Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
22. Gutanga Ibikenewe by’Umubiri no Kubaka Ukwigira


“22. Gutanga Ibikenewe by’Umubiri no Kubaka Ukwigira,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“22. Gutanga Ibikenewe by’Umubiri no Kubaka Ukwigira,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

umugabo urimo gukora

22.

Gutanga Ibikenewe by’Umubiri no Kubaka Ukwigira

22.0

Iriburiro

Abanyamuryango b’Itorero bakora igihango cyo “kwikorerana imitwaro, … kurirana n’abarira …, no guhumuriza abakeneye ihumure” (Mosaya 18:8–9).

Abanyamuryango b’Itorero banagirwa inama kandi yo gukomeza ukwigira kwabo bwite binyuze mu murimo w’umwete kandi hamwe n’ubufasha bwa Nyagasani. Ukwigira ni ubushobozi, ukwiyemeza n’umuhate wo gutanga ibikenewe by’ibya roho n’iby’umubiri by’ubuzima ku bwawe no ku bw’umuryango.


IMIHATE Y’UMUNTU KU GITI CYE N’IY’UMURYANGO


22.1

Kubaka Ukwigira

Bafite ubufasha buvuye kuri Nyagasani, abanyamuryango bubaka ukwigira mu buryo bukurikira:

  • Bongera imbaraga z’ibya roho, iby’umubiri n’iby’amarangamutima.

  • Bunguka uburezi n’akazi.

  • Bongera ukwitegura mu by’umubiri

22.1.4

Ukwitegura mu by’Umubiri

Ibyanditswe bitagatifu byigisha akamaro ko kuba witeguye (reba Ezekiyeli 38:7; Inyigisho n’Ibihango 38:30). Abanyamuryango bagirwa inama yo guhinduka abiteguye kugira ngo bashobore kwiyitaho, kwita ku miryango yabo n’abandi mu bihe by’ubukene.

Abanyamuryango bongera ukwitegura kwabo mu by’imari:

  • Bishyura ibya cumi n’amaturo (reba Malaki 3:8–12).

  • Bakuraho kandi birinda ideni ku buryo bushoboka bwose.

  • Bategura kandi babaho mu ngengo y’imari.

  • Biteganyiriza ejo hazaza.

  • Babona uburezi bukwiriye bwo kubafasha kwihaza no guhaza imiryango yabo (reba 22.3.3).

Ukwitegura birimo kandi gushyiraho gahunda igenewe ukuntu wakwita ku bikenewe by’ibanze mu bihe bidasanzwe. Abanyamuryango bashishikarizwa kubika ibiribwa, amazi n’ibindi bikenerwa by’igihe kirekire n’iby’igihe gito.

22.2

Kwita ku Bakennye mu buryo bw’Umubiri n’ubw’Amarangamutima

Abigishwa ba Nyagasani bigishwa “gukundana … no gufashanya” kandi no “gutabara abakeneye gutabarwa” (Mosaya 4:15–16). Abanyamuryango baharanira kubona abandi nk’uko Umukiza ababona, basobanukirwa imbaraga zabo n’ibikenewe byabo byihariye. Ibikenewe bishobora kubamo ibiribwa, imyambaro, icumbi, uburezi, akazi, ubuzima buzira umuze n’imibereho myiza y’amarangamutima.

22.2.1

Inzu y’Ububiko ya Nyagasani

Ibyifashishwa byose biboneka mu Itorero kugira ngo bifashe abo bafite ibikenewe mu by’umubiri byitwa inzu y’ububiko ya Nyagasani (reba Inyigisho n’Ibihango 82:18–19). Ibi birimo amaturo y’abanyamuryango y’igihe, impano, ibambe, ibikoresho n’ibyifashishwa by’imari byo gufasha abo babikeneye.

Inzu y’ububiko ya Nyagasani ibaho muri paruwasi n’urumambo. Akenshi abayobozi bashobora gufasha abantu ku giti cyabo n’imiryango kubona ibisubizo ku bikenewe byabo bavomera mu bumenyi, ubuhanga na serivisi bitangwa n’abanyamuryango ba paruwasi n’urumambo.

22.2.2

Itegeko ry’Ukwiyiriza n’Amaturo y’Ukwiyiriza

Nyagasani yashyizeho itegeko ry’ukwiyiriza n’amaturo y’ukwiyiriza kugira ngo ahe umugisha abantu Be kandi anabashyirireho uburyo bwo gukorera abo bakennye. Abanyamuryango barushaho kwegera Nyagasani kandi bakongera imbaraga z’ibya roho uko bubahiriza itegeko ry’ukwiyiriza. (Reba Yesaya 58:6–12; Malaki 3:8–12.)

Ukwiyiriza gushobora gukorwa igihe icyo ari cyo cyose. Icyakora, abanyamuryango ubusanzwe bubahiriza Isabato ya mbere y’ukwezi nk’umunsi w’ukwiyiriza. Mu busanzwe umunsi w’ukwiyiriza urimo ibikurikira:

  • Gusenga

  • Kwiyiriza ubusa nta biryo n’ibinyobwa mu gihe kingana n’amasaha 24 (niba umubiri ubishoboye)

  • Gutangana ubuntu ituro ry’ukwiyiriza

Ituro ry’ukwiyiriza ni ituro ryo gufasha abo bakennye. Iyo abanyamuryango biyirije, bahamagarirwa gutanga ituro ringana nibura n’agaciro k’amafunguro atafashwe.

Abanyamuryango bashobora guha ituro ry’ukwiyiriza na Tithing and Other Offerings form [ifishi y’Icya Cumi n’Andi Maturo] yujujwe umwepiskopi cyangwa umwe mu bajyanama be. Mu ntara zimwe, bashobora kandi gutanga ituro ryabo kuri murandasi.


IMIHATE Y’UMUYOBOZI


22.3

Icyitegererezo cyo Kubaka Ukwigira no Kwita ku Bakennye

22.3.1

Gushakisha Abakennye

Umwepiskopi afite inshingano ntagatifu yo gushaka no kwita ku bakennye (reba Inyigisho n’Ibihango 84:112). Abandi bafite uruhare rw’ingirakamaro mu gufasha umwepiskopi iyi nshingano barimo:

  • Abavandimwe bafasha b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore

  • Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure n’ubw’ihuriro ry’abakuru.

  • Abajyanama b’umwepiskopi.

  • Abandi banyamuryango b’inteko ya paruwasi.

22.3.2

Gufasha Abanyamuryango Gusesengura no Kwita ku Bikenewe by’Igihe Gito

Abanyamuryango baharanira kwita ku bikenewe by’ibanze byabo binyuze mu mihate bwite yabo n’ubufasha buvuye mu muryango mugari. Iyo ibi bidahagije, abanyamuryango bashobora gukenera ubufasha buvuye mu yandi masoko nka:

  • Ibyifashishwa bya leta n’iby’abaturage (reba 22.12).

  • Ubufasha bw’Itorero.

Byashoboka ko ubufasha bw’Itorero bwabamo gufasha ibikenewe by’igihe gito nk’ibiribwa, ibikoresho by’isuku, imyambaro, icumbi, cyangwa ibindi by’ibanze. Abepiskopi bashobora gukoresha amaturo y’ukwiyiriza kugira ngo bite kuri ibi bikenewe. Aho ibyemezo by’abepiskopi biboneka, muri rusange abepiskopi bakoresha ibyo kugira ngo batange ibiribwa n’ibindi byangombwa by’ibanze (reba “Bishops’ Orders and Referrals [Ibyemezo n’Irebero by’Abepiskopi]” muri Leader and Clerk Resources [LCR]).

22.3.3

Gufasha Abanyamuryango Kubaka Ukwigira kw’Igihe Kirekire

Abanyamuryango bashobora gukenera ubufasha bukomeza kugira ngo bite ku mbogamizi z’igihe kirekire. Uburezi, amahugurwa y’imyuga, cyangwa ibindi byifashishwa bishobora kubafasha kubaka ukwigira no kwihaza ku bw’ibikenewe byabo by’igihe kirekire.

The Self-Reliance Plan [Gahunda y’Ukwigira] ifasha abanyamuryango gutahura imbaraga zabo n’ibikenewe byabo. Inabafasha kandi gutahura ibyifashishwa by’ingirakamaro. Iyi gahunda ikwiye gukoreshwa buri gihe ubufasha bw’Itorero buzirikanwe.

22.3.4

Kwita ku Bakennye mu buryo bw’Amarangamutima

Abanyamuryango benshi bahura n’imbogamizi z’iby’amarangamutima. Abavandimwe bafasha b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore n’abayobozi ba paruwasi bashobora kuba ingirakamaro mu gufasha abanyamuryango muri izi mbogamizi.

22.4

Amahame yo Gutanga Ubufasha bw’Itorero

Hamwe n’ubufasha bwa Nyagasani, abanyamuryango bashaka kwihaza no guhaza imiryango yabo.

Ubufasha bw’Itorero bugambiriye gufasha abanyamuryango gukuza ubwigenge, ntabwo ari ukugengwa. Ubufasha ubwo ari bwo bwose butanzwe bukwiye gukomeza abanyamuryango mu mihate yabo yo guhinduka abigira.

22:58

22.4.1

Gushishikariza Inshingano Bwite n’iz’Umuryango

Abayobozi bigisha ko abantu ku giti cyabo n’imiryango bafite inshingano y’ibanze ku bw’imibereho myiza yabo bwite y’iby’umubiri, iby’amarangamutima n’ibya roho.

Mbere yo gutanga ubufasha bw’Itorero, umwepiskopi (cyangwa undi muyobozi cyangwa umunyamuryango aha umukoro) asesengurana n’abanyamuryango ibyifashishwa barimo gukoresha kugira ngo bite ku bikenewe byabo bwite.

22.4.2

Gutanga Ubufasha bw’Igihe Gito ku bw’Ibikenewe by’Ingenzi

Intego y’ubufasha bw’Itorero ni ukwita ku bikenewe by’ibanze mu buryo bw’agateganyo mu gihe abanyamuryango baharanira guhinduka abigira.

Abepiskopi bakwiye gukoresha ubushishozo bwiza kandi bagashaka ubujyanama bwa roho iyo barimo kuzirikana ingano n’igihe cy’ubufasha butangwa. Bakwiye kuba abanyebambe n’abanyabuntu ariko batarema ukugengwa.

22.4.3

Tanga Ibyifashishwa cyangwa Serivisi Aho Kuba Amafaranga

Niba bishoboka, umwepiskopi akwiye kwirinda gutanga amafaranga. Ahubwo, akwiye gukoresha amaturo y’ukwiyiriza cyangwa ibyemezo by’abepiskopi kugira ngo ahe abanyamuryango ibyo kurya cyangwa serivisi. Noneho abanyamuryango bashobora gukoresha amafaranga yabo bwite kugira ngo bishyure ibindi bikenewe.

Iyo ibi bidahagije, umwepiskopi ashobora gufasha akoresheje amaturo y’ukwiyiriza kugira ngo yishyure inyishyuza z’ingenzi mu buryo bw’agateganyo (reba 22.5.2).

22.4.4

Tanga Umurimo cyangwa Uburyo za Serivisi

Abepiskopi bahamagarira abo bakira ubufasha gukora cyangwa gutanga serivisi uko ubushobozi bwabo bubemerera. Ibi bifasha abanyamuryango kugumana icyumviro cy’ijabo. Binongera kandi ubushobozi bwabo bwo kuba abigira.

22.4.5

Gumisha Amakuru yerekeye Ubufasha bw’Itorero mu Ibanga

Umwepiskopi n’abandi bayobozi ba paruwasi bagumisha mu ibanga amakuru ayo ari yo yose yerekeye abanyamuryango bishoboka ko bakenera ubufasha bw’Itorero. Ibi birinda ubuzima bwite n’ijabo by’abanyamuryango.

22.5

Ingamba ku bwo Gutanga Ubufasha bw’Itorero

Abayobozi b’Itorero bakwiye gukurikiza ingamba zivunaguye muri iki gice iyo barimo batanga ubufasha binyuze mu maturo y’ukwiyiriza cyangwa ibyemezo by’abepiskopi ku bw’ibiribwa n’ibindi byangombwa by’ibanze.

22.5.1

Ingamba Zirebana n’Abahabwa Ubufasha bw’Itorero

22.5.1.1

Ubufasha buhabwa Abanyamuryango ba Paruwasi

Muri rusange, abanyamuryango bakira ubufasha bw’Itorero bakwiye gutura mu mbago za paruwasi kandi bakagira inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango muri paruwasi. Ubufasha bushobora gutangwa hatiteweho niba umunyamuryango yitabira amateraniro y’Itorero mu buryo buhoraho cyangwa akurikiza ibigenderwaho by’Itorero.

22.5.1.2

Ubufasha buhabwa Abepiskopi n’Abayobozi b’Urumambo

Uruhushya rwanditse rw’umuyobozi w’urumambo rurasabwa mbere y’uko bishoboka ko umwepiskopi yakoresha amaturo y’ukwiyiriza cyangwa ngo yemeze icyemezo cy’umwepiskopi ku bwe cyangwa ku bw’umuryango we.

22.5.1.4

Ubufasha buhabwa Abantu Batari Abanyamuryango

Abantu batari abanyamuryango b’Itorero ubusanzwe barekezwa ku byifashishwa by’urusisiro rw’aho ku bw’ubufasha. Mu buryo bw’imbonekarimwe, uko ayobowe na Roho, umwepiskopi ashobora kubafashisha amaturo y’ukwiyiriza cyangwa ibyemezo by’umwepiskopi.

22.5.2

Ingamba ku Gukoresha Amaturo y’Ukwiyiriza

22.5.2.1

Ukwitabwaho k’Ubuvuzi cyangwa uk’Ubuzima

Buri ntara y’Itorero yashyizeho imbibi ku ruhushya rugenewe gukoresha amaturo y’ukwiyiriza mu kwishyura ibiciro by’ubuvuzi, iby’ubuvuzi bw’amenyo, cyangwa iby’ubuzima bwo mu mutwe.

Ku bw’uruhushya rw’ingano n’imirongo ngenderwaho, reba “Use of Fast Offerings for Medical Expenses [Imikoreshereze y’Amaturo y’Ukwiyiriza ku bw’Ibiciro by’Ubuvuzi].”

22.5.2.3

Insubizabwishyu y’Amaturo y’Ukwiyiriza

Abanyamuryango ntabwo basubiza ubwishyu bw’ubufasha bw’amaturo y’ukwiyiriza bakira buturutse mu Itorero.

22.5.2.4

Ingano z’Amafaranga asohoka y’Amaturo y’Ukwiyiriza ya Paruwasi

Abepiskopi ntabwo basabwa gushyira imbibi ku bufasha bugenewe abanyamuryango ba paruwasi ku ngano y’amaturo yakusanyijwe muri paruwasi.

22.5.3

Ingamba ku Gutanga Ubwishyu

Niba bishoboka, ubwishyu bukwiye gutangirwa mu bucuruzi bugurisha ibintu cyangwa serivisi mu buryo butaziguye.

22.5.4

Ingamba ku Bwishyu Buzungukira Umwepiskopi cyangwa Umuyobozi w’urumambo

Iyo arimo guha abanyamuryango ubufasha bw’amaturo y’ukwiyiriza, umwepiskopi ntabwo ashobora gukoresha amafaranga kugira ngo yishyure ibintu cyangwa serivisi mu buryo buzamwungukira ku giti cye.

Niba ubwishyu bw’amaturo y’ukwiyiriza bugenewe umunyamuryango buzungukira umuyobozi w’urumambo cyangwa ubucuruzi akora, uruhushya rw’Ubuyobozi bw’Intara rurasabwa.

22.6

Uruhare rw’Abayobozi ba Paruwasi

22.6.1

Umwepiskopi n’Abajyanama Be

Umwepiskopi afite ibwiriza ritagatifu ryo gushaka no kwita kuri abo bakennye (reba Inyigisho n’Ibihango 84:112). Atanga ububasha ku buyobozi bw’Umuryango w’Ihumure n’ubw’ihuriro ry’abakuru ku mwinshi muri uyu murimo. Icyakora, inshingano zimwe na zimwe zikorwa n’umwepiskopi gusa. Urugero, umwepiskopi:

  • Agena ubwoko, ingano n’igihe cy’ubufasha bw’iby’umubiri ubwo ari bwo bwose butanzwe.

  • Yemeza ubufasha bw’amaturo y’ukwiyiriza (reba 22.4 na 22.5) n’ibyemezo by’abepiskopi ku bw’ibiribwa n’ibyangombwa by’ibanze bindi (reba 22.13).

  • Asesengura ubwe gahunda z’ukwigira z’abanyamuryango. Aha umukoro abandi bayobozi ba paruwasi kugira ngo bakurikirane izo gahunda uko bikenewe.

Umwepiskopi n’abajyanama be bafite inshingano zikurikira:

  • Bigisha amahame n’imigisha yerekeranye no (1) kwita kuri abo bafite ibikenewe by’umubiri n’iby’amarangamutima no (2) kubaka ukwigira (reba 22.1).

  • Bigisha itegeko ry’ukwiyiriza kandi bagashishikariza abanyamuryango gutangana ubuntu ituro ry’ukwiyiriza (reba 22.2.2).

  • Bagenzura ikusanya n’ibaruramari ry’amaturo y’ukwiyiriza (reba 34.3.2).

22.6.2

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure n’ubw’Ihuriro ry’Abakuru

Burangajwe imbere n’umwepiskopi, ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure n’ubw’ihuriro ry’abakuru bufite uruhare rw’ingenzi mu kwita ku bakennye muri paruwasi (reba 8.2.2 na 9.2.2). Aba bayobozi bigisha abanyamuryango ba paruwasi:

  • Kwita ku bakennye.

  • Kubahiriza itegeko ry’ukwiyiriza.

  • Kubaka ukwigira.

  • Kongera ukwitegura k’umuntu ku giti cye n’uk’umuryango.

22.6.3

Abavandimwe Bafasha b’Igitsina Gabo cyangwa ab’Igitsina Gore

Ubufasha bw’ibikenewe by’ibya roho n’iby’umubiri akenshi bitangirana n’abavandimwe bafasha b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore (reba 21.1). Batanga Raporo w’ibikenewe by’abo bafasha ku buyobozi bw’ihuriro ry’abakuru cyangwa Umuryango w’Ihumure mu biganiro ntaramakuru no mu bindi bihe. Bashobora gusangiza umwepiskopi ibikenewe biri ibanga mu buryo butaziguye.

22.7

Uruhare rw’Inteko ya Paruwasi

Uruhare rw’ingirakamaro rw’inteko ya paruwasi ni ugutegura uko bakwita ku bakennye kugira ngo babafashe guhinduka abigira (reba 4.4). Abanyamuryango b’inteko bashingira iyi migambi ku makuru aturutse mu biganiro ntaramakuru by’ugufasha no mu kwegera abakennye kwabo bwite. Mu kuganira ibikenewe by’abanyamuryango, inteko yubaka ibyifuzo by’uwo ari we wese usaba ibanga.

22.8

Uruhare rw’Inteko y’Urubyiruko rwa Paruwasi

Umugambi umwe w’inteko y’urubyiruko rwa paruwasi ni ugufasha urubyiruko guhinduka abayoboke beguriwe ba Yesu Kristo (reba 29.2.6).

Igendeye ku bujyanama bw’ubuyobozi bwa paruwasi, inteko y’urubyiruko rwa paruwasi itegura uburyo bwo gufasha abakennye muri paruwasi no mu rusisiro byabo.