Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
35. Ugufata neza n’Imikoreshereze y’Insengero


“35. Ugufata neza n’Imikoreshereze y’Insengero,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“35. Ugufata neza n’Imikoreshereze y’Insengero,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

abantu barimo koza amadirishya kandi banakubuza rumiramyanda

35.

Ugufata neza n’Imikoreshereze y’Insengero

35.1

Umugambi

Itorero ritanga insengero kugira ngo abantu bose binjiramo bashobore:

35.2

Imimaro n’Inshingano

35.2.2

Umucungamikorere w’Ibikorwa remezo by’Itorero

Umucungamikorere w’ibikorwa remezo wahawe akazi n’Itorero afasha buri rumambo gukoresha insengero. Atunganya isana ry’ingenzi, isuku yimbitse n’ukubungabunga inyubako bisanzwe.

Uko bikenewe, umucungamikorere w’ibikorwa remezo afasha guhugura abahagarariye inyubako b’urumambo na paruwasi ku kuntu basukura inyubako kandi bagakora indi mirimo y’aho. Atanga amabwiriza, ibikoresho n’imashini.

Ashobora kandi gusesengura imari igenda ku nyubako hamwe n’ubuyobozi bwa paruwasi.

35.2.7

Ubuyobozi bwa Paruwasi

Ubuyobozi bwa paruwasi (cyangwa uhagarariye inyubako ya paruwasi) yigisha abanyamuryango uko bakoresha, bita, kandi barinda inyubako. Ubuyobozi bwa paruwasi kandi butanga imfunguzo z’inyubako ku bayobozi ba paruwasi.

Bamenya neza ko ibikorwa mu nyubako no hanze yayo bikoreshwa mu mutekano (reba 20.7).

Bavugisha umucungamikorere w’ibikorwa remezo by’Itorero ku byerekeye ukubungabunga n’ibikenewe by’imikoreshereze. Bashobora kandi gusesengura imari ikoreshwa hamwe n’umucungamikorere w’ibikorwa remezo.

35.2.9

Uhagarariye Inyubako ya Paruwasi

Ubuyobozi bwa paruwasi bugena niba bwahamagara uhagarariye inyubako ya paruwasi. Niba banzuye gutanga uyu muhamagaro, ubuyobozi bwa paruwasi bushobora guhamagara umunyamuryango ukuze w’umugabo cyangwa umugore. Niba uhagarariye inyubako ya paruwasi adahamagawe, umwepiskopi ashobora gushinga uyu umukoro umwe mu bajyanama be, umwanditsi wa paruwasi cyangwa umwanditsi wa paruwasi wungirije, cyangwa umunyamabanga mukuru.

Uhagarariye inyubako ya paruwasi ashyira kuri gahunda abanyamuryango n’abakorerabushake kugira ngo basukure kandi babungabunge inyubako. Abigisha uko bakora buri cyate hifashishijwe ibikoresho bihari n’imashini.

35.3

Gutanga Insengero

Insengero ziranyuranye mu ngano no mu bwoko hashingiwe ku bikenewe by’ahantu n’imimerere. Urusengero rushobora kuba ahantu hubatswe cyangwa haguzwe n’Itorero, urugo rw’umunyamuryango, ishuri ry’aho cyangwa ikigo cy’urusisiro, ahantu hakodeshwa, cyangwa andi mahitamo yemewe.

Abayobozi b’intara n’abaharanira gukoresha byuzuye insengero zisanzweho kandi bagashishoza mu gutanga ibyifuzo by’ahantu h’inyongera.

35.4

Kubungabunga Insengero

35.4.1

Gusukura no Kubungabunga Insengero

Abayobozi b’agace n’abanyamuryango, harimo urubyiruko, bafite inshingano yo gufasha guhoza isuku mu nyubako no mu mimerere myiza.

Ingengabihe y’isuku ntabwo ikwiye kuba umutwaro ku banyamuryango. Urugero, niba urugendo rwerekeza ku nyubako rugoranye, byashoboka ko abanyamuryango basukura nk’igice cy’imihango ngarukacyumweru iyo bahoze bari mu nyubako.

35.4.2

Gusaba Isana

Abanyamuryango b’inteko za paruwasi n’iz’urumambo bashobora gutanga raporo y’ibikenewe ku bw’isana ry’inyubako. Ibi bishobora gukorwa hakoreshejwe igikoresho cya Facility Issue Reporting (FIR) Itangwa rya Raporo y’Ikibazo cy’Igikorwa Remezo .

35.4.5

Imaragishyika n’Umutekano

Abayobozi n’abanyamuryango bakwiye:

  • Gukura ibintu muri koridoro, ingazi, aho basohokera n’ibyumba by’ibikoresho ku bw’ukwinjira n’ugusohoka mu mutekano.

  • Kudakoresha cyangwa kubika ikoresho byateza impanuka cyangwa byagurumana mu nyubako.

  • Gushyiraho no gukurikiza imikorere yo gufunga inyubako.

  • Kurinda imashini itunzwe n’Itorero ubujura.

  • Kumenya uko bafunga imirimo ya leta nk’amazi, amashanyarazi na gaze cyangwa ibicanwa.

Uko bikenewe, umucungamikorere w’ibikorwa remezo ashobora gutanga ikarita yerekana ibizimya umuriro, ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze n’ahantu ho gufungira imirimo ya leta. Amakuru yisumbuyeho yerekeye umutekano aboneka mu “Mikorere y’Umutekano no Gufunga” mu “Kubungabunga Insengero” (Meetinghouse Facilities Guide). Reba kandi 20.7.

35.5

Ingamba ku Mikoreshereze y’Umutungo w’Itorero

35.5.1

Ibihangano

Insengero zikwiye kugaragaza imyifatire y’ugushengerera Yesu Kristo no guhamya ukwemera kw’abanyamuryango muri We. Ibihangano bigaragaza Yesu Kristo bikwiye gushyirwa ahantu muri koridoro y’urusengero kugira ngo bifashe kwerekana iyi myemerere y’ishingiro.

35.5.2

Imikoreshereze y’Inyubako Itemewe

35.5.2.1

Imikoreshereze yo Gicuruzi

Ubutunzi bw’Itorero ntibushobora gukoreshwa ku bw’integoyo gucuruza. Urugero, ntibushobora gukoreshwa kubw’ugushyigikira ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’ubucuruzi. Imikoreshereze nk’iyo ntabwo ihuza n’intego z’ubutunzi bw’Itorero. Ishobora kandi kurenga ku mategeko y’ahantu cyangwa ay’igihugu gishobora kwemera ugusonerwa kw’imisoro ku butunzi bw’Itorero.

Kwakira abafata ijambo cyangwa abahugura bashakisha abayoboke, bareshya abaguzi n’abakiriya, cyangwa bishyurwa ikiguzi mu gihe barimo gutanga amahugurwa, amasomo (keretse ku bw’ihugurwa rya piyano cyangwa oruge ryiherereye; reba 19.7.2), amashuri yo kwitoza n’ibindi bikorwa bitemewe.

35.5.2.2

Intego za Politiki

Ubutunzi bw’Itorero ntibushobora gukoreshwa ku bw’intego za politiki. Iyi irimo gutumiza amanama cyangwa ukwiyamamaza bya politiki. Itorero nta ruhande rwa politiki ribogamiyeho (reba 38.8.30).

35.5.2.3

Imikoreshereze Yindi

Imikoreshereze yindi y’ubutunzi bw’Itorero Itemewe irimo:

  • Kwakira imikino ngororamubiri yatunganyijwe cyangwa indi mihango idaterwa inkunga n’Itorero. Amakorali y’abaturage n’ugushyingiranwa mbonezamubano bishobora kuba imyihariko (reba 38.3.4 ku byerekeye ugushyingiranwa mbonezamubano).

  • Kwemerera icumbi rimara ijoro ryose (keretse mu bihe byihutirwa; reba 35.5.4).

  • Gukora ingando cyangwa ibindi bikorwa birimo kuraramo.

Imikoreshereze ikurikira ntabwo yemewe muri rusange. Abayobozi b’ahantu bahamagara umugengamikorere w’ibikorwa remezo niba biyumvamo ko umwihariko ukenewe.

  • Gukodesha cyangwa gutiza inyubako n’ubutunzi bw’Itorero.

  • Gukoresha ubutunzi ku bw’ukwandikisha mu matora cyangwa nk’ahantu ho gutorera; umwihariko ushobora gukorwa ku busabe bw’abakozi ba leta iyo nta yandi mahitamo yumvikana ahari kandi umuhango utazangiza isura cyangwa uruhande rutabogama rw’Itorero (reba 38.8.30)

35.5.4

Ibyihutirwa

Mu gihe cyihutirwa, umuyobozi w’urumambo yanzura niba habaho amateraniro ya paruwasi n’amanama y’urumambo. Ashobora kwemera kandi ko inyubako n’ubutunzi bw’Itorero bikoreshwa n’ibigo bifasha mu biza no ku bw’imihate bijyana.

35.5.10

Ifatwa ry’Amafoto n’Amavidewo mu Iteraniro ry’Isakaramentu

Amateraniro y’isakaramentu ni matagatifu. Ku bw’iyi mpamvu, gufata amafoto cyangwa amavidewo y’amateraniro y’isakaramentu ntabwo byemewe.

Ku makuru yerekeye gusakaza amajwi n’amashusho cyangwa kurebera amateraniro y’isakaramentu n’andi materaniro kuri murandasi, reba 29.7.