Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
23. Gusangiza abandi Inkuru Nziza no Gukomeza Abanyamuryango Bashya n’Abagarutse


“23. Gusangiza abandi Inkuru Nziza no Gukomeza Abanyamuryango Bashya n’Abagarutse,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“23. Gusangiza abandi Inkuru Nziza no Gukomeza Abanyamuryango Bashya n’Abagarutse,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange.

abantu barimo kureba muri telefone

23.

Gusangiza abandi Inkuru Nziza no Gukomeza Abanyamuryango Bashya n’Abagarutse

23.0

Iriburiro

Guhamagarira abantu bose kwakira inkuru nziza ni igice cy’umurimo w’agakiza n’ikuzwa (reba 1.2 muri iki gitabo cy’amabwiriza; Matayo 28:19–20). Birimo:

  • Kugira uruhare mu murimo w’ivugabutumwa no gufasha nk’abavugabutumwa.

  • Gufasha abanyamuryango bashya n’abagarutse b’Itorero kujya mbere mu nzira y’igihango.

23.1

Gusangiza abandi Inkuru Nziza

14:36

New Guidelines to Help Members and Missionaries Gather Israel

23.1.1

Gukunda

Uburyo bumwe twerekana urukundo rwacu dufitiye Imana ni ugukunda no gufasha abana Bayo (reba Matayo 22:36–39; 25:40). Duharanira gukunda no gufasha nk’uko Yesu Kristo yabikoze. Uru rukundo ruduhumekamo kugera ku bantu b’amadini, ubwoko n’imico yose (reba Ibyakozwe n’intumwa 10:34; 2 Nefi 26:33).

23.1.2

Gusangiza abandi

Kubera ko dukunda Imana n’abana Bayo, Mu buryo bw’umwimerere dushaka gusangira imigisha yaduhaye (reba Yohana 13:34–35) kandi tugafasha gukoranya Isirayeli. Dushaka gufasha abantu kwiyumvamo umunezero twiyumvamo (reba Aluma 36:24). Tuvuga tweruye iby’Umukiza n’icungamikorere Rye mu buzima bwacu (reba Inyigisho n’Ibihango 60:2). Dusangiza ibi bintu mu buryo busanzwe kandi bw’umwimerere nk’igice cy’ibiganiro by’imbonankubone, byo kuri murandasi n’ibindi.

23.1.3

Gutumira

Dusengera ukumurikirwa n’ubujyanama ku kuntu dutumira abandi:

  • Kuza no kubona imigisha iboneka binyuze muri Yesu Kristo, inkuru nziza Ye n’Itorero Rye (reba Yohana 1:37–39, 45–46).

  • Kuza no kudufasha gufasha abantu bakennye.

  • Kuza no kubarizwa mu Itorero rya Yesu Kristo ryagaruwe.

1:17

Inviting Others to "Come and See"

1:3

Inviting Others to "Come and Help"

1:39

Inviting Others to "Come and Stay"

Akenshi, mu buryo bworoshye gutumura bivuga gushyiramo umuryango wacu, incuti zacu n’abaturanyi bacu mu byo tuba turimo gukora.

23.2

Gukomeza Abanyamuryango Bashya

Buri munyamuryango mushya akeneye ubucuti, Uburyo zo gufasha n’indyo y’ibya roho. Nk’abanyamuryango b’Itorero, duha abanyamuryango bashya urukundo n’ubufasha byacu (reba Mosaya 18:8–10). Tubafasha kwiyumvamo icyumviro cy’ukubarizwa mu Itorero. Tubafasha gutera intambwe mu nzira y’igihango kandi bakarushaho guhinduka byimbitse “bagahindukirira Nyagasani” (Aluma 23:6).

23.3

Gukomeza Abanyamuryango Bagarutse

Abanyamuryango bamwe bahitamo kurekera kugira uruhare mu Itorero. “kuko abo,” Umukiza yaravuze ati: “muzakomeza kubafasha; kuko ntimuzi niba bazagaruka nuko bakihana, maze bakansanga n’umutima wabo wose, nuko nkazabakiza; kandi muzaba igikoresho cyo kubazanira agakiza” (3 Nefi 18:32).

Abanyamuryango batarimo kugira uruhare byuzuye amahirwe menshi ni uko bazagaruka niba bafite imibano ikomeye n’abanyamuryango b’Itorero. Nk’abanyamuryango bashya, bakeneye ubucuti, Uburyo zo gufasha n’indyo y’ibya roho.

23.4

Abayobozi b’Urumambo

23.4.1

Ubuyobozi bw’Urumambo

Umuyobozi w’urumambo afite imfunguzo mu rumambo zigenewe gusangiza abandi inkuru nziza no gukomeza abanyamuryango bashya n’abagarutse. We n’abajyanama be batanga ubujyanama rusange ku bw’iyi mihate.

Ubusanzwe buri kwezi, umuyobozi w’urumambo ahura n’umuyobozi w’ivugabutumwa kugira ngo ahuze ibikorwa by’imihate hagati y’abuyobozi b’urumambo n’aba paruwasi n’abavugabutumwa b’igihe cyose.

23.4.3

Abajyanama Bakuru

Ubuyobozi bw’urumambo bushobora guha abajyanama bakuru umukoro wo guhugura no gushyigikira ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’abayobozi b’ubutumwa muri paruwasi. Umujyanama mukuru umwe cyangwa benshi ashobora guhabwa umukoro wo kuyobora iyi mihate. Icyakora, abajyanama bakuru bose bafite izi nshingano ku bw’amaparuwasi n’amahuriro bahawemo umukoro.

23.4.4

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure w’Urumambo

Burangajwe imbere n’umuyobozi w’urumambo, ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure w’urumambo buhugura kandi bugafasha ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure wa paruwasi mu nshingano zabwo zo gusangiza abandi inkuru nziza no gukomeza abanyamuryango bashya n’abagarutse.

23.5

Abayobozi ba Paruwasi

23.5.1

Ubuyobozi bwa Paruwasi

Ubuyobozi bwa paruwasi buhuza ibikorwa n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure uko bayobora imihate ya paruwasi mu gusangiza abandi inkuru nziza no gukomeza abanyamuryango bashya n’abagarutse. Aba bayobozi bajya inama mu buryo buhoraho.

Ubuyobozi bwa paruwasi bumenya neza ko iyi mihate iganirwa kandi ihurizwa ibikorwa mu manama y’inteko ya paruwasi n’ay’inteko y’urubyiruko rwa paruwasi.

Umwepiskopi akoresha ikiganiro ntaramakuru abanyamuryango bashya bafite imyaka ikwiriye ku bw’icyemezo ku ngoro y’Imana cyo gukora imibatizo n’ukwemezwa mu cyimbo cy’abandi (reba 26.4.2). Anakoresha ikiganiro ntaramakuru kandi abavandimwe bafite imyaka ikwiriye kugira ngo bakire Ubutambyi bwa Aroni. Mu buryo busanzwe ayobora ibi biganiro ntaramakuru mu cyumweru kimwe umunyamuryango amaze kwemezwa.

23.5.2

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure buyobora imihate ya buri munsi yo gusangiza abandi inkuru nziza no gukomeza abanyamuryango bashya n’abagarutse (reba 8.2.3 na 9.2.3).

Aba bayobozi bafite inshingano zikurikira:

  • Bafasha guhumeka mu banyamuryango gukunda abana b’Imana, gusangiza abandi inkuru nziza, no guhamagarira abandi kwakira imigisha y’Umukiza.

  • Bashinga abavandimwe bafasha b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore abanyamuryango bashya n’abagarutse (reba 21.2.1).

  • Bayobora umurimo w’umuyobozi w’ubutumwa wa paruwasi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru n’uw’Umuryango w’Ihumure buri umwe aha umukoro umunyamuryango w’ubuyobozi kugira ngo afashe kuyobora iyi mihate. Aba banyamuryango babiri b’ubuyobozi bakorera hamwe. Bitabira amanama y’uguhuza ibikorwa ya buri cyumweru (reba 23.5.7).

23.5.3

Umuyobozi w’Ubutumwa wa Paruwasi

Ubuyobozi bwa paruwasi buvugana n’ubuyobozi bw’urumambo kugira ngo bugene niba buhamagara umuyobozi w’ubutumwa wa paruwasi. Uyu muntu akwiye kuba afite Ubutambyi bwa Melikizedeki. Niba uyu muyobozi adahamagawe, umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru yuzuza izi nshingano.

Umuyobozi w’ubutumwa wa paruwasi afasha ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure mu nshingano z’ubutumwa zabo. Anafite kandi inshingano zikurikira:

  • Ahuza ibikorwa by’umurimo w’abanyamuryango n’abayobozi ba paruwasi, abavugabutumwa ba paruwasi n’abavugabutumwa b’igihe cyuzuye.

  • Bayobora amanama y’uguhuza ibikorwa ya buri cyumweru (reba 23.5.7).

23.5.4

Abavugabutumwa ba Paruwasi

Abavugabutumwa ba paruwasi bafasha abanyamuryango ba paruwasi kwiyumvamo umunezero wo gusangiza abandi inkuru nziza uko bisobanuwe muri 23.1. Bafasha barangajwe imbere n’umuyobozi w’ubutumwa wa paruwasi cyangwa umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru wuzuza izi nshingano.

23.5.5

Inteko ya Paruwasi n’iy’Urubyiruko rwa Paruwasi

Gusangiza abandi inkuru nziza no gukomeza abanyamuryango bashya n’abagarutse bikwiye kuganirwa mu manama y’inteko ya paruwasi mu buryo buhoraho. Umwepiskopi ashobora gutumira umuyobozi w’ubutumwa wa paruwasi kwitabira amanama y’inteko ya paruwasi.

Amafishi nk’akurikira ashobora gufasha muri ibi biganiro:

Mu kuganira ibikenewe by’urubyiruko muri paruwasi, inteko y’urubyiruko rwa paruwasi ruha uguhuguka kwihariye abanyamuryango bashya n’abagarutse no ku rubyiruko rurimo kwigishwa n’abavugabutumwa.

23.5.7

Amanama y’Uguhuza ibikorwa

Buri cyumweru, amanama magufi atatangajwe ku mugaragaro araba kugira ngo ahuze ibikorwa byo gusangiza abandi inkuru nziza no gukomeza abanyamuryango bashya n’abagarutse. Niba umuyobozi w’ubutumwa wa paruwasi yarahamagawe, ayobora ya manama. Naho ubundi, umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru wuzuza izi nshingano arayobora.

Abandi batumiwe barimo:

  • Abanyamuryango b’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure n’ubw’ihuriro ry’abakuru babihawemo umukoro.

  • Abavugabutumwa ba paruwasi.

  • Umufasha mu ihuriro ry’abatambyi (cyangwa umuyobozi w’ihuriro ry’abigisha cyangwa abadiyakoni niba nta batambyi bari muri paruwasi).

  • Umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ishuri riruta andi ry’Urubyiruko rw’Abakobwa.

  • Abavugabutumwa b’igihe cyuzuye.

3:48

Examples of Weekly Missionary Coordination Meetings