“Yakobo na Nefi Babonye Yesu,” Inshuti Werurwe 2024, 26–27.
Ubutumwa Ngarukakwezi bw’ Inshuti , Werurwe 2024
Yakobo na Nefi Babonye Yesu
Yakobo yari umuvandimwe muto wa Nefi. Yavutse nyuma y’uko umuryango wabo wavuye i Yerusalemu. Yakobo yaje mu gihugu cy’isezerano akiri umwana.
Yakobo na Nefi Babonye Yesu Kristo bombi. Basangije ubuhamya bwabo imiryango yabo kugira ngo babafashe kumenya ibyerekeye Yesu.
Babasangije kandi amagambo y’umuhanuzi Yesaya. Yesaya na we yari yarabonye Yesu maze yandika Ibye mu byanditswe bitagatifu. Yakobo na Nefi bakoresheje amagambo ya Yesaya avuye mu byanditswe bitagatifu kugira ngo bigishe imiryango yabo ibyerekeye Yesu.
Bigishije ko Yesu azaza ku isi. Ko azapfa maze akongera akabaho. Basangije ubuhamya bwabo bwa Yesu Kristo kugira ngo imiryango yabo yitegure ukuza Kwe.
© 2024 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, March 2024. Kinyarwanda. 19287 716