“8. Ihuriro ry’Abakuru,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“8. Ihuriro ry’Abakuru,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
8.
Ihuriro ry’Abakuru
8.1
Intego n’Imiterere
8.1.1
Umugambi
Abagabo b’indakemwa bafite imyaka 18 kuzamura bashobora kwakira Ubutambyi bwa Melikizedeki kandi bakimikwa mu rwego rw’umukuru. Umugabo wimitswe muri urwo rwego yinjira mu gihango gitagatifu cyo gufasha Imana mu gusohoza umurimo Wayo (reba Inyigisho n’Ibihango 84:33–44).
8.1.2
Ubunyamuryango mu Ihuriro ry’Abakuru
Buri paruwasi ifite ihuriro ry’abakuru. Ririmo abavandimwe bakurikira:
-
Abakuru bose muri paruwasi.
-
Abitegura kuba abakuru bose muri paruwasi (reba 8.4).
-
Abatambyi bakuru bose muri paruwasi, uretse abarimo gufashiriza mu buyobozi bw’urumambo, mu buyobozi bwa paruwasi, mu nteko nkuru, cyangwa nka patiriyaki.
Umusore muto ashobora gutangira kwitabira amateraniro y’ihuriro ry’abakuru iyo yujuje imyaka 18, ndetse nubwo yaba atarimikwa nk’umukuru. Ku myaka 19 cyangwa iyo avuye mu rugo, nk’igihe agiye kwiga kaminuza cyangwa kuvuga ubutumwa, akwiye kwimikwa nk’umukuru niba ari indakemwa.
Abagabo bashyingiwe bari munsi y’imyaka 18 bababitegura kuba abakuru kandi na bo ni abanyamuryango b’ihuriro ry’abakuru.
8.2
Kugira uruhare mu Murimo w’Agakiza n’Ikuzwa
8.2.1
Kubahiriza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo
8.2.1.2
Kwiga Inkuru Nziza mu Materaniro y’Ihuriro
Amateraniro aba ku Cyumweru cya kabiri n’icya kane cy’ukwezi. Amara iminota 50. Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru butegura aya materaniro. Umunyamuryango w’ubuyobozi arayobora.
Amateraniro y’Ihuriro yibanda ku ngingo ziri mu kigisho kimwe cyangwa byinshi zivuye mu giterane rusange giheruka vuba aha.
8.2.1.3
Ibikorwa
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru bushobora gutegura ibikorwa. Ibikorwa byinshi biba ibindi bihe bitari ku Cyumweru cyangwa imigoroba yo kuwa Mbere.
8.2.2
Kwita ku Bakennye
8.2.2.1
Ugufasha
Abanyamuryango b’ihuriro ry’abakuru bakira imikoro y’ugufasha itangwa n’ubuyobozi bw’ihuriro. Ku makuru yisumbuyeho, reba igice cya 21.
8.2.2.2
Ibikenewe by’Igihe Gito
Abavandimwe bafasha b’igitsina gabo bashaka gusobanukirwa no kwita ku bikenewe by’abo bakorera. Abanyamuryango bashobora gukenera ubufasha bw’igihe gito mu bihe by’uburwayi, amavuko, impfu, ukubura akazi n’indi mimerere.
Iyo bikenewe, abavandimwe bafasha b’igitsina gabo basaba ubufasha ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru.
8.2.2.3
Ibikenewe by’Igihe Kirekire n’Ukwigira
Nk’uko ibikorwa biba byahujwe n’umwepiskopi, ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure bufasha abanyamuryango mu bikenewe by’igihe kirekire n’ukwigira.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru, uw’Umuryango w’Ihumure, cyangwa undi muyobozi afasha umuntu cyangwa umuryango gukora Self-Reliance Plan [Gahunda y’Ukwigira]. Abavandimwe bafasha b’igitsina gabo cyangwa ab’igitsina gore bashobora kandi gufasha muri iyi gahunda.
8.2.2.4
Igihe Umunyamuryango wa Paruwasi Apfuye
Iyo umunyamuryango wa paruwasi apfuye, ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’ubw’Umuryango w’Ihumure butanga ihumure n’ubufasha. Bagendeye ku bujyanama bw’umwepiskopi, bashobora gufasha mu mihango y’ugushyingura.
Ku makuru yisumbuyeho, reba 38.5.8.
8.2.3
Guhamagarira Abantu Bose Kwakira Inkuru Nziza
Umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru ashinga umunyamuryango w’ubuyobozi gufasha kuyobora umurimo w’ivugabutumwa ry’umunyamuryango muri paruwasi. Akorana n’umunyamuryango w’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure wabiherewe inshingano kugira ngo ahuze ibikorwa by’iyi mihate.
8.2.4
Guhuza Imiryango Ubuziraherezo
Umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru aha inshingano umunyamuryango w’ubuyobozi kugira ngo afashe kuyobora umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango muri paruwasi. Akorana n’umunyamuryango w’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure wabiherewe inshingano kugira ngo ahuze ibikorwa by’iyi mihate.
Reba 25.2.2.
8.3
Abayobozi b’Ihuriro ry’Abakuru
8.3.1
Ubuyobozi bw’Urumambo n’Umwepiskopi
Umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru abazwa inshingano mu buryo butaziguye n’ubuyobozi bw’urumambo. Ahura akenshi n’umunyamuryango w’ubuyobozi kugira ngo yakire ubujyanama kandi atange raporo ku nshingano ze.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru kandi ahabwa ubujyanama buvuye ku mwepiskopi, ari we muyobozi watumwe ukuriye paruwasi. Bahura mu buryo buhoraho.
8.3.2
Umujyanama Mukuru
Ubuyobozi bw’urumambo bushinga umujyanama mukuru kubuhagararira muri buri huriro ry’abakuru. Inshingano ze zivunaguye muri 6.5.
8.3.3
Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abakuru
8.3.3.1
Guhamagara Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abakuru
Nyuma yo kubiganiriza umwepiskopi, umuyobozi w’urumambo ahamagara umukuru cyangwa umutambyi mukuru kugira ngo afashe nk’umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru.
Niba agace k’Itorero ari kagari bihagije, umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru atanga umukuru umwe cyangwa babiri cyangwa abatambyi bakuru mo inamabyifuzo ku muyobozi w’urumambo kugira ngo bafashe nk’abajyanama be.
8.3.3.2
Inshingano
Umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru afite inshingano zikurikira. Abajyanama be baramufasha.
-
Afashiriza mu nteko ya paruwasi.
-
Ayobora imihate y’ihuriro kugira ngo agire uruhare mu murimo w’agakiza n’ikuzwa (reba igice cya 1).
-
Atunganya kandi akagenzura umurimo w’abavandimwe bafasha b’igitsina gabo.
-
Bagendeye ku nama y’umwepiskopi, bajya inama n’abanyamuryango bakuze ba paruwasi.
-
Ahuza ibikorwa by’imitahe y’ihuriro ry’abakuru kugira ngo akomeze abakuze mu rugero, ab’ingaragu n’abashyingiranwe bombi.
-
Ahura na buri munyamuryango w’ihuriro umwe ku giti cye nibura rimwe mu mwaka.
-
Yigisha abanyamuryango b’ihuriro inshingano zabo z’ubutambyi (reba Inyigisho n’Ibihango 107:89). Ibi birimo kubigisha uko bakoresha ubutambyi bwabo mu gukora imigenzo no gutanga imigisha.
-
Agenzura inyandiko nshyinguramakuru, raporo n’imari by’ihuriro (reba LCR.ChurchofJesusChrist.org).
8.3.3.3
Inama y’Ubuyobozi
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’umunyamabanga bahura kenshi. Umuyobozi ayobora aya manama. Umujyanama mukuru washinzwe ihuriro yitabira rimwe na rimwe.
Ingingo y’inama ishobora kubamo ibyigwa bikurikira:
-
Gutunganya uko wakomeza abanyamuryango b’ihuriro (harimo abitegura kuba abakuru) n’imiryango yabo.
-
Guhuza ibikorwa umurimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango.
-
Kwita ku mikoro yavuye mu manama y’inteko ya paruwasi.
-
Gusesengura amakuru yavuye mu biganiro ntaramakuru by’ugufasha.
-
Kuzirikana abavandimwe bafashiriza mu mihamagaro n’imikoro.
-
Gutunganya amateraniro n’ibikorwa by’ihuriro.
8.3.4
Umunyamabanga
Afite uruhushya rw’umwepiskopi, umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru ashobora guhamagara umunyamuryango w’ihuriro akaba umunyamabanga w’ihuriro.
8.4
Gufasha Abitegura kuba Abakuru Kwitegura Kwakira Ubutambyi bwa Melikizedeki
Uwitegura kuba umukuru ni umunyamuryango w’Itorero w’igitsina gabo utarahabwa Ubutambyi bwa Melikizedeki kandi (1) afite imyaka 19 cyangwa ayirengeje cyangwa (2) ari munsi y’imyaka 19 ndetse yarashyingiranwe.
Gufasha abitegura kuba abakuru kwitegura kwakira Ubutambyi bwa Melikizedeki ni iby’ibanze by’ingenzi kuruta ibindi by’ubuyobozi bw’ihuriro.