“33. Inyandiko nshyinguramakuru na Raporo,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“33. Inyandiko nshyinguramakuru na Raporo,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
33.
Inyandiko nshyinguramakuru na Raporo
33.0
Iriburiro
Kubika inyandiko nshyinguramakuru byahoze ari ingirakamaro mu Itorero rya Nyagasani. Urugero:
Adamu yabikaga igitabo cy’ukwibuka (Mose 6:5).
Moroni yigishije ko amazina y’abo babatirijwe mu Itorero rya Kristo banditswe kugira ngo bishoboke ko bazibukwa kandi bakagaburirwa n’ijambo ryiza ry’Imana (Moroni 6:4).
Joseph Smith yahuguye ko umubitsi w’impapuro akwiye guhamagarwa muri buri paruwasi kugira ngo akore inyandiko nshyinguramakuru y’ukuri mbere ya Nyagasani (Inyigisho n’Ibihango 128:2).
33.1
Incamake y’Inyandiko nshyinguramakuru z’Itorero
Inyandiko nshyinguramakuru z’Itorero ni ntagatifu. Amakuru azirimo ayi kwitondera kandi akwiye kubungabungwa. Impurizahamwe z’inyandiko nshyinguramakuru z’Itorero zitanga uburenganzira bw’ukugera ku makuru y’ubunyamuryango hashingiwe ku mihamagaro.
Inyandiko nshyinguramakuru zishobora gufasha abayobozi:
-
Gutahura abantu bishoboka ko bakeneye ukwitabwaho kwihariye.
-
Gutahura imigenzo y’agakiza umuntu yakiriye cyangwa bishoboka ko yakenera.
-
Kumenya aho abanyamuryango babarizwa.
Ubwoko bw’inyandiko nshyinguramakuru bukurikira bubikwa mu duce tw’Itorero:
-
Raporo y’ukugiramo uruhare kw’abanyamuryango (reba 33.5)
-
Inyandiko nshyinguramakuru z’Ubunyamuryango (reba 33.6)
-
Inyandiko nshyinguramakuru z’Amateka (reba 33.7)
-
Inyandiko nshyinguramakuru z’imari (reba igice cya 34)
33.2
Amabwiriza Rusange agenewe Abanditsi
Bakwiye kugira icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro.
Abanditsi bakurikiza ingamba ziriho mu bwitonzi kugira ngo babungabunge amafaranga y’Itorero kandi bamenye neza ko inyandiko nshyinguramakuru z’Itorero zuzuye. Abanditsi bahita bamenyesha abayobozi b’ubutambyi ibidakwiriye ibyo ari byo byose. Niba ingorane zije mu gukemura ibidakwiriye, abanditsi bakwiye guhamagara Confidential Records Office [Ibiro by’Inyandiko nshyinguramakuru z’Ibanga] ku cyicaro gikuru cy’Itorero.
Telefoni: 1-801-240-2053 cyangwa 1-800-453-3860, inyongerandeshyo 2-2053
Nomera itishyurwa (telefoni ya GSD): 855-537-4357
Imeyili: ConfidentialRecords@ChurchofJesusChrist.org
Igihe serivisi y’abanditsi imara gikwiye kuba kibahagije kugira ngo bige inshingano zabo kandi bagumane ugukomeza mu murimo wabo. Kubera ko atari abanyamuryango b’ubuyobozi bw’urumambo cyangwa ubwa paruwasi, ntabwo bakeneye kuruhurwa iyo ubuyobozi bw’urumambo cyangwa ubwa paruwasi bwongeye gutunganywa.
33.4
Inyandiko nshyinguramakuru na Raporo bya Paruwasi
33.4.1
Ubuyobozi bwa Paruwasi
Umwepiskopi agenzura ukubika inyandiko nshyinguramakuru za paruwasi.
33.4.2
Umwanditsi wa Paruwasi
Buri paruwasi ikwiye kugira umwanditsi wa paruwasi wujuje ibisabwa, ukora neza. Atangwamo inamabyifuzo n’ubuyobozi bwa paruwasi maze agahamagarwa kandi agashyirwa mu muhamagaro n’umunyamuryango w’ubuyobozi bw’urumambo cyangwa umujyanama mukuru wabishinzwe. Akwiye kuba afite Ubutambyi bwa Melikizedeki kandi afite icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro. Ni umunyamuryango w’inteko ya paruwasi. Yitabira amateraniro ya paruwasi uko byerekanywe muri 29.2.
Umwanditsi wa paruwasi ahugurwa n’ubuyobozi bwa paruwasi ndetse n’abanditsi b’urumambo. Abanditsi bungirije bahamagarirwa gufasha.
33.4.2.1
Inshingano zo Kubika Inyandiko nshyinguramakuru
Umwanditsi wa paruwasi, cyangwa umwanditsi wungirije wabishinzwe, afite inshingano zikurikira:
-
Kubika inyandiko nshyinguramakuru z’imikoro n’ibyemezo bifatirwa mu manama y’imiyoborere ya paruwasi.
-
Amenya neza ko inyandiko nshyinguramakuru na raporo byuzuye neza kandi biri ku gihe.
Umwanditsi wa paruwasi akwiye kuba amenyereye ibikoresho byo kubika inyandiko nshyinguramakuru by’Itorero (reba 33.0). Akoresha ibi bikoresho kugira ngo afashe abayobozi gutahura:
-
Ibikenewe by’abanyamuryango n’imitunganyirize.
-
Ukuboneka kw’ibyifashishwa, harimo imari.
Abanditsi ba paruwasi bashishikariza abanyamuryango gutanga raporo w’amakosa ari mu makuru y’ubunyamuryango bwabo.
Izindi nshingano zo kubika inyandiko nshyinguramakuru zishobora kubamo:
-
Kumenya neza ko imigenzo yanditswe neza uko bikwiriye kandi byihuse.
-
Gutegura Officers Sustained form [ifishi y’Abayobozi batumwe Bashyigikirwa] ku bw’igiterane cya paruwasi.
-
Kwandika amakuru agenewe inteko z’ubunyamuryango.
-
Kubungabunga inyandiko nshyinguramakuru z’imari (reba 34.2.2).
33.5
Raporo ku Kugiramo uruhare kw’Umunyamuryango
Raporo ku bwitabire bw’umunyamuryango ifasha abayobozi kwibanda ku iterambere n’ibikenewe by’abanyamuryango.
33.5.1
Amoko ya Raporo
33.5.1.1
Raporo y’Ukwitabira
Ukwitabira amateraniro y’isakaramentu n’amateraniro y’ubutambyi n’amatsinda ku Cyumweru kwandikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hakoreshejwe LCR cyangwa Ibikoresho by’Umunyamuryango.
Iteraniro ry’Isakaramentu. Ukwitabira iteraniro ry’isakaramentu byandikwa buri cyumweru n’umwanditsi wa paruwasi cyangwa umwanditsi wa paruwasi wungirije. Kubara ni umubare urimo kwitabira iteraniro imbonankubone cyangwa kurirebera kuri murandasi, harimo n’abashyitsi.
Amateraniro y’Ihuriro n’Imitunganyirize ku Cyumweru. Ukwitabira byandikwa buri cyumweru n’abanyamabanga ndetse n’abajyanama b’ihuriro n’imitunganyirize. Abayobozi b’urubyiruko na bo bashobora gufasha mu kwandika ubwitabire. Kubara ni umubare urimo kwitabira iteraniro imbonankubone cyangwa kurirebera kuri murandasi, harimo n’abashyitsi. Abanyamuryango barimo gufashiriza mu Ishuri ry’Ibanze cyangwa nk’abayobozi b’urubyiruko muri paruwasi na bo babarwa nk’abitabiriye.
Umwanditsi wa paruwasi ashobora kwandika ukwitabira mu cyimbo cy’imitunganyirize iyo ari yo yose.
33.5.1.2
Raporo y’Ikiganiro ntaramakuru cy’Ugufasha
Reba 21.3.
33.5.1.3
Raporo Ngarukagihembwe
Buri mubare mu murondoro uhagarariye umuntu nyawe ufite ibikenewe byihariye (reba Helamani 15:13).
Raporo Ngarukagihembwe ikubiyemo amakuru y’ingirakamaro ashobora guha abayobozi ubushishozi uko bashakishije ukumurikirwa kwerekeye imihate yabo y’ugufasha.
Abayobozi b’urumambo n’aba paruwasi bifashisha Raporo Ngarukagihembwe kugira ngo basesengure iterambere ry’abantu ku giti cyabo.
Buri paruwasi yuzuza kandi ikohereza Raporo Ngarukagihembwe ku cyicaro gikuru cy’Itorero. Umwanditsi asesengura raporo hamwe n’umwepiskopi kandi akawohereza mbere y’itariki 15 y’ukwezi gukurikira impera ya buri gihembwe.
33.5.2
Intonde z’Ubunyamuryango
Ibikoresho byo kubika inyandiko nshyinguramakuru ziha abayobozi ukugera ku ntonde z’ubunyamuryango. Izi ntonde zishobora gufasha abayobozi gutahura:
-
Abanyamuryango kugeza ubu batarakira imigenzo bemerewe.
-
Urubyiruko rw’abahungu n’urw’abakobwa bemerewe kuvuga ubutumwa.
-
Urubyiruko rudafite icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro.
-
Urubyiruko rukeneye gushyirwa ku ngengabihe ku bw’amanama n’umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi.
Abayobozi b’ihuriro n’ab’imitunganyirize bakwiye kugira ukugera ku ntonde z’abo babarizwa mu ihuriro n’imitunganyirize byabo.
33.6
Inyandiko nshyinguramakuru z’Ubunyamuryango
Inyandiko nshyinguramakuru z’ubunyamuryango zirimo amazina y’abanyamuryango, amakuru y’aho babarizwa, ibirambuye ku mugenzo n’andi makuru kamara.
Inyandiko nshyinguramakuru zikwiye kubikwa muri paruwasi aho umunyamuryango atuye. Imyihariko, ikwiye buba imbonekarimwe, isaba ukwiyemerera kw’abepiskopi n’abayobozi b’urumambo babifitemo uruhare. Kugira ngo asabe umwihariko, umuyobozi w’urumambo akoresha LCR kugira ngo yohoreze ubusabe ku Biro by’Ubuyobozi bwa Mbere.
Ni kamara gukora ibikurikira byihuse:
-
Kwandika amakuru y’umugenzo.
-
Gukuramo inyandiko nshyinguramakuru z’abanyamuryango bimukira cyangwa bava muri paruwasi.
-
Guhanga inyandiko nshyinguramakuru zigenewe abanyamuryango bashya n’abana bashya b’ababyeyi b’abanyamuryango.
-
Kwandika urupfu rw’umunyamuryango.
-
Kwandika amakuru y’ugushyingiranwa n’ay’urugo.
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo amenya neza ko inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango iri muri paruwasi ikwiriye mbere y’uko umunyamuryango akoreshwa ikiganiro ntaramakuru kugira ngo yakire:
-
Umuhamagaro w’Itorero.
-
Icyemezo ku ngoro y’Imana
-
Ubutambyi bwa Melikizedeki cyangwa kwimikwa mu rwego rw’ubwo butambyi.
Anamenya neza kandi ko inyandiko nshyinguramakuru itarimo icyo ari cyo cyose muri ibi bikurikira:
-
Agasobanuro
-
Intekerezo yerekeye iyomekanywa cyangwa inzitizi y’umugenzo
-
Inzitizi ku bunyamuryango zashyizwe ahagaragara
Nta mimerere n’imwe ishobora gutuma inyandiko nshyinguramakuru z’ubunyamuryango zitangwa cyangwa zerekwa umuntu uwo ari we wese utari umwepiskopi cyangwa umwanditsi.
Abanyamuryango bashobora kureba amakuru y’ubunyamuryango ku giti cyabo no ku bw’abana babo abo ari bo bose batuye mu rugo kuri porogaramu y’Ibikoresho by’Umunyamuryango. Bashobora kandi gusaba umwanditsi kopi zicapwe za Individual Ordinance Summaries [Incamake z’Umugenzo w’Umuntu ku giti cye]. Niba amakosa abonetse, umwanditsi amenya neza ko akosowe ku nyandiko nshyinguramakuru z’ubunyamuryango.
33.6.1
Amazina Akoreshwa mu Nyandiko nshyinguramakuru z’Itorero
Amazina yemewe n’amategeko y’umuntu, uko asobanuwe n’itegeko ry’aho cyangwa umuco, akwiye gukoreshwa mu nyandiko nshyinguramakuru n’ibyemezo by’umugenzo.
33.6.2
Abanyamuryango Banditswe
Abantu bakurikira ni abanyamuryango banditswe kandi bakwiye kugira inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango:
-
Abamaze kubatizwa kandi bemejwe
-
Abari munsi y’imyaka 9 bamaze guhabwa umugisha ariko batabatijwe
-
Abatabazwa inshingano kubera ubumuga bwo mu mutwe, hatitawe ku myaka
-
Abana batahawe umugisha bari munsi y’imyaka 9 iyo ibikurikira byombi bikora:
-
Nibura umubyeyi umwe cyangwa sekuru/nyirakuru ari umunyamuryango w’Itorero.
-
Ababyeyi bombi batanze uruhushya kugira ngo inyandiko nshyinguramakuru ihangwe. (Niba gusa umubyeyi umwe yemerewe kumurera byemewe n’amategeko, uruhushya rw’uwo mubyeyi rurahagije.)
-
Umuntu ufite imyaka 9 kuzamura ufite inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango ariko atarigeze abatizwa kandi ngo yemezwe ntabwo ari umunyamuryango wanditswe. Icyakora, paruwasi umuntu abarizwamo igumana inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango kugeza umuntu afite imyaka 18. Muri icyo gihe, niba umuntu ahisemo kutabatizwa, umwepiskopi aburizamo inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango. Uruhushya rw’umuyobozi w’urumambo rurakenewe.
Inyandiko nshyinguramakuru ntabwo ziburizwamo ku bw’abo batarabatizwa kubera ubumuga bwo mu mutwe keretse bisabwe n’umuntu cyangwa umubyeyi urera byemewe n’amategeko.
33.6.3
Inyandiko nshyinguramakuru z’Abanyamuryango Bashya ba Paruwasi
Umwanditsi wa paruwasi cyangwa umwanditsi wa paruwasi wungirije ahamagara abanyamuryango bashya ba paruwasi nyuma y’uko inyandiko nshyinguramakuru z’ubunyamuryango zabo zihageze kugira ngo basesengure Incamake y’Umugenzo w’Umuntu ku giti cye ku bw’ubwuzure.
33.6.6
Inyandiko nshyinguramakuru z’Abanyamuryango Bafashiriza hanze ya Paruwasi y’Iwabo
33.6.6.2
Inyandiko nshyinguramakuru z’Abavugabutumwa b’Igihe Cyuzuye
Reba 24.6.2.8.
33.6.13
Inyandiko nshyinguramakuru z’Abana b’Ababyeyi Batanye
Inyandiko nshyinguramakuru zose zikoresha amazina yemewe n’amategeko y’umuntu, uko bisobanuwe n’itegeko ry’aho cyangwa umuco. Ibi birimo abana b’ababyeyi batanye.
Abana bafite ababyeyi batanye akenshi bitabira amateraniro y’Itorero muri paruwasi zombi z’ababyeyi. Nubwo agace k’Itorero kamwe konyine bishoboka ko kabika kandi kakavugurura inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango y’umwana yemewe n’amategeko, inyandiko nshyinguramakuru y’umunyamuryango yo hanze y’agace k’Itorero ishobora guhangwa muri paruwasi yindi yitabira. Ibi byemerera amazina y’umwana n’amakuru y’aho abarizwa gushyirwa ku ntonde za paruwasi n’intonde z’ubwitabire z’ishuri.
Abana bafite inyandiko nshyinguramakuru y’umunyamuryango yo hanze y’agace k’Itorero bashobora kwakira umuhamagaro muri ako gace k’Itorero.
33.6.15
Kuraho Inzitizi ku Nyandiko nshyinguramakuru z’Ubunyamuryango
Niba umunyamuryango yimutse mu gihe inzitizi ku bunyamuryango zashyizwe ahagaragara cyangwa indi mpungenge ikomeye ikirimo kwigwaho, umwepiskopi cyangwa umwanditsi wabiherewe uburenganzira ashobora gushyira inzitizi yo kwimuka ku nyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango. Akoresha LCR kugira ngo akore ibi.
Inyandiko nshyinguramakuru ifite inzitizi yo kwimuka ntabwo yoherezwa mu gace k’Itorero gashya kugeza umuyobozi w’ubutambyi washyizeho inzitizi atanze uburenganzira ngo ivanweho.
33.6.16
Inyandiko nshyinguramakuru zivuye muri Dosiye ya “[Address Unknown] Intaho Itazwi”
Umunyamuryango rimwe na rimwe arabonwa nyuma y’uko inyandiko nshyinguramakuru ye yari iri muri “dosiye y’intaho itazwi” ku cyicaro cy’Itorero. Muri iyi mimerere, umwanditsi wa paruwasi asaba inyandiko nshyinguramakuru akoresheje LCR.
33.6.17
Kwandika no Gukosora Amakuru y’Umugenzo
Reba igice cya 18.
33.6.19
Amagenzura y’Inyandiko nshyinguramakuru z’Ubunyamuryango
Buri mwaka umwanditsi w’urumambo cyangwa umwanditsi w’urumambo wungirije amenya neza ko igenzura ry’inyandiko nshyinguramakuru z’ubunyamuryango riyoborwa muri buri paruwasi hakoreshejwe LCR. Amagenzura akwiye kuzuzwa kugeza 30 Kamena ya buri mwaka.
33.7
Inyandiko nshyinguramakuru z’Amateka
33.7.1
Amateka ya Paruwasi n’Urumambo
Nyagasani yategetse ko amateka y’ibyigwaho byose by’ingirakamaro birebana n’Itorero Rye byandikwa kandi bibikwa (Inyigisho n’Ibihango 69:3; reba kandi umurongo wa 5; Aluma 37:2).
Buri gace mu Itorero gakwiye kubika inyandiko z’ibyigwaho byose by’ingirakamaro birebana n’agace k’Itorero.
Kubika amateka ni umurimo w’ibya roho uzakomeza ukwizera kw’abo bayandika kandi bazayasoma.
Umwanditsi w’urumambo cyangwa umwanditsi w’urumambo wungirije ategura amateka y’urumambo. Ubuyobozi bwa paruwasi bukurikiza uburyo bumwe ku bwa paruwasi. Amabwiriza aboneka mu Stake, District, and Mission Annual Histories [Mateka Ngarukamwaka y’Urumambo, Akarere n’Ivugabutumwa] kuri ChurchofJesusChrist.org.
33.8
Imiterere y’Ibanga ry’Inyandiko nshyinguramakuru
Inyandiko nshyinguramakuru z’Itorero ni ibanga, haba zanditse ku rupapuro cyangwa mu ikoranabuhanga. Izi zirimo:
-
Inyandiko nshyinguramakuru z’ubunyamuryango
-
Inyandiko nshyinguramakuru z’Imari.
-
Inyandiko zavuye mu manama.
-
Amafishi n’inyandiko byemewe (harimo inyandiko nshyinguramakuru z’inteko z’ubunyamuryango).
Abayobozi bamenya neza ko amakuru akusanyirijwe mu banyamuryango:
-
Atagarukira ku byo Itorero risaba.
-
Akoreshwa ku bw’imigambi yemewe y’Itorero gusa.
-
Ahabwa abo bafite uburenganzira bwo kuyakoresha gusa.
Amakuru abikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga agomba kubikwa ahatekanye kandi akarindwa mu buryo bukwiriye (reba 33.9.1).
33.9
Icungamikorere ry’Inyandiko nshyinguramakuru
33.9.1
Uburinzi
Inyandiko nshyinguramakuru, raporo n’ibyatanzwe byose by’Itorero bikwiye kurindwa ukugerwaho, impinduka, iyangiza, cyangwa ugushyira ahagaragara bitabifitiye uburenganzira. Aya makuru akwiye kubikwa ahantu hatekanye.
Ibikoresho by’ikoranabuhanga cyangwa ububiko bw’amakuru bitunzwe n’Itorero byatakaye cyangwa byibwe bikwiye kumenyekanishwa kuri incidents.ChurchofJesusChrist.org. Imikoreshereze mibi y’amakuru y’Itorero na yo ikwiye kumenyekanishwa.
33.9.1.1
Amazina y’ukoresha n’Amagambo y’ibanga
Abayobozi b’urumambo, abepiskopi n’abandi bayobozi ntabwo bakwiye kwigera basangiza abajyanama, abanditsi, abanyamabanga bakuru, cyangwa abandi izina ry’ukoresha n’ijambo ry’ibanga by’Itorero.
33.9.1.3
Ibanga ry’Ibyatanzwe
Ibihugu byinshi byashyize mu bikorwa amategeko y’uburinzi bw’ibyatanzwe agenga imikoreshereze y’ibyatanzwe byitwe. Ibi birimo amakuru ari mu nyandiko nshyinguramakuru z’ubunyamuryango n’izindi nyandiko nshyinguramakuru z’Itorero zitahura abantu ku giti cyabo. Abayobozi bafite ibibazo byerekeye amategeko y’imikoreshereze y’uburinzi bw’ibyatanzwe ku icungamikorere ry’aho ry’inyandiko nshyinguramakuru z’Itorero bashobora guhamagara ibiro by’ibanga ry’ibyatanzwe by’Itorero kuri DataPrivacyOfficer@ChurchofJesusChrist.org.