ubuhamya butangaje bw’uku kuri.
Iyi nyandiko nshyinguramakuru ikomeye ihamya ko Kristo yibuka amahanga yose (reba 2 Nefi 29:7) kandi “ko aziyereka ubwe abamwemera bose, … [kandi azakora] ibitanganza bikomeye, ibimenyetso, n’ibitangaje, mu bana b’abantu” (2 Nefi 26:13). Muri ibi bitangaza, ibimenyetso n’ibitangaje bikomeye ni ugukwirakwiza inkuru nziza. Bityo, twohereza abavugabutumwa ku isi hose guhamya iby’amakuru meza yayo. Dusangiza kandi inkuru nziza abadukikije. Imikoreshereze y’imfunguzo z’ubutambyi zagaruwe ku bw’abazima n’abapfuye yemeza neza ko ubwuzure bw’inkuru nziza amaherezo buzahabera buri muhungu n’umukobwa w’ababyeyi bacu bo mu juru: abatashye, abakiriho muri iki gihe, cyangwa abazabaho mu gihe kizaza.
Ishingiro ry’iyi nkuru nziza (ubutumwa shingiro bwa buri muhanuzi n’intumwa yigeze guhamagarirwa umurimo) ni uko Yesu ari Kristo kandi ko yaje guha umugisha buri wese. Nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, dutangaje ko igitambo Cye cy’impongano ari icy’isi yose.
Ugukenera Impongano Itagira iherezo kandi Ihoraho
Uko nzengurutse isi, nkorana ibiganiro ntaramakuru n’abanyamaryango b’Itorero banyuranye. Murikirwa no kumva uko biyumvamo imigisha y’Impongano ya Yesu Kristo mu buzima bwabo, ndetse n’iyo batuye icyaha kimwe cyakozwe kera. Mbega ukuntu bitangaje kubona ihumure risukura ry’Impongano Ye rihora kuri twese!
Amuleki yatangaje ati: “Hagomba kubaho impongano itangwa, cyangwa se inyokomuntu yose ikarimbuka nta kabuza.” Twari kuba “twaraguye kandi … twarazimiye, … keretse binyujijwe mu mpongano,” yasabye “igitambo kitagereranywa kandi gihoraho.” Kuko “nta kintu na kimwe kidashyitse impongano irenze kamere cyari kuba gihagije ibyaha by’isi” (Aluma 34:9, 10, 12).
Umuhanuzi ukomeye Yakobo na we yigishije ko kubera ko “urupfu rwageze mu bantu bose, … ni ngombwa ko habaho ububasha bw’izuka” kugira ngo butuzane mu maso h’Imana (2 Nefi 9:6).
Icyaha n’urupfu byari bikeneye kuganzwa byombi. Ubu bwari ubutumwa bw’Umukiza, yasohozanyije ubutwari ku bw’abana b’Imana bose.
Igitambo cy’Umukiza Wacu.
Ku ijoro Rye ryanyuma mu buzima bwo ku isi, Yesu Kristo yinjiye mu Busitani bwa Getsemani. Ari yo, yapfukamye mu biti by’imyelayo maze atangira gushavura cyane kuruta uko wowe nanjye tuzigera dushavura.
Ari yo, yatangiye kwikorera ibyaha by’isi. Yiyumvisemo buri bubabare, ugushenguka umutima n’agahinda, kandi yihanganiye ishavu n’umubabaro byose wowe, njyewe na buri roho yose yigeze kubaho cyangwa izigera ibaho tunyuramo. Umubabaro ukomeye kandi udashira “wamuteye, … igihangange kurusha byose, guhindagana kubera ububabare, no kuva amaraso muri buri mwenge w’uruhu” (Inyigisho n’Ibihango 19:18). Nta wundi wari kubikora uretse We.
Nta wundi wariho ukwiye bihagije
Guhongera ibyaha.
Ni we wadukinguriye irembo
Ry’ijuru maze akatwinjiza.3
Yesu yajyanywe i Nyabihanga, maze mu gihe kibabaje cyane cy’akarengane kabayeho mu mateka y’isi, arabambwa. Nta muntu wari kumuvutsa ubuzima Bwe. Nk’Umwana w’Imana w’Ikinege, yari afite ububasha ku rupfu rw’umubiri. Yari kuba yarasenze asaba Se, kandi na legiyoni z’abamarayika bari guhita bamanuka gutsinda abamwicaga urubozo maze akerekana ubutware Bwe ku bintu byose. Yesu agambaniwe arabaza ati: “Ariko rero bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?” (Matthew 26:54).
Kubera kumvira Se bitunganye (n’urukundo rutunganye adukunda) Yesu yatanze ubuzima Bwe ku bushake maze arangiza igitambo Cye cy’impongano kidashira kandi gihoraho, gikora inyuma mu bihe n’imbere mu buziraherezo bwose.
Intsinzi y’Umukiza Wacu
Yesu yashinze Intumwa Ze gukomeza umurimo We nyuma y’urupfu Rwe. Ni gute bari kubikora? Abenshi muri bo bari abarobyi boroheje, kandi nta n’umwe wari waratorejwe mu masinagogi gukora umurimo. Muri ako kanya, Itorero rya Kristo ryasaga nk’iryari rigiye kuburirwa irengero. Ariko Intumwa zabonye imbaraga zo kwikorera umutwaro w’umuhamagaro wazo no guhindura amateka y’isi.
Ni iki cyateye imbaraga kuza mu byagaragaraga nk’intege nke? Umuyobozi n’intiti y’itorero rya Angilikani Frederic Farrar yaravuze ati: “Hari igisubizo kimwe rukumbi gishoboka : umuzuko mu bapfuye. Iyi mpinduramatwara ngari gutya yatewe n’ububasha bw’umuzuko wa Kristo.”4 Nk’abahamya ba Nyagasani wazutse, Intumwa zari zizi ko nta kintu cyashoboraga guhagarika uyu murimo mu gutera imbere. Ubuhamya bwabo bwari isoko y’ububasha bushyigikira uko Itorero ryo hambere ryakoraga ibyo abantu batatekerezaga.
Ibi bihe bya Pasika, nk’umwe mu bahamye Be bimitswe, ntangaje ko mu rukerera rw’Icyumweru cyiza, Nyagasani Yesu Kristo yazutse mu bapfuye kugira ngo adukomeze kandi ace ingoyi z’urupfu ku bwa buri wese. Yesu Kristo ariho! Kubera We, urupfu ntabwo ari rwo herezo ryacu. Umuzuko ni impano y’ubuntu kandi y’isi yose kuri bose.
Nimuze musange Kristo
Inkuru nziza n’Impongano bya Yesu Kristo ni ibya bose: ni ukuvuga buri wese. Uburyo bumwe tubona imigisha yuzuye y’igitambo cy’impongano cy’Umukiza ni mu kwemera umuntu ku giti cye ubutumire Bwe: “nimuze munsange” (Matayo 11:28).
Tuza dusanga Kristo uko dukoresha ukwizera muri We kandi tukihana. Tuza tumusanga uko tubatizwa mu izina Rye kandi tukakira impano ya Roho Mutagatifu. Tuza tumusanga uko twubahiriza amategeko, twakira imigenzo, twubahiriza ibihango, twakira ubunararibonye tugirira mu ngoro y’Imana, kandi tubaho ubuzima abigishwa ba Kristo babaho.
Rimwe na rimwe, muzahura n’urucantege n’ugutenguhwa. Umutima wanyu ushobora gushengurwa n’ibyababayeho cyangwa ibyabaye ku muntu mukunda. Mushobora kuremererwa n’ibyaha by’abandi. Amakosa mwakoze (wenda akomeye cyane) ashobora kubatera ubwoba ko amahoro n’ibyishimo byabasize burundu. Mu bihe nk’ibyo, mwibuke ko Umukiza ataruhura umutwaro w’icyaha gusa ahubwo kandi “yiyumanganyirije ububabare n’imibabaro n’ibigeragezo bya buri bwoko” (Aluma 7:11), harimo n’ibyanyu! Kubera ibyo yanyuzemo ku bwanyu, azi neza uko yabafasha uko mwemera ubutumire Bwe buhindura ubuzima: “Nimuze munsange.”
Abantu bose Bahawe Ikaze
Yesu Kristo yabisobanuye neza ko abana bose ba Data wo mu Ijuru bafite uburenganzira bungana ku migisha y’inkuru nziza n’Impongano Bye. Atwibutsa ko abantu bose “bafite ayo mahirwe umwe nk’uwundi, kandi nta n’umwe uyabujijwe” (2 Nefi 26:28).
“Akabahamagarira bose kumusanga no gufata ku bwiza bwe; kandi nta n’umwe yangira kumusanga, umwirabura n’umwera, imbohe n’uwisanzuye, umugabo n’umugore” (2 Nefi 26:33).
“Arabahamagara bose”: ibyo bisobanuye twese! Ntabwo dukwiye gushyiraho inyito zidasobanutse n’amatandukaniro twiremeye kuri twe no ku bandi. Ntidukwiye kwigera dushyiraho imbibi izo ari zo zose ku rukundo rw’Umukiza cyangwa ngo dutekereze mu buryo bumwe ko twebwe cyangwa abandi atabageraho. Nk’uko nabivuze mbere, ntabwo bishobokera umuntu uwo ari we wese kurohama kure y’aho urumuri rudashira rwa Kristo rumurika.5
Ahubwo, nk’uko Mushiki wacu Holland nanjye twigishije amezi make mbere y’uko atabaruka, dutegetswe “urukundo nyakuri, urukundo nyakuri nirwo rukundo” (2 Nefi 26:30).6 Uru ni urukundo Umukiza atwereka, kuko “Ntacyo atakora kitari ku bw’ inyungu y’isi; kuko akunda isi, ndetse kugeza aho arambitse hasi ubuzima bwe bwite kugira ngo ashobore kwiyegereza abantu bose.” (2 Nefi 26:24).
Mpamije ko inkuru nziza n’Impongano bya Yesu Kristo ari ibya bose. Ndasenga ngo muzakirane umunezero imigisha azana.
© 2024 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, March 2024. Kinyarwanda. 19284 716