“14. Abanyamuryango b’Ingaragu,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“14. Abanyamuryango b’Ingaragu,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
14.
Abanyamuryango b’ingaragu
14.0
Iriburiro
Abagabo n’abagore batarashyingirwa cyangwa batanye cyangwa bapfakaye bagize igice kigaragara cy’ubunyamuryango bw’Itorero. Ni ingirakamaro ku bantu bose kubona ibyiringiro binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo (reba Eteri 12:4). Ukuri guhoraho gukurikira gushobora gufasha gukuza ibyiringiro nk’ibyo:
-
Ibyanditswe bitagatifu n’abahanuzi b’iminsi ya nyuma bemeza ko buri muntu w’indahemuka mu kubahiriza ibihango by’inkuru nziza azagira amahirwe ku bw’ikuzwa.
-
Igihe n’uburyo bisobanutse imigisha y’ikuzwa itangirwamo ntabwo byose byahishuwe. Ariko kandi irijejwe (reba Mosaya 2:41).
-
Gutegereza Nyagasani bishatse kuvuga ukumvira gukomeje n’iterambere ry’ibya roho rimusanga (reba Yesaya 64:4).
-
Imana itanga ubugingo buhoraho ku bana Bayo bose. Abantu bose buzuza ibisabwa bigenewe impano y’imbabazi yuzuye inema y’Umukiza kandi bubahiriza amategeko Ye bazabona ubugingo buhoraho. (Reba Mosaya 26:30; Moroni 6:8.)
-
Icyizere muri iyi migazi gishingiye mu kwizera muri Yesu Kristo. Kubw’inema Ye, ibintu byose byerekeranye n’ubuzima bishyirwa mu buryo (reba Aluma 7:11–13).
Nyagasani akeneye abanyamuryango bose kugira ngo bafashe mu murimo w’agakiza muri paruwasi n’imambo (reba 1 Abakorinto 12:12–27). Uko biyobowe na Roho, abanyamuryango b’ingaragu bahamagarwa mu miyoborere n’imyanya yo kwigisha.
Muri iki gice:
-
“Abanyamuryango b’ingaragu” bivuga abanyamuryango bakuze bose b’Itorero batarashyingirwa magingo aya.
-
“Urubyiruko rw’abakuze b’ingaragu” bivuga abo bafite imyaka 18–30.
-
“Abakuze b’ingaragu” bivuga abo bafite imyaka 31 kuzamura.
14.1
Abanyamuryango b’Ingaragu mu Duce tw’Ahantu runaka
14.1.1
Imiyoborere y’Urumambo
14.1.1.2
Komite z’Urubyiruko Rukuze rw’Ingaragu n’Abakuze b’Ingaragu
Ubuyobozi bw’Urumambo burema komite y’urubyiruko rukuze rw’ingaragu.
Ubuyobozi bw’urumambo bushobora kandi kurema komite y’abakuze b’ingaragu.
Komite zishaka gushyigikira abanyamuryango binyuze mu bucuti n’uburyo bwo kugira uruhare mu murimo w’agakiza n’ikuzwa (reba 14.2).
14.1.2
Imiyoborere ya Paruwasi
14.1.2.1
Ubuyobozi bwa Paruwasi
Ubuyobozi bwa paruwasi ni urufunguzo mu gukururira abanyamuryango b’ingaragu mu murimo w’agakiza n’ikuzwa. Bakorana n’inteko ya paruwasi kugira ngo batahure imihamagaro n’imikoro by’ingirakamaro bigenewe abanyamuryango b’ingaragu. Bamenya kandi bagaharanira gufasha kwita ku bikenewe by’ababyeyi b’ingaragu.
-
Umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi ahura na buri rubyiruko rukuze rw’ingaragu nibura rimwe mu mwaka.
-
Ubuyobozi bwa paruwasi bushobora gutunganya komite y’urubyiruko rukuze rw’ingaragu.
14.1.2.2
Abanyamuryango b’Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure Bashinzwe Urubyiruko rw’Abakuze b’ingaragu
Abayobozi b’ihuriro ry’abakuru n’ab’Umuryango w’Ihumure bashobora guha umukoro umunyamuryango w’ubuyobozi bwabo wo gushyigikira urubyiruko rw’abakuze b’ingaragu. Aba banyamuryango b’ubuyobozi biga iby’imbaraga z’urubyiruko rw’abakuze b’ingaragu kandi babafasha kwita ku bikenewe byabo.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru n’uw’umuryango w’ihumure bashobora gutanga raporo y’iyi mihate mu nama y’inteko ya paruwasi.
14.1.2.3
Abayobozi b’Urubyiruko Rukuze rw’Ingaragu
Muri paruwasi hamwe n’urubyiruko rw’abakuze b’ingaragu rwinshi, ubuyobozi bwa paruwasi bushobora guhamagara umugabo n’umugore bagize urubyiruko rukuze rw’ingaragu nk’abayobozi b’urubyiruko rukuze rw’ingaragu. Inshingano zabo zirimo:
-
Gufasha urubyiruko rw’abakuze b’ingaragu kugira uruhare mu murimo w’agakiza n’ikuzwa (reba 14.2).
-
Gukorera muri komite y’urubyiruko rukuze rw’ingaragu.
-
Kuyobora komite y’urubyiruko rukuze rw’ingaragu niba imwe yarashyizweho.
-
Guhura akenshi n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’ubw’Umuryango w’Ihumure. Muri aya manama, baganira imbaraga z’urubyiruko rw’abakuze b’ingaragu n’uko bafasha kwita ku bikenewe byabo. Banibanda kandi ku kwita ku rubyiruko rw’abakuze b’ingaragu.
14.2
Kugira uruhare mu Murimo w’Agakiza n’Ikuzwa
14.2.1
Kubahiriza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo
14.2.1.1
Umugoroba mu Rugo n’Inyigo y’Inkuru Nziza
Abayobozi cyangwa abanyamuryango bifuza kugiramo uruhare bashobora gutegura umugoraba umwe cyangwa myinshi mu rugo ku bw’amatsinda y’urubyiruko rw’abakuze b’ingaragu.
14.2.1.3
Ibikorwa
Rurangajwe imbere n’abayobozi ba paruwasi cyangwa ab’urumambo, urubyiruko rw’abakuze b’ingaragu rushobora gutegura kandi rukagira uruhare by’umwihariko mu bikorwa birugenewe. Ingero zishobora kubamo:
-
Ingendo zigana mu ngoro y’Imana.
-
Umurimo w’amateka y’umuryango.
-
Gusangiza abandi inkuru nziza.
-
Umuganda.
-
Imihango y’umuziki n’umuco.
-
Imikino.
Barangajwe imbere n’abayobozi b’urumambo, abakuze b’ingaragu bashobora gutegura ibikorwa bimeze kimwe ku rwego rw’urumambo.