“27. Imigenzo y’Ingoro y’Imana ku bw’Abariho,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“27. Imigenzo y’Ingoro y’Imana ku bw’Abariho,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
27.
Imigenzo y’Ingoro y’Imana ku bw’Abariho
27.0
Iriburiro
Ingoro y’Imana ni inzu ya Nyagasani. Itwerekeza ku Mukiza wacu, Yesu Kristo. Mu ngoro z’Imana, tugira uruhare mu migenzo mitagatifu kandi dukorana ibihango na Data wo mu Ijuru biduhuza na We no ku Mukiza wacu. Ibi bihango n’imigenzo bidutegura gusubira mu maso ha Data wo mu Ijuru no komekanywa hamwe nk’imiryango ubuziraherezo.
Mu bihango n’imigenzo by’ngoro y’Imana ububasha bw’ubumana buraboneka (Inyigisho n’Ibihango 84:20).
Ibihango n’imigenzo by’ingoro y’Imana ni bitagatifu. Ibimenyetso bisanishwa n’ibihango by’ingoro y’Imana ntabwo bikwiye kuganirwaho hanze y’ingoro y’Imana. Nta nubwo dukwiye kuganira amakuru matagatifu dusezeranya mu ngoro y’Imana ko tutazahishura. Icyakora, dushobora kuganira intego zibanze n’inyigisho z’ibihango n’imigenzo by’ingoro y’Imana ndetse n’ibyiyumviro by’ibya roho tugira mu ngoro y’Imana.
Abayobozi ba paruwasi n’ab’urumambo baganira amakuru muri iki gice n’abanyamuryango barimo kwitegura kwakira imigenzo y’ingabire cyangwa iyomekanywa.
27.1
Kwakira Imigenzo y’Ingoro y’Imana
27.1.1
Kwitegura Kwakira Imigenzo y’Ingoro y’Imana
Abanyamuryango bakwiye kwitegura ubwabo mu bya roho kugira ngo bakire imigenzo y’ingoro y’Imana no gukora kandi bakubahiriza ibihango by’ingoro y’Imana.
Ababyeyi bafite inshingano kamara yo gufasha abana babo kwitegura kwakira imigenzo y’Ingoro y’Imana. Abayobozi b’urumambo n’aba paruwasi, abavandimwe bafasha b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore n’abagize umuryango mugari bafasha ababyeyi muri uyu mumaro.
Ibyifashishwa byo gufasha abanyamuryango kwitegura kwakira imigenzo y’ingoro y’Imana biraboneka kuri temples.ChurchofJesusChrist.org.
Abanyamuryango barimo kwitegura kwakira ingabire yabo bwite cyangwa bagiye komekanywa ku wo bashakanye bashishikarizwa kugira uruhare mu isomo ry’umwiteguro w’ingoro y’Imana (reba 25.2.8).
27.1.3
Abanyamuryango Bafite Ubumuga bw’Umubiri
Abanyamuryango b’indakemwa bafite ubumuga bw’umubiri bashobora kwakira imigenzo y’ingoro y’Imana yose. Aba banyamuryango bashishikarizwa kwitabira ingoro y’Imana hamwe n’abantu bafitanye isano bahawe ingabire cyangwa incuti z’igitsina kimwe na bo bashobora kubafasha. Iyoabanyamuryango badashobora kwitabirana n’ugize umuryango cyangwa incuti, bashobora guhamagara ingoro y’Imana mbere y’igihe kugira ngo barebe imitunganyirize ishobora gukorwa.
27.1.4
Ubufasha bw’Ubusemuzi cyangwa Isobanurandimi
Niba abanyamuryango bakeneye ubufasha bw’ubusemuzi cyangwa ihindurandimi, bakwiye guhamagara ingoro y’Imana mbere y’igihe kugira ngo barebe niba buhari.
27.1.5
Imuambaro yo Kwambara mu Ngoro y’Imana
Iyo bagiye mu ngoro y’Imana, abanyamuryango bakwiye kwambara ubwoko bw’imyambaro basanzwe bambara mu iteraniro ry’isakaramentu.
Reba 27.3.2.6 ku makuru yerekeye imyambaro yo kwambara mu gushyingiranwa cyangwa iyomekanywa mu ngoro y’Imana.
Reba 38.5 ku makuru yerekeye:
-
Imyambaro yo kwambara mu migenzo y’ingabire n’iyomekanywa.
-
Kubona, kwambara no kwita ku myambaro na gamenti by’umuhango w’ingoro y’Imana.
27.1.6
Ukwita k’Umwana
Abana bagomba kugira ubugenzuzi bw’abakuze niba bari ku butaka bw’ingoro y’Imana. Abakozi b’ingoro y’Imana baraboneka kugira ngo bagenzure abana mu mimerere ikurikira gusa:
-
Niba bagiye komekanywa ku babyeyi
-
Niba bagiye kureba iyomekanywa ry’abavandimwe babo bariho, abana badahuje ababyeyi, cyangwa abavandimwe babo bahuje umubyeyi umwe ku babyeyi babo
27.1.7
Guhura n’Abanyamuryango nyuma y’uko Bakiriye Imigenzo y’Ingoro y’Imana
Akenshi abanyamuryango baba bafite ibibazo nyuma yo kwakira imigenzo y’ingoro y’Imana. Abagize umuryango bahawe ingabire, umwepiskopi n’abandi bayobozi ba paruwasi, ndetse n’abavandimwe bashobora gufasha b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore bahura n’abanyamuryango kugira ngo baganire ku bunararibonye bwabo bw’ingoro y’Imana.
Ibyifashishwa byo gufasha gusubiza ibibazo biraboneka kuri temples.ChurchofJesusChrist.org.
27.2
Ingabire
Ijambo ingabire bisobanura “impano.” Ingabire y’ingoro y’Imana neza neza ni impano iturutse ku Mana ikoresha iha abana Bayo imigisha. Zimwe mu mpano abanyamuryango bakira binyuze mu ngabire y’ingoro y’Imana zirimo:
-
Ubumenyi bukomeye kurushaho bw’imigambi n’inyigisho bya Nyagasani.
-
Ububasha bwo gukora ibintu byose Data wo mu Ijuru ashaka ko abana Be bakora.
-
Icungamikorere ry’ubumana iyo urimo gukorera Nyagasani, imiryango yabo n’abandi.
-
Ibyiringiro, ihumure n’amahoro byiyongeyeho.
Ugusohoza kw’iyi migisha guterwa n’ubudahemuka ku nkuru nziza ya Yesu Kristo.
Ingabire yakirwa mu bice bibiri. Mu gice cya mbere, umuntu yakira umugenzo w’itangiriro witwa itangiza. Itangiza rizwi kandi nk’iyozwa n’isigwa (reba Kuva 29:4–9). Rikubiyemo imigisha idasanzwe irebana n’umurage ndetse n’ubushobozi by’ubumana by’umuntu.
Mu itangiza, umunyamuryango ahabwa uburenganzira bwo kwambara gamenti y’ingoro y’Imana. Gamenti ihagarariye umubano we bwite n’Imana ndetse n’ukwiyemeza kumvira ibihango byakorewe mu ngoro y’Imana. Iyo abanyamuryango ari indahemuka ku bihango byabo kandi bakambara gamenti uko bikwiriye mu buzima bwabo bwose, inafasha nk’uburinzi. Ku makuru yerekeye kwambara no kwita kuri gamenti, reba 38.5.5.
Mu gice cya kabiri cy’ingabire, umugambi w’agakiza urigishwa, harimo Iremwa, Ukugwa kwa Adamu na Eva, Impongano ya Yesu Kristo, Ubuyobe n’Ukugarurwa. Abanyamuryango bakira kandi ihugurwa ku kuntu basubira mu maso ha Nyagasani.
Mu ngabire, abanyamuryango bahamagarirwa gukora ibihango bitagatifu uko bikurikira:
-
Kubahiriza itegeko ry’ukumvira no guharanira kubaha amategeko ya Data wo mu Ijuru.
-
Kumvira itegeko ry’ukwitanga, bisobanura kwitanga kugira ngo bashyigikire umurimo wa Nyagasani no kwihana bafite umutima umenetse na roho ishengutse.
-
Kumvira itegeko ry’inkuru nziza ya Yesu Kristo, ari ryo tegeko ryisumbuyeho yigishije igihe yari ari ku isi.
-
Kubahiriza itegeko ry’ukudasambana, bisobanura ko umunyamuryango akora imibonano mpuzabitsina gusa n’umuntu bashakanye byemewe n’amategeko kandi imbere y’amategeko hakurikijwe itegeko ry’Imana.
-
Kubahiriza itegeko ry’ukwegurira, bisobanuye ko abanyamuryango batura Imana igihe, impano n’ibintu byose Nyagasani yabahayemo umugisha kugira ngo bubake Itorero rya Yesu Kristo ku isi.
Mu gusubiza, Data wo mu Ijuru asezeranya ko abo baguma kuba indakemwa ku bihango by’ingoro y’Imana bazahabwa ingabire y’ububasha buturutse hejuru (Inyigisho n’Ibihango 38:32, 38; reba kandi Luka 24:49; Inyigisho n’Ibihango 43:16).
27.2.1
Ni inde Ushobora Kwakira Ingabire
Abanyamuryango bose b’Itorero bakuze babazwa inshingano bahamagarirwa kwitegura no kwakira ingabire yabo bwite. Imigenzo ibanziriza isabwa yose igomba gukorwa no kwandikwa mbere y’uko abanyamuryango bashobora kwakira ingabire (reba 26.3.1).
27.2.1.1
Abanyamuryango Bakimara Kubatizwa
Abanyamuryango bakuze bashya b’indakemwa bashobora kwakira ingabire yabo nibura umwaka umwe wuzuye kuva ku itariki y’ukwemezwa kwabo.
27.2.1.2
Abanyamuryango Bafite Uwo Bashakanye Utarahabwa Ingabire
Umunyamuryango w’indakemwa ufite uwo bashakanye utarahabwa ingabire ahobora kwakira ingabire ye bwite iyo ibisabwa bikurikira bigezweho:
-
Uwo bashakanye utarahabwa ingabire atanga ukwiyemerera kwe.
-
Umunyamuryango, umwepiskopi n’umuyobozi w’urumambo bagira icyizere ko inshingano ziyemejwe hamwe n’ibihango by’ingoro y’Imana bitazateza akaduruvayo mu gushyingiranwa.
Ibi bisabwa bikora uwo bashyingiranwe yaba ari umunyamuryango w’Itorero cyangwa atari we.
27.2.1.3
Abanyamuryango Bafite Ubumuga bwo mu Mutwe
Abanyamuryango bafite ubumuga bwo mu mutwe bashobora kwakira ingabire yabo bwite niba:
-
Barakiriye imigenzo ibanziriza ibisabwa yose (reba 26.3.1).
-
Bafite ubushobozi bw’ubwenge bwo gusobanukirwa, gukora, no kubahiriza ibihango bigendana na yo.
Umwepiskopi agisha inama umunyamuryango kandi, aho bishoboka, ababyeyi be. Anashaka kandi ubujyanama bwa Roho. Ashobora kugisha inama umuyobozi w’urumambo.
27.2.2
Kwanzura Igihe cyo Kwakira Ingabire
Icyemezo cyo kwakira ingabire ni icy’umuntu ku giti cye kandi gikwiye gufatwa mu isengesho. Ingabire ni umugisha w’ubutambyi n’icyahishuwe ku bantu bose bitegura kuyakira. Abanyamuryango bashobora guhitamo kwakira ingabire yabo bwite iyo bujuje ibisabwa byose bikurikira:
-
Bafite nibura imyaka 18.
-
Barangije cyangwa ntabwo bakiri kwiga ishuri ry’isumbuye, segonderi, cyangwa iryo bihwanye.
-
Umwaka umwe wuzuye warashize nyuma y’ukwemezwa kwabo.
-
Biyumvamo icyifuzo cyo kwakira no kubahiriza ibihango by’ingoro y’Imana mu buzima bwabo bwose.
Abanyamuryango bakiriye umuhamagaro w’ivugabutumwa cyangwa barimo kwitegura komekanywa mu ngoro y’Imana bakwiye kwakira ingabire.
Mbere yo gutanga icyemezo ku ngoro y’Imana kigenewe umunyamuryango kugira ngo yakire ingabire, umwepiskopi n’umuyobozi w’urumambo bakwiye kwiyumvamo ko umuntu yiteguye gusobanukirwa no kubahiriza ibihango by’ingoro y’Imana bitagatifu. Uku kwemererwa kugenwa mu buryo bwite ku bwa buri muntu.
27.2.3
Gutegura no Kugenga ibihe by’Ingabire
27.2.3.1
Kwakira Icyemezo kigenewe Imigenzo y’Abariho
Umunyamuryango agomba kwakira icyemezo kigenewe imigenzo y’abariho kugira ngo yinjire mu ngoro y’Imana kandi yakire ingabire. Ku makuru yerekeye ibi byemezo, reba 26.5.1.
27.2.3.2
Guhamagara Ingoro y’Imana
Abanyamuryango barimo kwitegura kwakira ingabire bakwiye guhamagara ingoro y’Imana mbere y’igihe kugira ngo bagenge igihe cy’umugenzo.
27.2.3.3
Abaherekeza bagenewe Abanyamuryango bagiye Kwakira Ingabire
Abanyamuryango bagiye kwakira ingabire bashobora gutumira umunyamuryango wahawe ingabire bahuje igitsina kugira ngo abe umuherekeza kandi abafashe mu iteraniro ry’ingabire. Umuherekeza agomba kugira icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro. Ingoro y’Imana ishobora gutanga umuherekeza niba akenewe.
27.3
Iyomekanywa ry’Umugabo n’Umugore
Iyomekanywa ry’ingoro y’Imana rihuza umugabo n’umugore hamwe igihe cyose n’ubuziraherezo. Bazakira iyi migisha niba ari indahemuka ku bihango bakorera mu ngoro y’Imana. Binyuze muri uyu mugenzo, abana babo na bo bashobora kuba igice cy’umuryango uhoraho wabo.
Abayobozi b’Itorero bashishikariza abanyamuryango kwitegura gushyingiranwa no komekanywa mu ngoro y’Imana. Aho ugushyingiranwa mu ngoro y’Imana bitemewe imbere y’amategeko, abayobozi b’Itorero babiherewe uburenganzira cyangwa abandi bashobora gukora ugushyingiranwa mu rusengero bikurikiwe n’iyomekanywa ry’ingoro y’Imana (reba 38.3). Iyi mbonera na yo ishobora gukurikizwa iyo ugushyingiranwa mu ngoro y’Imana gushobora gutera ababyeyi cyangwa abagize umuryango ba hafi kwiyumvamo gushyirwa ku ruhande kuberako badashobora kwitabira umuhango w’ingoro y’Imana.
27.3.1
Ni inde Ushobora Komekanywa mu Ngoro y’Imana
Abanyamuryango bose b’Itorero bakuze babazwa inshingano batarashyingiranwa bahamagarirwa kwitegura iyomekanywa ry’ingoro y’Imana. Abo bashyingiranwe mu rukiko bashishikarizwa komekanywa by’igihe n’ubuziraherezo mu ngoro y’Imana vuba bakimara kwitegura. Abanyamuryango bagomba guhabwa ingabire mbere y’uko bashobora komekanywa (reba 27.2).
Ababiri bagiye komekanywa mu ngoro y’Imana bagomba kuba (1) barashyingiranwe mbere yo komekanywa cyangwa (2) bashyingiranwe kandi bakomekanywa mu muhango umwe w’ingoro y’Imana. Reba 27.3.2.
27.3.1.2
Abanyamuryango Bafite Ubumuga bwo mu Mutwe
Abanyamuryango bafite ubumuga bwo mu mutwe bashobora komekanywa ku wo bashakanye, umugabo wasabye, cyangwa umugore wasabwe niba:
-
Barakiriye imigenzo ibanziriza ibisabwa yose, harimo ingabire (reba 27.2.1.3).
-
Bafite ubushobozi bw’ubwenge bwo gusobanukirwa, gukora, no kubahiriza ibihango bigendana na yo.
Umwepiskopi ajya inama umunyamuryango n’uwo bashakanye, umugabo wasabye, cyangwa umugore wasabwe. Anashaka kandi ubujyanama bwa Roho. Ashobora kugisha inama umuyobozi w’urumambo.
27.3.2
Gutegura no Kugenga ibihe by’Ugushyingiranwa cyangwa Iyomekanywa mu Ngoro y’Imana
27.3.2.1
Kwakira Icyemezo kigenewe Imigenzo y’Abariho
Umunyamuryango agomba kwakira icyemezo kigenewe imigenzo y’abariho kugira ngo yomekanywe n’uwo bashakanye. Ku makuru yerekeye ibi byemezo, reba 26.3.
27.3.2.2
Guhamagara Ingoro y’Imana
Abanyamuryango barimo kwitegura gushyingiranwa cyangwa komekanywa ku wo bashakanye bakwiye guhamagara ingoro y’Imana mbere y’igihe kugira ngo bagenge igihe cy’umugenzo.
27.3.2.3
Kubona Icyemezo cy’Ugushyingiranwa
Mbere yo gushyingiranwa, ababiri bagomba kubona icyemezo cy’ugushyingiranwa mu rukiko cyemewe n’amategeko gifite agaciro aho ugushyingiranwa kuzakorerwa. Niba ababiri bategura gushyingiranwa no komekanywa byombi mu muhango umwe, bagomba kuzana icyemezo cy’ugushyingiranwa mbonezamubano gifite agaciro mu ngoro y’Imana.
Ababiri bitegura komekanywa nyuma y’ugushyingiranwa mbonezamubano ntabwo bakeneye kuzana icyemezo cy’ugushyingiranwa mu ngoro y’Imana. Ahubwo, batanga itariki n’ahantu by’ugushyingiranwa mbonezamubano kwabo nk’igice cy’imigenzereze y’igenzura ry’inyandiko nshyinguramakuru.
27.3.2.4
Abaherekeza bagenewe Umugeni n’Umukwe
Umuvandimwe wahawe ingabire ashobora guherekeza umugeni kugira ngo amufashe mu cyumba cyo kwambariramo. Umuvandimwe wahawe ingabire ashobora gukorera umukwe ibimeze kimwe. Umuherekeza agomba kugira icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro. Ingoro y’Imana ishobora gutanga umuherekeza niba akenewe.
27.3.2.5
Ni inde Ukora Ugushyingiranwa cyangwa Iyomekanywa by’Ingoro y’Imana
Ugushyingiranwa cyangwa iyomekanywa ubusanzwe bikorwa n’uwomekanya wahawe inshingano mu ngoro y’Imana aho ababiri bazashyingiranwa cyangwa bakomekanywa. Niba umuntu wo mu umuryango cyangwa uwo baziranye afite ubushobozi bw’iyomekanywa kandi yarahawe inshingano mu ngoro y’Imana aho umugabo n’umugorebazashyingirirwa cyangwa bomekanywa, bashobora kumutumirira gukora ishyingirwa cyangwa iyomekanywa.
27.3.2.6
Imyambaro Ikwiriye igenewe Ugushyingiranwa cyangwa Iyomekanywa by’Ingoro y’Imana
Ikanzu y’Umugeni. Ikanzu y’umugeni yambarwa mu ngoro y’Imana ikwiye kuba ari umweru, yoroheje mu midodere n’igitambaro, kandi idafite imitako irenze ikenewe. Ikwiye kandi gutwikira gamenti y’ingoro y’Imana. Igitambaro kibonerana gikwiye kwambarirwamo undi mwenda w’imbere.
Kugira ngo bihuze n’andi makanzu yambarwa mu ngoro y’Imana, ikanzu y’umugeni ikwiye kugira amaboko maremare cyangwa agarukira mu bujana. Amakanzu ntabwo akwiye kuba akurunga hasi keretse ashobora kuzingwa cyangwa akagabanywa ku bw’umuhango w’iyomekanywa.
Ingoro y’Imana ishobora gutanga ikanzu niba ikenewe cyangwa yifuzwa.
Imyambaro y’Umukwe. Umukwe yambara imyambaro y’Ingoro y’Imana isanzwe mu muhango w’ugushyingiranwa cyangwa iyomekanywa (reba 38.5.1 na 38.5.2).
Imyambaro y’Abashyitsi. Abo bitabira umuhango w’ugushyingiranwa cyangwa iyomekanywa bakwiye kwambara imyambaro isa nk’iyo bakwiye kwambara mu iteraniro ry’isakaramentu. Abanyamuryango baza mu iyomekanywa bakiva mu iteraniro ry’ingabire bashobora kwambara imyambaro y’Ingoro y’Imana y’umuhango.
Indabo. Ababiri n’abageni babo ntabwo bakwiye kwambara indabo mu muhango w’ugushyingiranwa cyangwa iyomekanywa by’ingoro y’Imana.
27.3.2.7
Kwambikana Impeta nyuma y’Ugushyingiranwa cyangwa Iyomekanywa by’Ingoro y’Imana
Kwambikana impeta ntabwo ari igice cy’umuhango w’iyomekanywa ry’ingoro y’Imana. Icyakora, umugabo n’umugore bashobora kwambikana impeta nyuma y’umuhango mu cyumba cy’iyomekanywa. Ababiri ntabwo bakwiye kwambikana impeta ikindi gihe icyo ari cyo cyose cyangwa ahandi hantu aho ari ho hose mu ngoro y’Imana cyangwa ku butaka bw’ingoro y’Imana.
Umugabo n’umugorebashyingiranwe kandi bomekanywe mu muhango umwe bakwambikana impeta ikindi gihe kugira ngo banyure abagize umuryango badashobora kwitabira ugushyingiranwa kw’ingoro y’Imana. Kwambikana impeta ntabwo bikwiye kwigana igice icyo ari cyo cyose cy’umuhango w’iyomekanywa ry’ingoro y’Imana. Ababiri ntabwo bakwiye guhana indahiro nyuma yo gushyingiranwa no komekanywa mu ngoro y’Imana.
Umugabo n’umugore babiri bashyingiranywe mu rukiko mbere y’iyomekanywa ry’ingoro y’Imana bashobora kwambikana impeta mu muhango wo mu rukiko wabo, mu iyomekanywa ryabo ry’Ingoro y’Imana, cyangwa mu mihango yombi.
27.3.4
Ni inde ushobora Kwitabira Ugushyingiranwa cyangwa Iyomekanywa mu Ngoro y’Imana
Ababiri bakwiye gutumira abagize umuryango ba hafi n’incuti gusa mu gushyingiranwa cyangwa iyomekanywa by’ingoro y’Imana. Abanyamuryango babazwa inshingano bagomba kuba barahawe ingabire kandi bafite icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro.
Umuyobozi w’urumambo ashobora guha uburenganzira umuntu utarabatizwa cyangwa ngo ahabwe ingabire kubera ubumuga bwo mu mutwe bwo kureba ugushyingiranwa n’iyomekanywa by’ingoro y’Imana by’abavandimwe be bariho. Umuntu agomba:
-
Kuba afite nibura imyaka 18.
-
Kuba ashobora kuguma ashengerera mu muhango.
Umuyobozi w’urumambo yandika ibaruwa ivuga ko umuntu yahawe uburenganzira bwo kureba iyomekanywa. Iyi baruwa yerekananwa mu ngoro y’Imana.
27.4
Iyomekanywa ry’Abana Bariho ku Babyeyi
Abana bavuka nyuma y’uko nyina yomekanywe n’umugabo we mu ngoro y’Imana bavukira mu gihango cy’iryo yomekanywa. Ntabwo bakeneye gushaka umugenzo w’iyomekanywa ku babyeyi.
Abana batavukira mu gihango bashobora guhinduka igice cy’umuryango uhoraho bomekanywa ku babyeyi bababyaye cyangwa babarera. Aba bana bafite uburenganzira ku migisha imwe n’abo bavukiye mu gihango.
27.4.2
Guhamagara Ingoro y’Imana
Ababiri bashaka ko abana babo babomekanywaho, cyangwa abana bifuza komekanywa kuri ba nyakwigendera b’ababyeyi babo, bakwiye guhamagara ingoro y’Imana mbere y’igihe kugira ngo bagenge igihe cy’umugenzo.