Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
12. Ishuri ry’Ibanze


“12. Ishuri ry’Ibanze,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“12. Ishuri ry’Ibanze,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

umuryango ufashe mu ntoki ibyanditswe bitagatifu

12.

Ishuri ry’Ibanze

12.1

Intego n’Imiterere

Ishuri ry’Ibanze ni imitunganyirize ishingiye mu rugo, ishyigikiwe n’Itorero. Ni iry’abana bari hagati y’amezi 18 kugeza ku myaka 11.

12.1.1

Imigambi

Ishuri ry’Ibanze rifasha abana:

  • Kwiyumvamo urukundo rwa Se wo mu Ijuru no kwiga ibyerekeye umugambi We w’ibyishimo.

  • Kwiga ibyerekeye Yesu Kristo n’uruhare Rwe mu mugambi wa Data wo mu Ijuru.

  • Kwiga no kubahiriza Inkuru nziza ya Yesu Kristo.

  • Kwiyumvamo, kumenya no gukora bagendeye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu.

  • Kwitegura, gukora no kubahiriza ibihango bitagatifu.

  • Kugira uruhare mu murimo w’agakiza n’ikuzwa.

12.1.3

Amashuri

Iyo hari abana bahagije, bagabanywa mu mashuri hashingiwe ku myaka yabo.

Muri rusange abana bimuka bava mu Ishuri ry’Ibanze bajya mu Rubyiruko rw’Abakobwa cyangwa ihuriro ry’abadiyakoni muri Mutarama y’umwaka buzurizamo imyaka 12.

12.1.4

Igihe cyo Kuririmba

Igihe cyo kuririmba gifasha abana kwiyumvamo urukundo rwa Se wo mu Ijuru no kwiga ibyerekeye umugambi We w’ibyishimo. Uko abana baririmba ibyerekeye amahame y’inkuru nziza, Roho Mutagatifu ahamya iby’ukuri kwayo.

Ubuyobozi bw’Ishuri ry’Ibanze n’umuyobozi w’umuziki batoranya indirimbo za buri kwezi kugira ngo bakomeze amahame y’inkuru nziza abana barimo kwiga mu mashuri yabo no mu rugo.

12.1.5

Ishuri ry’abana bato

Ishuri ry’abana bato rifasha abana bafite hagati y’amezi 18 n’imyaka 3 kwiyumvamo urukundo rwa Data wo mu Ijuru no kwiga ibyerekeye umugambi We w’ibyishimo.

12.2

Kugira uruhare mu Murimo w’Agakiza n’Ikuzwa

12.2.1

Kubahiriza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo

12.2.1.2

Kwiga Inkuru Nziza

Amateraniro y’Ishuri ry’Ibanze ku Cyumweru. Umunyamuryango w’ubuyobozi bw’Ishuri ry’Ibanze ayobora itangiza.

Ingengabihe ni ikurikira:

Igice cy’Iteraniro

Indeshyo

Igice cy’Iteraniro

Itangiza (Isengesho, icyanditswe gitagatifu cyangwa Ingingo y’Ukwizera n’ikigisho—byose bitangwa n’abana)

Indeshyo

Iminota 5

Igice cy’Iteraniro

Igihe cyo kuririmba

Indeshyo

Iminota 20

Igice cy’Iteraniro

Itambuka mu mashuri

Indeshyo

Iminota 5

Igice cy’Iteraniro

Amashuri n’isengesho risoza

Indeshyo

Iminota 20

Ishuri ry’abana bato bari hagati y’amezi 18 kugeza ku myaka 3 rimara iminota 50. Behold Your Little Ones itanga ingengabihe yatanzwemo igitekerezo.

Iyerekana ry’Abana ry’Iteraniro ry’Isakaramentu Iyerekana ry’abana ry’iteraniro ry’isakaramentu riba mu mezi make ya nyuma y’umwaka.

Mu isengesho ubuyobozi bw’Ishuri ry’Ibanze n’umuyobozi w’umuziki batunganya iyerekana. Ubuyobozi bwa paruwasi butanga ubujyanama. Abana bashobora kuririmba, gutanga ibyigisho, no gusangiza abandi inkuru, ibyanditswe bitagatifu, cyangwa ubuhamya.

Iteraniro ry’Umwiteguro w’Ingoro y’Imana n’Ubutambyi. Ubuyobozi bw’Ishuri ry’Ibanze butunganya iteraniro ry’Umwiteguro w’Ingoro y’Imana n’Ubutambyi buri mwaka. Ubuyobozi bwa paruwasi butanga ubujyanama. Iteraniro ni iry’abana bafite imyaka 10. Ababyeyi baba batumiwe.

12.2.1.3

Serivisi n’Ibikorwa

Guhera muri Mutarama y’umwaka buzurizamo imyaka 8, abana bashobora gutangira kwitabira ibikorwa by’Ishuri ry’Ibanze.

Ibikorwa by’Ishuri ry’Ibanze biba ibindi bihe bitari ku Cyumweru cyangwa imigoroba yo kuwa Mbere.

  • Ibikorwa by’Ishuri ry’Ibanze biba kabiri mu kwezi iyo bishoboka.

  • Mu busanzwe abahungu n’abakobwa bahurira ahatundakanye. Icyakora, bashobora guterena kubw’ibikorwa bimwe cyangwa ahantu hafite abana bake.

Ubuyobozi bwa paruwasi bumenya neza ko ingengo y’imari n’ibikorwa bigenewe abahungu n’abakobwa mu Ishuri ry’Ibanze bihagije kandi bitabogamye.

12.2.1.4

Iterambere ry’Umuntu ku giti cye

Mu mihate yabo yo kurushaho guhinduka nk’Umukiza, abana—guhera mu mwaka buzurizamo imyaka 8—bahamagariwe gushyiraho intego kugira ngo bakure mu buryo bw’ibya roho, iby’imibanire, iby’umubiri n’iby’ubwenge (reba Luka 2:52).

Bashobora gukoresha Personal Development: Children’s Guidebook kugira ngo bashyireho kandi banandike intego.

12.3

Imiyoborere y’Ishuri ry’Ibanze rya Paruwasi

12.3.1

Ubuyobozi bwa Paruwasi

Inshingano ya mbere y’umwepiskopi ni yo ku bw’urungano rubyiruka, harimo abana. Umwepiskopi ashobora guha umukoro umujyanama kugira ngo afashe mu nshingano ye ku bw’Ishuri ry’Ibanze. Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe ahura kenshi n’umuyobozi w’Ishuri ry’Ibanze.

Umwepiskopi n’abajyanama be akenshi bitabira Ishuri ry’Ibanze.

12.3.2

Ubuyobozi bw’Ishuri ry’Ibanze

Umwepiskopi ahamagara umugore ukuze kugira ngo afashe nk’umuyobozi w’Ishuri ry’Ibanze rya paruwasi.

Mu gace gato, umuyobozi w’Ishuri ry’Ibanze ashobora kuaba umuyobozi wenyine uhamagawe mu Ishuri ry’Ibanze. Iyo bimeze gutya, akorana n’ababyeyi kugira ngo atunganye amasomo, igihe cyo kuririmba n’ibikorwa. Niba agace k’Itorero ari kagari bihagije, byashoboka ko imihamagaro y’inyongera yakuzuzwa muri uyu murongo: abajyanama, umuyobozi w’umuziki, abigisha n’abayobozi b’ishuri ry’abana bato, umunyamabanga n’abayobozi b’igikorwa.

Ubuyobozi bw’Ishuri ry’Ibanze bufasha ababyeyi gutegura abana kwinjira no gutera intambwe mu nzira y’igihango.

Kugira ngo agere kuri ibi, umuyobozi w’Ishuri ry’Ibanze aha umukoro umunyamuryango w’ubuyobozi kugira ngo afashe ababyeyi gutegura abana babo kubatizwa no kwemezwa. Umuyobozi w’Ishuri ry’Ibanze ashobora guha inshingano undi munyamuryango w’ubuyobozi kugira ngo afashe ababyeyi umwiteguro w’ingoro y’Imana n’ubutambyi ku bw’abana babo.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Ibanze afite inshingano z’inyongera zikurikira. Abajyanama be baramufasha.

  • Afashiriza mu nteko ya paruwasi.

  • Akenshi atumiza amanama y’ubuyobozi bw’Ishuri ry’Ibanze kandi agahura n’umwepiskopi cyangwa umujyanama we wabishinzwe.

  • Afasha gutegura amateraniro y’umubatizo ku bw’abana banditswe (reba 18.7.2).

  • Ategura kandi akayobora itangiza ry’amateraniro y’Ishuri ry’Ibanze ku Cyumweru.

  • Yita ku bana ku giti cyabo, abigisha n’abayobozi mu Ishuri ry’Ibanze.

  • Yigisha abayobozi b’Ishuri ry’Ibanze n’abigisha inshingano zabo kandi akabafasha muri izo nshingano aberekera mu mihamagaro yabo (reba Teaching in the Savior’s Way [2016], 38).

  • Agenzura inyandiko nshyinguramakuru, raporo, ingengo y’imari n’imari by’Ishuri ry’Ibanze.

12.3.4

Umuyobozi w’Umuziki n’Umucuranzi wa Piyano

Umuyobozi w’umuziki n’umucuranzi wa piyano bigisha inkuru nziza ya Yesu Kristo binyuze mu muziki mu gihe cyo kuririmba.

Niba umucuranzi wa piyano cyangwa piyano itabonetse, abayobozi bashobora gukoresha amajwi yafashwe y’indirimbo.

12.3.5

Abigisha n’Abayobozi b’Ishuri ry’abana bato

Ubuyobozi bw’Ishuri ry’Ibanze butanga abagabo n’abagore mo inamabyifuzo ku buyobozi bwa paruwasi kugira ngo bafashe nk’abigisha b’Ishuri ry’Ibanze n’abayobozi b’ishuri ry’abana bato Aba banyamuryango bahamagarirwa kwigisha no kwita ku matsinda y’imyaka y’abana yihariye.

Abigisha b’Ishuri ry’Ibanze n’abayobozi b’ishuri ry’abana bato bigishiriza muri Come, Follow Me—For Primary [Ngwino, Unkurikire—Igenewe Ishuri ry’Ibanze] (imyaka 3–11) na Behold Your Little Ones (ishuri ry’abana bato).

12.3.6

Abayobozi b’Igikorwa

Abayobozi b’Igikorwa cy’Ishuri ry’Ibanze bita ku bana uko bategura serivisi n’ibikorwa guhera muri Mutarama y’umwaka buzurizamo imyaka 8 (reba 12.2.1.3). Serivisi n’ibikorwa byibanda ku murimo w’agakiza n’ikuzwa. Birashimishije kandi birakurura.

12.5

Imirongo ngenderwaho n’Ingamba by’Inyongera

12.5.1

Kurinda Abana

Iyo abantu bakuru barimo kuganira n’abana mu rwego rw’Itorero, nibura abantu bakuru babiri bakwiye kuba bahari.

Abantu bakuru bose bakorana n’abana bagomba kurangiza amahugurwa y’uburinzi bw’abana n’urubyiruko mu kwezi kumwe bakimara gushyigikirwa (ProtectingChildren.ChurchofJesusChrist.org).