“2. Gushyigikira Abantu ku giti cyabo n’Imiryango mu Murimo w’Agakiza n’Ikuzwa,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“2. Gushyigikira Abantu ku giti cyabo n’Imiryango,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
2.
Gushyigikira Abantu ku giti cyabo n’Imiryango mu Murimo w’Agakiza n’Ikuzwa
2.0
Iriburiro
Nk’umuyobozi mu Itorero rya Yesu Kristo, ushyigikira abantu ku giti cyabo n’imiryango mu gusohoza umurimo w’agakiza n’ikuzwa (reba 1.2). Umugambi nyamukuru w’uyu murimo ni ugufasha abana b’Imana kubona imigisha y’ubugingo buhoraho n’umunezero wuzuye.
Igice kinini cy’umurimo w’agakiza n’ikuzwa cyuzuzwa binyuze mu muryango. Ku banyamuryango bose b’Itorero, uyu murimo ushingiye mu rugo.
2.1
Uruhare rw’Umuryango mu Mugambi w’Imana
Nk’igice cy’umugambi Wayo, Data wo mu Ijuru yashyizeho imiryango ku isi. Igambiriye ko imiryango yatuzanira ibyishimo. Imiryango itanga amahirwe yo kwiga, gukura, gukorera abandi, kwihana no kubabarira. Ishobora kudufasha kwitegurira ubugingo buhoraho.
Isezerano ry’Imana ry’ubugingo buhoraho rikubiyemo ugushyingiranwa guhoraho, abana n’indi migisha yose y’umuryango uhoraho. Iri sezerano rireba abatarashyingiranwa ubu cyangwa badafite imiryango mu Itorero.
2.1.1
Imiryango Ihoraho
Imiryango ihoraho ikorwa iyo abanyamuryango b’Itorero bakoze ibihango ubwo bakira imigenzo y’iyomekanywa mu ngoro y’Imana. Imigisha y’umuryango uhoraho igerwaho uko abanyamuryango bubahiriza ibyo bihango kandi bakihana iyo bayiteshutseho. Abayobozi b’Itorero bafasha abanyamuryango kwitegura kubona iyi migenzo no kubahiriza ibihango byabo.
Ingingo y’inyongera ryo gushyiraho imiryango ihoraho ni ugukora imigenzo mu ngoro y’Imana yemerera abanyamuryango komekanywa kubakurambere babo bapfuye.
2.1.2
Umugabo n’Umugore
Ugushyingiranwa hagati y’umugabo n’umugore kwimitswe n’Imana (reba Inyigisho n’Ibihango 49:15). Umugabo n’umugore bateganywa guterera imbere hamwe bagana ku bugingo buhoraho (reba 1 Abakorinto 11:11).
Kimwe mu bisabwa kugira ngo uronke ubugingo buhoraho ni ukwinjira mu gihango cy’ugushyingiranwa kwa selesitiyeli k’umugabo n’umugore (reba Inyigisho n’Ibihango 131:1–4). Umugabo n’umugore bakora iki gihango igihe bakira umugenzo w’iyomekanywa mu ngoro y’Imana. Iki gihango ni urufatiro rw’umuryango uhoraho. Iyo cyubahirijwe mu budahemuka, cyemerera ugushyingiranwa kwabo kuramba burundu.
Imibonano y’umubiri hagati y’umugabo n’umugore iteganywa kuba myiza kandi ni mitagatifu. Yimitswe n’Imana ku bw’iremwa ry’abana no ku bw’ukwerekana urukundo hagati y’umugabo n’umugore. Ukwimariramo n’icyubahiro—ntabwo ari ukwikunda—gikwiye kuyobora umubano wabo w’ibanga.
Imana yategetse ko imibonano mpuzabitsina mu ibanga ari umwihariko w’ ugushyingiranwa hagati y’umugabo n’umugore.
Umugabo n’umugore barangana mu maso y’Imana. Nta n’umwe ukwiye gusumba undi. Ibyemezo byabo bikwiye gufatirwa mu bumwe n’urukundo, hamwe n’uruhare rwuzuye rwa bombi.
2.1.3
Ababyeyi n’Abana
Abahanuzi b’iminsi ya nyuma bigishije ko “Itegeko ry’Imana ry’uko abana Bayo bagwira kandi bakuzura isi rikiriho” (“Umuryango: Itangazo ku Isi”; reba kandi Inyigisho n’Ibihango 49:16–17).
Umugabo n’umugore bakundana bombi hamwe bagena ahabugenewe haboneye kuruta ahandi ho kurerera no gukuza abana. Imimerere y’umuntu ku giti cye ishobora kubuza ababyeyi kurerera abana babo hamwe. Icyakora, Nyagasani azabaha umugisha uko bashakisha ubufasha Bwe kandi bagaharanira kubahiriza ibihango byabo na We.
Ababyeyi bafite inshingano ngengabuzima yo gufasha abana babo kwitegura kwakira imigisha y’ubugingo buhoraho. Bigisha abana babo gukunda no gukorera Imana n’abandi (reba Matayo 22:36–40).
“Abagabo bagomba guhagararira imiryango yabo mu rukundo n’ubukiranutsi kandi bashinzwe gutanga ibyangombwa by’ubuzima n’uburinzi ku miryango yabo.” (“Itangazo: Umuryango ku Isi”). Iyo nta mugabo cyangwa umubyeyi w’umugabo uhari mu rugo, umubyeyi w’umugore ahagararira umuryango.
Gukurira umuryango ni inshingano yo gufasha kuyobora abagize umuryango kugaruka kuba mu maso y’Imana. Ibi bikorwa bakorera abandi kandi bigishanya ineza, ubugwaneza n’urukundo ruzira inenge, bakurikiza urugero rwa Yesu Kristo (reba Matayo 20:26–28). Gukurira umuryango bikubiyemo kuyobora abagize umuryango mu isengesho rihozaho, inyigo y’inkuru nziza n’izindi ngingo zigize ukuramya. Ababyeyi bakora bashyize hamwe kugira ngo buzuze izi nshingano.
“Abagore bashinzwe bwa mbere kwita ku burere bw’abana babo” (“Umuryango: Itangazo ku Isi”). Gukuza bivuze kugaburira, kwigisha no gutera inkunga, hakurikijwe urugero rw’Umukiza (reba 3 Nefi 10:4). Mu bumwe n’umugabo we, umubyeyi w’umugore afasha umuryango we kwiga ukuri kw’inkuru nziza no guteza imbere ukwizera muri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Bombi hamwe batiza umurindi umwuka w’urukundo mu muryango.
“Muri izi nshingano ntagatifu, abagabo n’abagore bategetswe gufashanya nk’abashyingiranywe bareshya” (“Umuryango: Itangazo ku Isi”). Mu isengesho bombi bajya inama na Nyagasani. Bafatira ibyemezo hamwe mu bumwe n’urukundo, n’uruhare rwuzuye rwabo bombi.
2.2
Umurimo w’Agakiza n’Ikuzwa mu Rugo
Ubuyobozi bwa Mbere bwaravuze buti: “Urugo ni ishingiro ry’ubuzima bukiranuka” (ibaruwa y’Ubuyobozi bwa Mbere, 11 Gashyantare, 1999).
Kugira ngo bashyigikire abanyamuryango mu gukora umurimo w’agakiza n’ikuzwa mu rugo, abayobozi b’Itorero babashishikariza kubaka urugo aho Roho ari. Banashishikariza abanyamuryango kandi kubahiriza umunsi w’Isabato, kwigira no kumenyera inkuru nziza mu rugo, ndetse no kugira umugoroba w’umuryango mu rugo.
2.2.3
Inyigo n’Imyigire y’Inkuru Nziza mu Rugo
Imyigishirize n’imyigire y’Inkuru Nziza ishingiye mu rugo kandi ishyigikiwe n’Itorero. Abayobozi b’Itorero bashishikariza abanyamuryango bose kwigira inkuru nziza mu rugo ku munsi w’Isabato no mu cyumweru cyose.
Inyigo y’ibyanditswe bitagatifu nk’uko ivunaguye muri Come, Follow Me—For Individuals and Families [Ngwino, Unkurikire—Igenewe Abantu ku giti cyabo n’Imiryango] ni ryo somo ry’inyigo y’inkuru nziza mu rugo ryatanzwemo ibitekerezo.
2.2.4
Umugoroba mu Rugo n’Ibindi Bikorwa
Abahanuzi b’iminsi ya nyuma bagiriye inama abanyamuryango b’Itorero kugira umugoroba mu rugo buri cyumweru. Iki ni igihe gitagatifu kigenewe abantu ku giti cyabo n’imiryango cyo kumenya inkuru nziza, gukomeza ubuhamya, kubaka ubumwe no kunezererwa abandi.
Umugoroba mu rugo ukorwa bijyanye n’imimerere y’abanyamuryango. Ushobora gukorwa ku Isabato cyangwa indi minsi n’ibindi ibihe. Ushobora kubamo:
-
Inyigo n’ibwiriza by’Inkuru Nziza (ibikoresho bya Ngwino, Unkurikire bishobora gukoreshwa uko byifuzwa).
-
Gukorera abandi.
-
Kuririmba cyangwa gucuranga indirimbo ndetse n’iz’Ishuri ry’Ibanze (reba igice 19).
-
Gushyigikira abagize umuryango mu iterambere ry’Abana n’Urubyiruko.
-
Inama y’umuryango yiha intego, gukemura ibibazo, no guhuza ingengabihe.
-
Ibikorwa by’Imikino.
Abanyamuryango b’ingaragu n’abandi bashobora gukoranira mu matsinda hanze y’amateraniro yo kuramya y’Isabato kugira ngo bagire uruhare mu mugoroba mu rugo kandi bakomezanye hagati yabo.
2.2.5
Gushyigikira Abantu ku giti cyabo
Abayobozi b’Itorero bafasha abanyamuryango batagira ubufasha bw’umuryango.
Abayobozi bafasha aba banyamuryango n’imiryango yabo kugira uburyo bwo gusabana, ubunararibonye mbonezamubano bwiza n’ugukura mu bya roho.
2.3
Isano hagati y’Urugo n’Itorero
Umurimo w’agakiza n’ikuzwa ushingiye mu rugo kandi ugashyigikirwa n’Itorero. Amahame akurikira areba isano hagati y’urugo n’Itorero.
-
Abayobozi n’abigisha bubahiriza uruhare rw’ababyeyi kandi bakabashyigikira.
-
Amateraniro amwe ni ingenzi muri buri paruwasi cyangwa ishami. Aya arimo iteraniro ry’isakaramentu n’amasomo n’amateraniro y’ihuriro aba ku Isabato. Andi materaniro menshi, ibikorwa na gahunda ntabwo ari ingenzi.
-
Iteraniro ry’Itorero n’ukugira uruhare bishaka kuvuga urugero rw’ubwitange. Nyagasani azaha umugisha abanyamuryango uko bakorera abandi kandi bakitanga mu Itorero Rye. Icyakora, ingano y’igihe ihabwa iteraniro ry’Itorero ikwiye kudatesha umurongo ubushobozi bw’abanyamuryango bwo kuzuza inshingano zabo mu rugo, mu kazi n’ahandi.