Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
Gukoresha Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange


“Gukoresha Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023)

“Gukoresha Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

Gukoresha Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange ni icyegeranyo cy’amabwiriza y’ingenzi kuruta andi avuye mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange: Gufasha mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. cyuzuye. Ni icy’abayobozi:

  • Batarabasha kubona igitabo cy’amabwiriza cyuzuye mu rurimi kavukire rwabo.

  • Bashobora gufashwa na verisiyo y’incamake y’ Igitabo cy’amabwiriza Rusange.

Imibare y’Igice, agace n’agace gato ikoreshwa mu Byatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange ihura n’imibare ikoreshwa mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange. cyuzuye. Ibi bituma kwambukiranya indango zabyo no kugereranya hagati yabyo byoroha,

Imibare mu Byatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange rimwe na rimwe izasimbuka imibare y’uduce cyangwa uduce duto turi mu gitabo cy’amabwiriza cyuzuye. Ibyo ni ukubera ko iki gitabo cy’amabwiriza cy’incamake gihamana iby’ingenzi bikubiye mu gitabo cy’amabwiriza cyuzuye kuruta ibindi.

Nubwo Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange bitanga ibisubizo ku bibazo byibazwaho kenshi n’abayobozi, abayobozi bashobora kuzagira ibibazo bimwe bidakemura cyangwa ngo bisubize mu buryo bwuzuye. Iyo bimeze gutyo, abayobozi bashobora kwifashisha Igitabo cy’amabwiriza Rusange niba kiboneka mu rurimi bashobora gukoresha. Abayobozi bashobora kandi kujya inama n’umuyobozi wabo ubakuriye ku bw’ubujyanama.

Ndiringira ko imana yabaha umugisha uko muyisunga mu murimo w’agakiza n’ikuzwa ku bw’abana Bayo.

Ubuyobozi bwa Mbere n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri