Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
28. Imigenzo y’Ingoro y’Imana ku bwa ba Nyakwigendera


“28. Imigenzo y’Ingoro y’Imana ku bwa ba Nyakwigendera,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“28. Imigenzo y’Ingoro y’Imana ku bwa ba Nyakwigendera,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

iriba ry’umubatizo

28.

Imigenzo y’Ingoro y’Imana ku bwa ba Nyakwigendera

28.0

Iriburiro

Imigenzo ikorewe mu ngoro z’Imana ituma imiryango ishobora kuba hamwe ubuziraherezo kandi ikiyumvamo umunezero wuzuye mu maso h’Imana.

Kugira ngo abana ba Data wo mu Ijuru bamugarukire, buri umwe muri bo agomba kwihana, agahinduka indakemwa kugira ngo yakire imigenzo y’agakiza n’Ikuzwa, kandi yubahirize ibihango bisanishijwe na buri mugenzo.

Data wo mu Ijuru yarazi ko abenshi mu bana Be batazabona iyi migenzo mu buzima bwabo bwo ku isi. Yabashyiriyeho ubundi buryo bwo kwakira imigenzo kandi bagakorana ibihango na We. Mu ngoro z’Imana, imigenzo ishobora gukorwa mu cyimbo cy’abandi. Ibi bisobanura ko umuntu uriho yakira imigenzo mu cyimbo cya nyakwigendera runaka. Mu isi ya roho, ba nyakwigendera bashobora guhitamo kwemera cyangwa kwanga imigenzo yamaze gukorwa ku bw’abo (reba Inyigisho n’Ibihango 138:19, 32–34, 58–59).

Abanyamuryango b’Itorero bashishikarizwa gutahura ba nyakwigendera babo bafitanye isano batakiriye imigenzo y’agakiza n’Ikuzwa. Noneho abanyamuryango bakora imigenzo mu cyimbo cy’abo bantu bafitanye isano.

Niba abanyamuryango batarateguye amazina y’umuryango ku bw’umurimo w’ingoro y’Imana (reba 28.1.1), amazina ya ba nyakwigendera bakeneye imigenzo azatangwa mu ngoro y’Imana.

28.1

Imirongo ngenderwaho Rusange ku bw’Ugukora Imigenzo mu Cyimbo cy’abandi

Ba nyakwigendera bari bafite imyaka 8 kuzamura igihe cy’urupfu rwabo bashobora gukorerwa imigenzo mu cyimbo cyabo. Keretse uko byanditswe muri 28.3, imigenzo mu cyimbo cy’abandi ishobora gukorerwa ba nyakwigendera bose vuba nyuma y’uko iminsi 30 itambutse guhera ku itariki y’urupfu yabo niba bimwe muri ibi bikurikira bikora:

  • Umuntu ufitanye isano rya hafi na nyakwigendera (uwo bashakanye ntibatane, umwana mukuru, umubyeyi, cyangwa umuvandimwe) yohereza amazina ku bw’imigenzo y’ingoro y’Imana.

  • Uruhushya rwo gukora imigenzo rwakirwa ruvuye ku muntu ufitanye isano rya hafi na nyakwigendera (uwo bashakanye ntibatane, umwana mukuru, umubyeyi, cyangwa umuvandimwe).

Niba nta gisabwa na kimwe muri bino biri haruguru gikora, imigenzo y’ingoro y’Imana mu cyimbo cy’undi ishobora gukorwa imyaka 110 nyuma y’uko nyakwigendera avutse.

28.1.1

Gutegura Amazina ya ba Nyakwigendera ku bw’Imigenzo y’Ingoro y’Imana

Aho bishoboka, amakuru atahura ba nyakwigendera bagize umuryango akwiye kwinjizwa muri FamilySearch.org Mbere y’uko imigenzo y’ingoro y’Imana ikorwa (reba 25.4.2).

28.1.1.1

Kohereza Amazina y’Abagize Umuryango

Iyo barimo kohereza amazina ku bw’imigenzo y’ingoro y’Imana mu cyimbo cy’abandi, muri rusange abanyamuryango bakwiye kohereza amazina y’abantu bafitanye isano gusa.

28.1.2

Ni inde Ushobora Kugira uruhare mu Migenzo y’Ingoro y’Imana ku bwa ba Nyakwigendera

Abanyamuryango bafite icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro bashobora kugira uruhare mu mibatizo n’ukwemezwa ku bw’abapfuye. Abanyamuryango bahawe ingabire bafite icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro bashobora kugira uruhare mu migenzo yose ku bw’abapfuye. Reba 26.3.

28.1.4

Kugenga ibihe

Abanyamuryango bashobora gukenera gushyiraho gahunda mbere yo gukorera imigenzo ba nyakwigendera. Reba temples.ChurchofJesusChrist.org ku bwa buri makuru y’aho kubariza y’ingoro y’Imana n’ibisabwa no kugenga ibihe.

28.2

Gukora Imigenzo y’Ingoro y’Imana ku bwa ba Nyakwigendera

Iyo arimo gukora imigenzo yo mu cyimbo cy’abandi, umunyamuryango ashobora gukora mu cyimbo cya nyakwigendera ufite igitsina cy’amavuko nk’icy’umunyamuryango.

28.2.1

Imibatizo n’Ukwemezwa ku bw’Abapfuye

Umunyamuryango uwo ari we wese ufite icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro ashobora gutumirwa gufasha mu mikoro y’umubatizo. Imwe mu mikoro byashoboka ko yakubiramo:

  • Gukora mu cyimbo cy’abandi ku bw’imibatizo n’ukwemezwa.

  • Gukora nk’umuhamya ku bw’imibatizo mu cyimbo cy’abandi.

  • Gufasha abahabwa imigenzo.

Abantu bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki n’abatambyi mu Butambyi bwa Aroni bashobora gutumirwa gukora imibatizo ku bw’abapfuye. Abantu bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki bashobora gutumirwa gukora ukwemezwa ku bw’abapfuye.

Abagabo bahawe ingabire bashobora gutumirwa:

  • Gufasha nk’umubitsi w’impapuro z’imyandikire.

  • Gufasha nk’umubitsi w’impapuro z’ukwemezwa.

28.2.2

Ingabire (Harimo n’Itangiza)

Iyo hagiye gukorwa ingabire mu cyimbo cya ba nyakwigendera, igice cy’itangiza cy’ingabire gikorwa kandi kikandikwa ukwacyo (reba 27.2). Umunyamuryango uwo ari we wese wahawe ingabire ufite icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro ashobora gukora mu cyimbo cy’undi kugira ngo yakire iyi migenzo.

28.2.3

Iyomekanywa ku wo Mwashakanye n’Iyomekanywa ku Babyeyi

Mu ngoro y’Imana, ba nyakwigendera bashobora komekanywa ku bo bashakanye bari barashyingiranwe mu buzima. Ba nyakwigendera bashobora komekanywa kandi ku bana babo bariho n’ababaye ba nyakwigendera. Umunyamuryango wahawe ingabire ufite icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro ashobora gukora mu cyimbo cy’undi kugira ngo yakire imigenzo y’iyomekanywa.

28.3

Imimerere Idasanzwe

Iki gice gisobanura imimerere bishoboka ko imwe mu mirongo ngenderwaho muri 28.1 itakoraho.

28.3.1

Abana Bapfuye mbere y’Ivuka (Abapfiriye mu nda n’Inda Zavuyemo)

Imigenzo y’ingoro y’Imana ntabwo ikenewe cyangwa ngo ikorerwe abana bapfa mbere y’ivuka. Ku makuru yisumbuyeho, reba 38.7.3.

28.3.2

Abana Bapfuye mbere y’Imyaka Umunani

Abana bato bacungurwa binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo kandi bakirizwa mu bwami bwa selesitiyeli bw’ijuru (Inyigisho n’Ibihango 137:10). Ku bw’iyi mpamvu, nta mubatizo cyangwa ingabire bikorerwa umwana wapfuye mbere y’imyaka 8. Icyakora, iyomekanywa ku babyeyi rishobora gukorerwa abana batari baravukiye mu gihango cyangwa batigeze bakira uwo mugenzo mu buzima (reba 18.1).