2024
Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko: Ubutumwa bw’Umukiza kuri Mwebwe.
Werurwe 2024


“Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko: Ubutumwa bw’Umukiza kuri Mwebwe,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Werurwe 2024.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Werurwe 2024

Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko: Ubutumwa bw’Umukiza kuri Mwebwe.

Iyi nyobozi ibafasha guhuza amahitamo yanyu na Yesu Kristo n’inyigisho Ye.

Yesu Kristo

I Stand at the Door and Knock [Mpagaze ku Rugi Ndakomanga], igihangano cyahanzwe na J. Kirk Richards

Tekereza utuye muri Galilaya ya kera, imyaka 2000 ishize. Wowe n’inshuti zawe mwatumiwe mu muhango w’ukuramya w’urubyiruko mu isinagogi, hari umushyitsi udasanzwe uri bufate ijambo: Yesu w’i Nazareti. Nuko mu gihe runaka mu butumwa Bwe, Yesu agahamagarira urubyiruko rumuteze amatwi kumubaza ibibazo.

Ni ubuhe bwoko bw’ibibazo mutekereza ko mwakumva?

Ndacyeka ko ibibazo bimwe byakwerekana umuco n’imimerere y’icyo gihe. Ariko ndizera ntashidikanya ko ibyinshi muri byo byakumvikana nk’ibibazo twibaza uyu munsi.

Urugero, mu Isezerano Rishya, abantu babajije Umukiza ibibazo nk’ibi:

  • Ni iki nkeneye gukora ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?1

  • Ese ndemewe? Ese mbarizwa aha?2

  • Niba umuvandimwe wanjye ankoreye icyaha, ni inshuro zingahe nkwiye kumubabarira?3

  • Ni iki kizaba kuri iyi si mu gihe kizaza? Ese nzaba ntekanye?4

  • Ese ushobora gukiza uwo nkunda?5

  • Ese ukuri ni iki?6

  • Ese ni gute namenya ko ndimo kugendera mu nzira nyayo?7

Ese ntabwo twibaza ikintu kimwe rimwe na rimwe? Mu gihe cy’ibinyejana, ibibazo ntabwo byahindutse cyane. N’ibambe ry’Umukiza agirira ababibaza na ryo ntabwo ryahindutse. Azi uko ubuzima bushobora guteza impagarara n’urujijo. Azi uko byoroshye guteshuka mu nzira yacu. Azi ko rimwe na rimwe duhangayikishwa n’ejo hazaza. Kandi abwira wowe nanjye, nk’uko yabwiye abayoboke Be igihe kinini gishize ati:

  • “Ntimuhagarike imitima yanyu.”8

  • “Ni njye nzira n’ukuri.”9

  • “Unkurikire.”10

Iyo mufite amahitamo y’ingirakamaro yo gukora, Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye yagaruwe ni ihitamo riruta ayandi. Iyo mufite ibibazo, Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye yagaruwe ni igisubizo kiruta ibindi.

Iyi ni yo mpamvu nkunda Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko: Imfashanyigisho ku bwo Gukora Amahitamo. Itwerekeza kuri Yesu Kristo kugira ngo dushobore kwakira imbaraga Ze. Mporana kopi yayo mu mufuka wanjye igihe cyose. Uko mpura n’abantu ku isi hose bashaka kumenya impamvu twebwe, nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo, dukora ibyo dukora, mbasangiza iyi nyobozi.

Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko yigisha ukuri guhoraho kwerekeye Umukiza n’Inzira Ye. Ibahamagarira gukora amahitamo ashingiye kuri uko kuri. Kandi isangiza imigisha yasezeranyijwe ageza ku bamukurikira. Ndagusaba gusoma, gutekereza byimbitse no gusangiza iyi mfashanyigisho abandi!

Mutumire Yinjire

Yesu Kristo ashaka kuba igice cy’ubuzima bwawe: umusangirangendo uhamye, wa buri munsi, mu bihe byiza no mu bibi. Ntabwo ahagaze gusa ku mpera y’inzira, ategereje ko umushyikira. Azagendana nawe buri ntambwe y’inzira. Ni we Nzira!

Ariko ntabwo azahatiriza kwinjira mu buzima bwawe. Uramureka akinjira, binyuze mu mahitamo yawe. Iyi ni yo mpamvu imfashanyigisho yo gukora amahitamo, nka Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, ari iy’agaciro cyane. Buri gihe ukoze ihitamo ry’ubukiranutsi ushingiye ku kuri guhoraho k’Umukiza, werekana ko umushaka mu buzima bwawe. Ayo mahitamo afungura amarembo y’ijuru, maze imbaraga Ze zikaza ku bwinshi mu buzima bwawe.11

Kora Umubano Ukomeye

Wakwibuka ko Umukiza yagereranyije abumva kandi bagakora ibyo avuga n’umunyabwenge “wubatse inzu ye ku rutare.” Yarasobanuye ati:

“Imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari yubatswe ku rutare.”12

Inzu ntabwo ishikama mu muhengeri kubera ko inzu ikomeye. Ntabwo ishikama kubera ko urutare rukomeye gusa. Inzu ishikama mu muhengeri kubera ko iba ihagaze bwuma kuri urwo rutare rukomeye. Ni imbaraga z’ umubano n’urutare zifite icyo zivuze.

Mu buryo bumwe, uko twubaka ubuzima bwacu, ni ingirakamaro gukora amahitamo meza. Kandi ni ingirakamaro gusobanukirwa ukuri guhoraho k’Umukiza. Ariko imbaraga tuzakenera kugira ngo duhangane n’imihengeri y’ubuzima ziza iyo duhuje amahitamo yacu na Yesu Kristo n’inyigisho Ye. Ni cyo Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko idufasha gukora.

Urugero, inshuti zawe zaba zizi ko ugerageza kudakoresha imvugo isesereza cyangwa ikomeretsa. Bakubona usanganira wa mwana ku ishuri abantu benshi birengagiza gusa cyangwa ndetse bibasira. Ariko se bazi ko ukora aya mahitamo kubera ko Yesu Kristo yigishije ko abantu bose ari abavandimwe bawe: harimo abantu batandukanye nawe?13

Inshuti zawe zaba zizi ko ujya ku rusengero kubri Cyumweru. Zabona iyo uzimije indirimbo runaka cyangwa ukanga ubutumire bwo kureba filime runaka. Ariko se bazi ko ukora aya mahitamo kubera ko ufitanye umubano w’igihango na Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo wuzuye umunezero, kandi ko nk’igice cy’iryo tegeko ryo gukurikira Umukiza, ufite inyiturano ko ufite Roho Mutagatifu nk’umusangirangendo wawe uhamye?14

Abantu baba bazi ko utanywa inzoga cyangwa itabi cyangwa ngo ukoreshe ibindi biyobyabwenge byangiza. Ariko se bazi ko ukora aya mahitamo kubera ko Yesu Kristo yigishije ko umubiri wawe wera, impano itangaje yavuye kuri Data wo mu Ijuru, ikoze mu ishusho Ye?15

Inshuti zawe zaba zizi ko utahuguza cyangwa ngo ubeshye kandi ko uha uburezi agaciro. Ariko se bazi ko ibi ari ukubera ko Yesu Kristo yigishije ko ukuri kuzakubohora?16

Ikiruta ibindi, ese inshuti zawe zizi ko rimwe na rimwe ukora amahitamo adakunzwe kugira ngo ukomere ku bigenderwaho bya Kristo kubera ko uzi ko Yesu Kristo ari imbaraga zawe?17

Ni Imbaraga Zanyu

Mbahaye ubuhamya bwanjye budashidikanya ko Yesu Kristo ari Inzira yerekeza kuri ejo hazaza heza kandi hahebuje: ejo hazaza hanyu. Ni Inzira kandi yerekeza ku ndagihe nziza kandi ihebuje. Mugendere mu nzira Ye, maze azagendana namwe. Ibi mushobora kubikora!

Nshuti zanjye zikiri nto nkunda, Yesu Kristo ni imbaraga zanyu. Mukomeze kugendana na we, nuko azabafasha gutumbagira “mugurukisha amababa nka za kagoma”18 mwerekeza ku munezero uhoraho yabateguriye.