“20. Ibikorwa,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“20. Ibikorwa,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
20.
Ibikorwa
20.1
Imigambi
Ibikorwa by’Itorero bibumbira abanyamuryango b’Itorero n’abandi hamwe nk’“ubwobo bumwe n’abera” (Abefeso 2:19). Intego z’ibikorwamigambi zishobora kuba zikubiyemo ibikurikira:
-
Kubaka ukwizera muri Yesu Kristo.
-
Gutanga ukwishimisha kandi bigatiza umurindi ubumwe.
-
Gutanga amahirwe y’ubukure bw’umuntu ku giti cye.
-
Gukomeza abantu ku giti cyabo n’imiryango.
-
Gufasha abanyamuryango kugira uruhare mu murimo w’agakiza n’ikuzwa (reba 1.2).
20.2
Gutegura Ibikorwa
Mbere yo gutegura igikorwa, abayobozi bazirikana ibikenewe n’abanyamuryango by’ibya roho n’iby’umubiri. Abayobozi bashaka ubujyanama bwa Roho iyo barimo kwanzura ubwoko bw’igikorwa bwazafasha kwita kuri ibyo bikenewe.
20.2.1
Inshingano ku bwo Gutegura Ibikorwa
Ibikorwa bya paruwasi bishobora gutegurwa mu buryo ubwo ari bwo bwose bukurikira, hashingiwe ku bikenewe aho ngaho:
-
Inteko ya paruwasi ishobora kugenzura umwiteguro.
-
Inteko ya paruwasi ishobora guha imitunganyirize yihariye inshingano yo gufasha gutegura kimwe cyangwa ibikorwa byinshi.
-
Iyo bikenewe kandi aho abanyamuryango bahagije bari, ubuyobozi bwa paruwasi bushobora gutunganya komite y’ibikorwa bya paruwasi.
Ku makuru yisumbuyeho yerekeye gutegura ibikorwa by’urubyiruko rwa paruwasi, reba 10.2.1.3 na 11.2.1.3.
20.2.2
Gutumira Abantu Bose Kugiramo Uruhare
Abategura ibikorwa bakwiye kugera ku bantu bose, cyane cyane abanyamuryango bashya, abanyamuryango batakiza, urubyiruko, abakuze b’ingaragu, ababana n’ubumuga n’abantu b’indi myizerere.
Ibikorwa ntibigombagushyira imitwaro itari ngombwa ku bayobozi n’abanyamuryango.
20.2.3
Ibigenderwaho
Ibikorwa by’Itorero bikwiye kuba bizamura kandi bishimangira icy “’ubukiranutsi, cy’urukundo, cyangwa kivugwa neza, cyangwa gishimwa” ari cyo (Ingingo z’Ukwizera 1:13). Ibikorwa ntabwo bishobora kubamo ikintu icyo ari cyo cyose gihabanye n’inyigisho z’Itorero.
20.2.6
Inkunga igenewe Ibikorwa
Ibikorwa byinshi bikwiye kuba byoroheje kandi bisaba make cyangwa ari nta giciro bisaba. Amafaranga asohoka ayo ari yo yose agomba kwemezwa mbere y’igihe n’ubuyobozi bwa paruwasi cyangwa ubw’urumambo.
Ubusanzwe abanyamuryango ntabwo bakwiye kwishyura kugira ngo bagire uruhare mu bikorwa. Ku bw’ingamba n’Imirongo ngenderwaho ku gutera inkunga ibikorwa, reba 20.6.
20.4
Igiterane cy’Urubyiruko
Guhera muri Mutarama y’umwaka buzurizamo imyaka 14, urubyiruko rw’abahungu n’urw’abakobwa rutumirwa kugirira uruhare hamwe mu giterane cy’urubyiruko. Ibiterane by’urubyiruko ubusanzwe biba rimwe buri mwaka ku rwego rwa paruwasi cyangwa urw’urumambo. Bishobora no kubera ku rwego rw’imambo nyinshi cyangwa urw’intara. Mu mwaka urwo rubyiruko rwahawe umukoro wo kwitabira igiterane cya FSY, imambo n’amaparuwasi ntabwo bikwiye kugira ibiterane by’urubyiruko.
Ibiterane by’urubyiruko rwa paruwasi bitegurwa kandi bigakorwa n’inteko y’urubyiruko rwa paruwasi, irangajwe imbere n’ubuyobozi bwa paruwasi (reba 29.2.6). Ubuyobozi bwa paruwasi buhabwa uruhushya rw’ubuyobozi bw’urumambo rw’imigambi igenewe igiterane cy’urubyiruko rwa paruwasi.
Uko abayobozi n’urubyiruko bategura igiterane cy’urubyiruko, bakwiye kubahiriza ingamba ziri muri iki gice n’imirongo ngenderwaho ikurikira:
-
Insanganyamatsiko ngarukamwaka y’urubyiruko rw’Itorero ishobora gukoreshwa nk’insanganyamatsiko y’igiterane.
-
Tegura ibikorwa bihuza n’insanganyamatsiko.
-
Bona uruhushya rw’ubuyobozi bwa paruwasi cyangwa ubw’urumambo rugenewe abafata ijambo n’ibikorwa byose.
-
Menya neza ko hari ubugenzuzi buhagije bw’abakuze ibihe byose (reba 20.7.1).
20.5
Ingamba n’Imirongo ngenderwaho ku bwo Gutoranya no Gutegura Ibikorwa
20.5.1
Ibikorwa by’Ubucuruzi cyangwa ibya Politiki
Ibikorwa bibaye ku bw’umugambi w’ubucuruzi cyangwa uwa politike uwo ari wo wose ntabwo byemewe (reba 35.5.2).
20.5.2
Imbyino n’Umuziki
Mu mbyino zose, imyambarire, imyogeshereze, urumuri, amoko y’imbyino, amagambo n’umuziki bikwiye gutanga umusanzu ku mwuka w’aho Roho ya Nyagasani ishobora kuba.
20.5.3
Amajoro yo kuwa Mbere
Abanyamuryango bashishikarizwa kugira ibikorwa by’umuryango kuwa Mbere cyangwa ku bindi bihe. Nta bikorwa by’Itorero, amateraniro, cyangwa amateraniro y’umubatizo akwiye gukorwa nyuma ya saa 18:00 z’umugoroba kuwa Mbere.
20.5.5
Ibikorwa bimara Ijoro ryose
Ibikorwa by’Itorero bimara ijoro ryose bigenewe amatsinda akomatanyijwe y’urubyiruko rw’abahungu n’urw’abakobwa bigomba kwemerwa n’umwepiskopi n’umuyobozi w’urumambo. Ni na ko bimeze ku bw’ibikorwa by’abanyamuryango b’ingaragu b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore.
Ibikorwa bimara ijoro ryose mu nzu z’amateraniro z’Itorero cyangwa imbuga zazo ntabwo byemewe.
20.5.8
Ukubahiriza Umunsi w’Isabato
Nta ngando, imihango y’imikino, cyangwa iy’ukwishimisha y’Itorero igomba gushyirwa kuri gahunda yo ku Cyumweru. Nta n’ubwo amatsinda y’urubyiruko n’abandi akora urugende ajya cyangwa ava mu nkambi cyangwa ibiterane by’urubyiruko ku Cyumweru.
20.5.10
Ingendo zigana mu Ngoro y’Imana
Ingendo zigana mu ngoro y’Imana zitunganywa ku rwego rwa paruwasi cyangwa urw’urumambo mu karere k’ingoro y’Imana babishinze.
20.6
Ingamba n’Imirongo ngenderwaho ku bwo Gutera inkunga Ibikorwa
20.6.1
Ibikorwa Byishyuwe hakoreshejwe Ingengo y’Imari ya Paruwasi cyangwa Urumambo
Ingengo y’imari ya paruwasi cyangwa urumambo ikwiye gukoreshwa kugira ngo yishyure ibikorwa byose—hamwe n’imyihariko ishoboka itondetse muri 20.6.2.
20.6.2
Inkunga igenewe Ingando z’Urubyiruko
Niba ingengo y’imari ya paruwasi cyangwa urumambo idafite amafaranga ahagije agenewe ibikorwa bitondetse munsi, abayobozi bashobora gusaba abagiramo uruhare kwishyura igice cyangwa byose:
-
Ingando ngarukamwaka y’Ubutambyi bwa Aroni imwe yongerewe cyangwa igikorwa bisa.
-
Ingando ngarukamwaka y’Urubyiruko rw’Abakobwa imwe yongerewe cyangwa igikorwa bisa.
-
Ingando ngarukamwaka y’umunsi umwe cyangwa igikorwa bisa bigenwe abana b’Ishuri ry’Ibanze bafite imyaka 8 kugeza kuri 11.
Amafaranga asohoka cyangwa urugendo ku bw’ingando ngarukamwaka ntabwo bikwiye kuba umurengera. Ukubura amafaranga bwite ntabwo bikwiye kubuza umunyamuryango kugiramo uruhare.
20.6.3
Inkunga igenewe Ibiterane by’Urubyiruko bya FSY
Urubyiruko rushobora gusabwa gutanga umusanzu w’amafaranga kugira ngo rwitabire ibiterane byo Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko (FSY). Niba igiciro kizabuza urubyiruko kugiramo uruhare, umwepiskopi ashobora gukoresha ingengo y’imari ya paruwasi kugira ngo yishyure iki kiguzi. Reba FSY.ChurchofJesusChrist.org.
20.6.5
Imihango y’Ikusanya ry’imisanzu
Amafaranga asohoka ku bw’ibikorwa by’urumambo cyangwa paruwasi ubusanzwe yishyurwa n’amafaranga y’ingengo y’imari. Icyakora, umuyobozi w’urumambo cyangwa umwepiskopi ashobora gutanga uburenganzira ku muhango umwe wo gukusanya imisanzu buri mwaka ku bw’intego zikurikira:
-
Kugira ngo bifashe kwishyura ibikorwa bitondetse muri 20.6.2.
-
Kugira ngo bifashe kugira igikoresho agace k’Itorero gakeneye ku bw’ingando ngarukamwaka.
20.7
Imirongo ngenderwaho n’Ingamba by’Umutekano ku bw’Ibikorwa
20.7.1
Ubugenzuzi bw’Abakuze
Nibura abantu bakuze babiri bagomba kuba bahari mu bikorwa by’Itorero byose byitabiriwe n’abana n’urubyiruko. Abakuze b’inyongera bashobora gukenerwa bitewe n’ingano y’itsinda, ubuhanga busabwa ku bw’igikorwa, cyangwa izindi mpamvu. Ababyeyi bashishikarizwa gufasha.
Abantu bose bakorana n’abana n’urubyiruko bagomba kurangiza amahugurwa y’uburinzi bw’abana n’urubyiruko. Reba ProtectingChildren.ChurchofJesusChrist.org.
20.7.2
Imyaka isabwa kugira ngo ugire uruhare mu Bikorwa by’Urubyiruko
Rufite uruhushya rw’ababyeyi barwo, urubyiruko rushobora kwitabira ingando zimara ijoro ryose guhera muri Mutarama y’umwaka rwuzurizamo imyaka 12. Rushobora kwitabira imbyino, ibiterane by’urubyiruko n’ibiterane bya FSY guhera muri Mutarama y’umwaka rwuzurizamo imyaka 14.
20.7.4
Uruhushya rw’Ababyeyi
Abana n’urubyiruko ntabwo bashobora kugira uruhare mu gikorwa cy’Itorero nta ruhushya rw’ababyeyi babo cyangwa ababarera. Ku bw’ibikorwa by’Itorero birimo ukuhaguma ijoro ryose, urugendo rurerure, cyangwa ukwigerezaho kuruta ugusanzwe, ukwiyemerera kwanditse ni ngombwa.
Ababyeyi n’ababarera batanga uku kwiyemerera basinya Permission and Medical Release form [ifishi y’Uruhushya n’Ukurekurwa na Muganga].
20.7.5
Ibirego by’Ihohoterwa
Ihohoterwa iryo ari ryo ryose ribera mu gikorwa cy’Itorero rikwiye kuregwa mu nzego zishinzwe umutekano. Umwepiskopi akwiye guhamagarwa ako kanya. Amabwiriza agenewe abanyamuryango ari muri 38.6.2.7. Amabwiriza agenewe abepiskopi ari muri 38.6.2.1.
20.7.6
Ibamaso ry’Umutekano, Imyitwararikire mu gihe cy’Impanuka n’Imenyekanisha ry’Impanuka
20.7.6.1
Ibamaso ry’Umutekano
Abayobozi n’abagira uruhare mu bikorwa barabisesengura kugira ngo bamenye neza ko hari ukwigerezaho kw’impanuka cyangwa uburwayi guke bishoboka. Ibikorwa bikwiye kandi kubamo ukwigerezaho kw’iyangirika ry’umutungo guke bishoboka. Mu bikorwa, abayobozi bashyiramo buri muhate kugira ngo bamenye neza ko hari umutekano.
20.7.6.2
Ukwita ku Mpanuka
Niba impanuka cyangwa imvune bibereye ku mutungo w’Itorero cyangwa mu gikorwa cy’Itorero, abayobozi bakurikiza imirongo ngenderwaho ikurikira, uko bikwiye:
-
Tanga ubutabazi bw’ibanze. Niba umuntu akeneye ukwitabwaho k’ubuvuzi kw’inyongera, hamagara serivisi z’ubuganga bwihutirwa. Unahamagare kandi umubyeyi, umurera, cyangwa irindi sano rya hafi n’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo.
-
Niba umuntu atakaye cyangwa agapfa, hita umenyesha inzego z’umutekano z’aho.
-
Tanga ubufasha bw’amarangamutima.
-
Ntushishikarize cyangwa ngo uce intege ishozarubanza. Ntugire ibyo wiyemeza mu cyimbo cy’Itorero.
-
Kusanya kandi ubike amazina y’abatangabuhamya, amakuru y’aho kubariza habo, inkuru z’ibyabaye n’amafoto.
-
Tanga Raporo w’impanuka (reba 20.7.6.3).
20.7.6.3
Ugutanga Raporo w’Impanuka
Imimerere ikurikira ikwiye gutangirwa raporo kuri murandasi kuri incidents.ChurchofJesusChrist.org.
-
Impanuka cyangwa imvune bibereye ku mutungo w’Itorero cyangwa mu gikorwa cy’Itorero.
-
Umuntu wari uri kugira uruhare mu gikorwa cy’Itorero arabuze.
-
Umutungo w’ikigo kigenga, wa leta, cyangwa uw’Itorero urangijwe mu gikorwa cy’Itorero.
-
Ishozarubanza ritejwe ubwoba cyangwa rirateganyijwe.
Niba umuhango ubereyemo imvune ikomeye, urupfu, cyangwa kubura umuntu, umuyobozi w’urumambo, umwepiskopi, cyangwa umunyamuryango yohereje ahita amenyesha ibiro by’intara.
20.7.6.4
Ubwishingizi n’Ibibazo
Niba imvune ibereye mu muhango w’Itorero, abayobozi bagena niba Church Activity Medical Assistance program [gahunda y’Ubufasha bw’Ubuvuzi bw’Itorero] ikora.
Mu bihe bimwe, umuyobozi w’urumambo cyangwa umwepiskopi ashobora kugira ibibazo byerekeranye n’iby’umutekano cyangwa ibirego bikora ku Itorero. Umuyobozi w’urumambo (cyangwa umwepiskopi ugendera ku icungamikorere rye) yerekeza ibibazo nk’ibyo kuri Risk Management Division [Ikigo cy’Icungamikorere ry’Ukwigerezaho] cyangwa ku biro by’intara.
20.7.7
Urugendo
Urugendo rugenewe ibikorwa by’Itorero rukwiye kwemezwa n’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo. Uru rugendo ntabwo rukwiye gushyira imitwaro itari ngombwa ku banyamuryango. Urugendo rurerure ku bw’ibikorwa ntirushyirwamo imbaraga.
Iyo bishoboka, amatsinda y’Itorero akwiye gukoresha imodoka zisanzwe zitwara abagenzi bishyura bagiye mu rugendo rurerure. Zikwiye kuba zifite ubuzima gatozi kandi zifite n’ubwishingizi bw’uburyozwandishyi.
Iyo amatsinda y’Itorero akoreye urugendo mu binyabiziga by’ugutwara by’igenga, buri kinyabiziga kigomba kuba kiri mu kigombero cy’imikorere itekanye. Buri muntu agomba gukoresha umukandara. Buri mushoferi agomba kuba ari umuntu mukuru wizerwa, ufite uruhushya rwo gutwara.