“4. Imiyoborere n’Inteko mu Itorero rya Yesu Kristo,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“4. Imiyoborere n’Inteko mu Itorero rya Yesu Kristo,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
4.
Imiyoborere n’Inteko mu Itorero rya Yesu Kristo
4.0
Iriburiro
Nk’umuyobozi mu Itorero, wahamagawe ku bw’ukumurikirwa binyuze mu bagaragu ba Nyagasani babiherewe uburenganzira. Ufite uburenganzira budasanzwe bwo gufasha Data wo mu Ijuru mu murimo we wo kuzana ukudapfa n’ubugingo buhoraho bwa muntu (Mose 1:39).
4.2
Amahame y’Imiyoborere mu Itorero
Mu gihe cy’umurimo We wo ku isi, Umukiza yatanze urugero rw’imiyoborere ku bw’Itorero Rye. Umugambi We nyamukuru wari ugukora ugushaka kwa Se wo mu Ijuru no gufasha abandi gusobanukirwa no kubahiriza inkuru nziza Ye (reba Yohana 5:30; Mosaya 15:7).
Gushaka ubujyanama bwa Nyagasani kugira ngo bugufashe kwiga no kuzuza inshingano z’umuhamagaro wawe.
4.2.1
Kwitegura mu buryo bwa Roho
Yesu yiteguye ubutumwa Bwe bwo ku isi mu buryo bwa roho (reba Luka 4:1–2). Mu buryo nk’ubwo nawe witegura mu buryo bwa roho wegera Data wo mu Ijuru binyuze mu isengesho, inyigo y’icyanditswe gitagatifu n’ukumvira amategeko Ye.
Shaka icyahishuwe kugira ngo usobanukirwe ibikenewe by’abo uyobora n’uko wuzuza umurimo w’Imana yaguhamagariye gukora.
Nyagasani yanasezeranije kandi guha impano za roho abazishaka (reba Inyigisho n’Ibihango 46:8).
4.2.2
Kwita ku Bana Bose b’Imana
Kunda abantu ukorera nk’uko Yesu yabikoze. Senga “n’imbaraga zose z’umutima” kugira ngo wuzuzwe urukundo Rwe (Moroni 7:48).
Fasha abantu ku giti cyabo kongera uguhinduka kwabo no gukomeza ukwizera muri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Bafash kwitegura gukora ibihango uko bakira umugenzo wabo ukurikiyeho. Bashishikariz kubahiriza ibihango bakoze no gufata ku migisha y’ukwihana.
4.2.3
Kwigisha Inkuru Nziza ya Yesu Kristo
Abayobozi bose ni abigisha. Haranira gukurikiza urugero rw’Umukiza nk’umwigisha (reba igice cya 17; Teaching in the Savior’s Way). Binyuze mu magambo n’ibikorwa byawe, igisha inyigisho ya Yesu Kristo n’amahame y’inkuru nziza Ye (reba 3 Nefi 11:32–33; Inyigisho n’Ibihango 42:12–14).
Igisha ibyavuye mu byanditswe bitagatifu n’amagambo y’abahanuzi b’iminsi ya nyuma (reba Inyigisho n’Ibihango 52:9).
Niba uhamagawe cyangwa ugahabwa umukoro wo gukurira iteraniro cyangwa igikorwa by’Itorero, reba neza ko ukwigisha kurimo kubaka kandi ko kuri nyakuri mu buryo bw’inyigisho (reba Inyigisho n’Ibihango 50:21–23).
4.2.4
Kuyobora mu Bukiranutsi
Buri muyobozi watumwe afasha arangajwe imbere n’umuntu ufite imfunguzo z’ubutambyi (reba 3.4.1). Iyi miterere ishyiraho gahunda n’imirongo isobanutse y’inshingano n’ukubazwa inshingano mu gukora umurimo wa Nyagasani.
Umuyobozi ukuriye iteraniro ashobora gutanga ububasha ashinga undi muntu gukurira iteraniro akanya gato.
Umuyobozi ukuriye itsinda ry’Itorero, inama, cyangwa igikorwa amenya neza ko intego ya Nyagasani isohozwa. Mu gukora ibi, umuyobozi akurikiza amahame y’inkuru nziza, ingamba z’Itorero n’ubujyanama bwa Roho Mutagatifu.
Umuhamagaro cyangwa umukoro wo gukurira iteraniro ntabwo birushaho kugira umuntu ubihawe ingenzi cyangwa uw’agaciro kuruta abandi (reba Inyigisho n’Ibihango 84:109–10).
Ntabwo bikwiriye kurarikira kuyobora umuryango uwo ari wo wose mu Itorero rya Nyagasani (reba Inyigisho n’Ibihango 121:34–37).
4.2.5
Gutanga ububasha ku Nshingano no Kumenya neza Ukubazwa Inshingano
Umukiza yahaye abigishwa Be imikoro n’inshingano by’ingirakamaro (reba Luka 10:1). Yabahaye kandi amahirwe yo kubazwa umurimo bahawe gukora (reba Luka 9:10).
Nk’umuyobozi, ushobora gufasha abandi gukura ubaha ububasha ku mikoro. Haranira gutuma abanyamuryango bose bitabira gukora umurimo w’Imana.
Gutanga ububasha bizatuma kandi serivisi yawe irushaho gutanga umusaruro. Shakisha ubujyanama bwa Roho mu byerekeye ibyo watangamo ububasha kugira ngo ushobore kwibanda ku by’ibanze byawe kuruta ibindi.
4.2.6
Gutegura Abandi Kuba Abayobozi n’Abigisha
Iyo urimo uzirikana uwo ushobora gufasha mu mihamagaro cyangwa imikoro y’Itorero, ubisengere. Wibuke ko Nyagasani azashoboza abo ahamagara. Icy’ingirakamaro kuruta ibindi ni uko bagira ubushake bwo gufasha, bazashaka ubufasha bwa Nyagasani mu kwiyoroshya, kandi barimo guharanira kuba indakemwa.
4.2.7
Gutegura Amanama, Amasomo n’Ibikorwa bifite Intego Zisobanutse
Shakisha ubujyanama bwa Roho mu gutegura amanama, amasomo n’ibikorwa bifite intego zisobanutse. Izi ntego zikwiye gukomeza abantu ku giti cyabo n’imiryango, kurushaho kubazana kuri Kristo no gufasha kuzuza umurimo w’Imana w’agakiza n’ikuzwa (reba ibice 1 na 2).
4.2.8
Gusuzuma Umwete Wawe
Sesengura buri gihe inshingano zawe n’imikurire yawe mu bya roho nk’umuyobozi. Zirikana kandi imikurire y’abo uyobora.
Intsinzi yawe nk’umuyobozi ipimimwa mbere na mbere n’ukwiyemeza kwawe mu gufasha abana b’Imana guhinduka abigishwa ba Yesu Kristo b’indahemuka. Ushobora kumenya ko Nyagasani anazejwe n’imihate yawe ighe wiyumvamo Roho agukoreramo.
4.3
Inteko mu Itorero
Nyagasani yabwirije abayobozi z’Itorero Rye kujya inama hamwe mu gukora umurimo We (reba Inyigisho n’Ibihango 41:2–3). Inteko zitanga uburyo ku banyamuryango b’inteko bwo kwakira icyahishuwe uko bashaka gusobanukirwa ibikenewe n’abana b’Imana no gushyiraho gahunda y’uko babyitaho.
4.4
Amahame y’Inteko z’Ingirakamaro
4.4.1
Intego z’Inteko
Inama zitanga ugushimangira kwihariye ko gufasha abanyamuryango kwakira imigenzo no kubahiriza ibihango bigendana na yo.
4.4.2
Umwiteguro ku bw’Amanama y’Inteko
Ubuyobozi n’inteko byitezwe guterana mu buryo buhoraho. Aba bayobozi bashakisha ubujyanama bwa Nyagasani mu gushyiraho gahunda y’amanama y’inteko. Banashakishaa kandi inyunganizi ivuye mu banyamuryango b’inteko mu kwemeza ibyo kuganira.
Abayobozi bemerera abanyamuryango b’inteko kumenya ibyigwaho bizaganirwaho mbere y’igihe. Abanyamuryango b’inteko bitegura gusangiza abandi ubushishozi bwabo bwerekeranye n’ibi byigwaho.
4.4.3
Ikiganiro n’Ibyemezo
Mu nama y’inteko, umuyobozi (cyangwa umuntu umuyobozi yahaye umukoro) asobanura ikigwaho kirimo gutekerezwaho. Noneho umuyobozi agashishikariza ikiganiro hagati y’abanyamuryango b’inteko bose, abaza ibibazo kandi ashakisha n’ibitekerezo.
Abanyamuryango basangiza ibyifuzo kandi bagategana amatwi mu buryo bwiyubashye. Uko bifuza kumenya ugushaka kwa Nyagasani, roho y’ukumurikirwa n’ubumwe bishobora kuganza.
Mu nteko irimo abagore n’abagabo, umuyobozi ashaka ubushishozi n’ibitekerezo bya bombi. Abagore n’abagabo kenshi bagira imibonere itandukanye itanga iringaniza rikenewe.
Umuyobozi ayobora ibiganiro by’inteko. Icyakora, akwiye kurushaho gutega amatwi kuruta uko avuga.
Nyuma y’ikiganiro, umuyobozi ashobora gufata icyemezo ku murongo w’igikorwa cyangwa akazagitanga ikindi gihe mu gihe arimo gushaka amakuru n’ubujyanama by’inyongera.
4.4.4
Ubumwe
Abanyamuryango b’inteko bashakisha guhinduka umwe mu cyifuzo n’intego na Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Baharanira ubumwe mu biganiro n’ibyemezo byabo.
4.4.5
Igikorwa n’Ukubazwa inshingano
Abanyamuryango b’Inteko bakora umurimo wabo munini mbere na nyuma y’amanama y’inteko. Mu manama, bashakisha ukumurikirwa mu kwagura gahunda yo gushyira ibyemezo mu bikorwa. Umuyobozi w’inteko ahamagarira abanyamuryango kuzuza imikoro yerekeranye n’iyi migambi.
Abanyamuryango b’inteko batanga raporo ku mikoro yabo. Ubusanzwe iterambere risaba uguhuguka no gukurikirana imikoro bihamye.
4.4.6
Ibanga
Abayobozi baritonda iyo barimo gusangiza inteko amakuru y’umuntu ku giti cye. Muri rusange basaba uruhushya umunyamuryango rwo gusangiza abandi aya makuru.
Abanyamuryango b’Inteko ntabwo bakwiye gusangiza abandi amakuru y’umuntu ku giti cye hanze y’inteko keretse bisabwa kugira ngo umuyobozi w’inteko akore umukoro.
Ibyigwaho bimwe ni ibyo kwitondera cyane ku buryo bitabwirwa inteko yose.