“38. Ingamba n’Imirongo ngenderwaho by’Itorero,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“38. Ingamba n’Imirongo ngenderwaho by’Itorero,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
38.
Ingamba n’Imirongo ngenderwaho by’Itorero
38.1
Ukugira Uruhare mu Itorero
Data wo mu Ijuru akunda abana Be. “Bose barasa ku Mana,” kandi ahamagarira bose “kumusanga no gufata ku bwiza bwe” (2 Nefi 26:33).
38.1.1
Ubwitabire mu Materaniro y’Itorero
Abantu bose bahawe ikaze ryo kwitabira iteraniro ry’isakaramentu, andi materaniro yo ku Cyumweru n’imihango nkoranyambaga y’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Umuyobozi watumwe uhakuriye ashinzwe kumenya neza niba abaryitabira bose bubaha ahabateguriwe hatagatifu.
Abo bitabira bakwiye kwirinda kirogoya cyangwa ibirangaza bitandukanye no kuramya cyangwa izindi ntego z’iteraniro. Ibisabwa by’amateraniro n’imihango y’Itorero ku myaka yose n’imyitwarire bikwiye kubahirizwa. Ibyo bisaba guhagarika imyitwarire y’urukundo rweruye n’imyambarire cyangwa imigaragarire bitera kurangaza. Binabuza kandi gukora inyandikomvugo za politiki cyangwa kuvuga ibyerekeranye n’ikoreshabitsina cyangwa ibindi biranga umuntu mu buryo butesha umurongo amateraniro yibanze ku Mukiza.
Iyo hari imyitwarire idahwitse, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo atanga ubujyanama biherereye mu myifatire y’urukundo. Ashishikariza abo bafite imyitwarire idahwitse ku bw’umuhango wo kwibanda ku gufasha kugumana ahantu hatagatifu ku bwa buri wese uhari hamwe n’ukwibanda kwihariye kuri Data wo mu ijuru n’Umukiza.
Insengero z’itorero zikomeza kuba ubutunzi bwite bugengwa n’ingamba z’Itorero. Abantu badashaka gukurikiza iyi mirongo ngenderwaho bazasabwa mu buryo bwiyubashye kutitabira amateraniro n’imihango y’Itorero.
38.2
Ingamba zirebana n’Imigenzo n’Imigisha
Amakuru rusange arebana n’imigenzo ndetse n’imigisha atangwa mu gice cya 18. Amakuru arebana n’imigenzo y’ingoro y’Imana atangwa mu bice bya 27 na 28. Abepiskopi bashobora guhamagara umuyobozi w’urumambo niba bafite ibibazo. Abayobozi b’urumambo guhamagara Ubuyobozi bwa Mbere niba bafite ibibazo.
38.3
Ugushyingiranwa Mbonezamubano
Abayobozi b’Itorero bashishikariza abanyamuryango kuzuza ibisabwa ku bw’ugushyingiranwa kw’ingoro y’Imana kandi kugira ngo bashyingiranwe ndetse bomekanywe mu ngoro y’Imana. Niba byemewe n’amategeko y’aho bari, abayobozi b’Itorero, bashobora, icyakora, gukora imihango y’ ugushyingiranwa mbonezamubano.
Ugushyingiranwa mbonezamubano gukwiye gukorwa hakurikijwe amategeko y’ahantu ugushyingiranwa gukorerwa.
38.3.1
Ni inde Ushobora Gukora Umuhango w’Ugushyingiranwa Mbonezamubano
Iyo byemewe n’amategeko y’aho bari, abayobozi batumwe bashobora gufasha magingo aya bakorera mu muhamagaro wabo wo kuyobora umuhango w’ugushyingiranwa mbonezamubano:
-
Umuyobozi w’ivugabutumwa
-
Umuyobozi w’urumambo
-
Umuyobozi w’akarere
-
Umwepiskopi
-
Umuyobozi w’ishami
Aba bayobozi batumwe bashobora gukora umuhango w’ugushyingiranwa mbonezamubano hagati y’umugabo n’umugore gusa. Ibisabwa byose bikurikira na byo bigomba gukurikizwa:
-
Umukwe cyangwa umugeni ni umunyamuryango w’Itorero cyangwa afite itariki yo kubatirizwaho.
-
Byaba inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango y’umukwe cyangwa iy’umugeni iri, cyangwa izaba nyuma y’umubatizo, mu gace k’Itorero umuyobozi watumwe akuriye.
-
Umuyobozi w’Itorero watumwe afite uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo kuyobora umuhango w’ugushyingiranwa mbonezamubano mu rwego rw’ubutabera aho ugushyingiranwa kuzabera.
38.3.4
Ugushyingiranwa Mbonezamubano Kubereye mu Nyubako z’Itorero
Umuhango w’ubukwe ushobora kubera mu nyubako y’Itorero niba bidahungabanya ingengabihe y’imirimo isanzwe y’Itorero. Amakwe ntabwo akwiye gukorwa ku Isabato cyangwa ku migoroba yo kuwa Mbere. Amakwe akorerwa mu nyubako z’Itorero akwiye kuba yoroheje kandi yiyubashye. Umuziki ukwiye kuba mutagatifu, ushengera, kandi unezeza.
Amakwe ashobora gukorerwa mu rusengero, inzu ndangamuco, cyangwa ikindi cyumba kibereye. Amakwe akwiye gukurikiza imirongo ngenderwaho ku bw’imikoreshereze ikwiriye y’urusengero.
38.3.6
Umuhango w’Ugushyingiranwa Mbonezamubano
Kugira ngo akore umuhango w’ugushyingiranwa mbonezamubano, umuyobozi w’Itorero watumwe avugisha ababiri maze akavuga ati: “Murasabwa gufatana mu kiganza cy’iburyo.” Noneho akavuga ati: “[amazina yose y’Umukwe] n’[amazina yose y’umugeni], mwafatanye mu kiganza cy’iburyo nk’ikimenyetso cy’indahiro mugiye kurahirira imbere y’Imana n’aba bahamya.” (Ababiri bashobora guhitamo cyangwa bagahamagara aba bahamya mbere y’igihe.)
Noneho uwatumwe avugisha umukwe maze akabaza ati: “[amazina yose y’Umukwe], wakiriye [amazina yose y’umugeni] nk’umugore wawe mushyingiranwe imbere y’amategeko, kandi usezeranyije ku bushake n’amahitamo byawe bwite ku mugaragaro nk’umusangirangendo ndetse n’umugabo we mushyingiranwe imbere y’amategeko ko ari we wenyine muzabana akaramata; ko uzubahiriza amategeko, inshingano n’ibyo ugombwa byose birebana n’imiterere mitagatifu y’ugushyingirwa; kandi ko uzamukunda, ukamwubaha, ndetse ukamukundwakaza igihe cyose mwembi muzaba muriho?”
Umukwe asubiza “Yego” cyangwa “Ndabisezeranyije.”
Noneho uwatumwe n’Itorero avugisha umugeni maze akabaza ati: “[amazina yose y’Umugeni], wakiriye [amazina yose y’umukwe] nk’umugabo wawe mushyingiranwe imbere y’amategeko, kandi usezeranyije ku bushake n’amahitamo byawe bwite ku mugaragaro nk’umusangirangendo ndetse n’umugore we mushyingiranwe imbere y’amategeko ko ari we wenyine muzabana akaramata; ko uzubahiriza amategeko, inshingano n’ibyo ugombwa byose birebana n’imiterere mitagatifu y’ugushyingirwa; kandi ko uzamukunda, ukamwubaha, ndetse ukamukundwakaza igihe cyose mwembi muzaba muriho?”
Umugeni asubiza, “Yego” cyangwa “Ndabisezeranyije.”
Noneho uwatumwe n’Itorero avugisha ababiri maze akavuga ati: “Ku bw’ubupfura bw’ubushobozi bwemewe n’amategeko nahawe nk’umukuru w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, mbatangaje, [amazina y’umukwe] n’[amazina y’umugeni], umugabo n’umugore, bashyingiranwe byemewe kandi imbere y’amategeko igihe gisigaye cy’ubuzima bwanyu bwose.”
(Andi magambo yakoreshwa n’undi munyadini utarimo gufasha nk’umuyobozi watumwe w’Itorero: “Ku bw’ubupfura bw’ubushobozi bwemewe n’amategeko nahawe nk’umwigisha mu [ishami rya gisirikare cyangwa umuryango mbonezamubano], mbatangaje, [amazina y’umukwe] n’[amazina y’umugeni], umugabo n’umugore, bashyingiranwe byemewe kandi imbere y’amategeko igihe gisigaye cy’ubuzima bwanyu bwose.”)
“Ndiringira ko Imana yaha ubumwe bwanyu umugisha w’umunezero mu rubyaro rwanyu n’ubuzima burambye bw’ibyishimo muri hamwe, kandi ndiringira ko yabaha umugisha wo kubahiriza indahiro ntagatifu mwarahiye. Iyi migisha nyibambarije mu izina rya Nyagasani Yesu Kristo, amena.”
Ubutumire bwo gusomana nk’umugabo n’umugore ntabwo ari ngombwa, hashingiwe ku migenzereze y’umuco.
38.4
Ingamba z’Iyomekanywa
Imigenzo y’iyomekanywa ry’ingoro y’Imana ihuza imiryango ubuziraherezo nk’abanyamuryango baharanira kubahiriza ibihango bakora iyo bakiriye umugenzo. Imigenzo y’iyomekanywa irimo:
-
Iyomekanywa ry’umugabo n’umugore.
-
Iyomekanywa ry’abana ku babyeyi.
Abubahiriza ibihango byabo bazagumana imigisha y’umuntu ku giti cye itangwa n’iyomekanywa. Ibi ni ukuri nubwo uwashyingiranwe n’umuntu yaba yaravuye mu bihango cyangwa yarivanye mu gushyingiranwa.
Abana b’indahemuka bomekanywa ku babyeyi cyangwa bavukira mu gihango bagumana umugisha w’isano ry’ababyeyi rihoraho. Ibi ni ukuri nubwo ababyeyi babo baburizamo iyomekanywa ry’ugushyiranwa kwabo, basaba iseswa ry’ubunyamuryango bwabo mu Itorero, cyangwa bakivana mu bunyamuryango.
Abanyamuryango bakwiye kujya inama n’umwepiskopi wabo niba bafite ibibazo byerekeye ingamba z’iyomekanwa. Umwepiskopi ahamagara umuyobozi w’urumambo niba afite ibibazo. Abayobozi b’urumambo bashobora kuvugisha ubuyobozi bw’ingoro y’Imana mu karere kabo k’ingoro y’Imana, Ubuyobozi bw’Intara, cyangwa Ibiro by’Ubuyobozi bwa Mbere niba bafite ibibazo.
38.5
Imyambaro na Gamenti by’Ingoro y’Imana
38.5.1
Imyambaro y’Ingoro y’Imana
Mu gihe cy’imigenzo y’ingabire n’iyomekanywa mu ngoro y’Imana, abanyamuryango b’Itorero bambara imyambaro yera. Abagore bambara imyambaro yera ikurikira: ikanzu y’amaboko maremare cyangwa agarukira mu bujana (cyangwa ijipo n’umupira w’amaboko maremare cyangwa agarukira mu bujana), amasogisi asanzwe cyangwa agera mu bibero n’inkweto cyangwa comeka.
Abagabo bambara imyambaro yera ikurikira: ishati y’amaboko maremare, karuvati isanzwe cyangwa iy’ikinyugunyugu, ipantaro, amasogisi n’inkweto cyangwa comeka.
Mu gihe cy’imigenzo y’ingabire n’iyomekanywa, abanyamuryango bambara imyambaro y’umuhango y’inyongera hejuru y’imyambaro yera.
38.5.2
Kubona Imyambaro na Gamenti by’Ingoro y’Imana
Abayobozi ba paruwasi n’ab’urumambo bashishikariza abanyamuryango bahawe ingabire kubona imyambaro y’ingoro y’Imana yabo bwite. Imyambaro na gamenti by’ingoro y’Imana bishobora kugurirwa mu iduka ry’Igabagabanya ry’Itorero kuri store.ChurchofJesusChrist.org. Abanditsi b’urumambo n’aba paruwasi bashobora gufasha abanyamuryango gutumiza imyambaro.
38.5.5
Kwambara no Kwita kuri Gamenti
Abanyamuryango bakira ingabire bakora igihango cyo kwambara gamenti y’ingoro y’Imana ubuzima bwabo bwose.
Kwambara gamenti y’ingoro y’Imana ni uburenganzira budasanzwe. Gukora ibyo ni ukwerekana inyuma ukwiyemeza gukurikira Umukiza Yesu Kristo ko mu imbere.
Gamenti ni urwibutso rw’ibihango bikorerwa mu ngoro y’Imana. Iyo yambawe bikwiriye ubuzima bwose, izafasha nk’uburinzi.
Gamenti ikwiye kwambarwa imbere y’imyambaro y’inyuma. Ni ikibazo cy’amahitamo y’umuntu ku giti cye niba utundi twenda two munsi ya gamenti twambarwa hejuru cyangwa munsi ya gamenti y’ingoro y’Imana.
Gamenti ntabwo ikwiye gukurwamo ku bw’ibikorwa bishobora gukorwa mu buryo busobanutse mu gihe wambaye gamenti. Ntabwo ikwiye guhindurwa kugira ngo yemerere imisusire itandukanye y’imyambaro.
Gamenti ni ntagatifu kandi ikwiye gufatwana icyubahiro. Abanyamuryango bahawe ingabire bakwiye gushaka ubujyanama bwa Roho Mutagatifu kugira ngo basubize ibibazo by’umuntu ku giti cye byerekeye kwambara gamenti.
38.5.7
Kujugunya Gamenti n’Imyambaro y’Umuhango w’Ingoro y’Imana
Kugira ngo bajugunye gamenti zishaje, abanyamuryango bakwiye guca kandi bagacagagura imanzi. Noneho abanyamuryango bagacagagura igitambaro gisigaye kugira ngo kidashobora gutahurwa nka gamenti. Igisigisigi cy’umwambaro gishobora kujugunywa.
Abanyamuryango bashobora guha gamenti n’imyambaro y’ingoro y’Imana bikiri mu mimerere myiza abandi banyamuryango bahawe ingabire.
38.5.8
Ingoro y’Imana n’Imyambaro y’Ugushyingura
Niba bishoboka, ba nyakwigendera b’abanyamuryango bahawe ingabire bakwiye gushyingurwa cyangwa gutwikwa mu myambaro y’ingoro y’Imana. Niba imigenzereze y’umuco cyangwa imikorere y’ugushyingura ituma ibi biba bidakwiriye cyangwa bigoranye, imyambaro ishobora kuzingwa kandi igashyirwa hafi y’umubiri.
Umubiri w’umugabo wambikwa gamenti n’imyambaro yera bikurikira: ishati y’amaboko maremare, karuvati isanzwe cyangwa iy’ikinyugunyugu, ipantaro, amasogisi n’inkweto cyangwa comeka. Umubiri w’umugore wambikwa gamenti n’imyambaro yera bikurikira: ikanzu y’amaboko maremare cyangwa agarukira mu bujana (cyangwa ijipo n’umupira w’amaboko maremare cyangwa agarukira mu bujana), amasogisi asanzwe cyangwa agera mu bibero n’inkweto cyangwa comeka.
Imyambaro y’umuhango w’Ingoro y’Imana ishyirwa ku mubiri nk’uko bibwirijwe mu ngabire. Umwitero ushyirwa ku rutugu rw’iburyo maze ugafungwa n’akagozi ibumoso bw’amayunguyungu. Inkanda ifungirwa mu mayunguyungu. Umweko ushyirwa ku mayunguyungu maze ugafungwa mu ipfundo hejuru y’itako ry’ibumoso. Mu busanzwe ingofero y’umugabo ishyirwa iruhande rw’umubiri we kugeza igihe cyo gufunga isanduku cyangwa icyo uteretsemo. Noneho ingofero yambarwa ipfundo riri hejuru y’ugutwi kw’ibumoso. Agatimba k’umugore gashobora gusaswa ku musego inyuma y’umutwe we. Ugutwikiriza agatimba isura y’umugore mbere y’ugushyingura cyangwa ugutwikwa ntabwo ari ngombwa, nk’uko bigenwe n’umuryango.
38.6
Ingamba ku Bibazo Mbonezamuco
38.6.1
Ugukuramo inda
Nyagasani yadutegetse kutica cyangwa ngo dukore igisa nka byo (Inyigisho n’Ibihango 59:6). Itorero ntabwo rishyigikira ugukuramo inda kw’amahitamo ku bw’ubutengamare bw’umuntu ku giti cye cyangwa umuryango mugari. Abanyamuryango ntabwo bagomba kwishyira, gukora, gutegura, kwishyura, kwiyemerera, cyangwa gushyigikira ugukuramo inda. Imyihariko ishoboka gusa ni iyo:
-
Ugutwita kwaturutse mu gufatwa ku ngufu cyangwa ugusambanywa n’abo mufitanye isano.
-
Umuganga w’inzobere agena ko ubugingo cyangwa ubuzima bw’umubyeyi buri mu kangaratete gakakaye.
-
Umuganga w’inzobere agena ko igitorogo gifite ubusembwa bukomeye butazemerera uruhinja kurokoka nyuma y’ivuka.
Ndetse iyi myihariko ntabwo ihita yerekana ishingiro ry’ugukuramo inda. Ugukuramo inda ni ikibazo gikomeye cyane. Bikwiye kuzirikanwa gusa nyuma y’uko abantu bireba bakiriye ukwemeza binyuze mu isengesho. Abanyamuryango bashobora kujya inama n’abepiskopi nk’igice cy’uru rugendo.
38.6.2
Ihohoterwa
Ihohotera ni ugufata nabi cyangwa kutita ku bandi mu buryo butera igikomere cy’umubiri, ndagagitsina, cyangwa ihungabana ry’imari. Uruhande rw’Itorero ni uko ihohotera ridashobora kwihanganirwa mu buryo ubwo ari bwo bwose. Abahohotera abo bashyingiranwe, abana babo, abandi bagize umuryango wabo, cyangwa undi muntu uwo ari we wese uzibukira amategeko y’Imana n’aya muntu.
Abanyamuryango bose, by’umwihariko ababyeyi n’abayobozi, bashishikarizwa kuba maso no kugira umwete kandi bagakora ibyo bashoboye byose kugira ngo barinde abana n’abandi ihohoterwa. Niba abanyamuryango bamenye ingero z’ihohoterwa, baziregera inzego zishinzwe umutekano z’aho bari kandi bakagisha inama umwepiskopi. Abayobozi b’Itorero bakwiye gufata ibirego by’ihohoterwa nk’ibikomeye kandi ntibazigere babitesha agaciro.
Abantu bakuru bose bakorana n’abana cyangwa urubyiruko bagomba kurangiza amahugurwa y’uburinzi bw’abana n’urubyiruko mu kwezi kumwe bakimara gushyigikirwa (reba ProtectingChildren.ChurchofJesusChrist.org). Bagomba gusubiramo amahugurwa buri myaka itatu.
Iyo ihohoterwa ribayeho, inshingano ya mbere kandi yihutirwa y’abayobozi b’Itorero ni ugufasha abahohotewe no kurinda abantu bibasirwa ihohoterwa ryakongera kubaho. Abayobozi ntabwo bakwiye gushishikariza umuntu kuguma mu rugo cyangwa mu mimerere ihohotera cyangwa idatekanye.
38.6.2.1
Nomero y’Ubufasha kw’Ihohoterwa
Mu bihugu bimwe, Itorero ryashyizeho nomero y’ibanga y’ubufasha kw’ihohoterwa kugira ngo ifashe abayobozi b’urumambo n’abepiskopi. Aba bayobozi bakwiye guhamagara byihuse nomero y’ubufasha ku byerekeye imimerere umuntu ashobora kuba yarahohotewemo—cyangwa ari mu kaga ko guhohoterwa. Bakwiye kuyihamagara kandi niba bamenye umunyamuryango urimo kureba, kugura, cyangwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’abana.
Mu bihugu bidafite nomero y’ubufasha, umwepiskopi umenye iby’ihohoterwa akwiye guhamagara umuyobozi we w’urumambo. Umuyobozi w’urumambo akwiye gushaka ubujyanama buvuye muri njyanama y’iby’amategeko ku biro by’intara.
38.6.2.2
Ubujyanama iyo Habayeho Ihohoterwa
Abibasiwe n’ihohoterwa akenshi bahura n’ihahamuka rikabije. Abayobozi b’urumambo n’abepiskopi bagira icyo bakorana ibambe n’ubwumve. Batanga ubujyanama n’ubufasha bw’ibya roho kugira ngo bafashe abibasiwe kunesha ingaruka zangiza z’ihohoterwa.
Rimwe na rimwe abibasiwe bagira ibyiyumviro by’ikimwaro n’ukwishinja icyaha. Abibasiwe ntabwo bahamwa n’icyaha. Abayobozi barabafasha kandi imiryango yabo isobanukirwa urukundo rw’Imana n’ukomora biza binyuze muri Yesu Kristo n’Impongano Ye (reba Aluma 15:8; 3 Nefi 17:9).
Abayobozi b’urumambo n’abepiskopi bakwiye gufasha abakoze ihohotera kwihana no kureka imyitwarire yabo ihohotera. Niba umuntu mukuru yarakoreye umwana icyaha cy’ubusambanyi, imyitwarire ishobora kugorana cyane guhinduka. Urugendo rw’ukwihana rushobora kongerwa. Reba 38.6.2.3.
Byiyongeye ku kwakira ubufasha bwahumetswe bw’abayobozi b’Itorero, abahohotewe, abahohoteye n’imiryango yabo bashobora gukenera ubujyanama bw’umwuga. Ku bw’amakuru, reba 31.3.6.
38.6.2.3
Ihohoterwa ry’Umwana cyangwa Urubyiruko
Guhohotera umwana cyangwa urubyiruko ni icyaha gikakaye (reba Luka 17:2). Nk’uko rikoreshejwe hano, Ihohoterwa ry’Umwana cyangwa Urubyiruko rivuga ku munyamuryango urimo kugira uruhare muri ibi ibyo ari byo byose bikurikira:
-
Ihohotera ry’umubiri: Gutera igikomere gikomeye umubiri hakoreshejwe ingufu z’ubugizi bwa nabi. Ibikomere bimwe bishobora kutagaragara.
-
Ihohotera cyangwa ibyaza umusaruro bishingiye ku gitsina: Kugira igikorwa cy’ubusambanyi icyo ari cyo cyose hamwe n’umwana cyangwa urubyiruko cyangwa kwemerera bigambiriwe cyangwa gufasha abandi kugira igikorwa nk’icyo. Nk’uko bikoreshejwe hano, ihohotera rishingiye ku gitsina ntabwo ririmo igikorwa cy’ubusambanyi cyemeranyijweho hagati y’abana batagejeje imyaka babiri bari mu kigero kimwe.
-
Ihohotera ry’amarangamutima: Gukoresha ibikorwa n’amagambo kugira ngo wangize bidasubirwaho icyumviro cy’ukwiyubaha cyangwa ukwiha agaciro k’umwana cyangwa urubyiruko. Ibi mu busanzwe birimo ibitutsi by’akamenyero kandi bikomeza, ugukoresha, n’amajora yandagaza kandi atesha agaciro. Bishobora kandi gukubiramo ukutitaho guteye ishozi:
-
Amashusho y’urukozasoni y’abana Reba 38.6.6.
Niba umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo amenye cyangwa aketse ihohoterwa ry’umwana cyangwa urubyiruko, ahita akurikiza amabwiriza muri 38.6.2.1. Anagira icyo akora kandi kugira ngo afashe kurinda ihohoterwa ryazongera kubaho.
Inama y’inteko y’ubunyamuryango bw’Itorero n’agasobanuro ku nyandiko nshyinguramakuru birasabwa niba umunyamuryango ukuze ahohotera umwana cyangwa urubyiruko uko bisobanuwe muri iki gice. Reba kandi 38.6.2.5.
Niba umwana utarakura ahohoteye umwana, umuyobozi w’urumambo ahamagara Ibiro by’Ubuyobozi bwa Mbere ku bw’ubujyanama.
38.6.2.4
Ihohotera ry’Uwo Mwashyingiranwe cyangwa Undi Muntu Mukuru
Akenshi ntabwo hari ubusobanuro bumwe bw’ihohotera bushobora gukoreshwa mu mimerere yose. Ahubwo, hari urusobe rw’uburemere mu myitwarire y’ihohotera. Uru rusobe ruhera ku gukoresha rimwe na rimwe amagambo asesereza kugira ngo utere igikomere gikakaye.
Niba umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo amenye cyangwa aketse Ihohotera ry’uwo mwashyingiranwe cyangwa undi muntu mukuru, ahita akurikiza amabwiriza muri 38.6.2.1. Anagira icyo akora kandi kugira ngo afashe kurinda ihohoterwa ryazongera kubaho.
Abayobozi bashaka ubujyanama bwa Roho kugira ngo bagene niba ubujyanama bw’umuntu ku giti cye cyangwa inteko y’ubunyamuryango ari ahabugenewe hakwiriye ho kwita kuri iryo hohoterwa. Bashobora kandi kujya inama n’umuyobozi wabo ubakuriye ku byerekeye ahabugenewe. Icyakora, ihohotera ry’uwo mwashyingiranwe cyangwa undi muntu mukuru rirenga inzego zisobanuwe munsi risaba gutumiza inteko y’ubunyamuryango.
-
Ihohotera ry’umubiri: Gutera igikomere gikomeye umubiri hakoreshejwe ingufu z’ubugizi bwa nabi. Ibikomere bimwe bishobora kutagaragara.
-
Ihohotera rishingiye ku gitsina: Reba imimerere yihariye muri 38.6.18.3.
-
Ihohotera ry’amarangamutima: Gukoresha ibikorwa n’amagambo kugira ngo wangize bidasubirwaho icyumviro cy’ukwiyubaha cyangwa ukwiha agaciro. Ibi mu busanzwe birimo ibitutsi by’akamenyero kandi bikomeza, ugukoresha, n’amajora yandagaza kandi atesha agaciro.
-
Ihohotera rishingiye ku mari: Gukoresha umuntu mu buryo bw’imari. Ibi bishobora kubamo imikoreshereze y’ubutunzi, amafaranga, cyangwa ibindi bintu bifite agaciro itemewe n’amategeko cyangwa idafitiwe uburenganzira. Rishobora kandi kubamo kuronka ububasha ku mari hejuru y’umuntu. Rishobora kubamo gukoresha ububasha bw’imari kugira ngo uhatirize imyitwarire.
38.6.2.5
Imihamagaro y’Itorero, Ibyemezo ku Ngoro y’Imana n’Udusobanuro ku Nyandiko Nshyinguramakuru z’Ubunyamuryango
Abanyamuryango bahohoteye abandi ntabwo bakwiye guhabwa imihamagaro y’Itorero kandi ntabwo bashobora kugira icyemezo ku ngoro y’Imana kugeza barihannye ndetse n’inzitizi ku bunyamuryango bw’Itorero bwabo zarakuweho.
Niba umuntu yarahohoteye umwana cyangwa urubyiruko ashingiye ku gitsina cyangwa yarahohoteye bikomeye umwana cyangwa urubyiruko ku mubiri cyangwa mu marangamutima, inyandiko nshyinguramakuru ye izashyirwaho agasobanuro. Ntabwo agomba guhabwa umuhamagaro cyangwa umukoro uwo ari wo wose urimo abana cyangwa urubyiruko. Ibi birimo kudahabwa umukoro w’ugufasha ku muryango ufite urubyiruko cyangwa abana mu rugo. Ibi birimo kandi kutagira urubyiruko nk’umusangirangendo w’ugufasha. Izi nzitizi zikwiye kuguma mu mwanya keretse Ubuyobozi bwa Mbere butanze uburenganzira bw’ikurwaho ry’agasobanuro.
38.6.2.6
Inteko z’Urumambo n’iza Paruwasi
Mu nama z’inteko z’urumambo n’iza paruwasi, ubuyobozi bw’urumambo n’ubwa paruwasi busesengura ingamba n’imirongo ngenderwaho by’Itorero ku kwirinda no kugira icyo ukora ku ihohoterwa. Abayobozi n’abanyamuryango b’inteko bashaka ubujyanama bwa Roho uko bigisha kandi bakaganira iyi ngingo yo kwitondera.
Abanyamuryango b’inteko na bo bagomba kurangiza amahugurwa y’uburinzi bw’abana n’urubyiruko (reba 38.6.2).
38.6.2.7
Ikurikirana mu Nkiko Rirebana n’Ihohotera
Niba ibikorwa by’ihohotera by’umunyamuryango byarazibukiye itegeko rikurikizwa, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo akwiye gushishikariza umunyamuryango kurega ibi bikorwa mu bakozi b’inzego zishinzwe umutekano cyangwa abandi bategetsi bakwiriye ba leta.
Abayobozi n’abanyamuryango b’Itorero bakwiye kuzuza inshingano zose zigenwa n’amategeko zo kurega ihohotera mu nzego z’umutekano.
38.6.4
Ukuringaniza Urubyaro
Ni uburenganzira budasanzwe bw’ababiri bashyingiranwe babasha kubyara abana, guha imibiri ipfa abana ba roho b’Imana, noneho bahita bashingwa gukuza no kurera (reba 2.1.3). Icyemezo cyerekeye umubare w’abana bo kugira n’igihe cyo kubagira ni icy’umuntu bwite kandi ni ibanga bidasubirwaho. Gikwiye kurekerwa hagati y’ababiri na Nyagasani.
38.6.5
Ukudasambana n’Ubudahemuka
Itegeko ry’ukudasambana rya Nyagasani ni:
-
Ukwifata imibonano mpuzabitsina hanze y’ugushyingiranwa hagati y’umugabo n’umugore.
-
Ubudahemuka mu gushyingiranwa.
Imibonano y’umubiri hagati y’umugabo n’umugore igambiriwe kuba myiza kandi ni mitagatifu. Yimitswe n’Imana ku bw’iremwa ry’abana no ku bw’ukwerekana urukundo hagati y’umugabo n’umugore.
38.6.6
Amashusho y’Urukozasoni y’Abana
Itorero riciraho iteka amashusho y’urukozasoni y’abana mu buryo ubwo ari bwo bwose. Niba umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo amenye ko umunyamuryango afite uruhare mu mashusho y’urukozasoni y’abana, ahita akurikiza amabwiriza muri 38.6.2.1.
38.6.8
Ugukata Imyanya Ndangagitsina y’Abagore
Itorero riciraho iteka ugukata imyanya ndangagitsina y’abagore.
38.6.10
Ugusambana kw’abafitanye isano
Itorero riciraho iteka ugusambana kw’abafitanye isano mu buryo ubwo ari bwo bwose. Uko rikoreshejwe hano, ugusambana kw’abafitanye isano ni imibonano mpuzabitsina hagati:
-
Y’umubyeyi n’umwana.
-
Ya sogokuru/nyogokuru n’umwuzukuru.
-
Abavandimwe.
-
Nyirarume cyangwa nyirasenge n’umwisengeneza cyangwa n’umwishywa.
Uko rikoreshejwe hano, umwana, umwuzukuru, abavandimwe, umwisengeneza, n’ umwishywa barimo ab’umubiri, abarezwe, abadahuje ababyeyi, cyangwa imibano y’ukurera.
Iyo umwana utarakura yibasiwe n’ugusambanywa n’abo bafitanye isano, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ahamagara nomero itishyurwa y’Itorero yagenewe ubufasha kw’ihohoterwa mu bihugu iriho (reba 38.6.2.1). Mu bindi bihugu, umuyobozi w’urumambo akwiye gushaka ubujyanama buvuye muri njyanama y’iby’amategeko ku biro by’intara. Anashishikarizwa kandi kujya inama n’abakozi ba Serivisi z’Umuryango cyangwa umucungamikorere w’imibereho myiza n’ukwigira ku biro by’intara.
Inama y’inteko y’ubunyamuryango bw’Itorero n’agasobanuro ku nyandiko nshyinguramakuru birasabwa niba umunyamuryango asambanyije uwo bafitanye isano. Ugusambana kw’abafitanye isano hafi ya buri gihe bisaba Itorero gusesa ubunyamuryango bw’umuntu.
Niba umwana utarakura asambanyije uwo bafitanye isano, umuyobozi w’urumambo ahamagara Ibiro by’Ubuyobozi bwa Mbere ku bw’ubujyanama.
Abibasiwe n’ugusambanywa n’abo bafitanye isano akenshi bahura n’ihahamuka rikabije. Abayobozi bagira icyo bakorana ibambe n’ubwumve. Batanga ubujyanama n’ubufasha bw’ibya roho kugira ngo babafashe kunesha ingaruka zangiza z’ugusambanywa n’abo bafitanye isano.
Rimwe na rimwe abibasiwe bagira ibyiyumviro by’ikimwaro n’ukwishinja icyaha. Abibasiwe ntabwo bahamwa n’icyaha. Abayobozi barabafasha kandi imiryango yabo isobanukirwa urukundo rw’Imana n’ukomora biza binyuze muri Yesu Kristo n’Impongano Ye (reba Aluma 15:8; 3 Nefi 17:9).
Byiyongeye ku kwakira ubufasha bwahumetswe bw’abayobozi b’Itorero, abahohotewe n’imiryango yabo bashobora gukenera ubujyanama bw’umwuga. Ku bw’amakuru, reba 38.6.18.2.
38.6.12
Ubupfumu
Ubupfumu bwibanda ku mwijima kandi buganisha ku buriganya. Bwangiza ukwizera muri Kristo.
Ubupfumu burimo kuramya Satani. Burimo kandi ibikorwa by’amayobera bidahuza n’inkuru nziza ya Yesu Kristo. Ibikorwa nk’ibyo birimo (ariko ntabwo bigarukira ku) kuraguza, imivumo n’imigenzereze yo gukiza y’ukwigana ububasha bw’ubutambyi bw’Imana (reba Moroni 7:11–17).
Abanyamuryango b’Itorero ntabwo bakwiye kwishora mu buryo ubwo ari bwo bwose bwo kuramya Satani cyangwa kugira uruhare mu buryo ubwo ari bwo bwose mu bupfumu. Ntabwo bakwiye kwibanda ku mwijima nk’uwo mu biganiro cyangwa mu materaniro y’Itorero.
38.6.13
Amashusho y’urukozasoni
Itorero riciraho iteka amashusho y’urukozasoni mu buryo ubwo ari bwo bwose. Imikoreshereze y’amashusho y’urukozasoni y’ubwoko ubwo ari bwo bwose yangiza ubuzima bw’umuntu ku giti cye, ubw’imiryango, n’ubw’umuryango mugari. Inirukana kandi Roho wa Nyagasani. Abanyamuryango b’Itorero bakwiye kwirinda ubwoko bwose bw’ibikoresho by’amashusho y’urukozasoni kandi bagahangana n’ukubyaza umusaruro, ikwirakwiza n’imikoreshereze byayo.
Ubujyanama bw’umuntu ku giti cye n’inzitizi z’ubunyamuryango zidashyizwe ahagaragara mu busanzwe biba bihagije iyo urimo gufasha umuntu kwihana gukoresha amashusho y’urukozasoni. Mu busanzwe inteko z’ubunyamuryango ntabwo ziterana. Icyakora, bishobora kuba ngombwa ku bwo gukoresha cyane cyangwa kubatwa n’amashusho y’urukozasoni byateje igikomere ku gushyingiranwa cyangwa ku muryango (reba 38.6.5). Inama y’inteko irasabwa niba umunyamuryango akora, asangiza, afite, cyangwa areba by’akamenyero amashusho y’urukozasoni y’abana (reba 38.6.6).
38.6.14
Itambama
Abantu bose ni abana b’Imana. Bose ni abavandimwe bagize igice cy’umuryango w’ubumana Wayo (“Umuryango: Itangazo ku Isi”). Imana “yaremye amahanga yose” (Ibyakozwe n’intumwa 17:26). “Bose barasa” kuri Yo (2 Nefi 26:33). Buri muntu “afite agaciro kanini mu maso ye nk’undi” (Yakobo 2:21).
Itambama ntabwo rigendana n’ijambo ryahishuwe ry’Imana. Gutoneshwa cyangwa kudatoneshwa n’Imana biterwa n’ukwimariramo muri We n’amategeko Ye, ntabwo biterwa n’ibara ry’uruhu rw’umuntu cyangwa indi miterere.
Itorero rihamagarira abantu bose kuzinukwa imyifatire n’ibikorwa by’itambama bikorerwa itsinda cyangwa umuntu uwo ari we wese. Abanyamuryango b’Itorero bakwiye gufata iya mbere mu kwimakaza icyabahiro kigenewe abana bose b’Imana. Abanyamuryango bakurikiza itegeko ry’Umukiza ryo gukunda abandi (reba Matayo 22:35–39). Baharanira kuba abantu b’imibanire myiza bagaragariza abantu bose, banga itambama ry’ubwoko ubwo ari bwo bwose. Ibi birimo itambama rishingiye ku ruhu, ubwoko, ubwenegihugu, amoko, igitsina, imyaka, ubumuga, icyiciro cy’ubudehe, imyemerere cyangwa ukutemera iyobokamana n’ikoreshabitsina.
38.6.15
Ugukururwa n’Uwo muhuje Igitsina n’Imyitwarire y’Abahuje Igitsina
Itorero rishishikariza imiryango n’abanyamuryango gusanganira abantu bakururwa n’abandi bahuje igitsina mu bwitonzi, urukundo n’icyubahiro. Itorero ryimakaza kandi imyumvire mu muryango mugari yerekana inyigisho zayo zerekeye ineza, ubusabane, urukundo rugenewe abandi n’icyubahiro kigenewe ibiremwa muntu byose. Itorero ntabwo rifata uruhande ku ntandaro z’ugukururwa n’uwo bahuje igitsina.
Amategeko y’Imana abuza imyitwarire yose y’ubusambanyi, yaba iy’abadahuje igitsina cyangwa abahuje igitsina. Abayobozi b’Itorero bagira inama abanyamuryango bazibukiye itegeko ry’ukudasambana. Abayobozi babafasha kugira imyumvire isobanutse y’ukwizera muri Yesu Kristo n’Impongano Ye, urugendo rw’ukwihana n’umugambi w’ubuzima ku isi.
Niba abanyamuryango biyumvamo gukururwa n’umuntu bahuje igitsina kandi barimo guharanira kubahiriza itegeko ry’ukudasambana, abayobozi barabafasha kandi bakabashyigikira mu mwanzuro wabo. Aba banyamuryango bashobora kwakira imihamagaro y’Itorero, bagira ibyemezo ku ngoro y’Imana, kandi bakakira imigenzo y’ingoro y’Imana niba ari indakemwa. Abanyamuryango b’Itorero b’abagabo bashobora kwakira kandi bagakoresha ubutambyi.
Abanyamuryango bose bubahiriza ibihango byabo bazakira imigisha yasezeranyijwe yose mu buziraherezo imimerere yabo yaba iibemerera cyangwa itabemerera kwakira imigisha y’ugushyingiranwa guhoraho n’ubutambyi muri ubu buzima (reba Mosaya 2:41).
38.6.16
Ugushyingiranwa kw’Abahuje Igitsina
Nk’ihame ry’inyigisho, rishingiye ku byanditswe bitagatifu, Itorero ryemeje ko ugushyingiranwa hagati y’umugabo n’umugore ari ingenzi ku mugambi w’Umuremyi ku bw’igeno rihoraho ry’abana Bayo. Itorero ryemeje kandi ko itegeko ry’Imana risobanura ugushyingiranwa nk’ubumwe imbere kandi bwemewe n’amategeko hagati y’umugabo n’umugore.
38.6.17
Uburere bushingiye ku Gitsina
Ababyeyi bafite inshingano y’ibanze igenewe uburere bushingiye ku gitsina bw’abana babo. Ababyeyi bakwiye kugira ibiganiro bizira uburyarya, bisobanutse, kandi bikomeza n’abana babo ku byerekeye imibonano mpuzabitsina imeze neza, ikiranutse.
38.6.18
Ihohotera rishingiye ku Gitsina, Ugufata ku ngufu n’Ubundi Buryo bw’Itoteza rishingiye ku Gitsina
Itorero riciraho iteka ihohotera rishingiye ku gitsina. Uko rikoreshejwe hano ihohotera rishingiye ku gitsina risobanuye nk’uguhatiriza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina icyo ari cyo cyose kidashakwa ku wundi muntu. Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina hamwe n’umuntu udatatanga cyangwa udashobora gutanga ukwiyemerera kwemewe n’amategeko gifatwa nk’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ihohotera rishingiye ku gitsina rishobora kandi kubaho hamwe n’uwo mwashyingiranwe cyangwa mu mubano wo kurambagizanya. Ku makuru yerekeye ihohotera rishingiye ku gitsina ry’umwana cyangwa urubyiruko, reba 38.6.2.3.
Ihohotera rishingiye ku gitsina rikubiyemo urusobe rugari rw’ibikorwa, uvuye ku gushyira ku nkeke kugeza ku gufata ku ngufu n’ubundi buryo bw’itoteza rishingiye ku gitsina. Rishobora kubaho mu bikorwa, mu magambo, no mu bundi buryo. Ku bw’ubujyanama bwerekeye kugira inama abanyamuryango bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ugufatwa ku ngufu, cyangwa ubundi buryo bw’itoteza rishingiye ku gitsina, reba 38.6.18.2.
Niba abanyamuryango bamenye cyangwa baketse ihohotera rishingiye ku gitsina, bagira icyo bakora kugira ngo barinde abibasiwe n’abandi vuba bishoboka. Ibi birimo kuregera inzego zishinzwe umutekano no kumenyesha umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo. Niba umwana yarahohotewe, abanyamuryango bakwiye gukurikiza amabwiriza muri 38.6.2.
38.6.18.2
Kugira Inama Abibasiwe n’Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina, Ugufatwa ku ngufu n’Ubundi Buryo bw’Itotezwa rishingiye ku Gitsina
Abibasiwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ugufatwa ku ngufu n’ubundi buryo bw’itotezwa rishingiye ku gitsina akenshi bahura n’ihahamuka rikabije. Iyo babikije ibanga umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo, agira icyo akorana ibambe n’ubwumve. Atanga ubujyanama n’ubufasha bw’ibya roho kugira ngo afashe abibasiwe kunesha ingaruka zangiza z’ihohoterwa. Anahamagara kandi nomero y’ubufasha kw’ihohoterwa ku bw’ubujyanama aho iboneka.
Rimwe na rimwe abibasiwe bagira ibyiyumviro by’ikimwaro n’ukwishinja icyaha. Abibasiwe ntabwo bahamwa n’icyaha. Abayobozi ntabwo bashinja icyaha uwibasiwe. Bafasha abibasiwe n’imiryango yabo gusobanukirwa urukundo rw’Imana n’ukomora biza binyuze muri Yesu Kristo n’Impongano Ye (reba Aluma 15:8; 3 Nefi 17:9).
Mu gihe abanyamuryango bashobora guhitamo gusangiza abandi amakuru yerekeye ihohoterwa cyangwa itotezwa, abayobozi ntabwo bakwiye kwibanda ku birambuye birenze ibikenewe. Ibi bishobora kuba ibyangiza ku bibasiwe.
Byiyongeye ku kwakira ubufasha bwahumetswe bw’abayobozi b’Itorero, abahohotewe n’imiryango yabo bashobora gukenera ubujyanama bw’umwuga. Ku bw’amakuru, reba 31.3.6.
38.6.18.3
Inteko z’Ubunyamuryango
Iinteko y’ubunyamuryango ishobora kuba ngombwa ku bw’umuntu watoteje cyangwa agahohotera undi. Inama y’inteko y’ubunyamuryango irasabwa niba umunyamuryango yarafashe ku ngufu cyangwa yarahamwe n’icyaha cy’ubundi buryo bw’itoteza rishingiye ku gitsina.
38.6.20
Ubwiyahuzi
Ubuzima bwo ku isi ni impano y’agaciro ituruka ku Mana—impano ikwiye guhabwa agaciro kandi ikarindwa. Itorero rishyigikira bikomeye ubwirinzi bw’ubwiyahuzi.
Abantu benshi batekereje ibyerekeye ubwiyahuzi bashaka kubona ihumure ku bubabare bw’umubiri, umubabaro wo mu mutwe, uw’amarangamutima, cyangwa uw’ibya roho. Abantu nk’abo bakeneye urukundo, ubufasha n’ugushyigikirwa biturutse mu muryango, abayobozi b’Itorero n’abanyamwuga babishoboye.
Umwepiskopi atanga ubufasha bw’umubwiriza niba umunyamuryango arimo gutekereza ubwiyahuzi cyangwa yarabugerageje. Anahita kandi afasha umunyamuryango kubona ubufasha bw’umwuga.
Hatitaweho imihate ishoboka y’abamukunda, abayobozi n’abanyamwuga, ubwiyahuzi ntabwo buri gihe bwirindwa. Busiga inyuma intimba ikomeye, ishavu mu marangamutima n’ibibazo byaburiwe ibisubizo ku bamukunda n’abandi. Abayobozi bakwiye kujya inama kandi bagahumuriza umuryango. Batanga ugukomera n’ubufasha.
Ntabwo ari byo ko umuntu yakwivutsa ubuzima bwe. Icyakora, Imana ni yo ibasha guca urubanza rw’ibitekerezo, ibikorwa n’urugero rw’ukubazwa inshingano by’umuntu gusa (reba 1 Samweli 16:7; Inyigisho n’Ibihango 137:9).
Abatakaje uwo bakunda mu bwiyahuzi bashobora kubona ibyiringiro n’ukomora muri Yesu Kristo n’Impongano Ye.
38.6.23
Abantu Bahinduje Igitsina
Abantu bahinduje igitsina bahura n’imbogamizi z’urusobe. Abanyamuryango n’abatari abanyamuryango bibara nk’abahinduje igitsina—n’imiryango ndetse yabo n’incuti zabo—bakwiye gufatwa mu bwumvane, ineza, ibambe n’urukundo rwinshi nk’urwa Kristo. Abantu bose bahawe ikaze ryo kwitabira iteraniro ry’isakaramentu, andi materaniro yo ku Cyumweru n’imihango ihuza abantu y’Itorero (reba 38.1.1).
Igitsina ni indangakamere y’ingenzi y’umugambi w’ibyishimo wa Data wo mu Ijuru. Ubusobanuro bugambiriwe bw’ igitsina mu itangazo ry’umuryango ni igitsina umubiri wavukanye. Abantu bamwe bahura n’ibyiyumviro bw’ukudahuza hagati y’igitsina cyabo cy’umubiri n’indangamimerere yabo y’igitsina. Kubera iyo mpamvu, bashobora kwibara nk’abahinduje igitsina. Itorero ntabwo rifata uruhande ku ntandaro z’ukwibara nk’abahinduje igitsina kwabo.
Ukugira uruhare n’imigenzo y’ubutambyi imwe n’imwe ntabwo ibogamiye ku gitsina. Abantu bahinduje igitsina bashobora kubatizwa kandi bakemezwa nk’uko bivunaguye muri 38.2.8.10. Bashobora kandi gufata ku isakaramentu ndetse bakakira imigisha y’ubutambyi. Icyakora, ukwimikwa mu butambyi n’imigenzo y’ingoro y’Imana yakirwa hakurikijwe igitsina umubiri wavukanye.
Abayobozi b’Itorero bagira inama irwanya uburyo bwo kwivuza cyangwa kubagwa bwatoranyijwe bugenewe umugambi wo kugerageza guhinduka werekeza mu kindi gitsina kitari igitsina umubiri wavukanye cy’umuntu (“uguhinduza igitsina”). Abayobozi bagira inama ko gufata ibi byemezo bizateza inzitizi ku bunyamuryango bw’Itorero.
Abayobozi bagira inama kandi irwanya uguhindura imyitwarire y’igitsina runaka. Uguhindura imyitwarire y’igitsina runaka bikubiyemo guhindura imyambarire cyangwa imigaragarire, cyangwa guhinduza izina cyangwa inyito, kugira ngo wigaragaze nk’utandukanye n’igitsina umubiri wavukanye. Abayobozi bagira inama ko abo bahindura imyitwarire y’igitsina runaka bazahura n’inzitizi zimwe ku bunyamuryango bw’Itorero mu gihe cyose cy’iyo mpinduka.
Inzitizi zikubiyemo kwakira cyangwa gukoresha ubutambyi, kwakira cyangwa gukoresha icyemezo ku ngoro y’Imana no kwakira imihamagaro imwe y’Itorero. Nubwo uburenganzira bumwe bw’ubunyamuryango bw’Itorero buzitirwa, ukundi kugira uruhare mu Itorero guhawe ikaze.
Niba umunyamuryango yanzuye guhindura izina cyangwa inyito akunda, amahitamo y’izina ashobora kwandikwa mu kanya k’izina akunda ku nyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango. Umuntu ashobora guhamagarwa izina akunda muri paruwasi.
Imimerere inyuranya cyane mu gace k’Itorero kamwe ku kandi n’umuntu ku wundi. Abanyamuryango n’abayobozi bajya inama hamwe ndetse na Nyagasani. Ubuyobozi bw’Intara buzafasha abayobozi b’aho bari kwita ku mimerere y’umuntu ku giti cye mu bwumve. Abepiskopi bajya inama n’umuyobozi w’urumambo. Abayobozi b’urumambo n’ab’ivugabutumwa bagomba gushaka ubujyanama buvuye ku Buyobozi bw’Intara (reba 32.6.3).
38.7
Ingamba z’Ubuvuzi n’iz’Ubuzima
38.7.2
Ugushyingura n’Ugutwika
Umuryango wa nyakwigendera wanzura niba umubiri we ukwiye gushyingurwa cyangwa ugatwikwa. Bubaha ibyifuzo by’umuntu.
Mu bihugu bimwe, itegeko risaba ugutwika. Mu bindi bihe, ugushyingura ntabwo kwashoboka cyangwa ngo umuryango ubigereho. Mu bihe byose, umubiri ukwiye gufatwana icyubahiro n’ugushengerera. Abanyamuryango bakwiye kwizezwa ko ububasha bw’Umuzuko igihe cyose bukora (reba Aluma 11:42–45).
Aho bishoboka, umubiri wa nyakwigendera w’umunyamuryango wari warahawe ingabire ukwiye kwambikwa imyambaro y’umuhango w’ingoro y’Imana iyo ushyinguwe cyangwa utwitswe (reba 38.5.8).
38.7.3
Abana Bapfa mbere y’Ivuka (Abapfira mu nda n’Inda Zavuyemo)
Ababyeyi bashobora kwanzura niba bakora icyunamo cyangwa serivisi z’ugusura igituro.
Imigenzo y’ingoro y’Imana ntabwo ikenewe cyangwa ngo ikorerwe abana bapfa mbere y’ivuka. Ibi ntabwo bihakana amahirwe menshi ko aba bana bashobora kuba igice cy’umuryango mu buziraherezo. Ababyeyi bashishikarizwa kugirira icyizere Nyagasani no gushaka ihumure Rye.
38.7.4
Ihuhura
Ubuzima bwo ku isi ni impano y’agaciro ituruka ku Mana. Ihuhura ni ukurangiza ubuzima bw’umuntu urwaye indwara idakira cyangwa ikindi kibazo cy’ubuzima ubigambiriye. Umuntu ugira uruhare mu ihuhura, harimo gufasha umuntu gupfa mu bwiyahuzi, azibukira amategeko y’Imana kandi ashobora kuzibukira amategeko y’aho ari.
Kurekera cyangwa kureka ingamba zikomeye zishyigikira ubuzima ku muntu ugeze ku mpera y’ubuzima bwe ntabwo bifatwa nk’ihuhura (reba 38.7.11).
38.7.5
Ubwandu bwa Virusi itera Sida na Sida
Abanyamuryango banduye Virusi itera Sida (virusi igabanya ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu) cyangwa bafite Sida (indwara ziterwa no kubura ubwirinzi) bakwiye guhabwa ikaze mu materaniro n’ibikorwa by’Itorero. Ubwitabire bwabo ntabwo bibera abandi kabutindi.
38.7.8
Ukwitabwaho k’Ubuvuzi n’uk’Ubuzima
Gushaka ubufasha bw’ubuvuzi bw’inzobere no kwakira imigisha y’ubutambyi bikorera hamwe ku bw’ukomora, hakurikijwe ugushaka kwa Nyagasani.
Abanyamuryango ntabwo bakwiye gukoresha cyangwa kwimakaza imigenzereze y’ubuvuzi cyangwa y’ubuzima biteye ikibazo mu buryo mbonezamuco, bwa roho, cyangwa bw’amategeko. Abo bafite ibibazo by’ubuzima bakwiye kugisha inama abavuzi b’inzobere b’abanyamwuga bahawe ubuzima gatozi mu duce bakoreramo.
38.7.9
Urumogi rw’Ubuvuzi
Itorero ntabwo rishyigikira imikoreshereze y’urumogi ku bw’imigambi itari iy’ubuvuzi. Reba 38.7.14.
38.7.11
Kongera Iminsi yo Kubaho (Harimo Ubufasha bw’Ubuzima)
Abanyamuryango ntabwo bakwiye kwiyumvamo ko bagomba kongera iminsi yo kubaho bakoresheje uburyo budahwitse. Ibi byemezo bifatwa neza n’umuntu, niba bishoboka, cyangwa abagize umuryango. Bakwiye gushaka inama y’inzobere z’ubuvuzi n’ubujyanama bw’ubumana binyuze mu isengesho.
38.7.13
Inkingo
Inkingo zitanzwe n’abavuzi b’inzobere b’abanyamwuga zirinda ubuzima kandi zikabungabunga ubuzima. Abanyamuryango b’Itorero bashishikarizwa kwirinda, no kurinda abana babo, ndetse n’insisiro zabo binyuze mu rukingo.
Amaherezo, abantu ku giti cyabo bashinzwe kwifatira ibyemezo byabo bwite byerekeye urukingo. Niba abanyamuryango bafite impungenge, bakwiye kugisha inama abavuzi b’inzobere b’abanyamwuga bakanashaka kandi ubujyanama bwa Roho Mutagatifu.
38.7.14
Ijambo ry’Ubushishozi n’Imigenzereze y’Ubuzima bwiza
Ijambo ry’Ubushishozi ni itegeko ry’Imana. Abahanuzi basobanuye neza ko inyigisho mu Nyigisho n’Ibihango 89 zirimo ukwifata kunywa itabi, ibinyobwa bisindisha (inzoga) n’ibinyobwa bishyushye (icyayi n’ikawa).
Hari ibindi bintu n’imigenzereze byangiza bitavugwaho byihariye mu Ijambo ry’Ubushishozi cyangwa n’abayobozi b’Itorero. Abanyamuryango bakwiye gukoresha ubushishozi n’inyito gikwira mu gukora amahitamo yo kwimakaza ubuzima bw’umubiri, ubwa roho n’ubw’amarangamutima.
38.8
Ingamba z’Ubuyobozi
38.8.1
Ukurera n’Ukwita ku Bana b’abandi
Kurera abana no kwita ku bana b’abandi bishobora guha umugisha abana n’imiryango. Imiryango ikunda, ihoraho ishobora kuremwa binyuze mu kurera. Byaba abana baza mu muryango binyuze mu kurera cyangwa ivuka, ni umugisha w’agaciro mu buryo bungana.
Abanyamuryango bashaka kurera cyangwa kwita ku bana b’abandi bakwiye kumvira amategeko yose akurikizwa y’ibihungu na leta bireba.
38.8.4
Imikono n’Amafoto y’Abayobozi Rusange, Abayobozi Rusange Batumwe, ndetse n’Aba Mirongo Irindwi Bashinzwe Intara
Abanyamuryango b’Itorero ntabwo bakwiye gusaba imikono n’amafoto y’Abayobozi Rusange, Abayobozi Rusange Batumwe, cyangwa Aba Mirongo Irindwi Bashinzwe Intara. Gukora ibyo bitesha umurongo imihamagaro yabo mitagatifu n’umwuka mwiza w’amateraniro. Bishobora kandi kubabuza gusuhuza abandi banyamuryango.
Abanyamuryango ntabwo bakwiye gufata amafoto y’Abayobozi Rusange, Abayobozi Rusange Batumwe, cyangwa Aba Mirongo Irindwi Bashinzwe Intara mu nsengero.
38.8.7
Amagazeti y’Itorero
Amagazeti y’Itorero akubiyemo:
-
Inshuti igenewe abana.
-
Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko igenewe urubyiruko.
-
Liyahona iginewe abakuze.
Ubuyobozi bwa Mbere bushishikariza abanyamuryango bose gusoma amagazeti y’Itorero. Amagazeti ashobora gufasha abanyamuryango kumenya inkuru nziza ya Yesu Kristo, kwiga inyigisho z’abahanuzi bariho, kwiyumvamo guhuzwa ku muryango w’isi yose w’Itorero, guhangana n’imbogamizi hamwe n’ukwizera no kurushaho kwegera Imana.
38.8.8
Izina, Ikirangantego n’Ishushondanga by’Itorero
Izina, Ikirangantego n’Ishushondanga by’Itorero ni ibiranga Itorero by’ingenzi.
Ikirangantego n’ishushondanga by’Itorero. Ikirangantego n’ishushondanga by’Itorero (reba igishushanyo kiri hejuru) bigomba gukoreshwa gusa n’Ubuyobozi bwa Mbere n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri. Bishobora kudakoreshwa nk’uduce tw’umutako. Cyangwa ngo bikoreshwe mu buryo ubwo ari bwo bwose bw’umuntu ku giti cye, bwo kwamamaza, cyangwa ubwo guteza imbere.
38.8.10
Mudasobwa
Mudasobwa na porogaramu bikoreshwa n’insengero z’Itorero bitangwa kandi bigacungwa n’icyicaro gikuru cy’Itorero cyangwa ibiro by’intara. Abayobozi n’abanyamuryango bakoresha ibi byifashishwa kugira ngo bashyigikire intego z’Itorero, harimo umurimo w’amateka y’umuryango.
Porogaramu zose kuri izi mudasobwa zigomba kuba zifite ubuzima gatozi ku Itorero.
38.8.12
Ibikoresho by’Integanyanyigisho
Itorero ritanga ibikoresho kugira ngo rifashe abanyamuryango kumenya no kubaho mu nkuru nziza ya Yesu Kristo. Ibi birimo ibyanditswe bitagatifu, ubutumwa bw’igiterane rusange, amagazeti, ibitabo by’amabwiriza, ibitabo n’ibindi byifashishwa. Abayobozi bashishikariza abanyamuryango gukoresha ibyanditswe bitagatifu n’ibindi byifashishwa uko bikenewe kugira ngo bigire inkuru nziza mu rugo.
38.8.14
Imyambarire n’Imigaragarire
Abanyamuryango b’Itorero bashishikarizwa kwerekana icyubahiro kigenewe imibiri yabo mu mahitamo yabo yerekeye imyambarire n’imigaragarire. Ibikwiriye binyuranya mu mico itandukanye kandi ku bw’imihango itandukanye.
38.8.16
Umunsi w’Ukwiyiriza
Abanyamuryango bashobora kwiyiriza igihe icyo ari cyo cyose. Icyakora, ubusanzwe bubahiriza Isabato ya mbere y’ukwezi nk’umunsi w’ukwiyiriza.
Umunsi w’ukwiyiriza urimo gusenga, kwiyiriza ubusa nta biryo n’ibinyobwa mu gihe kingana n’amasaha 24 (niba umubiri ubishoboye), no gutangana ubuntu ituro ry’ukwiyiriza. Ituro ry’ukwiyiriza ni ituro ryo gufasha abakennye (reba 22.2.2).
Rimwe na rimwe ahantu hose mu Itorero cyangwa amateraniro y’aho aba ari ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Iyo ibi bibaye, ubuyobozi bw’urumambo bugena Isabato yindi ku bw’umunsi w’ukwiyiriza.
38.8.17
Gukina urusimbi n’Imikino y’amahirwe
Itorero ryitandukanya kandi rigira inama irwanya urusimbi mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ibi birimo gutegera imikino n’imikino y’amahirwe iterwa inkunga na leta.
38.8.19
Ukwinjira mu gihugu
Abanyamuryango baguma mu bihugu byabo by’amavuko bafite uburyo bwo kubaka no gukomeza Itorero aho. Icyakora, ukwinjira mu gihugu kindi ni amahitamo y’umuntu ku giti cye.
Abanyamuryango bimuka mu kindi gihugu bakwiye kumvira amategeko yose akurikizwa (reba Inyigisho n’Ibihango 58:21).
Abavugabutumwa ntabwo bakwiye gutera inkunga ukwinjira mu gihugu kw’abandi.
38.8.22
Amategeko y’Igihugu
Abanyamuryango bakwiye kumvira, kubahiriza no gushyigikira amategeko ari mu gihugu icyo ari cyo cyose babamo cyangwa batembereramo (reba Inyigisho n’Ibihango 58:21–22; Ingingo z’Ukwizera 1:12). Ibi birimo amategeko abuza guhindura umuntu idini.
38.8.25
Ubwumvane bw’Abanyamuryango n’Icyicaro Gikuru cy’Itorero
Abanyamuryango b’Itorero ntibashishikarizwa guhamagara, kohereza imeyili, cyangwa kwandikira amabaruwa Abayobozi Rusange ku byerekeye ibibazo by’inyigisho, imbogamizi z’umuntu ku giti cye, cyangwa ubusabe. Abanyamuryango bashishikarizwa kuvugisha abayobozi b’aho baba, harimo umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure cyangwa ihuriro ry’abakuru, iyo barimo gushaka ubujyanama bw’ibya roho (reba 31.3).
38.8.27
Abanyamuryango babana n’Ubumuga
Abayobozi n’abanyamuryango bashishikarizwa kwita ku bikenewe by’abantu bose batuye mu duce tw’Itorero twabo. Abanyamuryango babana n’ubumuga bahabwa agaciro kandi bashobora gutanga umusanzu mu buryo busobanutse. Ubumuga bushobora kuba ubwo mu mutwe, mbonezamubano, ubw’amarangamutima, cyangwa ubw’umubiri.
38.8.29
Indi Myizerere
Ibyinshi bihumekamo, by’ubupfura, kandi by’indakemwa by’icyubahiro kiruta ibindi biboneka mu yindi myizerere. Abavugabutumwa n’abandi banyamuryango bagomba kugira ubwumve no kubaha imyemerere n’imigenzereze y’abandi.
38.8.30
Igikorwa cya Politiki n’Imboneragihugu
Abanyamuryango b’Itorero bashishikarizwa kugira uruhare mu bikorwa bya politiki n’ibya leta. Mu bihugu byinshi, ibi bishobora kubamo:
-
Gutora.
-
Kwisunga cyangwa gukorera mu mashyaka ya politiki.
-
Gutanga ubufasha bw’imari.
-
Kuganiriza abayobozi n’abakandida b’ishyaka.
-
Gukorera mu biro watorewe cyangwa wahawemo inshingano muri leta ku rwego rw’aho uri no ku rw’igihugu.
Abanyamuryango bashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bikorwa mbonezamuco kugira ngo bagire insisiro zabo ahantu mbonezamuco ho kuba no gutungira imiryango.
Abayobozi b’Itorero b’aho bari ntabwo bakwiye kwegeranya abanyamuryango kugira ngo bagire uruhare mu byigwaho bya politiki. Nta nubwo abayobozi bakwiye kugerageza gucunga imikorere y’uko abanyamuryango bagiramo uruhare.
Abayobozi n’abanyamuryango bakwiye kandi kwirinda inyandikomvugo cyangwa imyitwarire ishobora gufatwa nk’iyemeza ry’ishyaka iryo ari ryo ryose rya politiki, urubuga urwo ari rwo rwose, ingamba iyo ari yo yose, cyangwa umukandida uwo ari we wese.
38.8.31
Ubuzima bw’Ibanga ry’Abanyamuryango
Abayobozi b’Itorero bagomba kurinda ubuzima bw’ibanga bw’abanyamuryango. Inyandiko nshyinguramakuru, amashakiro n’ibikoresho bisa nka byo bishobora kudakoreshwa ku bw’intego zo kwamamaza, cyangwa iza politiki.
38.8.35
Impunzi
Nk’igice cy’inshingano zabo zo kwita ku bakennye (reba Mosaya 4:26), abanyamuryango b’Itorero batanga igihe, impano n’ubucuti byabo kugira ngo bahe ikaze impunzi nk’abanyamuryango b’amakoraniro yabo.
38.8.36
Ubusabe bw’Ubufasha bw’Imari y’Itorero
Abanyamuryango bakennye bashishikarizwa kuvugisha umwepiskopi aho guhamagara icyicaro gikuru cy’Itorero cyangwa gusaba amafaranga abandi bayobozi cyangwa abanyamuryango b’Itorero.