“36. Kurema, Guhindura no Kwita izina Uduce Dushya tw’Itorero,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“36. Kurema, Guhindura no Kwita izina Uduce Dushya tw’Itorero,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
36.
Kurema, Guhindura no Kwita izina Uduce Dushya tw’Itorero
36.0
Iriburiro
Abanyamuryango b’Itorero babarizwa mu makoraniro ashingiye aho batuye (reba Mosaya 25:17–24). Aya makoraniro ni ngombwa ku bwo gutunganya no gukora umurimo w’Itorero hagendewe ku bushobozi bw’ubutambyi bukwiriye.
Amakoraniro y’Itorero (yitwa kandi uduce tw’Itorero) arimo imambo, uturere, amaparuwasi n’amashami. Aremwa, ahindurwa, cyangwa agahagarikwa uko bikenewe gusa.
Abayobozi bakora kugira ngo bongere imbaraga z’ibya roho z’abanyamuryango mbere yo gutanga icyifuzo cyo kurema agace k’Itorero gashya cyangwa guhindura imbago z’agace k’Itorero. Uduce tw’Itorero dushya dukwiye kuremwa gusa iyo uduce tw’Itorero dusanzweho dukomeye bihagije.
Ku bw’ubufasha muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada, hamagara 1-801-240-1007. Ku bw’ubufasha hanze ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada, hamagara ibiro by’intara.