Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
34. Imari n’Amagenzuramari


“34. Imari n’Amagenzuramari,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“34. Imari n’Amagenzuramari,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

umwana ufashe ibahasha

34.

Imari n’Amagenzuramari

34.0

Iriburiro

Ibya cumi n’amaturo bituma Itorero rikurikirana umurimo w’agakiza n’ikuzwa wa Nyagasani (reba 1.2). Aya mafaranga ni matagatifu. Ahagarariye ukwitanga n’ukwizera by’abanyamuryango b’Itorero (reba Mariko 12:41–44).

34.2

Imiyoborere y’Imari muri Paruwasi

34.2.1

Ubuyobozi bwa Paruwasi

Umwepiskopi afite inshingano zikurikira ku bw’imari za paruwasi. Atanga ububasha kuri umwe muri uyu murimo ku bajyanama n’abanditsi be.

Umwepiskopi:

  • Yigisha kandi agahumekamo abanyamuryango kwishyura icya cumi cyuzuye no gutangana ubuntu amaturo y’ukwiyiriza (reba 34.3).

  • Amenya neza ko amafaranga ya paruwasi afatwa kandi agacungwa mu buryo bukwiriye (reba 34.5).

  • Asesengura ibaruramari buri kwezi kandi akamenya neza ko ibibazo ibyo ari byo byose bikemuwe byihuse.

  • Amenya neza ko abayobozi b’imitunganyirize n’abanditsi biga inshingano yabo ku bw’amafaranga matagatifu y’Itorero.

  • Ategura kandi akanacunga imikorere y’ingengo y’imari ngarukamwaka ya paruwasi (reba 34.6).

  • Ahura n’abanyamuryango ba paruwasi buri mwaka kugira ngo yakire imenyekanishya ry’imyishyurire y’icya cumi yabo.

34.2.2

Abanditsi ba Paruwasi

Umwepiskopi aha umukoro umwanditsi wa paruwasi cyangwa umwanditsi wa paruwasi wungirije kugira ngo afashe kubika inyandiko nshyinguramakuru y’imari ya paruwasi. Abanditsi bakurikiza ingamba ziriho mu bwitonzi kugira ngo babungabunge amafaranga y’Itorero kandi bamenye neza ko inyandiko nshyinguramakuru z’Itorero zuzuye.

Umwanditsi afite inshingano zikurikira:

  • Yandika kandi akabitsa amafaranga ayo ari yo yose yakiranye n’umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi.

  • Asesengura ibaruramari buri kwezi kandi akamenya neza ko ibibazo ibyo ari byo byose bikemuwe byihuse.

  • Afasha ubuyobozi bwa paruwasi gutegura ingengo y’imari ngarukamwaka ya paruwasi (reba 34.6.1 na 34.6.2).

  • Amenya neza ko abanyamuryango bagira ukugera ku nyandikomvugo z’imisanzu yabo kandi agafasha uko bikenewe.

Abanditsi bakwiye kugira Ubutambyi bwa Melikizedeki kandi bafite icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro.

34.3

Imisanzu

34.3.1

Icya cumi

Icya cumi ni ituro rya kimwe mu icumi cy’inyungu y’amikoro y’umuntu ku Itorero ry’Imana (reba Inyigisho n’Ibihango 119:3–4; inyungu yumvikana nk’isobanura inyungu y’amikoro). Abanyamuryango bose bafite inyungu y’amikoro bakwiye kwishyura icya cumi.

34.3.1.2

Imenyekanisha ry’Imyishyurire y’Icya cumi

Umwepiskopi ahura na buri munyamuryango mu mezi make ya nyuma ya buri mwaka kugira ngo yakire imenyekanisha ry’imyishyurire y’icya cumi ye.

Abanyamuryango bose bahamagarirwa guhura n’umwepiskopi kugira ngo:

  • Bamenyeshe umwepiskopi imiterere yabo nk’abishyura icya cumi.

  • Bamenye neza ko inyandiko nshyinguramakuru z’umusanzu wabo zuzuye.

Igihe cyose bishoboka, abagize umuryango bose, harimo abana, bakwiye kwitabira bari kumwe.

34.3.2

Amaturo y’Ukwiyiriza

Abayobozi b’Itorero bashishikariza abanyamuryango kubahiriza itegeko ry’ukwiyiriza. Ibi birimo gutangana ubuntu ituro ry’ukwiyiriza (reba 22.2.2).

Imirongo ngenderwaho igenewe gukoresha amafaranga y’amaturo y’ukwiyiriza itangwa muri 22.5.2.

34.3.3

Ibigega by’Umuvugabutumwa

Imisanzu mu kigega cy’umuvugabutumwa cya paruwasi ikoreshwa kugira ngo hagerwe ku kwiyemeza k’umusanzu w’abavugabutumwa b’igihe cyuzuye bo muri paruwasi mu buryo bw’ibanze.

Imisanzu mu Kigega Rusange cy’Umuvugabutumwa ikoreshwa n’Itorero mu mihate rusange y’umuvugabutumwa.

34.3.7

Imisanzu Ntishobora Gusubizwa

Iyo ibya cumi n’andi maturo atanzwe mu Itorero, aba ari aya Nyagasani. Aramwegurirwa.

Abayobozi b’urumambo n’abepiskopi bamenyesha abo batanga umusanzu w’ibya cumi n’amaturo ko imisanzu yabo idashobora gusubizwa.

34.4

Imiterere y’Ibanga ry’Icya cumi n’Andi Maturo

Ingano y’icya cumi n’andi maturo yishyurwa n’uwatuye ni ibanga. Ni umwepiskopi gusa n’abo bahawe uburenganzira bwo gucunga cyangwa kureba iyi misanzu bakwiye kugira ukugera kuri aya makuru.

34.5

Gucunga Amafaranga y’Itorero

Umuyobozi w’urumambo n’umwepiskopi bamenya neza ko amafaranga y’Itorero acungwa mu buryo bukwiriye. Ubuyobozi bwa paruwasi n’abanditsi bashishikarizwa kongera kureba videwo “Sacred Funds, Sacred Responsibilities [Amafaranga Matagatifu, Inshingano Ntagatifu]” nibura rimwe mu mwaka.

22:58

34.5.1

Ihame ry’Ubusangirangendo

Ihame ry’ubusangirangendo risaba abantu babiri—umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi n’umwanditsi, cyangwa abanyamuryango babiri b’ubuyobozi bwa paruwasi—kugira uruhare rugaragara iyo barimo kwandika no gusohora amafaranga y’Itorero.

Abayobozi bakwiye kurinda kandi ntibazigere basangiza amagambo y’ibanga yabo (reba 33.9.1.1).

34.5.2

Kwakira Icya cumi n’Andi Maturo

Nyagasani yahaye abepiskopi icyizere gitagatifu cyo kwakira no gucunga imiri ku bw’ibya cumi n’andi maturo y’Abera (reba Inyigisho n’Ibihango 42:30–33; 119). Ni umwepiskopi n’abajyanama be gusa bashobora kwakira ibya cumi n’andi maturo. Nta mimerere n’imwe ikwiriye gutuma abagore babo, abandi bagize imiryango yabo, abanditsi, cyangwa abandi banyamuryango ba paruwasi bakira iyi misanzu.

34.5.3

Kugenzura no Kwandika Icya cumi n’Andi Maturo

Imisanzu ikwiye kugenzurwa no kwandikwa ku Cyumweru yakiriweho. Umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi n’umwanditsi, cyangwa abanyamuryango babiri b’ubuyobozi bwa paruwasi, bafungura buri bahasha bari kumwe. Bagenzura ko amafaranga ari mu ibahasha ari amwe n’ingano y’ayanditse ku Tithing and Other Offerings form [ifishi y’Icya Cumi n’Andi Maturo]. Bandika buri turo mu buryo bukwiriye. Niba amafaranga n’ingano y’ayanditse bitandukanye, bahamagara uwatuye vuba bishoboka kugira ngo bakemure ikinyuranyo.

34.5.4

Kubitsa Icya cumi n’Andi Maturo

Amafaranga abitswa akwiye gutegurwa nyuma yo kumenya neza ko ingano zanditswe zihuye n’amafaranga yakiwe.

Aho banki yo kubitsamo amasaha 24 ihari, umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi n’undi muntu ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki abitsa amafaranga muri banki ku munsi umwe amafaranga yafunguwe kandi yagenzuwe.

Aho banki yo kubitsamo amasaha 24 itari kandi banki ifunze ku Cyumweru, umwepiskopi ashyiraho umuntu ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki kugira ngo abitse amafaranga umunsi wo gukora ukurikiyeho. Akwiye:

  • Kumenya neza ko amafaranga arinzwe kugeza abitswe.

  • Akabona inyemezabwishyu y’ukubitsa yerekana itariki n’ingano y’amafaranga yabikijwe.

34.5.5

Kubungabunga Amafaranga y’Itorero

Abanyamuryango bafite mu nshingano amafaranga y’Itorero bagomba kutazigera bayasiga mu nzu y’amateraniro ijoro ryose cyangwa ngo bayasige nta wuyacunze igihe icyo ari cyo cyose, nko mu materaniro n’ibikorwa.

34.5.7

Gucunga imikorere y’Ubwishyu bw’Urumambo na Paruwasi

Nta mafaranga y’urumambo cyangwa aya paruwasi ashobora gusohorwa cyangwa ngo yishyurwe nta burenganzira bw’umuyobozi watumwe uhakuriye.

Abayobozi babiri babifitiye uburenganzira bagomba kwemeza buri bwishyu. Umwe muri bo agomba kuba umunyamuryango w’ubuyobozi bw’urumambo cyangwa ubuyobozi bwa paruwasi. Nubwo abajyanama bishoboka ko bahabwa uburenganzira bwo kwemeza ubwishyu, umuyobozi w’urumambo cyangwa umwepiskopi agomba gusesengura buri bwishyu. Abayobozi ntabwo bakwiye kwemeza ubwishyu bikoreye.

Uruhushya rwanditse rw’umuyobozi w’urumambo rurasabwa mbere y’uko umwepiskopi yakoresha amaturo y’ukwiyiriza cyangwa ngo yiyemereze icyemezo cy’umwepiskopi cyangwa umuryango we. Uruhushya rwanditse rw’umunyamuryango w’Ubuyobozi bw’Intara rurasabwa mbere y’uko bishoboka ko umwepiskopi yakoresha amaturo y’ukwiyiriza cyangwa ngo yemeze icyemezo cy’umwepiskopi ku bwe cyangwa ku bw’umuryango we. Reba 22.5.1.2 ku bw’imirongo ngenderwaho.

Umunyamuryango urimo gusaba amafaranga asubizwa atanga kopi y’inyemezabwishyu cyangwa inyemezabuguzi izo ari zo zose zicapye cyangwa iz’ikoranabuhanga. Anashyiramo kandi umugambi, ingano n’itariki y’ubuguzi.

Niba amafaranga atanzwe mbere, umunyamuryango yohereza ifishi isaba ubwishyu, yandika umugambi, ingano n’itariki. Nyuma y’uko ubuguzi bwishyuriwe, noneho umunyamuryango (1) atanga inyemezabwishyu cyangwa inyemezabuguzi ku bw’amafaranga yakoreshejwe kandi (2) agasubiza amafaranga atakoreshejwe ayo ari yo yose. Amafaranga yagaruwe akwiye kongera kubitswa.

34.5.9

Kubika Inyandiko nshyinguramakuru z’Imari

Buri rumambo na paruwasi bakwiye kubika inyandiko nshyinguramakuru z’imari zigezweho, zuzuye.

Ku makuru yerekeranye n’imikoreshereze ndetse n’ukugumana inyandiko nshyinguramakuru na raporo, abanditsi bakwiye kwifashisha amabwiriza avuye ku cyicaro gikuru cy’Itorero cyangwa ibiro by’intara. Inyandiko nshyinguramakuru z’imari zikwiye kugumanwa imyaka itatu nibura kongeraho umwaka turimo.

34.6

Ingengo y’Imari n’Amafaranga yakoreshejwe

gahunda y’ukugenerwa ingengo y’imari itanga amafaranga rusange y’Itorero kugira ngo akoreshwe yishyura ibikorwa na gahunda z’imambo n’amaparuwasi.

Ibikorwa byinshi bikwiye kuba byoroheje kandi bisaba make cyangwa ari nta giciro bisaba.

34.6.1

Ingengo z’Imari z’Urumambo na Paruwasi

Buri rumambo na paruwasi bitegura kandi bigakoresha ingengo y’imari ngarukamwaka. Umuyobozi w’urumambo acunga imikorere y’ingengo y’imari y’urumambo, maze umwepiskopi agacunga imikorere y’ingengo y’imari ya paruwasi.

Imirongo ngenderwaho itondetse munsi:

  • Gusesengura ingano y’amafaranga yakoreshejwe mu mwaka ushize kugira ngo barebe neza ko amafaranga ahora asohoka azirikanwa.

  • Gusaba imitunganyirize kugereranya ibikenewe by’ingengo y’imari birambuye.

  • Kwegeranya ingengo y’imari hakoreshejwe imikorere yo kugenga imari.

34.6.2

Ukugenerwa Ingengo y’Imari

34.6.2.1

Ukugenera kw’Ingengo y’Imari

Amafaranga y’ingengo y’imari agenerwa buri gihembwe hashingiwe ku bwitabire mu byiciro bikurikira:

  • Iteraniro ry’isakaramentu

  • Urubyiruko rw’Abahungu

  • Urubyiruko rw’abakobwa

  • Abana b’Ishuri ry’Ibanze bafite imyaka 7–10

  • Urubyiruko rw’abakuze b’ingaragu

Ni ingirakamaro gutanga raporo y’ubwitabire mu buryo bwuzuye kandi ku gihe (reba 33.5.1.1).

34.6.2.2

Imikoreshereze Ikwiriye y’Ingengo y’Imari

Abayobozi b’urumambo n’abepiskopi bamenya neza ko amafaranga y’ukugenerwa ingengo y’imari akoreshwa mu bushishozi.

Amafaranga y’ingengo y’imari y’urumambo cyangwa iya paruwasi akwiye gukoreshwa kugira ngo yishyure ibikorwa byose, gahunda, ibitabo by’amabwiriza n’ibikoresho.

34.6.2.3

Ingengo y’Imari y’Umurengera

Amafaranga y’ukugenerwa ingengo y’imari y’umurengera akwiye kudakoreshwa. Amafaranga y’umurengera ya paruwasi akwiye gusubizwa urumambo.

34.7

Amagenzuramari

34.7.1

Komite y’Igenzuramari y’Urumambo

Umuyobozi w’urumambo ashyiraho komite y’igenzuramari y’urumambo. Iyi komite imenya neza ko imari z’urumambo n’iza paruwasi bicungwa hakurikijwe ingamba y’Itorero.

34.7.3

Igenzuramari

Abagenzuramari b’urumambo bakorera igenzuramari inyandiko nshyinguramakuru z’imari z’urumambo, amaparuwasi n’ibigo by’amateka y’umuryango kabiri buri mwaka.

Umuyobozi watumwe ukuriye agace k’Itorero n’umwanditsi washinzwe imari bakwiye kuba bahari kugira ngo basubize ibibazo mu magenzuramari.

34.7.5

Ugutakaza, Ubujura, Ukunyereza, cyangwa Ukwigwizaho Imitungo y’Itorero

Umuyobozi w’urumambo cyangwa uhagarariye komite y’igenzuramari y’urumambo akwiye kumenyeshwa byihuse niba:

  • Amafaranga y’Itorero yaratakaye cyangwa yaribwe.

  • Umuyobozi yanyereje cyangwa yigwijeho imitungo y’Itorero.