“18. Gukora Imigenzo y’Ubutambyi n’Imigisha,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“18. Gukora Imigenzo y’Ubutambyi n’Imigisha,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
18.
Gukora Imigenzo y’Ubutambyi n’Imigisha
18.0
Iriburiro
Imigenzo n’imigisha ni ibikorwa bitagatifu bikozwe n’ubushobozi bw’ubutambyi no mu izina rya Yesu Kristo. Imigenzo n’imigisha y’ubutambyi bituma hashyikirwa ububasha bw’Imana (reba Inyigisho n’Ibihango 84:20).
Imigenzo n’imigisha igomba gukoranwa ukwizera muri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo kandi hakurikijwe ubujyanama bwa Roho Mutagatifu. Abayobozi bamenya neza ko ikoranwa uruhushya rukwiye (aho ari ngombwa), ubushobozi bw’ubutambyi busabwa, mu buryo bukwiye, kandi n’abagiramo uruhare b’indakemwa (reba 18.3).
18.1
Imigenzo y’Agakiza n’Ikuzwa
Ubutambyi burimo ubushobozi bwo gutanga imigenzo y’inkuru nziza iri ngombwa ku bw’agakiza n’ikuzwa. Abantu bakorana ibihango n’Imana uko bakira iyi migenzo. Imigenzo y’agakiza n’ikuzwa itondaguwe hano:
-
Umubatizo
-
Ukwemezwa n’impano ya Roho Mutagatifu
-
Itangwa ry’Ubutambyi bwa Melikizedeki n’ukwimikwa mu rwego (ku bagabo)
-
Ingabire y’Ingoro y’Imana
-
Iyomekanywa ry’Ingoro y’Imana
Niba umwana wari waravukiye mu gihango apfuye mbere y’imyaka 8, nta migenzo ikenewe cyangwa ngo ikorwe. Niba umwana atari yaravukiye mu gihango, umugenzo wonyine akeneye ni ukomekanywa ku babyeyi. Kubera Impongano y’Umukiza, abana b’Imana bapfa mbere y’imyaka 8 bakirizwa mu bwami bwa selesitiyeli bw’ijuru (Inyigisho n’Ibihango 137:10; reba kandi Moroni 8:8–12).
18.3
Ukugira uruhare mu Mugenzo cyangwa Umugisha
Abakora cyangwa bakagira uruhare mu mugenzo cyangwa umugisha bagomba kugira ubushobozi bw’ubutambyi bwa ngombwa kandi bakaba indakemwa. Muri rusange, ikigenderwaho cy’ubudakemwa kijyana no kugira icyemezo ku ngoro y’Imana. Icyakora, uko bayobowe na Roho n’amabwiriza muri iki gice, abepiskopi n’abayobozi b’urumambo bashobora kwemerera ababyeyi b’abagabo n’abagabo bafite urwego rw’ubutambyi rwa ngombwa gukora cyangwa kugira uruhare mu migenzo n’imigisha imwe nubwo batari indakemwa z’ingoro y’Imana byuzuye. Umuntu ufite ubutambyi ufite ibyaha bikakaye bitarakemurwa ntabwo akwiye kugiramo uruhare.
Gukora cyangwa kwakira imigenzo n’imigisha imwe bisaba uruhushya ruvuye ku muyobozi uhakuriye ufite imfunguzo z’ubutambyi za ngombwa (reba 3.4.1). Uko bikenewe, uruhushya rushobora gutangwa n’umujyanama ahaye uburenganzira. Reba imbonerahamwe zikurikira: Kurebera ku bayobozi b’urumambo bikora no ku bayobozi b’ivugabutumwa. Kurebera ku bepiskopi bikora no ku bayobozi b’ishami.
Ni Abahe Bayobozi Bafite Imfunguzo zo Gutanga Uruhushya rwo Gukora cyangwa Kwakira Imigenzo y’Agakiza n’Ikuzwa?
Umugenzo |
Ni inde Ufite Imfunguzo |
---|---|
Umugenzo Umubatizo | Ni inde Ufite Imfunguzo Umwepiskopi (ku bana b’imyaka 8 no ku banyamuryango banditswe bafite imyaka 9 kuzamura bafite umubatizo warindirijwe kubera ubumuga bwo mu mutwe) Umuyobozi w’ivugabutumwa (ku bahindutse) |
Umugenzo Ukwemezwa n’impano ya Roho Mutagatifu | Ni inde Ufite Imfunguzo Umwepiskopi (ku bana b’imyaka 8 no ku banyamuryango banditswe bafite imyaka 9 kuzamura bafite umubatizo warindirijwe kubera ubumuga bwo mu mutwe) Umuyobozi w’ivugabutumwa (ku bahindutse) |
Umugenzo Itangwa ry’Ubutambyi bwa Melikizedeki n’ukwimikwa mu rwego (ku bagabo) | Ni inde Ufite Imfunguzo Umuyobozi w’urumambo |
Umugenzo Ingabire y’Ingoro y’Imana | Ni inde Ufite Imfunguzo Umwepiskopi n’umuyobozi w’urumambo |
Umugenzo Iyomekanywa ry’Ingoro y’Imana | Ni inde Ufite Imfunguzo Umwepiskopi n’umuyobozi w’urumambo |
Ni Abahe Bayobozi Bafite Imfunguzo zo Gutanga Uruhushya rwo Gukora cyangwa Kwakira Indi Migenzo n’Imigisha?
Umugenzo n’Umugisha |
Ni inde Ufite Imfunguzo |
---|---|
Umugenzo n’Umugisha Kwita izina no Guha Umugisha Abana | Ni inde Ufite Imfunguzo Umwepiskopi |
Umugenzo n’Umugisha Isakaramentu | Ni inde Ufite Imfunguzo Umwepiskopi |
Umugenzo n’Umugisha Itangwa ry’Ubutambyi bwa Aroni n’ukwimikwa mu rwego (ku rubyiruko rw’abahungu n’abagabo) | Ni inde Ufite Imfunguzo Umwepiskopi |
Umugenzo n’Umugisha Gushyira abanyamuryango mu mihamagaro kugira ngo bayikoreremo | Ni inde Ufite Imfunguzo Reba 30.8 |
Umugenzo n’Umugisha Gutagatifuza amavuta | Ni inde Ufite Imfunguzo Uruhushya ntabwo rukenewe |
Umugenzo n’Umugisha Guha umugisha Abarwayi | Ni inde Ufite Imfunguzo Uruhushya ntabwo rukenewe |
Umugenzo n’Umugisha Imigisha y’ihumure n’ubujyanama, harimo imigisha y’umubyeyi w’umugabo | Ni inde Ufite Imfunguzo Uruhushya ntabwo rukenewe |
Umugenzo n’Umugisha Gutura Imana ingo | Ni inde Ufite Imfunguzo Uruhushya ntabwo rukenewe |
Umugenzo n’Umugisha Gutura Imana ibituro | Ni inde Ufite Imfunguzo Umuyobozi w’ubutambyi ukuriye serivisi |
Umugenzo n’Umugisha Imigisha ya patiriyaki | Ni inde Ufite Imfunguzo Umwepiskopi |
18.4
Imigenzo igenewe Abana Bato
Umwana utarakura ashobora guhabwa umugisha, kubatizwa, kwemezwa, kwimikwa mu rwego rw’ubutambyi, cyangwa agashyirwa mu muhamagaro gusa afite ubwumvikane bw’(1) ababyeyi bafite uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo kugira uruhare mu cyemezo cyangwa (2) abarezi bemewe n’amategeko.
18.6
Kwita izina no Guha Umugisha Abana
Ubusanzwe abana bitwa izina kandi bagahabwa umugisha mu iteraniro ry’ukwiyiriza n’ubuhamya muri paruwasi ababyeyi babarizwamo.
18.6.1
Ni Inde Utanga Umugisha
Umugenzo wo kwita izina no guha umugisha umwana ukorwa n’abafite Ubutambyi bwa Melikizedeki, mu gukurikiza Inyigisho n’Ibihango 20:70.
Umuntu cyangwa umuryango wifuza ko umwana abona izina n’umugisha ahuza ibikorwa by’umugenzo hamwe n’umwepiskopi. Afite imfunguzo z’ubutambyi zigenewe kwita no guha umugisha abana muri paruwasi.
Umwepiskopi ashobora kwemerera umubyeyi w’umugabo ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki kwita izina no guha umwana we umugisha nubwo yaba atari ufite ubudakemwa ku ngoro y’Imana byuzuye (reba 18.3). Abepiskopi bashishikariza ababyeyi b’abagabo kwitegurira guha umugisha abana babo bwite.
18.6.2
Amabwiriza
Barangajwe imbere n’ubuyobozi bwa paruwasi, abafite Ubutambyi bwa Melikizedeki bakoranira mu ruziga kugira ngo bite izina kandi bahe umugisha umwana. Barambika ibiganza byabo munsi y’uruhinja, cyangwa bakarambika ibiganza byabo boroheje ku mutwe w’umwana wigiye hejuru. Noneho urimo kuvuga isengesho:
-
Abwira Data wo mu Ijuru nko mu isengesho.
-
Avuga ko umugisha urimo gukorwa n’ubushobozi bw’Ubutambyi bwa Melikizedeki.
-
Aha umwana izina.
-
Akabwira umwana.
-
Aha umwana umugisha uko ayobowe na Roho.
-
Agasoza mu izina rya Yesu Kristo.
18.6.3
Child Record Form and Blessing Certificate
Mbere y’uko umwana ahabwa umugisha, umwanditsi akoresha Leader and Clerk Resources (LCR) kugira ngo ategure Child Record Form [Ifishi y’Inyandiko nshyinguramakuru y’Umwana]. Nyuma y’umugisha, ahanga inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango muri iyo mpurizahamwe kandi agategura Blessing Certificate [Icyemezo cy’Umugisha]. Icyi cyemezo gisinywa n’umwepiskopi kandi kigahabwa ababyeyi b’umwana cyangwa abamurera.
Izina riri ku nyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango n’icyemezo rikwiye guhura n’iriri ku cyemezo cy’amavuko, igitabo mbonezamubano cy’amavuko, cyangwa izina ryemewe n’amategeko magingo aya.
18.7
Umubatizo
Umubatizo w’ukwibizwa mu mazi n’umuntu umwe ufite ubushobozi ni ngombwa kugira ngo umuntu ahinduke umunyamuryango w’Itorero kandi yakire Roho Mutagatifu. Abantu bose bashaka ikuzwa bagomba gukurikiza urugero rw’Umukiza bakira iyi migenzo.
18.7.1
Uruhushya rw’Umubatizo n’Ukwemezwa k’Umuntu
18.7.1.1
Abana Bari Abanyamuryango Banditswe
Umwepiskopi afite imfunguzo z’ubutambyi kugira ngo habatizwe abanyamuryango bafite imyaka 8 banditswe muri paruwasi. Aba bana bakwiye kubatizwa kandi bakemezwa ku munsi cyangwa nyuma gato y’isabukuru y’amavuko y’imyaka 8 (reba Inyigisho n’Ibihango 68:27). Aba ni abana inyandiko nshyinguramakuru z’ubunyamuryango bw’Itorero zisanzwe zibereyeho (reba 33.6.2). Iyo bujuje imyaka 8, umwepiskopi amenya neza ko bafite buri mahirwe yo kwemera inkuru nziza ndetse bakabatizwa kandi bakemezwa.
Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe akoresha ikiganiro ntaramakuru abana banditswe ku bw’umubatizo n’ukwemezwa. Amabwiriza ari muri 31.2.3.1.
Ku makuru yerekeye kuzuza Baptism and Confirmation Record [Inyandiko nshyinguramakuru y’Umubatizo n’Ukwemezwa], reba 18.8.3.
18.7.1.2
Abahindutse
Umuyobozi w’ivugabutumwa afite imfunguzo z’ubutambyi kugira ngo habatizwe abahindutse mu ivugabutumwa. Ku bw’iyi mpamvu, abavugabutumwa b’igihe cyuzuye bakoresha ikiganiro ntaramakuru abahindutse ku bw’umubatizo n’ukwemezwa.
18.7.2
Amateraniro y’Umubatizo
Iteraniro ry’umubatizo rikwiye kuba ryoroheje, rigufi, kandi rizamura mu bya roho. Rishobora gukubiramo ibikurikira:
-
Umuziki ubimburira iteraniro
-
Ikaze rigufi ritanzwe n’umuvandimwe urimo kuyobora iteraniro
-
Indirimbo n’isengesho bitangiza
-
Ubutumwa bumwe cyangwa bubiri bugufi ku ngingo z’inkuru nziza, nk’umubatizo n’impano ya Roho Mutagatifu
-
Irobanura ry’umuziki
-
Umubatizo
-
Igihe cy’ugushengerera mu gihe abagize uruhare mu mubatizo bahindura imyambaro (indirimbo z’ikoraniro cyangwa iz’Ishuri ry’Ibanze zishobora gukinwa cyangwa kuririmbwa muri iki gihe)
-
Ukwemezwa kw’abanyamuryango banditswe bafite imyaka 8; ukwemezwa kw’abahindutse niba bigenwe n’umwepiskopi (reba 18.8)
-
Ugutanga ubuhamya gukozwe n’abahindutse bashya, niba byifuzwa.
-
Indirimbo n’isengesho bisoza
-
Umuziki uhumuza iteraniro
Iyo umwana wanditswe arimo kwitegura kubatizwa, umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi n’uw’ubw’ishuri ry’Ibanze bajya inama n’umuryango kugira ngo bategure kandi bagenge igihe cy’iteraniro ry’umubatizo. Umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi ayobora iteraniro. Niba umwana urenze umwe azabatizwa mu kwezi kumwe, bashobora gusangira iteraniro ry’umubatizo.
Mu mambo zifite abana benshi banditswe, abana bavuye muri paruwasi nyinshi bashobora gusangira iteraniro ry’umubatizo rimwe. Umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi cyangwa umujyanama mukuru ayobora iteraniro.
Umubatizo w’ugize umuryango ntabwo ukwiye gukerezwa kugeza igihe umubyeyi w’umugabo ashoboye guherwa ubutambyi maze agakora umubatizo ubwe.
Agendeye ku bujyanama bw’ubuyobozi bwa paruwasi, umuyobozi w’ubutumwa wa paruwasi (niba umwe yarahamagawe) cyangwa umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru uyobora umurimo w’ivugabutumwa muri paruwasi ateganya kandi akayobora amateraniro y’umubatizo ku bw’abahindutse. Bahuza ibikorwa hamwe n’abavugabutumwa b’igihe cyose.
18.7.3
Ni Inde Ukora Umugenzo
Umugenzo w’umubatizo ukorwa n’umutambyi cyangwa ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki. Umuntu ukora umubatizo agomba kwemerwa n’umwepiskopi (cyangwa n’umuyobozi w’ivugabutumwa niba umuvugabutumwa w’igihe cyuzuye ari we ukora umubatizo).
Umwepiskopi ashobora kwemerera umubyeyi w’umugabo cyangwa ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki kubatiza umwana we niba umubyeyi ari ufite ubudakemwa ku ngoro y’Imana byuzuye (reba 18.3). Abepiskopi bashishikariza ababyeyi b’abagabo kwitegurira kubatiza abana babo bwite.
18.7.4
Ni hehe Hakorerwa Umugenzo
Imibatizo ikwiye gukorerwa mu iriba ry’umubatizo niba hari irihari. Niba nta riba rihari, ahantu hari amazi menshi hashobora gukoreshwa.
Ku bw’umutekano, umuntu mukuru wizerwa agomba kuba ahari mu gihe iriba ririmo kuzuzwa kandi akahaguma kugeza rikamishijwe, ryogejwe, kandi ritekanye. Iriba rikwiye gukamishwa ako kanya nyuma ya buri teraniro ry’umubatizo. Imiryango yerekeza ku iriba ikwiye gufungwa iyo ritarimo gukoreshwa.
18.7.5
Imyambaro
Umuntu ubatiza n’umuntu ugiye kubatizwa bambara imyambaro y’umweru itabonerana iyo itose. Umuntu wahawe ingabire yambara gamenti y’ingoro y’Imana imbere y’uyu mwambaro mu gihe abatiza. Uduce tw’Itorero tw’aho bari tugura imyambaro y’umubatizo dukoresheje amafaranga y’ingengo y’imari kandi ntabwo dushyiraho ikiguzi ku bwo kuyikoresha.
18.7.6
Abahamya
Abahamya babiri, bemejwe n’umuyobozi ukuriye iteraniro, bagenzura buri mubatizo kugira ngo bamenye neza ko ukozwe mu buryo bukwiye. Abanyamuryango b’Itorero babatijwe, harimo abana n’urubyiruko, bashobora gufasha nk’abahamya.
Umubatizo ugomba gusubirwamo niba amagambo atavuzwe neza nk’uko yatanzwe mu Nyigisho n’Ibihango 20:73. Ugomba kandi gusubirwamo niba igice cy’umubiri w’umuntu, umusatsi, cyangwa imyambaro bitigeze byibizwa byuzuye.
18.7.7
Amabwiriza
Kugira ngo akore umugenzo w’umubatizo, umutambyi cyangwa ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki:
-
Ahagarara mu mazi hamwe n’umuntu urimo kubatizwa.
-
Agafata ubujana bw’iburyo bw’umuntu akoresheje ikiganza cye cy’ibumoso (ku bw’ubutengamare n’umutekano). Umuntu ugiye kubatizwa afata ubujana bw’ibumoso bw’ufite ubutambyi n’ikiganza cye cy’ibumoso.
-
Akazamura akaboko ke k’iburyo gakoze inguni igororotse.
-
Akavuga amazina y’umuntu maze akavuga ati: “Nk’uko nabiherewe ubutumwa na Yesu Kriso, Nkubatije mu izina rya Data, n’irya Mwana n’irya Roho Mutagatifu. Amena. (Inyigisho n’Ibihango 20:73).
-
Umuntu agafunga izuru rye n’ikiganza cy’iburyo (ku bw’ubutengamare); noneho agashyira ikiganza cye hejuru ku mugongo w’umuntu maze akibiza umuntu wese, harimo n’imyambaro.
-
Agafasha umuntu kuzamuka mu mazi.
18.8
Ukwemezwa n’Impano ya Roho Mutagatifu
Nyuma y’uko umuntu abatijwe, yemezwa nk’umunyamuryango w’Itorero maze agahabwa Roho Mutagatifu arambitsweho ibiganza (reba Inyigisho n’Ibihango 20:41; Ibyakozwe n’intumwa 19:1–6). Umuntu ahinduka umunyamuryango w’Itorero nyuma y’uko iyi migenzo ibiri irangiye kandi yanditswe mu buryo bukwiriye (reba Yohana 3:5; Inyigisho n’Ibihango 33:11; 3 Nefi 27:20).
Umwepiskopi agenzura imikorere y’ukwemezwa. Ubusanzwe abana bafite imyaka umunani bemezwa ku munsi babatirijweho. Ubusanzwe abahindutse bemezwa mu iteraniro ry’isakaramentu iryo ari ryo ryose muri paruwasi aho babarizwa, bikaba akarusho ku Cyumweru nyuma y’umubatizo wabo.
Umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi akurikiza imirongo ngenderwaho muri 29.2.1.1 iyo arimo kwerekana abanyamuryango bashya.
18.8.1
Ni Inde Ukora Umugenzo
Ni umuntu ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki ufite ubudakemwa ku ngoro y’Imana wenyine ushobora kuba ari we uvuga ku bw’ukwemezwa. Icyakora, umwepiskopi ashobora kwemerera umubyeyi w’umugabo ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki guhagarara mu ruziga ku bw’ukwemezwa k’umwana we nubwo yaba adafite ubudakemwa ku ngoro y’Imana byuzuye (reba 18.3).
Nibura umunyamuryango umwe w’ubuyobozi bwa paruwasi agira uruhare muri uyu mugenzo. Iyo abakuru b’abavugabutumwa bigishije uwahindutse, umwepiskopi abatumira kugiramo uruhare.
18.8.2
Amabwiriza
Barangajwe imbere n’ubuyobozi bwa paruwasi, umuntu umwe cyangwa babiri bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki bashobora kugira uruhare mu kwemezwa. Barambika ibiganza byabo ku mutwe w’umuntu boroheje. Noneho urimo kuvuga isengesho:
-
Agahamagara umuntu mu mazina ye.
-
Akavuga ko umugenzo urimo gukorwa n’ubushobozi bw’Ubutambyi bwa Melikizedeki.
-
Akemeza umuntu nk’umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.
-
Avuga ti: “akira Roho Mutagatifu” (ntabwo ari “akira impano ya Roho Mutagatifu”).
-
Akavuga amagambo y’umugisha uko ayobowe na Roho.
-
Agasoza mu izina rya Yesu Kristo.
18.8.3
Inyandiko nshyinguramakuru n’Icyemezo by’Umubatizo n’Ukwemezwa
Mbere y’uko umwana uri umunyamuryango wanditswe akoreshejwe ikiganiro ntaramakuru ku bw’umubatizo, umwanditsi akoresha LCR kugira ngo ategure Baptism and Confirmation Form [Ifishi y’Umubatizo n’Ukwemezwa]. Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe ayobora ikiganiro ntaramakuru kandi agasinya ifishi. Nyuma y’umubatizo n’ukwemezwa, umwanditsi akoresha iyi fishi kugira ngo avugurure inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango y’umwana muri LCR.
Iyo umuvugabutumwa w’igihe cyose akoresheje ikiganiro ntaramakuru uwahindutse ku bw’umubatizo, yuzuza Inyandiko nshyinguramakuru y’Umubatizo n’Ukwemezwa akoresheje porogaramu ya Area Book Planner (ABP). Nyuma y’umubatizo n’ukwemezwa, abavugabutumwa bandika amakuru muri ABP maze bakayoherereza umwanditsi wa paruwasi bakoresheje ikoranabuhanga. Umwanditsi wa paruwasi asesengura amakuru muri LCR maze akarema inyandiko nshyinguramakuru.
Nyuma y’uko inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango iremwe, umwanditsi ategura Baptism and Confirmation Certificate [Icyemezo cy’Umubatizo n’Ukwemezwa]. Iki cyemezo gisinywa n’umwepiskopi kandi kigahabwa ababyeyi b’umwana cyangwa abamurera.
Izina riri ku nyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango n’icyemezo rikwiye guhura n’iriri ku cyemezo cy’amavuko, igitabo mbonezamubano cy’amavuko, cyangwa izina ryemewe n’amategeko magingo aya.
18.9
Isakaramentu
Abanyamuryango b’Itorero baterana ku munsi w’Isabato kugira ngo baramye Imana kandi bafate ku isakaramentu (reba Inyigisho n’Ibihango 20:75; 59:9; Moroni 6:5–6). Muri uyu mugenzo, bafata umugati n’amazi kugira ngo bibuke igitambo cy’Umukiza cy’umubiri n’amaraso Bye kandi banavugurure ibihango bitagatifu byabo (reba Matayo 26:26–28; Ubusemuzi bwa Joseph Smith, Mariko 14:20–25; Luka 22:15–20; 3 Nefi 18; Moroni 6:6).
18.9.1
Uruhushya rwo Gutanga Isakaramentu
Umwepiskopi afite imfunguzo z’ubutambyi ku bw’imitangire y’isakaramentu muri paruwasi. Abagira uruhare mu gutegura, guha umugisha no gutambutsa isakaramentu bose bagomba guhabwa uruhushya na we cyagwa umuntu urangajwe imbere na we.
18.9.2
Ni Inde Ukora Umugenzo
-
Abigisha, abatambyi n’abafite Ubutambyi bwa Melikizedeki bashobora gutegura isakaramentu.
-
Abatambyi n’abafite Ubutambyi bwa Melikizedeki bashobora guha umugisha isakaramentu.
-
Abadiyakoni, abigisha, abatambyi n’abafite Ubutambyi bwa Melikizedeki bashobora gutambutsa isakaramentu.
18.9.3
Imirongo ngenderwaho ku bw’Isakaramentu
Kubera kamere ntagatifu y’isakaramentu, abayobozi b’ubutambyi bakwiye kuritegura mu bwitonzi kugira ngo ribe riri ku murongo kandi rishengerera.
Abatanga isakaramentu bakwiye kuritanga mu buryo bwiyubashye, bazi neza ko bahagarariye Nyagasani.
Ugutambutswa kw’isakaramentu gukwiye kuba umwimerere, ntikube umuhango ukabirijwe cyane.
Nubwo isakaramentu rigenewe abanyamuryango b’Itorero, nta kintu gikwiye gukorwa ngo abandi babuzwe kurifataho.
18.9.4
Amabwiriza
-
Abaritegura, bariha umugisha, cyangwa batambutsa isakaramentu babanza gukaraba ibiganza byabo n’isabune cyangwa undi muti usukura.
-
Abigisha, abatambyi, cyangwa abafite Ubutambyi bwa Melikizedeki bamenya neza ko amasahani y’umugati ariho umugati wavunguwemo uduce, ay’amazi afite udukombe tw’amazi meza n’ibitambaro by’ameza biri mu mwanya wabyo mbere y’iteraniro.
-
Ubwo abanyamuryango ba paruwasi baririmba indirimbo y’isakaramentu, abari buhe umugisha isakaramentu barahagarara mu gushengerera, bakorosora igitambaro gitwikiriye amasahani y’umugati, maze bakavungura umugati mo uduce twatamirwa.
-
Nyuma y’indirimbo, umuntu ugiye guha umugisha umugati arapfukama maze akavuga isengesho ry’isakaramentu rigenewe umugati (reba Inyigisho n’Ibihango 20:77).
-
Umwepiskopi amenya neza ko amasengesho y’isakaramentu avuzwe mu buryo busobanutse, bwuzuye, kandi avuganywe icyubahiro. Niba umuntu akoze ikosa mu gusoma maze akikosora, nta rindi kosora riba rikenewe. Niba umuntu adakosoye ikosa rye, umwepiskopi amusaba mu kinyabupfura gusubiramo isengesho.
-
Nyuma y’isengesho, abafite ubutambyi batambutsa umugati mu banyamuryango mu gushengerera. Umuyobozi ukuriye iteraniro awufata bwa mbere, nyuma ye nta murongo ukurikizwa. Isahani ikimara guherezwa abanyamuryango, bashobora kuyitambutsa hagati yabo.
-
Abanyamuryango bafatisha ikiganza cyabo cy’iburyo aho bishoboka.
-
Iyo umugati watambukijwe mu banyamuryango bose, abarimo gutambutsa isakaramentu bagarura amasahani ku meza y’isakaramentu. Abarimo guha umugisha isakaramentu batwikira igitambaro hejuru y’amasahani y’umugati maze bagatwikurura amasahani ateretseho amazi.
-
Umuntu ugiye guha umugisha amazi arapfukama maze akavuga isengesho ry’isakaramentu rigenewe amazi (reba Inyigisho n’Ibihango 20:79). Asimbuza ijambo amazi irya divayi.
-
Nyuma y’isengesho, abafite ubutambyi batambutsa amazi mu banyamuryango mu gushengerera. Umuyobozi ukuriye iteraniro awufata bwa mbere, nyuma ye nta murongo ukurikizwa.
-
Iyo amazi yatambukijwe mu banyamuryango bose, abarimo gutambutsa isakaramentu bagarura amasahani ku meza y’isakaramentu. Abahaye umugisha isakaramentu batwikira igitambaro hejuru y’amasahani, maze abahaye umugisha n’abatambukije isakaramentu bagasubira mu byicaro byabo mu gushengerera.
-
Nyuma y’iteraniro, abateguye isakaramentu barasukura, bakazinga ibitambaro by’ameza, maze bagakuraho umugati uwo ari wo wose utakoreshejwe.
18.10
Gutanga Ubutambyi no Kwimika mu Rwego
Hari ibice bibiri by’ubutambyi: Ubwa Aroni n’ubwa Melikizedeki (reba 3.3; Inyigisho n’Ibihango 107:1, 6). Iyo ubutambyi buhawe umuntu, animikwa kandi mu rwego rw’ubwo butambyi. Nyuma y’uko bumwe muri ubu butambyi bwatanzwe, umugabo akeneye kwimikwa gusa mu zindi nzego muri ubwo butambyi.
18.10.1
Ubutambyi bwa Melikizedeki
Umuyobozi w’urumambo afite imfunguzo z’ubutambyi zigenewe gutanga Ubutambyi bwa Melikizedeki no kwimika mu nzego z’umukuru n’umutambyi mukuru. Icyakora, ubusanzwe umwepiskopi atanga inamabyifuzo ku bw’uku kwimika.
18.10.1.1
Abakuru
Abavandimwe b’indakemwa bashobora kwakira Ubutambyi bwa Melikizedeki kandi bakimikwa nk’abakuru iyo bafite imyaka 18 cyangwa bayirengeje. Hashingiwe ku mimerere y’umuntu ku giti cye, umwepiskopi agena niba umusore akwiye gutangirwa inamabyifuzo kugira ngo yimikwe nk’umukuru igihe gito nyuma y’isabukuru ye y’imyaka 18 cyangwa akagumana n’ihuriro ry’abatambyi igihe kirekire kurushaho.
Mu gufata iki cyemezo, umwepiskopi abanza kuvugana n’umusore n’ababyeyi be cyangwa abamurera. Abagabo b’indakemwa bakwiye kwimikwa nk’abakuru ku myaka 19 cyangwa mbere y’uko bava mu rugo bagiye kwiga kaminuza, kuvuga ubutumwa igihe cyuzuye, kujya mu gisirikare, cyangwa kwemera akazi k’igihe cyuzuye.
Abagabo babatijwe vuba aha bafite imyaka 18 kuzamura bimikwa nk’abakuru nyuma y’uko bamaze:
-
Kwakira Ubutambyi bwa Aroni kandi bafashije nk’abatambyi.
-
Kwagura imyumvire ihagije y’inkuru nziza.
-
Kwerekana ubudakemwa bwabo.
Nta gihe cyihariye aba amaze nk’umunyamuryango w’Itorero gisabwa.
18.10.1.2
Abatambyi Bakuru
Abagabo bimikwa nk’abatambyi bakuru iyo bahamagawe mu buyobozi bw’urumambo, inteko nkuru, cyangwa ubuyobozi bwa paruwasi.
18.10.1.3
Gukoresha ikiganiro ntaramakuru no Gushyigikira
Afite uruhushya rw’ubuyobozi bw’urumambo, umwepiskopi akoresha ikiganiro ntaramakuru umuvandimwe nk’uko byatangiwe ibwiriza kuri Melchizedek Priesthood Ordination Record [Inyandiko nshyinguramakuru y’Ukwimikwa mu Butambyi bwa Melikizedeki]. Noneho umunyamuryango w’ubuyobozi bw’urumambo na we akamukoresha ikiganiro ntaramakuru. Afite uruhushya rw’umuyobozi w’ivugabutumwa,umuyobozi w’akarere ashobora gukoresha ikiganiro ntaramakuru umuvandimwe uri bwimikwe nk’umukuru (reba 6.3).
18.10.2
Ubutambyi bwa Aroni
Umwepiskopi afite imfunguzo z’ubutambyi zigenewe gutanga Ubutambyi bwa Aroni no kwimika mu nzego z’umudiyakoni, umwigisha n’umutambyi. Abavandimwe b’indakemwa mu busanzwe bimikwa muri izi nzego ku myaka ikurikira, ariko ntabwo ari mbere y’aho:
-
Umudiyakoni mu ntangiriro y’umwaka buzurizamo imyaka 12
-
Umwigisha mu ntangiriro y’umwaka buzurizamo imyaka 14
-
Umutambyi mu ntangiriro y’umwaka buzurizamo imyaka 16
Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe akoresha ikiganiro ntaramakuru abagiye kwimikwa nk’abadiyakoni cyangwa abigisha kugira ngo agene niba biteguye mu buryo bw’ibya roho. Umwepiskopi akoresha ikiganiro ntaramakuru abavandimwe bagiye kwimikwa nk’abatambyi.
Mbere yo gukoresha ikiganiro ntaramakuru umusore kigenewe ukwimikwa mu butambyi, umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi abona uruhushya ruvuye ku babyeyi b’umusore cyangwa abamurera. Niba ababyeyi baratanye, abona uruhushya ruvuye ku mubyeyi umurera byemewe n’amategeko.
18.10.3
Kwerekana Umunyamuryango kugira ngo Ashyigikirwe mbere y’uko Yimikwa
Nyuma y’uko umuvandimwe yamaze gukoreshwa ikiganiro ntaramakuru maze bagasanga ari indakemwa kugira ngo yimikwe mu rwego rw’ubutambyi, arerekanwa kugira ngo ashyigikirwe (reba Inyigisho n’Ibihango 20:65, 67). Abavandimwe bagiye kwimikwa nk’abatambyi cyangwa abatambyi bakuru n’umunyamuryango w’ubuyobozi bw’urumambo mu iteraniro rusange ry’igiterane cy’urumambo (reba 6.3 ku bw’amabwiriza agenewe abayobozi b’akarere). Abavandimwe bagiye kwimikwa nk’abadiyakoni, abigisha, cyangwa abatambyi berekanwa n’umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi mu iteraniro ry’isakaramentu.
Umuntu uyobora ugushyigikirwa asaba umuvandimwe guhagarara. Atangaza icyifuzo cyo gutanga Ubutambyi bwa Aroni cyangwa ubwa Melikizedeki (niba bikenewe) no kwimika umuvandimwe mu rwego rw’ubutambyi. Noneho agahamagarira abanyamuryango gushyigikira icyifuzo. Urugero, kugira ngo yerekane umuvandimwe ugiye kwimikwa nk’umukuru, ashobora gukoresha amagambo nk’aya:
“Turifuza ko [amazina] yakwakira Ubutambyi bwa Melikizedeki kandi akimikwa mu rwego rw’umukuru. Ababishyigikiye bashobora kubyerekana bazamuye ikiganza. [Itsa gato.] Abatabishyigikiye, niba bahari, na bo bashobora kubyerekana. [Itsa gato.]”
Niba umunyamuryango uhagaze neza atemeranyije n’ukwimika, umuyobozi uhakuriye cyangwa undi muyobozi w’ubutambyi wabishinzwe ahura na we biherereye nyuma y’iteraniro. Umuyobozi ashaka kumenya impamvu umunyamuryango atemeranyije. Amenya niba umunyamuryango azi imyitwarire ishobora kubuza umuntu kutimikwa mu rwego rw’ubutambyi.
Mu bihe bimwe, umuvandimwe ashobora gukenera kwimikwa nk’umukuru cyangwa umutambyi mukuru mbere y’uko ashobora kwerekanwa mu giterane cy’urumambo. Iyo ibi bibaye, yerekanwa mu iteraniro ry’isakaramentu rya paruwasi ye kugira ngo ashyigikirwe. Noneho akerekanwa mu giterane cy’urumambo gitaha kugira ngo hemezwe ukwimika (aboneza imikorere igenewe gushyigikira, yasobanuwe haruguru).
18.10.4
Ni Inde Ukora Umugenzo
Umuyobozi w’urumambo cyangwa umuntu ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki arangajwe imbere na we ashobora kwimika umugabo mu rwego rw’umukuru. Afite uruhushya rw’umuyobozi w’ivugabutumwa, umuyobozi w’akarere cyangwa umuntu urangajwe imbere na we ashobora gukora umuhango wo kwimika (reba 6.3). Abantu bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki ni bo bonyine bashobora guhagarara mu ruziga.
Umuyobozi w’urumambo cyangwa umutambyi mukuru urangajwe imbere na we ashobora kwimika umugabo mu rwego rw’umutambyi mukuru. Abatambyi bakuru bonyine bashobora guhagarara mu ruziga.
Umuntu wimika umugabo mu rwego rw’Ubutambyi bwa Melikizedeki akwiye kuba afite ubudakemwa ku ngoro y’Imana. Umuyobozi w’urumambo cyangwa umuntu ashyizeho agomba kuba ahari.
Umutambyi cyangwa umuntu ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki ashobora kwimika umuvandimwe mu rwego rw’umudiyakoni, umwigisha cyangwa umutambyi. Agomba kuba yahawe uburenganzira n’umwepiskopi. Umwepiskopi cyangwa umuntu ashyizeho agomba kuba ahari.
Kugira ngo agire uruhare mu kwimika mu Butambyi bwa Aroni, umuntu agomba kuba ari umutambyi cyangwa afite Ubutambyi bwa Melikizedeki.
Umwepiskopi ashobora kwemerera umubyeyi w’umugabo cyangwa ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki kwimika umuhungu we mu rwego rw’umudiyakoni, umwigisha, cyangwa umutambyi nubwo umubyeyi adafite ubudakemwa ku ngoro y’Imana byuzuye (reba 18.3). Abepiskopi bashishikariza ababyeyi b’abagabo kwitegurira kwimika abahungu babo bwite.
18.10.5
Amabwiriza
Kugira ngo hatangwe ubutambyi kandi himikwe umuntu mu rwego rw’ubutambyi, umuntu umwe cyangwa benshi bafite ubutambyi barambika ibiganza byabo ku mutwe w’umuntu boroheje. Noneho urimo kuvuga isengesho:
-
Ahamagara umuntu mu mazina ye.
-
Akavuga ubushobozi bwo gukora umugenzo afite ku giti cye (bwaba Ubutambyi bwa Aroni cyangwa ubwa Melikizedeki).
-
Agatanga Ubutambyi bwa Aroni cyangwa ubwa Melikizedeki, keretse bwaramaze gutangwa.
-
Akimika umuntu mu rwego rw’Ubutambyi bwa Aroni n’ubwa Melikizedeki maze akagabira uburenganzira, ububasha n’ubushobozi bw’urwo rwego.
-
Akavuga amagambo y’umugisha uko ayobowe na Roho.
-
Agasoza mu izina rya Yesu Kristo.
Kugira ngo umuntu yimikwe mu rwego rw’ubutambyi nyuma y’uko yamaze guhabwa ubutambyi bukwiriye, umuntu ukora ukwimika akuramo intambwe ya 3.
18.10.6
Inyandiko nshyinguramakuru n’Icyemezo by’Ukwimikwa
Mbere y’uko umuvandimwe akoreshwa ikiganiro ntaramakuru kugira ngo yimikwe mu rwego rw’Ubutambyi bwa Aroni, umwanditsi akoresha LCR kugira ngo ategure Aaronic Priesthood Ordination Record [Inyandiko nshyinguramakuru y’Ukwimikwa mu Butambyi bwa Aroni]. Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe ayobora ikiganiro ntaramakuru kandi agasinya ifishi niba ibisabwa byose by’ubudakemwa byujujwe.
Nyuma y’ukwimika, umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe yuzuza ifishi maze akayiha umwanditsi. Yandika ukwimikwa muri LCR maze agategura icyemezo cy’ukwimikwa.
Amazina yemewe n’amategeko magingo aya akwiye gukoreshwa ku nyandiko nshyinguramakuru n’icyemezo by’ukwimikwa.
18.11
Gushyira Abanyamuryango mu Mihamagaro kugira ngo Bayikoreremo
Abanyamuryango bahamagarwa kandi bagashyigikirwa mu myanya myinshi y’Itorero bakwiye gushyirwa mu muhamagaro kugira ngo bakorere muri uwo mwanya (reba Yohana 15:16; Inyigisho n’Ibihango 42:11; reba kandi 3.4.3.1 muri iki gitabo cy’amabwiriza). Mu gushyira mu muhamagaro, umuntu ahabwa (1) ubushobozi bwo gukorera mu muhamagaro ndetse (2) n’amagambo y’umugisha uko ayobowe na Roho.
Abayobozi b’urumambo, abepiskopi n’abayobozi b’ihuriro bakira imfunguzo z’ubutambyi iyo bashyizwe mu muhamagaro (reba 3.4.1.1). Icyakora, ijambo imfunguzo ntabwo rikwiye gukoreshwa iyo ushyira abanyamuryango mu mihamagaro yindi bakoreramo, harimo abajyanama mu buyobozi.
18.11.1
Ni Inde Ushyira mu Muhamagaro
Ugushyira mu muhamagaro bikorwa n’umuntu ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki. Agomba kubona uruhushya ruvuye ku muyobozi ufite imfunguzo z’ubutambyi zikwiriye. Abahawe uburenganzira bwo gushyira abantu mu muhamagaro berekanwa muri 30.8. Umukuru ntabwo akwiye kuvuga isengesho cyangwa ngo ahagarare mu ruziga iyo umugabo ashyizwe mu muhamagaro mu rwego rumusaba kuba umutambyi mukuru.
Barangajwe imbere n’umuyobozi uhakuriye, umuntu umwe cyangwa babiri bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki bashobora kugira uruhare mu gushyira mu muhamagaro. Abayobozi bashyirwa mu muhamagaro mbere y’abajyanama babo.
Umuyobozi uhakuriye ashobora kwemerera umugabo cyangwa umubyeyi w’umugabo ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki guhagarara mu ruziga ku bw’ugushyira mu muhamagaro umugore cyangwa abana be nubwo yaba adafite ubudakemwa ku ngoro y’Imana byuzuye (reba 18.3).
18.11.2
Amabwiriza
Umuntu umwe cyangwa benshi bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki babiherewe uburenganzira barambika ibiganza byabo ku mutwe w’umuntu boroheje. Noneho urimo kuvuga isengesho:
-
Ahamagara umuntu mu mazina ye.
-
Akavuga ko arimo gukoresha ubushobozi bw’Ubutambyi bwa Melikizedeki.
-
Agashyira umuntu mu muhamagaro mu rumambo, paruwasi, ihuriro, cyangwa ishuri.
-
Agatanga imfunguzo niba umuntu akwiye kuzibona.
-
Akavuga amagambo y’umugisha uko ayobowe na Roho.
-
Agasoza mu izina rya Yesu Kristo.
18.12
Gutagatifuza Amavuta
Abantu bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki bagomba gutagatifuza amavuta ya elayo mbere y’uko akoreshwa mu gusiga abarwayi cyangwa abagowe (reba Yakobo 5:14). Nta yandi mavuta ashobora gukoreshwa.
Abanyamuryango ntabwo bakwiye kunywa amavuta yatagatifujwe cyangwa ngo bayakoreshe ku bice bibabaye by’umubiri.
18.12.1
Ni Inde Ukora Umugenzo
Umuntu umwe cyangwa benshi bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki batagatifuza amavuta. Ntabwo bakeneye gushaka uruhushya ruvuye ku muyobozi w’ubutambyi.
18.12.2
Amabwiriza
Kugira ngo batagatifuze amavuta, umuntu ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki:
-
Afata agatereko k’amavuta ya elayo gafunguye.
-
Akabwira Data wo mu Ijuru nko mu isengesho.
-
Akavuga ko arimo gukoresha ubushobozi bw’Ubutambyi bwa Melikizedeki.
-
Agatagatifuza amavuta (ntabwo ari agatereko) maze akayashyira ku ruhande kugira ngo asige kandi ahe umugisha abarwayi n’abagowe.
-
Agasoza mu izina rya Yesu Kristo.
18.13
Guha umugisha Abarwayi
Guha umugisha abarwayi “mu kurambikaho ibiganza” bifite ibice bibiri: gusiga amavuta no komekanya isigwa n’umugisha. Niba amavuta yatagatifujwe atabonetse, umugisha ushobora gutangwa n’ubushobozi bw’Ubutambyi bwa Melikizedeki nta sigwa.
18.13.1
Ni Inde Utanga Umugisha
Abantu bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki ni bo bonyine bashobora kwita ku barwayi. Ntabwo bakeneye gushaka uruhushya ruvuye ku muyobozi w’ubutambyi. Niba bishoboka, umubyeyi w’umugabo ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki yita ku barwayi bagize umuryango we.
Ubusanzwe, abantu bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki babiri cyangwa benshi bita ku barwayi. Icyakora, umwe ashobora gukora isiga n’iyomekanywa byombi.
18.13.2
Amabwiriza
Gusiga amavuta bikorwa n’umuntu umwe ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki. We:
-
Atonyangiriza igitonyanga cy’amavuta yatagatifujwe ku mutwe w’umuntu.
-
Akarambika ibiganza ku mutwe w’umuntu yoroheje maze agahamagara umuntu mu mazina ye.
-
Akavuga ko arimo gukoresha ubushobozi bw’Ubutambyi bwa Melikizedeki.
-
Akavuga ko arimo gusigisha amavuta yatagatifujwe kugira ngo asige kandi ahe umugisha abarwayi n’abagowe.
-
Agasoza mu izina rya Yesu Kristo.
Kugira ngo yomekanye isiga, umuntu umwe cyangwa benshi bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki babiherewe uburenganzira barambika ibiganza byabo ku mutwe w’umuntu boroheje. Noneho uwomekanya isiga:
-
Ahamagara umuntu mu mazina ye.
-
Akavuga ko arimo komekanya isiga akoresheje ubushobozi bw’Ubutambyi bwa Melikizedeki.
-
Akavuga amagambo y’umugisha uko ayobowe na Roho.
-
Agasoza mu izina rya Yesu Kristo.
18.14
Imigisha y’Ihumure n’Ubujyanama, Harimo Imigisha y’Umubyeyi w’Umugabo
18.14.1
Ni Inde Utanga Umugisha
Abantu bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki bashobora gutanga imigisha y’ihumure n’ubujyanama ku bagize umuryango no ku bandi bayisabye.
Umubyeyi w’umugabo ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki ashobora guha imigisha abana be. Ababyeyi bashishikariza abana babo gushaka imigisha y’umubyeyi w’umugabo mu bihe ayikeneye. Imigisha y’umubyeyi w’umugabo ishobora kwandikwa ku bw’imikoreshereze bwite.
Umuntu ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki ntabwo akeneye gushaka uruhushya rw’umuyobozi w’ubutambyi kugira ngo atange umugisha w’ihumure n’ubujyanama cyangwa umugisha w’umubyeyi w’umugabo.
18.14.2
Amabwiriza
Kugira ngo atange umugisha w’ihumure n’ubujyanama cyangwa umugisha w’umubyeyi w’umugabo, umuntu umwe cyangwa benshi bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki barambika ibiganza byabo ku mutwe w’umuntu boroheje. Noneho urimo kuvuga isengesho:
-
Ahamagara umuntu mu mazina ye.
-
Akavuga ko umugisha urimo gukorwa n’ubushobozi bw’Ubutambyi bwa Melikizedeki.
-
Akavuga amagambo y’umugisha, ihumure n’ubujyanama uko ayobowe na Roho.
-
Agasoza mu izina rya Yesu Kristo.
18.15
Gutura Imana Ingo
Abanyamuryango b’Itorero bashobora gutura Imana ingo zabo hakoreshejwe ubushobozi bw’Ubutambyi bwa Melikizedeki.
18.15.2
Amabwiriza
Kugira ngo bature urugo Imana, umuntu ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki:
-
Abwira Data wo mu Ijuru nko mu isengesho.
-
Akavuga ko arimo gukoresha ubushobozi bw’Ubutambyi bwa Melikizedeki.
-
Agatura urugo Imana nk’ahantu hatagatifu aho Roho Mutagatifu ashobora gutura maze akavuga andi magambo uko ayobowe na Roho.
-
Agasoza mu izina rya Yesu Kristo.
18.16
Gutura Imana Ibituro
18.16.1
Ninde Utura Imana Imva
Umuntu utura Imana imva akwiye kugira Ubutambyi bwa Melikizedeki kandi agahabwa uburenganzira n’umuyobozi w’ubutambyi uyobora iteraniro.
18.16.2
Amabwiriza
Kugira ngo ature Imana imva, umuntu ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki:
-
Abwira Data wo mu Ijuru nko mu isengesho.
-
Akavuga ko arimo gukoresha ubushobozi bw’Ubutambyi bwa Melikizedeki.
-
Agatura kandi akegurira Imana irimbi nk’ahantu h’uburuhukiro bugenewe umubiri wa nyakwigendera.
-
Agasenga ko ahantu hazatagatifuzwa kandi hakarindwa kugeza ku Muzuko (aho bikwiriye).
-
Agasaba Data wo mu Ijuru guhumuriza umuryango kandi akavuga ibitekerezo uko ayobowe na Roho.
-
Agasoza mu izina rya Yesu Kristo.
Niba umubiri w’umunyamuryango w’Itorero waratwitswe, umuyobozi uhakuriye akoresha ubushishozi bwe kugira ngo yanzure niba batura Imana ahantu ivu ribitse.
18.17
Imigisha ya Patiriyaki
Buri munyamuryango w’indakemwa, wabatijwe yemerewe kwakira umugisha wa patiriyaki, utanga ubujyanama bwahumetswe buvuye kuri Data wo mu Ijuru (reba Itangiriro 48:14–16; 49; 2 Nefi 4:3–11).
Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe akoresha abanyamuryango ikiganiro ntaramakuru bifuza kwakira umugisha wa patiriyaki. Niba umunyamuryango ari indakemwa, ukoresha ikiganiro ntaramakuru ategura Patriarchal Blessing Recommend [Icyemezo ku Guhabwa Umugisha wa Patiriyaki]. Acyohereza binyuze muri Patriarchal Blessing System kuri ChurchofJesusChrist.org.
Umuntu utanga Patriarchal Blessing Recommend [Icyemezo ku Guhabwa Umugisha wa Patiriyaki] amenya neza ko umunyamuryango akuze bihagije kugira ngo asobanukirwe umumaro na kamere ntagatifu y’umugisha.
18.17.1
Kwakira Umigisha wa Patiriyaki
Nyuma yo kwakira icyemezo, umunyamuryango ahamagara umupatiriyaki kugira ngo ashyireho gahunda yo kwakira umugisha wa patiriyaki. Ku munsi wa gahunda, umunyamuryango akwiye gusanga umupatiriyaki afite imyifatire yo gusenga kandi yambaye imyambaro yo ku Cyumweru.
Buri mugisha wa patiriyaki ni mutagatifu, ibanga, kandi bwite. Kubera iyo mpamvu, utangirwa ahiherereye keretse ku mubare ntarengwa w’abagize umuryango ushobora kuhaba.
Umuntu wakira umugisha wa patiriyaki akwiye guha agaciro amagambo yawo, kuyatekerezaho byimbitse, kandi akaberaho kuba indakemwa kugira ngo yakire imigisha yasezeranijwe muri ubu buzima no mu buziraherezo.
Abanyamuryango b’Itorero ntabwo bakwiye kugereranya imigisha kandi ntabwo bakwiye kuyisangizanya keretse hamwe n’abagize umuryango wabo wa hafi. Imigisha ya patiriyaki ntabwo ikwiriye gusomerwa mu materaniro y’Itorero cyangwa andi makoraniro mu ruhame.