“25. Umurimo w’Ingoro y’Imana n’Amateka y’Umuryango muri Paruwasi no mu Rumambo,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“25. Umurimo w’Ingoro y’Imana n’Amateka y’Umuryango muri Paruwasi no mu Rumambo,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
25.
Umurimo w’Ingoro y’Imana n’Amateka y’Umuryango muri Paruwasi no mu Rumambo
25.0
Iriburiro
Umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango ni uburyo bwo guhuza no komekanya imiryango ubuziraherezo (reba Matayo 16:19). Uyu murimo urimo:
-
Gukora ibihango igihe twakira imigenzo y’ingoro y’Imana yacu bwite (reba Yesaya 55:3; Inyigisho n’Ibihango 84:19–23).
-
Kuvumbura ba nyakwigendera b’abakurambere bacu no kubakorera ibihango mu ngoro y’Imana kugira ngo bashobore kugirana ibihango n’Imana (reba Malaki 4:5–6; 1 Abakorinto 15:29; Inyigisho n’Ibihango 128:15–18).
-
Kujya mu ngoro y’Imana mu buryo buhoraho, aho bishoboka, kugira ngo uramye Imana kandi ukorere imigenzo abana Bayo (reba Luka 24:52–53; Inyigisho n’Ibihango 109:13–14).
Amakuru yisumbuyeho araboneka kuri “Temples” and “Family History” (Gospel Topics, topics.ChurchofJesusChrist.org).
25.1
Uruhare rw’Umunyamuryango n’Umuyobozi mu Murimo w’Ingoro y’Imana n’Amateka y’Umuryango
Abanyamuryango b’Itorero bafite uburenganzira budasanzwe n’inshingano yo gufasha guhuza imiryango yabo ubuziraherezo. Baritegura kugira ngo bakore ibihango igihe bakira imigenzo y’Ingoro y’Imana, kandi baharanira kubahiriza ibyo bihango.
Abanyamuryango b’Itorero bashishikarizwa gutahura ba nyakwigendera babo bafitanye isano batakiriye imigenzo y’ingoro y’Imana. Noneho abanyamuryango bakora imigenzo mu cyimbo cy’abo bantu bafitanye isano (reba Inyigisho n’Ibihango 128:18). Mu isi ya roho, ba nyakwigendera bashobora guhitamo kwemera cyangwa kwanga imigenzo yamaze gukorwa ku bw’abo.
25.1.1
Inshingano y’Umuntu ku giti cye y’Ubwitabire bw’Ingoro y’Imana
Abanyamuryango bigenera igihe n’ukuntu baramya mu ngoro y’Imana. Abayobozi ntabwo bashyiraho imigabane cyangwa imigenzereze yo gutangamo raporo ku bw’ubwitabire bw’ingoro y’Imana.
25.2
Gutunganya Umurimo w’Ingoro y’Imana n’Amateka y’Umuryango muri Paruwasi
25.2.1
Ubuyobozi bwa Paruwasi
Ubuyobozi bwa paruwasi buhuza ibikorwa n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure uko bayobora imihate y’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango bya paruwasi. Aba bayobozi bajya inama mu buryo buhoraho.
Ubuyobozi bwa paruwasi bufite kandi inshingano zikurikira ku bw’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango muri paruwasi:
-
Bamenya neza ko inyigisho n’imigisha y’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango byigishishwa ku rusengero.
-
Bamenya neza ko umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango uhurizwa ibikorwa mu manama y’inteko ya paruwasi n’ay’inteko y’urubyiruko rwa paruwasi.
-
Bagenzura imitunganyirize y’amasomo y’umwiteguro w’Ingoro y’Imana (reba 25.2.8).
-
Batanga ibyemezo ku ngoro y’Imana (reba igice cya 26).
25.2.2
Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure bakurikirana umunsi ku munsi imihate y’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango muri paruwasi (reba 8.2.4 na 9.2.4). Bakorera hamwe kugira ngo bayobore iyi mihate mu nkeko ya paruwasi, bagendeye ku guhuza ibikorwa k’umwepiskopi.
Aba bayobozi bafite inshingano zikurikira:
-
Bafasha abanyamuryango kwitegura kubona imigenzo y’ingoro y’Imana no kubahiriza ibihango byabo.
-
Bashishikariza abanyamuryango kuramya mu ngoro y’Imana kenshi uko imimerere yabo ibibemerera.
-
Bashishikariza abanyamuryango kwiga ibyerekeye abakurambere babo no kubakorera imigenzo y’ingoro y’Imana mu cyimbo cyabo.
-
Bayobora umurimo w’umuyobozi w’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango bya paruwasi. Niba uyu muyobozi adahamagawe, umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru yuzuza izi nshingano (reba 25.2.3).
Umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru n’uw’Umuryango w’Ihumure buri wese aha inshingano umunyamuryango w’ubuyobozi kugira ngo afashe kuyobora umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango muri paruwasi. Aba banyamuryango babiri b’ubuyobozi bakorera hamwe. Bitabira amanama y’uguhuza ibikorwa by’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango bya paruwasi (reba 25.2.7).
25.2.3
Umuyobozi w’umurimo w’Ingoro y’Imana n’Amateka y’Umuryango bya Paruwasi
Ubuyobozi bwa paruwasi buvugana n’ubuyobozi bw’urumambo kugira ngo bugene niba buhamagara umuyobozi w’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango bya paruwasi. Uyu muntu akwiye kuba afite Ubutambyi bwa Melikizedeki.
Umuyobozi w’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango bya paruwasi afasha ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure mu nshingano z’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango. Anafite kandi inshingano zikurikira:
-
Ayobora amanama y’uguhuza ibikorwa by’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango bya paruwasi (reba 25.2.7).
-
Ahugura abagishwanama b’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango bya paruwasi. Ahuza ibikorwa by’imihate yabo kugira ngo bafashe abanyamuryango umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango.
-
Akorana n’umuyobozi w’ubutumwa wa paruwasi n’abavugabutumwa kugira ngo afashe abo barimo kwiga inkuru nziza, abanyamuryango bashya n’abanyamuryang bagarutse kwitabira umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango.
25.2.4
Abagishwanama b’umurimo w’Ingoro y’Imana n’Amateka y’Umuryango bya Paruwasi
Abagishwanama b’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango bya paruwasi bafasha barangajwe imbere n’umuyobozi w’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango bya paruwasi cyangwa umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru wuzuza izi nshingano. Ubuyobozi bwa paruwasi buhamagara aba banyamuryango kugira ngo bafashe. Abantu bakuze n’urubyiruko bashobora guhamagarwa.
Abagishwanama bafite inshingano zikurikira:
-
Bafaza abanyamuryango kwiyumvamo imigisha yo kuvumbura abakurambere babo no kubakorera imigenzo y’ingoro y’Imana mu cyimbo cyabo.
-
Bafasha abanyamuryango kwitegura kubona imigenzo y’ingoro y’Imana no kubahiriza ibihango byabo.
-
Bagira uruhare mu manama y’uguhuza ibikorwa by’ingoro y’Imana n’Amateka y’Umuryango bya Paruwasi (reba 25.2.7).
25.2.7
Amanama y’Uguhuza ibikorwa by’umurimo w’Ingoro y’Imana n’Amateka y’Umuryango bya Paruwasi
Amanama y’uguhuza ibikorwa by’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango bya paruwasi magufi adatangazwa ku mugaragaro aba mu buryo buhoraho. Niba umuyobozi w’umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango bya paruwasi yarahamagawe, ayobora aya manama. Naho ubundi, umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru wuzuza izi nshingano arayobora.
Abandi batumiwe barimo:
-
Abanyamuryango b’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure n’ubw’ihuriro ry’abakuru babishinzwe.
-
Umufasha mu ihuriro ry’abatambyi.
-
Umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ishuri riruta andi ry’Urubyiruko rw’Abakobwa.
-
Abagishwanama b’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango.
Umugambi w’aya manama ni:
-
Gutunganya ukuntu bafasha abanyamuryango ba paruwasi bihariye umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango wabo uko bisabwe.
Aya manama ashobora kuba imbonankubone cyangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Uguhuza ibikorwa bishobora kandi kuba mu bundi buryo, harimo uguhamagarana kuri telefone, ubutumwa bugufi na imeyili.
25.2.8
Isomo ry’Umwiteguro w’Ingoro y’Imana
Riyobowe n’umwepiskopi, isomo ry’umwiteguro w’ingoro y’Imana rishobora gutunganywa kugira ngo rifashe abanyamuryango kwitegura gukora ibihango uko bakira imigenzo y’ingoro y’Imana. Aya masomo abera hanze y’amateraniro yo ku Cyumweru asanzwe igihe kibereye abanyamuryango. Ashobora kandi kubera mu nzu y’amateranirocyangwa mu rugo.
Amasomo n’amabwiriza yerekeye gutunganya isomo ari muri Endowed from on High: Temple Preparation Seminar Teacher’s Manual. Abagiramo uruhare bahabwa amakopi ya Preparing to Enter the Holy Temple. Ku bw’inyigo y’umuntu ku giti cye n’ibyifashishwa by’isomo, reba temples.ChurchofJesusChrist.org.
25.4
Ibyifashishwa by’Amateka y’Umuryango
25.4.1
My Family: Stories That Bring Us Together [Umuryango Wanjye: Inkuru Ziduhuza]
My Family: Stories That Bring Us Together [Umuryango Wanjye: Inkuru Ziduhuza] ifasha abantu kuvumbura abantu bafitanye isano n’abakurambere kandi bagakusanya inkuru zabo. Aka gatabo gashobora gufasha kandi abanyamuryango gutangira gutegura amazina y’umuryango ku bw’imigenzo y’Ingoro y’Imana.
Agatabo gashobora kwimurirwa kuri ChurchofJesusChrist.org. Amakopi acapwe ashobora gutumizwa kuri store.ChurchofJesusChrist.org.
25.4.2
FamilySearch.org na Porogaramu za FamilySearch
FamilySearch.org FamilySearch ni urubuga rugenewe umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango. Rushobora gufasha abakoresha:
-
Kubaka amasano y’igisekuruza n’indi mibano.
-
Kuvumbura abakurambere n’inkuru zabo.
-
Gusangiza abandi no kubumbatira inkuru z’umuryango, amafoto n’amateka.
-
Gutegura amazina y’umuryango ku bw’imigenzo y’ingoro y’Imana.
Ari porogaramu ya FamilySearch Tree na porogaramu ya FamilySearch Memories bishoboza abantu kugira uruhare mu murimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango bya paruwasi bakoresheje telefone ngendanwa zabo.
25.5
Gutangira Abakozi b’Ingoro y’Imana inamabyifuzo no Kubahamagara
25.5.1
Gutangira Abakozi b’Ingoro y’Imana inamabyifuzo
Abashobora kuba abakozi b’ingoro y’Imana batahurwa mu buryo bukurikira:
-
Abanyamuryango batahuwe n’umwepiskopi cyangwa undi muyobozi wa paruwasi
-
Abanyamuryango biyegereza umwepiskopi ku byerekeye gufasha
-
Abanyamuryango batanzwemo inamabyifuzo n’umuyobozi w’ingoro y’Imana, umutegarugori wo mu ngoro y’Imana, cyangwa undi muyobozi w’ingoro y’Imana
-
Abanyamuryango barimo kwitegura cyangwa baherutse kugaruka bavuye mu murimo w’ivugabutumwa (reba igice cya 24)
Amazina y’abashobora kuba abakozi b’ingoro y’Imana yoherezwa hakoreshejwe Igikoresho cya Recommend Temple Worker. Iki gikoresho kihabereye abepiskopi, abayobozi b’urumambo n’ubuyobozi bw’ingor y’Imana.