Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
21. Ugufasha


“21. Ugufasha,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“21. Ugufasha,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

abagabo bateruye urutare

21.

Ugufasha

21.0

Iriburiro

Ugufasha bivuze gukorera abandi uko Umukiza yabikoze (reba Matayo 20:26–28).

Nyagasani ashaka ko abanyamuryango bose b’Itorero Rye babona uko kwitabwaho. Ku bw’iyi mpamvu, abantu bafite ubutambyi bahabwa inshingano nk’abavandimwe bafasha b’igitsina gabo kuri buri munyamuryango w’urugo. Abavandimwe bafasha b’igitsina gore bashingwa buri muvandimwe ukuze.

21.1

Inshingano z’Abavandimwe Bafasha b’Igitsina Gore n’ab’Igitsina Gabo

Abavandimwe bafasha b’igitsina gore n’ab’igitsina gabo bafite inshingano zikurikira ku bw’abantu ku giti cyabo n’imiryango bahawemo inshingano:

  • Bafashe gukomeza ukwizera kwabo muri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo.

  • Bafashe kwitegura gukorana no kubahiriza ibihango bitagatifu n’Imana uko bakira imigenzo.

  • Shishoza ibikenewe kandi werekane urukundo, ukwitaho n’umurimo nk’ibya Kristo.

  • Bafashe gushobora kwigira mu buryo bw’ibya roho n’ubw’iby’umubiri.

21.2

Gutunganya Ugufasha

21.2.1

Gukora Imikoro

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure buzirikana mu isengesho imikoro igenewe abavandimwe bafasha b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore. Mu busanzwe baha umukoro abavandimwe babiri b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore nk’abasangirangendo. Basaba uruhushya rw’umwepiskopi rugenewe abasangirangendo n’imikoro by’ugufasha.

Umugore n’umugabo bashyingiranwe bashobora gushingwa kwita ku muntu cyangwa umuryango hamwe.

Abavandimwe bafasha b’igitsina gabo cyangwa ab’igitsina gore ntabwo bahamagarwa, bashyigikirwa, cyangwa ngo bashyirwe mu muhamagaro.

21.2.2

Imikoro y’Ugufasha igenewe Urubyiruko

Umukobwa w’inkumi ashobora gufasha nk’umusangirangendo w’ugufasha ku muvandimwe w’Umuryango w’Ihumure iyo umukobwa w’inkumi abishaka kandi abishoboye. Ashobora gutangira gufasha mu mwaka yuzurizamo imyaka 14.

2:30

Umusore ashobora gufasha nk’umusangirangendo w’ugufasha ku muntu ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki iyo yimitswe mu rwego rw’umwigisha cyangwa umutambyi.

21.3

Ibiganiro ntaramakuru by’Ugufasha

2:34

Umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru n’abajyanama be bakoresha ikiganiro ntaramakuru abavandimwe bafasha b’igitsina gabo. Umuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure n’abajyanama be bakoresha ikiganiro ntaramakuru abavandimwe bafasha b’igitsina gore.

Ibi biganiro ntaramukuru bikorwa nibura rimwe buri gihembwe.

Intego zabyo ni:

  • Kujya inama ku byerekeye imbaraga, ibikenewe n’imbogamizi z’abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango bahawemo umukoro.

  • Kuganira uburyo bwo gufasha abantu kwitegura kwakira imigenzo niba ikenewe.

  • Kuzirikana uko ihuriro ry’abakuru, Umuryango w’Ihumure, inteko ya paruwasi n’abandi bafasha.

  • Kwigisha no gushishikaza abavandimwe bafasha b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore.

21.4

Guhuza Imihate y’Ugufasha

2:49

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure n’ubw’Ihuriro ry’Abakuru buhura nibura buri gihembwe. Basesengura ibyo bigiye mu biganiro ntaramakuru by’ugufasha (reba 21.3). Banahuza kandi ibikorwa by’imikoro y’ugufasha.

Mu duce tw’itorero dufite abanyamuryango baboneka bake, ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure n’ubw’ihuriro ry’abakuru bushobora kwanzura guha umukoro abavandimwe bafasha b’igitsina gore n’ab’igitsina gabo ku banyamuryango bamwe.