Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
24. Inamabyifuzo n’Umurimo by’Ivugabutumwa


“24. Inamabyifuzo n’Umurimo by’Ivugabutumwa,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“24. Inamabyifuzo n’Umurimo by’Ivugabutumwa,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange.

Abavugabutumwa barimo kugenda

24.

Inamabyifuzo n’Umurimo by’Ivugabutumwa

24.0

Iriburiro

Mu bihe bya kera, Nyagasani yatanze ubutumwa bwo gukoranya Isirayeli mu “mahanga yose, mubabatize mu izina rya Data, n’irya Mwana n’irya Roho Mutagatifu” (Matayo 28:19; reba kandi umurongo wa 20). Nyagasani yavuguruye ubwo butumwa muri iyi minsi ya nyuma (reba Inyigisho n’Ibihango 39:11; 68:6–8; 112:28–30).

Gukorera Nyagasani nk’umuvugabutumwa ni uburenganzira budasanzwe butagatifu. Bizanira imigisha ihoraho umuntu n’abo afasha (reba Inyigisho n’Ibihango 18:14–16).

Nyagasani asaba buri musore w’indakemwa, ushoboye kwitegura no kuvuga ubutumwa.

Nyagasani aha ikaze kandi urubyiruko rw’abakobwa rw’indakemwa, rushoboye mu kuvuga ubutumwa niba babyifuza.

Abavugabutumwa bakuze na bo barakenewe kandi bashishikarizwa kwitegura gufasha.

24.1

Umuhamagaro wo Gufasha

Abavugabutumwa bahagararira Nyagasani kandi bagomba guhamagarwa n’ubushobozi bukwiye (reba Inyigisho n’Ibihango 42:11; Ingingo z’Ukwizera 1:5). Muri rusange umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa utangwa n’Umuyobozi w’Itorero. Ku bavugabutumwa bakuze ba serivisi, umuhamagaro utangwa n’umuyobozi w’urumambo.

24.2

Imikoro y’Ivugabutumwa

Umuhamagaro wo gufasha nk’umuvugabutumwa urimo umukoro wihariye. Iyi mikoro iratandukanye cyane.

24.2.1

Abavugabutumwa Bato Bigisha

Abavugabutumwa bato benshi bahabwa bashingwa kwigisha inkuru nziza kure yo mu rugo. Iyi mikoro itangwa n’icyahishuriwe Intumwa. Aba bavugabutumwa bafasha barangajwe imbere n’umuyobozi bw’ivugabutumwa.

24.2.2

Abavugabutumwa Bato ba Serivisi

Abavugabutumwa bato bamwe bashingwa gufashiriza mu Itorero n’urusisiro mu gihe batuye mu rugo. Iyi mikoro itangwa n’icyahishuriwe Intumwa kandi ihabwa ku bakandida bafite imimerere ibereye neza ubutumwa bwa serivisi (reba 24.3.3).

24.2.3

Abavugabutumwa Bakuze

Abavugabutumwa bakuze bose bashishikarizwa gushaka abantu bo kwigisha kandi bakabafasha kwitegura umubatizo. Abavugabutumwa bakuze na bo bashingwa gushyigikira:

  • Abanyamuryango n’intara n’abayobozi b’ako gace.

  • Amashami y’Itorero n’ibikorwa remezo.

  • Imiryango y’abagiraneza.

Abavugabutumwa bakuze ntabwo basabwa gukora amasaha amwe, gukora ibikorwa bimwe, cyangwa kugera ku byo bitezweho nk’abavugabutumwa bato.

Imikoro igenewe abavugabutumwa bakuru itangwa n’icyahishuriwe Intumwa. Abakandida bagaragaza uguhitamo ku bw’umukoro ariko bakwiye kuba bafite ubushake bwo kwemera umukoro uwo ari wo wose.

24.2.4

Abavugabutumwa Bakuze ba Serivisi

Byiyongeye ku mihamagaro muri paruwasi n’urumambo byo mu rugo iwabo, abanyamuryango bashobora gukorera Nyagasani nk’abavugabutumwa bakuze ba serivisi. Aba bavugabutumwa batanga serivisi y’agaciro mu mashami y’Itorero, ibikorwa remezo n’amavugabutumwa (reba 24.7.1). Batura mu rugo.

Abavugabutumwa bakuze ba serivisi bahamagarwa n’umuyobozi w’urumambo. Bafasha Barangajwe imbere n’ rye. Ingano y’igihe bafasha buri cyumweru iterwa n’ubushobozi bwabo, amahirwe y’umurimo mu ntara yabo n’ubujyanama buvuye mu Buyobozi bw’Intara.

24.2.5

Incamake y’Imikoro y’Ivugabutumwa

Imbonerahamwe ikurikira itanga incamake y’amoko y’imikoro y’ivugabutumwa.

Umuvugabutumwa Muto Wigisha
(reba 24.2.1)

Umuvugabutumwa Muto wa Serivisi
(reba 24.2.2)

Umuvugabutumwa Mukuru
(reba 24.2.3)

Umuvugabutumwa Mukuru wa Serivisi
(reba 24.2.4)

Ahamagarwa n’

Umuvugabutumwa Muto Wigisha
(reba 24.2.1)

Umuyobozi w’Itorero

Umuvugabutumwa Muto wa Serivisi
(reba 24.2.2)

Umuyobozi w’Itorero

Umuvugabutumwa Mukuru
(reba 24.2.3)

Umuyobozi w’Itorero

Umuvugabutumwa Mukuru wa Serivisi
(reba 24.2.4)

Umuyobozi w’urumambo

Ahabwa umukoro n’

Umuvugabutumwa Muto Wigisha
(reba 24.2.1)

Intumwa

Umuvugabutumwa Muto wa Serivisi
(reba 24.2.2)

Intumwa

Umuvugabutumwa Mukuru
(reba 24.2.3)

Intumwa

Umuvugabutumwa Mukuru wa Serivisi
(reba 24.2.4)

Umuyobozi w’urumambo

Ashyirwa mu muhamagaro n’

Umuvugabutumwa Muto Wigisha
(reba 24.2.1)

Umuyobozi w’urumambo

Umuvugabutumwa Muto wa Serivisi
(reba 24.2.2)

Umuyobozi w’urumambo

Umuvugabutumwa Mukuru
(reba 24.2.3)

Umuyobozi w’urumambo

Umuvugabutumwa Mukuru wa Serivisi
(reba 24.2.4)

Umuyobozi w’urumambo cyangwa umujyanama

Atura

Umuvugabutumwa Muto Wigisha
(reba 24.2.1)

Kure yo mu rugo

Umuvugabutumwa Muto wa Serivisi
(reba 24.2.2)

Mu rugo

Umuvugabutumwa Mukuru
(reba 24.2.3)

Kure yo mu rugo cyangwa mu rugo

Umuvugabutumwa Mukuru wa Serivisi
(reba 24.2.4)

Mu rugo

Umuyobozi w’umubwiriza

Umuvugabutumwa Muto Wigisha
(reba 24.2.1)

Umuyobozi w’ivugabutumwa cyangwa umuyobozi w’ahantu h’amateka

Umuvugabutumwa Muto wa Serivisi
(reba 24.2.2)

Umuyobozi w’urumambo

Umuvugabutumwa Mukuru
(reba 24.2.3)

Umuyobozi w’ivugabutumwa, uw’ingoro y’Imana, cyangwa uw’ahantu h’amateka, cyangwa Umuyobozi w’Intara

Umuvugabutumwa Mukuru wa Serivisi
(reba 24.2.4)

Umuyobozi w’urumambo

Aha raporo

Umuvugabutumwa Muto Wigisha
(reba 24.2.1)

Umuyobozi w’ivugabutumwa cyangwa umuyobozi w’ahantu h’amateka

Umuvugabutumwa Muto wa Serivisi
(reba 24.2.2)

Umuyobozi w’ivugabutumwa rya serivisi

Umuvugabutumwa Mukuru
(reba 24.2.3)

Umuyobozi w’ivugabutumwa, uw’ingoro y’Imana, cyangwa uw’ahantu h’amateka, Umuyobozi w’Intara; umuyobozi w’ikigo cy’abashyitsi; cyangwa umucungamikorere w’ishami ry’Itorero cyangwa uw’ibikorwa remezo

Umuvugabutumwa Mukuru wa Serivisi
(reba 24.2.4)

Umucungamikorere w’umukoro wa serivisi

Ibisabwa ku myaka

Umuvugabutumwa Muto Wigisha
(reba 24.2.1)

18–25 (abagabo)
19–29 (abagore)

Umuvugabutumwa Muto wa Serivisi
(reba 24.2.2)

18–25 (abagabo)
19–29 (abagore)

Umuvugabutumwa Mukuru
(reba 24.2.3)

40 cyangwa kuzamura niba yarashyingiranwe cyangwa niba ari mushiki wacu w’ingaragu

Umuvugabutumwa Mukuru wa Serivisi
(reba 24.2.4)

26 cyangwa kuzamura

24.3

Kwitegura no Kuzuza ibisabwa kugira ngo Uvuge Ubutumwa

Abitegura kuba abavugabutumwa bashishikarizwa kuvuga ubutumwa kubera urukundo bakunda Nyagasani n’abana Bayo. Bakwiye kuba bamenyereye Ibibazo by’ikiganiro ntaramakuru cy’inamacyifuzo igenewe umuvugabutumwa.

24.3.1

Uguhindukirira Yesu Kristo

Abitegura kuba abavugabutumwa baharanira gukomeza uguhindukirira Yesu Kristo n’inkuru nziza yagaruwe Ye kwabo.

24.3.2

Kuzuza Ibigenderwaho by’Ubudakemwa

Abitegura kuba abavugabutumwa baharanira kuba indakemwa y’ubusangirangendo bwa Roho. Ibi birakenewe ku bwa serivisi y’ivugabutumwa itanga umusaruro (reba Inyigisho n’Ibihango 42:13–14).

24.3.2.1

Ukwihana

Ukwihana bisaba gukoresha ukwizera muri Kristo, ufite umugambi nyakuri no kubaha amategeko. Birimo kwatura no kuzirana n’icyaha. Ku byaha bikakaye, ukwihana gusaba ukwaturira icyaha umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo.

Umuntu wihana arababarirwa kandi agasukurwa binyuze mu Mpongano n’inema bya Yesu Kristo. Nyagasani ntabwo yongera kwibuka icyaha ukundi. (Reba Yesaya 43:25; Yakobo 6:5; Aluma 34:15–17; Helamani 5:10–11; Inyigisho n’Ibihango 58:42–43. Reba kandi 32.1 muri iki gitabo cy’amabwiriza.)

Umukandida w’umuvugabutumwa agomba kuba yarihannye icyaha gikakaye mbere y’uko umuyobozi w’urumambo ashobora kohereza inamacyifuzo ye (reba 32.6; reba kandi 24.4.4). Urugendo rw’ukwihana rurimo igihe gihagije kugira ngo umuntu yerekane binyuze mu kubaho akiranuka ko yamaze kwakira roho wa Kristo umukuraho ibyaha.

24.3.3

Ubuzima bw’Umubiri, ubwo mu Mutwe n’ubw’Amarangamutima

Umurimo w’ivugabutumwa uragoye. Abavugabutumwa bato bigisha bagomba kuba biyemeje kandi bashoboye gukorera mu ngengabihe yuzuye y’ivugabutumwa mu mubiri, mu mutwe no mu marangamutima.

24.3.4

Imari

24.3.4.1

Gutera inkunga Abavugabutumwa Bato Bafashiriza Kure yo mu Rugo

Abakandida bato biteguye hakurikijwe ubushobozi bwabo ntabwo bakwiye gukererezwa kuvuga ubutumwa kubw’ impamvu z’imari. Abakeneye inkunga kugira ngo bagere ku musanzu witezwe biyemeje bashobora kuwubona uturutse ku muryango mugari n’incuti.

Iyo bakiyikeneye, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ashobora guaba abanyamuryango muri paruwasi cyangwa urumambo gutanga umusanzu mu kigega cy’ivugabutumwa cya paruwasi.

Ingengo z’imari z’agace k’itorero k’ahantu n’amaturo y’ukwiyiriza bishobora kudakoreshwa.

Ukwiyemeza umusanzu ngarukakwezi. Abavugabutumwa bato bigisha n’imiryango yabo batanga umusanzu w’ingano runaka buri kwezi kugira ngo bafashe gushobora ibiciro bya gahunda y’ivugabutumwa.

Imisanzu itangwa mu kigega cy’ivugabutumwa cya paruwasi. Abepiskopi bagenzura ko amafaranga yatanzwemo umusanzu buri kwezi. Amafaranga arenze ingano y’ukwezi ntabwo akwiye gutangwamo umusanzu mbere y’igihe. Amafaranga atanzwemo umusanzu mbere y’igihe ntabwo ashobora gusubizwa niba umuvugabutumwa agarutse mu rugo kare.

Amafaranga akoreshwa aho bavugira ubutumwa. Buri kwezi, abavugabutumwa bato bakira amafaranga aturutse mu ivugabutumwa kugira ngo babone ibiribwa, ay’urugendo n’ibindi bintu bibabeshaho byishyurwa. Aya mafaranga ni matagatifu. Abavugabutumwa bayakoresha ku bw’imigambi irebana n’ivugabutumwa gusa. Ntabwo akwiye gukoreshwa mu kugura ibintu by’umuntu ku giti cye, kuzigamwa, cyangwa koherezwa abagize umuryango n’abandi. Abavugabutumwa basubiza ivugabutumwa amafaranga ayo ari yo yose badakeneye.

Abavugabutumwa bakoresha amafaranga yabo bwite kugira ngo bagure ibindi bintu. Ibi bintu bagura by’umuntu ku giti cye bikwiye kuba bike bishoboka. (Reba Ibigenderwaho n’Ivugabutumwa bigenewe Abigishwa ba Yesu Kristo, 4.8.)

24.3.4.2

Gutera inkunga Abavugabutumwa Bakuru Bafashiriza Kure yo mu Rugo

Ukwiyemeza umusanzu ngarukakwezi. Abavugabutumwa bakuru bafashiriza kure yo mu rugo batanga umusanzu mu kigega cy’ivugabutumwa cya paruwasi yabo iwabo buri kwezi. Iyi misanzu ifasha gushobora ibiciro by’inzu n’ikinyabiziga.

Abepiskopi bagenzura ko amafaranga yatanzwemo umusanzu buri kwezi. Amafaranga arenze ingano y’ukwezi ntabwo akwiye gutangwamo umusanzu mbere y’igihe.

Amafaranga asohoka y’Inyongera. Byiyongeye ku kwiyemeza umusanzu ngarukakwezi, ufasha gushobora ibiciro by’inzu n’ikinyabiziga, abavugabutumwa bakuru bagomba kwimenyera ibindi bintu bagura, harimo ibiribwa.

24.3.4.3

Gutera inkunga Abavugabutumwa Bafashiriza mu Rugo

Abavugabutumwa bafashiriza mu rugo bafite mu nshingano ibikenewe by’amikoro byabo byose.

24.3.4.4

Ubwishingizi bw’Ubuvuzi n’Amafaranga yo Kwivuza

Abavugabutumwa bose bashishikarizwa bikomeye kugumana ubwishingizi bwabo bw’ubuvuzi basanganwe, harimo abavugabutumwa bato bigisha.

Abavugabutumwa bafashiriza mu rugo bagomba kwimenyera ikiguzi cy’ubwishingizi bw’ubuvuzi n’ubundi bwishingizi bwabo bwite. Abavugabutumwa bakuru bafashiriza kure yo mu rugo na bo bagomba kwimenyera iki kiguzi. abavugabutumwa bakuru bazafashiriza hanze y’igihugu cyabo bashobora kubasha kubona ubwishingizi binyuze muri Senior Service Medical Plan.

24.3.5

Uruhare rw’Abagize Umuryango n’urw’Abayobozi mu Gutegura Abavugabutumwa

Abagize umuryango, abepiskopi n’abandi bayobozi bafasha urubyiruko kwitegura kuvuga ubutumwa.

Abagize umuryango n’abayobozi bashishikariza abakandida b’abavugabutumwa bose kwiga:

  • Igitabo cya Morumoni n’ibindi byanditswe bitagatifu.

  • Preach My Gospel [Bwiriza Inkuru Nziza Yanjye].

  • Safeguards for Using Technology [Ubukubungabunga ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga].

Abagize umuryango n’abayobozi bafasha abakandida bose kwiyemeza gukurikiza ibigenderwaho n’umuvugabutumwa. Bashishikariza abakandida kwiga igitabo cy’amabwiriza y’ibigenderwaho n’umuvugabutumwa arebana n’umukoro wabo ushoboka:

  • Ku bavugabutumwa bato bigisha: Missionary Standards for Disciples of Jesus Christ

24.4

Gutangira Abavugabutumwa Inamabyifuzo

24.4.1

Amasuzuma y’Ubuzima

Abakandida bose basabwa gushaka abaganga b’umwuga kugira ngo basuzume ko ubuzima bwabo buzira umuze.

24.4.2

Amafishi y’Ibiganiro ntaramakuru n’ay’Inamacyifuzo

Umwepiskopi n’umuyobozi w’urumambo bayobora ibiganiro ntaramakuru byuzuye, bisuzuma ukwitegura mu bya roho kandi bikuza buri mukandida. Bakoresha Ibibazo by’ikiganiro ntaramakuru cy’inamacyifuzo igenewe umuvugabutumwa.

Umwepiskopi n’umuyobozi w’urumambo banasesengura kandi amakuru yerekeye ibigenderwaho by’ubudakemwa n’ubuzima buzira umuze muri Missionary Online Recommendation System. Umwepiskopi n’umuyobozi w’urumambo ntabwo bongeraho ibigenderwaho by’ukwemererwa ibyo ari byo byose. Nta nubwo bahindura ibibazo by’ikiganiro ntaramakuru.

Niba umwepiskopi n’umuyobozi w’urumambo bafite impungenge ko umukandida atazuzuza ibigenderwaho by’ubudakemwa cyangwa izerekeye ubuzima buzira umuze bwe, bajya inama ubwabo kandi hamwe n’uwo mukandida. Bafite uruhushya rw’umukandida muto, bashobora kandi kujya inama n’ababyeyi be. Umwepiskopi n’umuyobozi w’urumambo ntabwo bohereza inamacyifuzo kugeza umuntu yihannye icyaha gikakaye (reba 24.3.2.1). Bitewe n’ubuzima bw’umubiri, ubwo mu mutwe, cyangwa ubw’amarangamutima, bashobora kuganira ku mahirwe yo guhabwa umukoro w’umuvugabutumwa wa serivisi.

Mu bihe byihutirwa iyo umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo atabonetse, ashobora guha uburenganzira umwe mu bajyanama be kugira ngo ayobore ibi biganiro ntaramakuru.

Mu turere, umuyobozi w’ivugabutumwa cyangwa umujyanama wabishinzwe akoresha abakandida b’abavugabutumwa ibiganiro ntaramakuru kandi akabatangamo inamabyifuzo. Abayobozi b’akarere ntabwo bayobora ibi biganiro ntaramakuru.

24.4.4

Abadashoboye Gufasha nk’Abavugabutumwa b’Igihe Cyuzuye

Rimwe na rimwe umunyamuryango wifuza kuvuga ubutumwa atashobora guhamagarwa nk’uvugabutumwa w’igihe cyuzuye. Ibi bishobora guterwa n’imbogamizi z’ubuzima, kutuzuza ibigenderwaho by’ubudakemwa, ikurikirana mu nkiko, cyangwa indi mimerere. Umuyobozi w’urumambo ashobora kumwemerera kudakora umurimo w’ivugabutumwa wuzuye.

24.5

Nyuma yo Kwakira Umuhamagaro w’Ubutumwa

Abavugabutumwa bakimara guhamagarwa bashishikarizwa gusoma no kongera gusoma Igitabo cya Morumoni mbere yo gutangira ubutumwa bwabo. Bakurikiza inama y’Umwami Benyamini yo “kwireba neza ubwanyu, n’ibitekerezo byanyu, n’amagambo yanyu, n’ibikorwa byanyu” (Mosaya 4:30).

24.5.1

Ingabire y’Ingoro y’Imana na Serivisi y’Ingoro y’Imana

Niba abavugabutumwa bashya bagihamagarwa batarahabwa umugenzo w’ingabire y’ingoro y’Imana, bakwiye kubikora mbere yo gutangira umurimo w’ivugabutumwa aho bishoboka (reba Inyigisho n’Ibihango 43:15–16; 105:33). Aba barimo abavugabutumwa ba serivisi niba bikwiriye ku mimerere yabo.

Abavugabutumwa bashya bagihamagarwa bahawe ingabire bashobora gufasha nk’abakozi b’umugenzo w’ingoro y’Imana mbere yo gutangira umurimo w’ivugabutumwa uko bikwiriye (reba 25.5).

24.5.2

Amateraniro y’Isakaramentu

Ubuyobozi bwa paruwasi busaba abavugabutumwa bashya bahamagawe kuvuga mu iteraniro ry’isakaramentu mbere yo gutangira ubutumwa bwabo. Iri ni iteraniro ry’Isakaramentu risanzwe. Intumbero ikwiye kuba ku isakaramentu n’Umukiza.

24.5.3

Gushyira Abavugabutumwa mu Muhamagaro

Umuyobozi w’urumambo ubarizwamo ashyira buri muvugabutumwa mu muhamagaro itariki yo gutangira ubutumwa bwe yegereje bishoboka. Mu bihe byihutirwa iyo umuyobozi w’urumambo atabonetse, ashobora guha uburenganzira umwe mu bajyanama be kugira ngo ashyire abavugabutumwa mu muhamagaro.

Umuyobozi w’ivugabutumwa cyangwa umwe mu bajyanama be ashyira abavugabutumwa mu muhamagaro bahamagarirwa mu turere turi mu ivugabutumwa rye. Umuyobozi w’akarere ntabwo ashyira abavugabutumwa mu muhamagaro.

Umuvandimwe uzafashiriza kure yo mu rugo agomba kuba yarahawe Ubutambyi bwa Melikizedeki mbere yo gushyirwa mu muhamagaro nk’umuvugabutumwa. Umuvandimwe uzafasha nk’umuvugabutumwa wa serivisi akwiye kugira Ubutambyi bwa Melikizedeki niba bikwiriye ku bw’imimerere ye.

24.6

Umurimo wa Kure yo mu Rugo

24.6.2

Aho Bavugira ubutumwa

24.6.2.5

Ubusabe bwo Gutera inkunga Abandi mu by’Imari cyangwa mu Mashuri cyangwa Ukwimuka mu Gihugu

Abavugabutumwa n’imiryango yabo ntabwo bakwiye gutera inkunga y’imari abantu batuye aho abavugabutumwa bafashiriza, harimo inkunga y’imari igenewe amashuri. Nta nubwo abavugabutumwa n’imiryango yabo bakwiye gutera inkunga abantu bashaka kwimuka mu bindi bihugu (reba 38.8.19).

24.6.2.8

Inyandiko nshyinguramakuru z’Ubunyamuryango n’Icya cumi

Paruwasi y’iwabo w’umuvugabutumwa igumana inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango. Paruwasi y’iwabo yandika kandi imiterere y’icya cumi cye. Abavugabutumwa ntabwo bishyura icya cumi mu mafaranga y’ubufasha bakira aturutse mu ivugabutumwa. Icyakora, bishyura icya cumi niba bafite inyungu bwite iyo ari yo yose.

24.6.3

Kugaruka mu Rugo uvuye mu Butumwa

24.6.3.1

Kugaruka mu Rugo nk’uko Byateganyijwe Mbere

Abavugabutumwa n’abagize umuryango wabo ntabwo bakwiye gusaba ukuruhurwa mbere cyangwa ukongerwa k’ubutumwa ku bw’ubutengamare bwite.

Abavugabutumwa bato bakwiye guhita bataha bakiva mu butumwa bwabo. Urundi rugendo urwo ari rwo rwose rushobora kwemerwa gusa niba umuvugabutumwa aherekejwe nibura n’umubyeyi umwe cyangwa umurera.

Abavugabutumwa ntabwo baruhurwa kugeza batanze raporo ku muyobozi w’urumambo wabo. Bakurikiza ibigenderwaho by’umuvugabutumwa kugeza icyo gihe.

24.6.3.2

Kugaruka mu Rugo Kare

Abavugabutumwa bamwe baruhurwa kare kubera ubuzima, ubudakemwa, cyangwa izindi mpamvu. Abepiskopi n’abayobozi b’urumambo baha ubufasha bwihariye aba bavugabutumwa bagarutse. Abayobozi babafasha gukora kugira ngo bazanzamuke cyangwa ngo bagaruke mu butumwa niba bishoboka.

24.7

Ubutumwa bwa Serivisi

24.7.1

Gutahura Uburyo bwo gukora ku bw’Abavugabutumwa ba Serivisi

Umwepiskopi, umuyobozi w’urumambo n’umuvugabutumwa wa serivisi bajya inama kugira ngo batahure uburyo bwo gufasha bw’ako gace barimo. Ku bavugabutumwa bato ba serivisi, umuyobozi w’ivugabutumwa rya serivisi n’ababyeyi b’umuvugabutumwa cyangwa abamurera bagira uruhare mu kiganiro.

24.8

Nyuma y’Umurimo w’Ivugabutumwa

24.8.2

Ikiganiro ntaramakuru cyo Kuruhura Umuvugabutumwa

Umuyobozi w’urumambo aruhura abavugabutumwa kandi akayobora ikiganiro ntaramakuru cy’ukuruhura. Mu turere, umuyobozi w’ivugabutumwa cyangwa umujyanama wabishinzwe aruhura abavugabutumwa.

Imirongo ngenderwaho ikurikira igenewe iki kiganiro ntaramakuru ishobora gufasha.

  • Bashishikarize gukomeza nk’umwigishwa w’ubuzima bwose wa Yesu Kristo.

  • Bagire inama yo kubakira ku ngeso nziza bize nk’umuvugabutumwa.

  • Bashishikarize kuzirikana no kwitegura ejo hazaza, harimo uburezi n’akazi ku bavugabutumwa bato.

  • Bashishikarize guhora bariho ari indakemwa z’icyemezo ku ngoro y’Imana.

24.8.4

Imihamagaro

Abayobozi bahita batanga imikoro y’ugufasha n’imihamagaro ku bavugabutumwa baherutse kuruhurwa. Ibi birimo gutekerezwaho nk’abakozi b’umugenzo w’ingoro y’Imana uko bikwiriye (reba 25.5).

24.9

Ibyifashishwa ku bw’Inamabyifuzo n’Umurimo w’Ivugabutumwa

24.9.2

Imbuga