Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
1. Umugambi w’Imana n’Uruhare Rwawe mu Murimo w’Agakiza n’Ikuzwa


“1. Umugambi w’Imana n’Uruhare Rwawe mu Murimo w’Agakiza n’Ikuzwa,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“1. Umurimo w’Agakiza n’Ikuzwa,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

abagabo barimo kubaka inzu

1.

Umugambi w’Imana n’Uruhare Rwawe mu Murimo w’Agakiza n’Ikuzwa

1.0

Iriburiro

Wahamagariwe gufasha mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Urakoze ku bw’umurimo wawe. Uzatanga umugisha ku buzima kandi ugire umunezero igihe uzafasha mu budahemuka.

Iki gitabo cy’amabwiriza kizagufasha kwiga amahame y’umurimo nk’uwa Kristo no gusobanukirwa inshingano zawe. Uzarushaho kugira akamaro igihe uhuje umurimo wawe wawe mu Itorero n’umurimo w’Imana Data n’Umwana Wayo, Yesu Kristo.

1.1

Umugambi w’Imana w’Ibyishimo

Data wo mu Ijuru yaduhaye umugambi w’ibyishimo kugira ngo adushoboze kunezererwa imigisha Ye yose. Ugushaka kwa Data ni ugutuma habaho ukudapfa n’ubugingo buhoraho bwa muntu (Mose 1:39).

Yesu Kristo ni ishingiro ku mugambi w’Imana. Kubera urukundo rutagira iherezo Data wo mu Ijuru adukunda, yohereje Umwana Wayo kugira ngo aducungure ibyaha n’urupfu binyuze mu gitambo Cye cy’impongano (reba Yohana 3:16). Binyuze mu Mpongano Ye, Yesu Kristo amenya neza ko buri wese muri twe wavukiye ku isi azazuka kandi akaronka ukudapfa. Impongano Ye kandi ituma bidushobokera kozwa icyaha no guhindurwa kw’imitima yacu kugira ngo dushobore kubona ubugingo buhoraho n’umunezero wuzuye.

Kugira ngo tubone ubugingo buhoraho, tugomba gusanga Kristo no gutunganyirizwa muri We (Moroni 10:32).

1.2

Umurimo w’Agakiza n’Ikuzwa

Uko dusanga Kristo kandi tugafasha abandi kubigenza batyo, tugira uruhare mu murimo w’Imana w’agakiza n’ikuzwa. Uyu murimo uyobowe n’amategeko abiri aruta ayandi yo gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu (reba Matayo 22:37–39).

Umurimo w’agakiza n’ikuzwa wibanda ku nshingano enye zatanzwe mu buryo bw’ubumana.

Iki gitabo cy’amabwiriza kizagufasha gusobanukirwa ibi bice bine by’umurimo w’Imana. Roho Mutagatifu azakuyobora uko ukora uruhare rwawe mu kubyuzuza (reba 2 Nefi 32:5).

1.2.1

Kubahiriza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo

Kubahiriza inkuru nziza ya Yesu Kristo bikubiyemo:

  • Gukoresha ukwizera muri Kristo, kwihana buri munsi, kugirana ibihango n’Imana uko twakira imigenzo y’agakiza n’ikuzwa, kandi tukihangana kugeza ku ndunduro twubahiriza ibyo bihango (reba 3.5.1).

  • Kwiga no kwigisha inkuru nziza ya Yesu Kristo mu rugo no ku itorero.

  • Guhinduka abashobora kwigira twiha ibisabwa kandi tukanabiha imiryango yacu, mu buryo bwa roho no mu bw’umubiri byombi.

1.2.2

Kwita ku Bakennye

Kwita ku bakennye bikubiyemo:

  • Gukorera no gufasha abantu, imiryango n’abaturage.

  • Gusangira ibyifashishwa, harimo ubufasha bw’Itorero, hamwe n’abakennye.

  • Gufasha abandi guhinduka abashobora kwiigira.

1.2.3

Guhamagarira Abantu bose Kwakira Inkuru Nziza

Guhamagarira abantu bose kwakira inkuru nziza bikubiyemo:

  • Kugira uruhare mu murimo w’ivugabutumwa no gufasha nk’abavugabutumwa.

  • Gufasha abanyamuryango bashya b’Itorero n’abagarutse gutera imbere mu nzira y’igihango.

1.2.4

Guhuza Imiryango Ubuziraherezo

Guhuza imiryango ubuziraherezo bikubiyemo:

  • Gukora ibihango igihe twakira imigenzo y’ingoro y’Imana yacu bwite.

  • Kuvumbura ba nyakwigendera b’abakurambere bacu no kubakorera imigenzo mu ngoro y’Imana kugira ngo bashobore kugirana ibihango n’Imana.

  • Kujya mu ngoro y’Imana buri gihe, aho bishoboka, kugira ngo uramye Imana kandi ukore imigenzo ku bw’abana Bayo.

1.3

Intego y’Itorero

Yesu Kristo yashinze Itorero Rye kugira ngo ashoboze abantu n’imiryango gukora umurimo w’agakiza n’ikuzwa (reba Abefeso 4:11–13; reba kandi 2.2 muri iki gitabo cy’amabwiriza). Kugira ngo rifashe gusohoza uyu mugambi, Itorero n’abayobozi baryo batanga:

  • Ubushobozi n’imfunguzo by’ubutambyi.

  • Ibihango n’imigenzo.

  • Icyerekezo cy’ubuhanuzi.

  • Ibyanditswe bitagatifu.

  • Inkunga mu Myigire n’Imyigishirize y’Inkuru Nziza

  • Amahirwe yo Gufasha no Kuyobora.

  • Umuryango mugari w’Abera.

1.3.1

Ubushobozi n’Imfunguzo by’Ubutambyi

Binyuze mu butambyi, Imana isohoza umurimo w’agakiza n’ikuzwa. Ubushobozi n’imfunguzo by’ubutambyi bikenewe kugira ngo biyobore umurimo w’Imana ku isi byagaruwe n’Umuhanuzi Joseph Smith (reba Inyigisho n’Ibihango 110:11–16; 112:30). Izi mfunguzo zifitwe n’abayobozi b’Itorero uyu munsi. Bahamagara kandi bagaha uburenganzira abandi kugira ngo bafasha mu murimo w’Imana (reba Inyigisho n’Ibihango 107:8, 65–67).

1.3.2

Ibihango n’Imigenzo

Mu mugambi wa Data wo mu Ijuru, dukora ibihango igihe twakira imigenzo y’agakiza n’ikuzwa, nk’umubatizo (reba Yohana 3:5; reba kandi igice 18 muri iki gitabo cy’amabwiriza). Ibi bihango n’imigenzo ni ingenzi kuri twebwe kugira ngo turusheho guhinduka nk’Imana kandi dusubire gutura mu maso Yayo (reba Inyigisho n’Ibihango 84:19–22).

1.3.3

Icyerekezo cy’Ubuhanuzi

Binyuze mu bahanuzi batoranyijwe Bayo, Imana ihishura ukuri kandi igatanga ubujyanama n’imiburo byahumetswe (reba Amosi 3:7; Inyigisho n’Ibihango 1:4). Ubu bujyanama budufasha kwinjira no kuguma mu nzira itugeza ku bugingo buhoraho.

1.3.4

Ibyanditswe Bitagatifu.

Rirangajwe imbere n’abahanuzi n’intumwa za Nyagasani, Itorero ritanga kandi rikabungabunga ijambo ry’Imana nk’uko biboneka mu byanditswe bitagatifu. Ibyanditswe bitagatifu bihamya Kristo, byigisha inkuru nziza Ye, kandi bidufasha gukoresha ukwizera muri We (reba Yakobo 7:10–11; Helamani 15:7).

1.3.5

Inkunga mu Myigire n’Imyigishirize y’Inkuru Nziza

Itorero rishyigikira abantu ku giti cyabo n’imiryango mu nshingano yabo yo kwiga ukuri kw’inkuru nziza no kwigisha uku kuri ku bagize umuryango n’abandi (reba Inyigisho n’Ibihango 88:77–78, 118; reba kandi 2.2.3 muri iki gitabo cy’amabwiriza).

1.3.6

Amahirwe yo Gufasha no Kuyobora

Binyuze mu mihamagaro n’imikoro mu Itorero, Imana iha abanyamuryango amahirwe yo gufasha abandi no kuyobora. Itorero rishyiraho urwego rwo gufasha kwita ku banyamuryango bakennye no gutanga ihumure rirengera abandi (reba Mosaya 18:27–29).

1.3.7

Umuryango Mugari w’Abera

Nk’umuryango mugari w’Abera, abanyamuryango b’Itorero barakorana buri gihe kugira ngo baramye Imana kandi bibuke Umukiza bafata ku isakaramentu (reba Moroni 6:4–6; Inyigisho n’Ibihango 20:77). Abanyamuryango bitanaho kandi bagafashanya (reba Abefeso 2:19).

1.4

Uruhare Rwawe mu Murimo w’Imana

Nk’umuyobozi mu Itorero, uhamagariwe kwigisha no gushyigikira abo ufasha uko binjiye mu murimo w’agakiza n’ikuzwa (reba 1.2). Ubazwa inshingano yo kuzuza umuhamagaro wawe no “kwigisha … ijambo ry’Imana n’umwete wose” (Yakobo 1:19). Gukorana na Nyagasani mu ruzabibu Rwe bizabazanira umunezero ukomeye (reba Yakobo 5:70–72).

Kugira imyumvire isobanutse y’umurimo w’Imana, y’ibyo iguhamagarira gukora n’iby’umugambi w’Itorero Ryayo bizagufasha gutumbera imihate yawe mu kuzana roho kuri Kristo.

Rebera kenshi ku mahame muri iki gice. Mu buryo bw’isengesho shaka kumenya uko ushobora gufasha gusohoza intego z’Imana mu buzima bw’abo ufasha. Imana izakuyobora binyuze mu byiyumviro bya Roho Mutagatifu.