Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
32. Ukwihana n’Inteko z’Ubunyamuryango z’Itorero


“32. Ukwihana n’Inteko z’Ubunyamuryango z’Itorero,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“32. Ukwihana n’Inteko z’Ubunyamuryango z’Itorero,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

abagabo barimo kuganira

32.

Ukwihana n’Inteko z’Ubunyamuryango z’Itorero

32.0

Iriburiro

Ukwihana kunini kubera hagati y’umuntu ku giti cye, Imana n’abagizweho ingaruka n’ibyaha by’umuntu. Icyakora, rimwe na rimwe umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo akeneye gufasha abanyamuryango b’Itorero mu mihate yabo yo kwihana.

Iyo barimo bafasha abanyamuryango mu kwihana, abepiskopi n’abayobozi b’urumambo bagomba kubereka urukundo kandi bakabitaho. Bakurikiza urugero rw’Umukiza, wakujije abantu kandi akabafasha kuzirana n’icyana maze bagahindukirira Imana (reba Matayo 9:10–13; Yohana 8:3–11).

32.1

Ukwihana n’Imbabazi

Kugira ngo asohoze umugambi We w’impuhwe, Data wo mu Ijuru yohereje Umwana We w’Ikinege, Yesu Kristo, kugira ngo ahongere ibyaha byacu (reba Aluma 42:15). Yesu yemeye icyiru itegeko ry’ubutabera risaba ku bw’ibyaha byacu (reba Inyigisho n’Ibihango 19:15–19; reba kandi Aluma 42:24–25). Binyuze muri iki gitambo, Data na Mwana bombi batugaragarije urukundo Rwabo rutagira iherezo (reba Yohana 3:16).

Iyo dukoresheje “ukwizera ngo twihane,” Data wo mu Ijuru aratubabarira, atugirira impuhwe binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo (Alma 35:15; reba kandi Aluma 42:13). Iyo twejejwe kandi tukababarirwa, amaherezo dushobora kuragwa ubwami bw’Imana (reba Yesaya 1:18; Inyigisho n’Ibihango 58:42).

Ukwihana birenze cyane guhindura imyitwarire. Ni ugutera icyaha umugongo maze tukagana kuri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Kuganisha ku mpinduka mu mutima no mu mitekerereze (reba Mosaya 5:2; Aluma 5:12–14; Helamani 15:7). Binyuze mu kwihana, duhinduka abantu bashya, biyunze n’Imana (reba 2 Abakorinto 5:17–18; Mosaya 27:25–26).

Amahirwe yo kwihana ni umwe mu migisha ikomeye cyane Data wo mu Ijuru yaduhaye binyuze mu mpano y’Umwana Wayo.

32.2

Intego z’Inzitizi cyangwa Iseswa by’Ubunyamuryango bw’Itorero

Niba umunyamuryango akoze icyaha gikakaye, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo amufasha kwihana. Nk’igice cy’uru rugendo, ashobora gukenera kuzitira uburenganzira bwihariye bw’Itorero bumwe mu gihe runaka. Mu bihe bimwe, ashobora gukenera gusesa ubunyamuryango bw’umuntu mu gihe runaka.

Kuzitira cyangwa gusesa ubunyamuryango bw’umuntu ntabwo bigamije guhana. Ahubwo, ibi bikorwa biba rimwe na rimwe ari ngonbwa kugira ngo bifashe umuntu kwihana no kwibonera impinduka y’umutima. Biha umuntu igihe kandi cyo kwitegura mu buryo bwa roho kuvugurura cyangwa kubahiriza ibihango bye na none.

Intego eshatu z’inzitizi cyangwa iseswa ry’ubunyamuryango zimeze nk’uko bikurikira.

32.2.1

Gufasha Kurinda Abandi

Intego ya mbere ni ugufasha kurinda abandi. Rimwe na rimwe umuntu abera abandi kabutindi mu by’umubiri cyangwa mu bya roho. Imyitwarire y’ikandamiza, ugukomeretsa umubiri, ihohotera rishingiye ku gitsina, gukoresha ibiyobyabwenge, ubwambuzi bushukana n’ubuyobe ni uburyo bumwe ibi bishobora kubaho. Yamurikiwe, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo agira icyo akora kugira ngo arinde abandi iyo umuntu abereye abandi kabutindi muri ubu buryo cyangwa ubundi bukakaye (reba Aluma 5:59–60).

32.2.2

Gufasha Umuntu Gushyikira Ububasha Bucungura bwa Yesu Kristo binyuze mu Kwihana

Intego ya kabiri ni ugufasha umuntu kugera ku bubasha bucungura bwa Yesu Kristo binyuze mu kwihana. Muri uru rugendo, yakongera guhinduka uwejejwe n’indakemwa kugira ngo yakire imigisha y’Imana yose.

32.2.3

Kurinda Ubunyangamugayo bw’Itorero

Intego ya gatatu ni ukurinda ubunyangamugayo bw’Itorero. Gushyiraho inzitizi cyangwa gusesa ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu byaba ngombwa niba imyitwarire ye yangiza Itorero mu buryo bugaragara (reba Aluma 39:11). Ubunyangamugayo bw’Itorero ntabwo burindwa hahishwa cyangwa horoshywa ibyaha bikakaye—ahubwo burindwa bikemurwa.

32.3

Uruhare rw’Abacamanza muri Isirayeli

Abepiskopi n’abayobozi b’urumambo barahamagarwa bakanashyirwa mu muhamagaro wo kuba abacamanza muri Isirayeli (reba Inyigisho n’Ibihango 107:72–74). Bafite imfunguzo z’ubutambyi kugira ngo bahagararire Nyagasani mu gufasha abanyamuryango b’Itorero kwihana (reba Inyigisho n’Ibihango 13:1; 107:16–18).

Kenshi abepiskopi n’abayobozi b’urumambo bafasha mu kwihana binyuze mu kugira inama umuntu ku giti cye. Ubu bufasha bushobora gukubiramo kuzitira mu ibanga uburenganzira bumwe bw’ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu mu gihe runaka.

Ku byaha bimwe bikakaye, abayobozi bafasha mu kwihana batumiza inama y’ubunyamuryango (reba 32.6). Ubu bufasha bushobora gukubiramo kuzitira ku mugaragaro uburenganzira bumwe bw’ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu mu gihe runaka.

Abepiskopi n’abayobozi b’urumambo bafasha abanyamuryango b’Itorero gusobanukirwa ko Imana ikunda abana Bayo. Ikiganiro cy’Umukiza hamwe n’umugore wafashwe asambana ni umurongo ngenderwaho (reba Yohana 8:3–11). Nubwo atavuze ko ibyaha bye bibabariwe, ntabwo yigeze amuciraho iteka. Ahubwo, yamubwiye “kutongera gukora icyaha”—kwihana no guhindura ubuzima bwe.

Aba bayobozi bigisha ko “mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye” (Luka 15:7). Barihangana, barashyigikira, kandi bareba ibyiza. Bahumekamo ibyiringiro. Bigisha kandi bagahamya ko abantu bose bashobora kwihana no guhinduka abejejwe kubera igitambo cy’impongano cy’Umukiza.

Abepiskopi n’abayobozi b’urumambo bashaka ubujyanama buvuye kuri Roho kugira ngo bamenye uko bafasha buri muntu kwihana. Ni ku byaha bikakaye kuruta ibindi gusa Itorero ryashyizeho ikigenderwaho ntakuka ku byemezo abayobozi bakwiye gufata (reba 32.6). Nta mimerere ibiri itera kimwe. Inama abayobozi batanga n’urugendo rw’ukwihana bafashamo bigomba kuba byahumetswe kandi byaba bitandukanye kuri buri muntu.

6:18

32.4

Ukwatura icyaha, Ibanga no Kuregera Abategetsi ba Leta

32.4.1

Ukwatura icyaha

Ukwihana bisaba ko ibyaha byaturirwa Data wo mu Ijuru. Yesu Kristo yavuze ko twamenya niba umuntu yarihannye ibyaha iyo abyatuye kandi akabizinukwa.(Inyigisho n’Ibihango 58:43; reba kandi Mosaya 26:29).

Iyo abanyamuryango b’Itorero bakoze ibyaha bikakaye, ukwihana kwabo gukubiyemo ukucyaturira umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo. Noneho abasha gukoresha imfunguzo z’inkuru nziza y’ukwihana mu cyimbo cyabo (see Inyigisho n’Ibihango 13:1; 84:26–27; 107:18, 20). Ibi bibafasha gukira no kugaruka mu nzira y’inkuru nziza binyuze mu bubasha bw’Impongano y’Umukiza.

Intego y’ukwatura icyaha ni ugushishikariza abanyamuryango kuruhura imitima yabo kugira ngo bashobore gushaka byuzuye ubufasha bwa Nyagasani mu guhinduka no gukira. Kugira “umutima umenetse na roho ishengutse” bifashwa n’ukwatura icyaha (2 Nefi 2:7). Ukwatura icyaha ku bushake byerekana ko umuntu yifuza kwihana.

Iyo umunyamuryango yatuye ibyaha, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo akurikiza imirongo ngenderwaho ku bw’ubujyanama muri 32.8. Ashakisha ubujyanama mu isengesho ku bw’ahabugenewe haboneye ho gufashiriza umunyamuryango kwihana. Atekereza niba inama y’ubunyamuryango izafasha. Niba ingamba y’Itorero isaba inama y’ubunyamuryango asobanura ibi (see 32.6).

Rimwe na rimwe umunyamuryango aba yararenganyije uwo bashyingiranywe cyangwa undi muntu mukuru. Nk’igice cy’ukwihana, akenshi akwiye kwaturira ibyaha kuri uwo muntu maze agasaba imbabazi. Urubyiruko rukoze icyaha gikakaye ubusanzwe rushishikarizwa kugirwa inama n’ababyeyi.

32.4.4

Ibanga

Abepiskopi, abayobozi b’urumambo n’abajyanama babo bafite inshingano ntagatifu yo kurinda amakuru yose y’ibanga yabasangijwe. Aya makuru ashobora guturuka mu biganiro ntaramakuru, ubujyanama n’ukwatura ibyaha. Inshingano nk’iyo y’ibanga inareba abantu bose bagira uruhare mu nteko z’ubunyamuryango. Ibanga ni ingenzi kubera ko abanyamuryango batakwatura ibyaha cyangwa ngo bashake ubujyanama niba ibyo basangiza bitazabikwa mu ibanga. Kumena ibanga bitakariza abanyamuryango icyizere maze bikabatera gutakaza icyizere mu bayobozi babo.

Bijyanye n’inshingano yabo y’ibanga, umwepiskopi, umuyobozi w’urumambo, cyangwa abajyanama babo basangiza amakuru nk’ayo uko bikurikira gusa:

  • Bakeneye kubiganira n’umuyobozi w’urumambo w’umunyamuryango, umuyobozi w’ivugabutumwa we, cyangwa umwepiskopi we ku byerekeye gutumiza inteko z’ubunyamuryango cyangwa ibyigwaho bijyanye.

  • Umuntu yimukiye muri paruwasi nshya (cyangwa umuyobozi w’ubutambyi araruhuwe) mu gihe icyemezo cy’ubunyamuryango cyangwa izindi mpungenge zikomeye zikirimo kwigwaho.

  • Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo amenye ko umunyamuryango w’Itorero utabarizwa muri paruwasi cyangwa urumambo rwe yaba yaragize uruhare mu cyaha gikakaye.

  • Ni ngombwa gutanga amakuru mu nama y’inteko y’ubunyamuryango.

  • Umunyamuryango ahitamo guha uruhushya umuyobozi kugira ngo asangize amakuru abantu runaka.

  • Bishobora kuba ngombwa gusangiza abandi amakuru make yerekeranye n’icyemezo cy’inteko y’ubunyamuryango.

Itorero ritanga ubufasha buvuye mu nzobere zahuguwe kugira ngo rifashe abayobozi mu kurinda abandi no gukurikiza itegeko. Abayobozi bahamagara nomero itishyurwa y’Itorero yagenewe ubufasha kw’ihohoterwa aho iriho kugira ngo bahabwe ubujyanama (reba 38.6.2.1). Aho itari, umuyobozi w’urumambo ahamagara njyanama y’iby’amategeko ku biro by’intara.

Ni mu mimerere imwe umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo atanga amakuru y’ibanga atabanje gusaba ubujyanama nk’ubwo. Ibyo ni iyo ugutanga amakuru ari ngombwa kugira ngo hirindwe igikomere cyahitana ubuzima cyangwa imvune ikomeye kandi nta gihe gihari cyo gushaka ubujyanama. Iyo bimeze gutyo, inshingano yo kurinda abandi iba ari ingirakamaro kuruta inshingano y’ibanga. Abayobozi bakwiye guhamagara abategetsi mbonezamubano ako kanya.

32.6

Uburemere bw’Icyaha n’Ingamba y’Itorero

Uburemere bw’icyaha ni isuzuma ry’ingirakamaro mu kugena ahabugenewe (1) hazafasha kurinda abandi no (2) gufasha umuntu kwihana. Nyagasani yavuze ko adashobora gufata icyaha nk’icyemewe na rimwe (Inyigisho n’Ibihango 1:31; reba kandi Mosaya 26:29). Abagaragu Be ntabwo bagomba kwirengagiza gihamya y’icyaha gikakaye.

Ibyaha bikakaye ni agasuzuguro kagambiriwe kandi gakabije gakorerwa amategeko y’Imana. Ibyiciro by’ibyaha bikakaye bitondekanyije munsi.

  • Ibikorwa by’urugomo n’ihohotera

  • Ubwiyandarike bushingiye ku gitsina

  • Ibikorwa by’ubwambuzi bushukana

  • Ubuhemu

  • Ibindi bikorwa bimwe

Igihe Inteko y’Ubunyamuryango Isabwa cyangwa Bishoboka ko Yaba Ngombwa

Ubwoko bw’Icyaha

Inteko y’Ubunyamuryango Irasabwa

Inteko y’Ubunyamuryango Ishobora Kuba Ngombwa

Ubwoko bw’Icyaha

Ibikorwa by’Urugomo n’Ihohotera

Inteko y’Ubunyamuryango Irasabwa

  • Ubwicanyi

  • Ugufata ku ngufu

  • Guhamwa n’icyaha cy’itoteza rishingiye ku gitsina

  • Ihohoterwa ry’umwana cyangwa urubyiruko

  • Imyitwarire y’ikandamiza rishingiye ku rugomo

Inteko y’Ubunyamuryango Ishobora Kuba Ngombwa

  • Ubwicanyi Bwageragejwe

  • Ihohotera rishingiye ku Gitsina, Harimo Itoteza n’Ugushyira ku nkeke (reba 38.6.18 ku bw’igihe inteko isabwa)

  • Ihohotera ry’uwo mwashyingiranwe cyangwa undi muntu mukuru (reba 38.6.2.4 ku bw’igihe inteko isabwa)

Ubwoko bw’Icyaha

Ubwiyandarike bushingiye ku gitsina

Inteko y’Ubunyamuryango Irasabwa

  • Ugusambana kw’abafitanye isano

  • Amashusho y’Urukozasoni y’Abana

  • Ugushyingiranwa na benshi

  • Imyitwarire y’Ikandamiza rishingiye ku Gitsina

Inteko y’Ubunyamuryango Ishobora Kuba Ngombwa

  • Ubusambanyi bucana inyuma, ubusambanyi, ubutinganyi n’indi mibonano mpuzabitsina yose hanze y’ugushyingiranwa kwemewe n’amategeko hagati y’umugabo n’umugore, harimo n’uguhura kugamije ubusambanyi kuri murandasi cyangwa telefoni

  • Ubushoreke, ugusezerana mu rukiko n’ukwishyingira, ndetse n’ugushyingiranwa kw’abahuje igitsina

  • Gukoresha cyane cyangwa kubatwa n’amashusho y’urukozasoni byateje igikomere ku gushyingiranwa cyangwa ku muryango by’umunyamuryango

Ubwoko bw’Icyaha

Ibikorwa by’Ubwambuzi Bushukana

Inteko y’Ubunyamuryango Irasabwa

  • Imyitwarire y’Ikandamiza rishingiye ku mari, nk’ubwambuzi bushukana n’ibikorwa bisa na byo (reba 32.6.3.3 niba umunyamuryango yaragize uruhare mu kunyereza imitungo cyangwa ubutunzi by’Itorero)

Inteko y’Ubunyamuryango Ishobora Kuba Ngombwa

  • Ubujura bwitwaje intwaro, ubujura mu rugo rw’umuntu, ubujura butitwaje intwaro, ukunyereza umutungo (reba 32.6.3.3 niba umunyamuryango yaragize uruhare mu kunyereza imitungo cyanwa ubutunzi bw’Itorero)

  • Indahiro y’ikinyoma

Ubwoko bw’Icyaha

Ubuhemu

Inteko y’Ubunyamuryango Irasabwa

  • Icyaha gikakaye mu gihe uri mu mwanya ukomeye mu Itorero

Inteko y’Ubunyamuryango Ishobora Kuba Ngombwa

  • Icyaha gikakaye mu gihe uri mu mwanya w’ubushobozi cyangwa icyizere mu rusisiro (reba 32.6.3.3 niba umunyamuryango yaragize uruhare mu kunyereza imitungo cyangwa ubutunzi bw’Itorero)

  • Icyaha gikakaye kizwi cyane hose

Ubwoko bw’Icyaha

Ibindi Bikorwa Bimwe

Inteko y’Ubunyamuryango Irasabwa

  • Uguhamwa n’icyaha ndengakamere kwinshi

Inteko y’Ubunyamuryango Ishobora Kuba Ngombwa

  • Ugukuramo inda (keretse umwihariko muri 38.6.1 ikora)

  • Imbonera y’ibyaha bikakaye

  • Guterera iyo inshingano z’umuryango ku bwende, harimo ukutishyura indezo y’umwana n’imperekeza ya gatanya

  • Kugurisha ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko

  • Ibindi bikorwa by’ibyaha bikakaye

32.6.3

Iyo Umuyobozi w’Urumambo Agishije Inama Ubuyobozi bw’Intara ku byerekeye Niba Inteko y’Ubunyamuryango cyangwa Ikindi Cyemezo Ari Ngombwa

Ibyigwaho bimwe bisaba ubwumve n’ubujyanama by’inyongera. Kugira ngo amenye uko afasha neza cyane, umuyobozi w’urumambo agomba kujya inama n’Ubuyobozi bw’Intara ku mimerere iri muri iki gice.

32.6.3.2

Ubuyobe

Ibibazo by’ubuyobe akenshi bigira ingaruka zirenga imbibi za paruwasi cyangwa urumambo. Bikeneye guhita bikemurwa kugira ngo harindwe abandi.

Umwepiskopi ajya inama n’umuyobozi w’urumambo niba yiyumvamo ko igikorwa cy’umunyamuryango cyaba kigize ubuyobe.

Nk’uko rikoreshejwe hano, ubuyobe rivuga ku munyamuryango urimo kugira uruhare muri ibi ibyo ari byo byose bikurikira:

  • Kwitwara mu buryo bw’ihangana bugaragara kandi bugambiriwe n’Itorero, inyigisho yaryo, ingamba zaryo, cyangwa abayobozi baryo by’akamenyero

  • Gutsimbarara mu kwigisha nk’inyigisho yaryo ibitari inyigisho y’Itorero nyuma yo gukosorwa n’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo

  • Kugaragaza ingero zo gukorana ubwende mu guca intege ukwizera n’ukuboneka by’abanyamuryango b’Itorero

  • Gukomeza gukurikiza inyigisho z’udutsiko tw’amadini y’ubuyobe nyuma yo gukosorwa n’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo

  • Kwisunga irindi torero ku mugaragaro no kuzamura inyigisho zaryo

32.6.3.3

Kunyereza Imitungo y’Itorero

Niba umunyamuryango anyereje imitungo y’Itorero cyangwa akiba ubutunzi bw’Itorero bufite agaciro, umuyobozi w’urumambo ajya inama n’Ubuyobozi bw’Intara ku byerekeranye niba inteko y’ubunyamuryango cyangwa ikindi cyemezo cyaba ngombwa.