Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
19. Umuziki


“19. Umuziki,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“19. Umuziki,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

umugore n’umwana bari gucuranga piyano

19.

Umuziki

19.1

Intego y’Umuziki mu Itorero

Umuziki mutagatifu wongera ukwizera muri Yesu Kristo. Utumira Roho kandi ukigisha inyigisho. Unarema kandi icyiyumviro cy’ugushengerera, ukabumbira hamwe abanyamuryango, kandi ugatanga uburyo bwo kuramya Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo.

19.2

Umuziki mu Rugo

Binyuze mu bahanuzi Be, Nyagasani yashishikarije abantu ku giti cyabo n’imiryango gukoresha umuziki ushimisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Amajwi yafashwe y’Umuziki w’Itorero aboneka avuye aha hakurikira:

19.3

Umuziki mu Materaniro y’Itorero

19.3.1

Gutegura Umuziki mu Materaniro y’Itorero

Abahuzabikorwa b’umuziki wa paruwasi n’urumambo bakorana n’abayobozi b’ubutambyi kugira ngo bategure umuziki ku bw’amateraniro yo kuramya. Batoranya umuziki wimakaza imyifatire yo kuramya mu materaniro.

19.3.2

Umuziki mu Iteraniro ry’Isakaramentu

Umuziki mu iteraniro ry’isakaramentu urimo ukuririmba indirimbo kw’ikoraniro mu gutangiza no gusoza iteraniro na mbere yo gutanga isakaramentu. Indirimbo y’isakaramentu ikomoza ku isakaramentu nyirizina cyangwa igitambo cy’Umukiza.

Umuziki ubimbura ucurangwa uko abanyamuryango baba bakorana mbere y’iteraniro. Nyuma y’isengesho risoza, incurango ihumuza iteraniro ikinwa uko abanyamuryango baba barisohokamo.

Iteraniro ry’isakaramentu rishobora kandi kubamo indirimbo y’ikoraniro y’inyongera iririmbwa hagati mu iteraniro—urugero, hagati y’ubutumwa buvugwa.

19.3.3

Umuziki mu Mashuri n’Andi Materaniro ya Paruwasi

Abayobozi bashishikariza abigisha gukoresha indirimbo n’undi muziki mutagatifu kugira ngo bazamure ukwigisha.

19.3.6

Ibyuma by’Umuziki

Ibyuma bicurangwa ubusanzwe bikoreshwa ku bw’umuziki ubimbura n’uhumuza iteraniro no ku bw’indirimbo iririmbwa mu materaniro y’Itorero. Aho birikandi n’aho abanyamuryango bashobora kuzikina, oruge na piyano ni ibyuma ngenderwaho. Ubuyobozi bwa paruwasi bushobora kwemeza imikoreshereze y’ibindi byuma kugira ngo byunganire mu kuririmba kw’ikoraniro, mu muziki ubimbura n’uhumuza iteraniro, no mu yandi mahitamo y’umuziki.

Niba piyano, oruge, cyangwa umucuranzi bitabonetse, amajwi y’indirimbo zafashwe ashobora gukoreshwa (reba 19.2).

19.3.7

Amakorali

19.3.7.1

Amakorali ya Paruwasi

Ahari abanyamuryango bahagije, amaparuwasi ashobora gutungaya amakorali aririmba mu iteraniro ry’isakaramentu mu buryo buhoraho.

Byongeye kuri korali ya paruwasi, imiryango n’amatsinda y’abagore, abagabo, urubyiruko, cyangwa abana ishobora gutumirirwa kuririmba mu materaniro y’Itorero.

19.4

Imiyoborere y’Umuziki muri Paruwasi

19.4.1

Ubuyobozi bwa Paruwasi

Umwepiskopi afite inshingano ku muziki wa paruwasi. Ashobora gushinga umwe mu bajyanama be uyu umukoro.

19.4.2

Umuhuzabikorwa w’Umuziki wa Paruwasi

Umuhuzabikorwa w’umuziki wa paruwasi afasha arangajwe imbere n’ubuyobozi bwa paruwasi. Afite inshingano zikurikira:

  • Kwifashishwa n’ubuyobozi bwa paruwasi n’abandi bayobozi ba paruwasi ku bijyanye n’umuziki.

  • Akorana n’ubuyobozi bwa paruwasi kugira ngo ategure umuziki ugenewe amateraniro y’isakaramentu (reba 19.3.1 na 19.3.2).

  • Uko bisabwe n’ubuyobozi bwa paruwasi, atangira abanyamuryango babiri inamabyifuzo kugira ngo bafashe mu mihamagaro y’umuziki wa paruwasi. Guha icyerekezo abafashiriza muri iyi mihamagaro, atanga ubufasha, ibwiriza n’ihugurwa uko bikenewe.

19.4.3

Imihamagaro y’Inyongera

Ubuyobozi bwa paruwasi bushobora guhamagara abanyamuryango kugira ngo bafashe mu mihamagaro ikurikira.

19.4.3.1

Umuyobozi w’Umuziki wa Paruwasi

Umuyobozi w’umuziki ayobora indirimbo z’ikoraniro ku bw’iteraniro ry’isakaramentu n’andi materaniro ya paruwasi uko bisabwe.

19.4.3.2

Umucuranzi wa Paruwasi

Umucuranzi wa paruwasi atanga umuziki ubimbura n’uhumuza iteraniro n’incurango igenewe indirimbo mu iteraniro ry’isakaramentu n’andi materaniro ya paruwasi uko bisabwa.

19.7

Ingamba n’Imirongo ngenderwaho by’Inyongera

19.7.2

Imikoreshereze y’Ibyuma by’Urusengero ku bw’Umwitozo, Isomo Ryiherereye, n’Isubiramo

Iyo nta yandi mahitamo yumvikana ahari, abayobozi b’ubutambyi bashobora gutanga uburenganzira bw’imikoreshereze ya piyano na oruge by’urusengero ku bw’umwitozo, isomo ryiherereye n’isubiramo birimo abanyamuryango b’uduce dukoresha urusengero.