“Kubahiriza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“Kubahiriza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
16.
Kubahiriza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo
Umurimo w’Imana w’agakiza n’ikuzwa wibanda ku nshingano enye zashyizweho mu buryo bw’ubumana (reba 1.2). Iya mbere muri izi ni ukubahiriza inkuru nziza ya Yesu Kristo. Twubahiriza inkuru nziza igihe :
-
Dukoresha ukwizera muri Yesu Kristo.
-
Twihana buri munsi.
-
Tugirana ibihango n’Imana uko twakira imigenzo y’agakiza n’ikuzwa.
-
Twihangana kugeza ku ndunduro twubahiriza ibyo bihango.
Kubahiriza Inkuru nziza bikubiyemo izindi mpande z’umurimo w’agakiza n’ikuzwa.