“15. Amaseminari n’Ibigo by’Iyobokamana,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“15. Amaseminari n’Ibigo by’Iyobokamana,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
15.
Amaseminari n’Ibigo by’Iyobokamana
15.0
Iriburiro
Amaseminari n’Ibigo by’Iyobokamana (S&I) bifasha ababyeyi n’abayobozi b’Itorero mu gufasha urubyiruko n’abakuze mu rugero kongera ukwizera kwarwo muri Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye yagaruwe.
Umuntu S&I uhagarariye ashingwa buri rumambo kugira ngo afashe abayobozi gutanga gahunda za S&I.
15.1
Iseminari
Iseminari ni gahunda y’imyaka ine urubyiruko rwigiramo inkuru nziza ya Yesu Kristo uko iboneka mu byanditswe bitagatifu n’inyigisho z’abahanuzi b’iminsi ya nyuma. Abanyeshuri b’iseminari bafite hagati y’imyaka 14–18 muri rusange.
Ubuyobozi bwa paruwasi, abayobozi b’urubyiruko n’ubuyobozi bw’ihuriro n’ishuri bashishikariza buri rubyiruko kugira uruhare rwuzuye mu iseminari.
15.1.1
Abigisha
Abigisha b’Iseminari bakwiye kuba ari abanyamuryango b’Itorero bafite ukwizera muri Nyagasani Yesu Kristo n’ubuhamya bw’inkuru nziza Yeyagaruwe. Bagombs kubahiriza amahame bigisha kandi bakorana neza n’urubyiruko. Iyo bishoboka, abigisha bakwiye kugira icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro.
Umunyamuryango w’ubuyobozi bw’urumambo cyangwa umujyanama mukuru wabihawemo inshingano ahamagara, agashyira muhamagaro. kandi akaruhura abigisha b’iseminari b’urumambo ndetse n’abagenzuzi b’urumambo.
Kugira ngo barinde abigisha n’abanyeshuri, abantu bakuru babiri bagomba kuba bari mu nyubako cyangwa urugo aho isomo ry’iseminari ririmo kwigishirizwa.
15.1.2
Amahitamo y’Iseminari
Iseminari rifasha cyane iyo abanyeshuri bashobora guhura n’umwigisha buri munsi w’umubyizi. Icyakora, ibi ntabwo bishoboka kubera ibibazo by’umutekano, intera y’urugendo n’izindi mpamvu.
Abayobozi b’Itorero bajya inama n’umuntu uhagarariye S&I kugira ngo banzure ihitamo:
-
Rizafasha neza abanyeshuri kwiga inkuru nziza no gukura mu bya roho.
-
Rizatuma abenyeshuri batekana.
-
Ritazashyira umutwaro ku miryango bitari ngombwa.
Amasomo ntabwo akwiye gutangwa ku Cyumweru.
15.1.3
Inyubako, Ibyuma n’Ibikoresho
Abayobozi b’urumambo n’aba paruwasi bamenya neza ko ahantu nk’insengero cyangwa ingo z’abanyamuryango biboneka ku bw’amasomo y’iseminari.
Umuntu uhagarariye S&I atanga ibikoresho bigenewe buri somo ku bigisha n’abanyeshuri. Abanyeshuri bakwiye kuzana ibyanditswe bitagatifu byabo bwite, ibicapwe cyangwa iby’ikoranabuhanga.
15.1.5
Indangamanota n’Ugutanga impamyabushobozi
Abanyeshuri b’Iseminari bashobora kurushaho kwiga bitanga umusaruro no kwagura uguhinduka kwabo niba bitabiriye isomo, bakagiramo uruhare, kandi bakiga ibyanditswe bitagatifu nyuma y’isomo akenshi. Uko bakora ibi bintu, banaronka kandi indangamanota y’iseminari buri mwaka ndetse bashobora kuminuza iseminari.
Kugira ngo aminuze iseminari, umunyeshuri agomba kuronka imyaka ine y’indangamanota kandi akabona iyemeza ry’umubwiriza rivuye ku munyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi.
15.2
Ikigo cy’Iyobokamana
Ikigo cy’iyobokamana gitanga amasomo y’inyigo y’inkuru nziza mu minsi y’imibyizi akomeza ukwizera n’ubuhamya muri Yesu Kristo n’inkuru nziza yagaruwe Ye. Urubyiruko rw’abakuze b’ingaragu bafite hagati y’imyaka 18–30 bakwiye gushishikarizwa kwitabira amasomo y’ikigo cy’iyobokamana, baba barimo kujya ku ishuri cyangwa batajyayo.
15.3
Amashuri y’Itorero n’Imikorere y’Uburezi bw’Itorero
Ku makuru ku ishuri ry’ibanze n’amashuri ya segonderi, BYU–Pathway Worldwide [Inzira yo kwiga ku Isi hose ya BYU] n’ibigo by’uburezi bw’ikirenga, reba CES.ChurchofJesusChrist.org. Amakuru yerekeye kuzuza amayemeza y’umubwiriza agenewe abanyeshuri kugira ngo bitabire aya mashuri na yo atangwa hano.
Byiyongeye ho, amakuru yerekeye impushya z’umubwiriza z’akazi binyuze muri CES Ecclesiastical Clearance Office [Ibiro by’Uruhushya rw’Umubwiriza bya CES] bishobora kubonaka kuri help.ChurchofJesusChrist.org.