“13. Ishuri ryo ku Cyumweru,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“13. Ishuri ryo ku Cyumweru,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
13.
Ishuri ryo ku Cyumweru
13.1
Intego
Abayobozi b’Ishuri ryo ku Cyumweru, abigisha n’amashuri:
-
Bakomeza ukwizera muri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo bigisha inyigisho y’ubwami (Inyigisho n’Ibihango 88:77).
-
Bashyigikira kwiga no kwigisha inkuru nziza bishingiye mu rugo kandi bishyigikiwe n’Itorero.
-
Bafasha abanyamuryango kwigisha mu buryo bw’Umukiza.
13.2
Imiyoborere y’Ishuri ryo ku Cyumweru rya Paruwasi
13.2.1
Ubuyobozi bwa Paruwasi
Ubuyobozi bwa paruwasi bugenzura Ishuri ryo ku Cyumweru. Ubusanzwe umwepiskopi aha umukoro umwe mu bajyanama be wo kuzuza iyi nshingano akayoborwa na we.
13.2.2
Umuyobozi w’Ishuri ryo ku Cyumweru
13.2.2.1
Guhamagara Umuyobozi w’Ishuri ryo ku Cyumweru
Umwepiskopi ahamagara kandi agashyira mu muhamagaro umuntu ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki kugira ngo abe umuyobozi w’Ishuri ryo ku Cyumweru rya paruwasi. Niba abajyanama bakenewe, kandi niba hari abagabo bahagije bo gufasha muri iyi myanya, umuyobozi w’Ishuri ryo ku Cyumweru ashobora gutangira umwe cyangwa abajyanama babiri inamabyifuzo.
13.2.2.2
Inshingano
-
Gufashiriza mu nteko ya paruwasi.
-
Kugenzura imihate yo kunoza imyigire n’imyigishirize y’inkuru nziza mu rugo no ku itorero.
-
Gutangira abanyamuryango babiri bakuze inamabyifuzo ku buyobozi bwa paruwasi kugira ngo bafashe nk’abayobozi b’Ishuri ryo ku Cyumweru.
-
Gushyigikira, gushishikaza, no kubwiriza abigisha b’Ishuri ryo ku Cyumweru.
-
Kuyobora amanama y’inteko y’abigisha uko abiyobowemo n’umwepiskopi (reba Teaching in the Savior’s Way, 3).
13.2.3
Abigisha b’Ishuri ryo ku Cyumweru
Kugira ngo bitegure kwigisha, abigisha b’Ishuri ryo ku Cyumweru bakoresha ibyanditswe bitagatifu, Come, Follow Me—For Individuals and Families [Ngino, Unkurikire—Igenewe Abantu ku giti cyabo n’Imiryango], na Come, Follow Me—For Sunday School [Ngino, Unkurikire—Igenewe Ishuri ryo ku Cyumweru].
13.3
Amasomo y’Ishuri ryo ku Cyumweru
Amasomo y’Ishuri ryo ku Cyumweru aba ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi.
Ahawe uruhushya n’ubuyobozi bwa paruwasi, umuyobozi w’Ishuri ryo ku Cyumweru atunganya amashuri ku bw’abakuze n’urubyiruko.
Nibura abantu bakuze babiri bizewe bakwiye kuba bari muri buri shuri ry’urubyiruko.
Abantu bakuru bose bakorana n’urubyiruko bagomba kurangiza amahugurwa yerekeye ukurengera abana n’urubyiruko mu kwezi kumwe bakimara gushyigikirwa (ProtectingChildren.ChurchofJesusChrist.org).
13.4
Kunoza Imyigire n’Imyigishirize muri Paruwasi
Abayobozi ba paruwasi bashinzwe kunoza imyigire n’imyigishirize mu matsinda yabo. Bashobora gusaba umuyobozi w’Ishuri ryo ku Cyumweru ubufasha niba bukenewe.
13.5
Kunoza Imyigire n’Imyigishirize mu Rugo
Ababyeyi bashinzwe kwigisha inkuru nziza abana babo. Bashobora gusaba umuyobozi w’Ishuri ryo ku Cyumweru kubafasha gutera imbere nk’abigisha.