Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
Incamake y’Iriburiro


“0. Incamake y’Iriburiro,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“0. Incamake y’Iriburiro,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

0.

Incamake y’Iriburiro

0.0

Iriburiro

Nyagasani yigishije ko twareka buri muntu akamenya inshingano ye, kandi agakorera mu rwego yatoranyirijwe, mu mwete wose (Inyigisho n’Ibihango 107:99). Nk’umuyobozi mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, mukwiye gushaka icyahishuwe bwite kugira ngo kibafashe kwiga no kuzuza inshingano z’umuhamagaro wawe.

Kwiga ibyanditswe bitagatifu n’inyigisho z’abahanuzi b’iminsi ya nyuma bizagufasha gusobanukirwa no kuzuza inshingano zawe. Uko wiga amagambo y’Imana, uzarushaho kwakira ububasha bwa Roho (reba Inyigisho n’Ibihango 84:85).

Kandi umenyei inshingano zawe wiga amabwiriza ari muri iki gitabo cy’amabwiriza. Aya mabwiriza ashobora gutumira icyahishuwe aramutse akoreshejwe kugira ngo atange imyumvire y’amahame, ingamba n’imikorere yo gukurikiza mu gihe urimo gusaba ubujyanama bwa Roho.

0.1

Igitabo cy’amabwiriza

Igitabo cy’amabwiriza: Gufasha mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma gitanga ubujyanama ku bw’abayobozi rusange n’ab’agace runaka k’Itorero.

Imitwe n’udutwe muri iki gitabo cy’amabwiriza birabaze kugira ngo byoroshye kubona ingingo n’irebero. Urugero, ibwiriza ryerekeye abashobora komekanywa mu ngoro y’Imana ritangwa muri 27.3.1. Umubare 27 ukomoza ku gice, umubare 3 ukomoza ku gace muri icyo gice, kandi n’umubare 1 ukomozo ku gace gato.

0.2

Iboneza n’Ibyifashishwa by’Amahitamo

Ntabwo imambo na paruwasi zose zihuje ibikenewe bimwe.

Abayobozi bashakisha ukumurikirwa kwerekeye imirongo ngenderwaho n’ibyifashishwa by’amahitamo byo gukoresha kugira ngo bite ku bikenewe by’abanyamuryango.

0.4

Ibibazo byerekeye Amabwiriza

Iyo ibibazo bivutse bitasubirijwe mu byanditswe bitagatifu, amagambo y’abahanuzi bariho, cyangwa iki gitabo cy’amabwiriza, Abanyamuryango b’Itorero bakwiye kwishingikiriza ku bihango byabo n’Imana, inama y’abayobozi b’aho bari n’ukumurikirwa kwa Roho ku bw’ubujyanama.

Niba abayobozi bafite ibibazo byerekeye amakuru muri iki gitabo cy’amabwiriza cyangwa yerekeye ibibazo kitavugaho, bajya inama n’umuyobozi wabo ubakuriye.

0.5

Amagambo akoreshwa

Keretse aho byerekekanywe na ho ubundi:

  • Amagambo umwepiskopi n’ ubuyobozi bwa paruwasi muri iki gitabo cy’amabwiriza akomoza no ku bayobozi b’ishami n’ubuyobozi bw’ishami. Amagambo umuyobozi w’urumambo n’ ubuyobozi bw’urumambo areba n’abayobozi b’akarere n’ubuyobozi bw’akarere. Kubw’incamake y’ukuntu ubushobozi bw’abayobozi b’akarere butandukanye n’ubw’abayobozi b’urumambo, reba 6.3.

  • Ibirebaparuwasi n’imambo muri rusange bireba n’amashami, uturere n’amagabutumwa.

  • Ibireba Icyumweru bikoreshwa ku munsi uwo ari wo wose Isabato yubahirizwa mu gace runaka.

  • Ijambo agace k’Itorero rireba aparuwasi n’amashami.

  • Ibireba ababyeyi muri rusange bikorekswa no ku barezi bemewe n’amategeko.

Imihamagaro y’umwepiskopi n’umuyobozi w’ishami ntabwo ihwanye mu bushobozi no mu nshingano, ni na ko bimeze ku mihamagaro y’umuyobozi w’urumambo n’uw’akarere. Umwepiskopi ni urwego mu butambyi, kandi ukwimikwa gutangirwa uburenganzira n’Ubuyobozi bwa Mbere gusa. Abayobozi b’urumambo bahamagarwa n’Abayobozi Rusange ndetse n’Aba Mirongo Irindwi Bashinzwe Intara.

0.6

Kuvugana n’Icyicaro gikuru cy’Itorero cyangwa Ibiro by’Intara

Ibice bimwe muri iki gitabo cy’amabwiriza birimo amabwiriza yo kuvugana n’Icyicaro gikuru cy’Itorero cyangwa Ibiro by’Intara. Ibwiriza ryo kuvugana n’icyicaro gikuru cy’Itorero rireba abari muri Leta zunze Ubumwe na Kanada. Ibwiriza ryo kuvugana n’ibiro by’intara rireba abari hanze ya Leta zunze Ubumwe na Kanada.