“29. Amateraniro mu Itorero,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“29. Amateraniro mu Itorero,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
29.
Amateraniro mu Itorero
29.0
Iriburiro
Abera b’Iminsi ya Nyuma baterana hamwe kugira ngo baramye, umwe yubake undi, kandi bigishe ndetse bige inkuru nziza (reba Aluma 6:6; Moroni 6:5–6). Umukiza yarasezeranyije ati: “Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo” (Matayo 18:20). Guteranira hamwe ni uburyo bumwe imitima yacu ishobora kuba “ibumbiye hamwe mu bumwe no mu rukundo” (Mosaya 18:21).
Icyakora, kugira iteraniro ntibigomba kuzigera bisimbura gukorera no gufasha abandi nk’uko Yesu Kristo yabikoze.
29.1
Gutegura no Kuyobora Amateraniro
Abayobozi bategura kandi bakayobora amateraniro uko bayobowe na Roho Mutagatifu, hakurikijwe amategeko n’ibyahishuwe by’Imana (Inyigisho n’Ibihango 20:45; reba kandi Moroni 6:9; Inyigisho n’Ibihango 46:2). Bashakisha uburyo bwo gutumira uruhare rwa Roho mu materaniro yabo.
Abayobozi bamenya neza ko umubare n’ingano y’amateraniro bitabera imitwaro abanyamuryango cyangwa imiryango yabo.
29.2
Amateraniro ya Paruwasi
29.2.1
Iteraniro ry’Isakaramentu
29.2.1.1
Gutegura Iteraniro ry’Isakaramentu
Ubuyobozi bwa paruwasi butegurakandi bukayobora iteraniro ry’isakaramentu. Bumenya neza ko intumbero y’iteraniro iri ku isakaramentu kandi yubaka ukwizera muri Yesu Kristo.
Iteraniro ry’Isakaramentu rimara isaha imwe. Rishobora kubamo ibikurikira:
-
Umuziki ubimburira iteraniro (reba 19.3.2 ku bw’imirongo ngenderwaho).
-
Indamutso n’ikaze.
-
Kumenyekanisha abayobozi bakuriye iteraniro cyangwa abandi bayobozi basuye.
-
Amatangazo. Aya akwiye kuba make ashoboka.
-
Gahunda za paruwasi n’iz’urumambo, nk’izikurikira:
-
Kwita izina no guha umugisha abana (reba 18.6). Ibi ubusanzwe bikorwa mu iteraniro ry’ukwiyiriza n’ubuhamya (reba 29.2.2).
-
Kwemeza abahindutse bashya (reba 18.8).
-
Indirimbo y’isakaramentu n’imitangire y’isakaramentu. Isakaramentu ni intumbero y’ibanze y’iteraniro. Uyu mugenzo ni amahirwe agenewe abanyamuryango kugira ngo berekeze ibitekerezo byabo ku Mukiza n’igitambo Cye ku bwabo.
Ku bindi byerekeye gutegura, guha umugisha no gutambutsa isakaramentu, reba 18.9.
-
Ubutumwa bw’inkuru nziza no kuririmba kw’ikoraniro cyangwa undi muziki.
-
Indirimbo n’isengesho bisoza.
-
Umuziki uhumuza iteraniro.
29.2.1.4
Gutoranya Abafata ijambo
Ubuyobozi bwa paruwasi butoranya abafata ijambo ku bw’iteraniro ry’isakaramentu. Inshuro nyinshi batumira abanyamuryango ba paruwasi, harimo urubyiruko.
Abafata ijambo batanga ubuhamya bwa Yesu Kristo kandi bigisha inkuru nziza Ye bakoresheje ibyanditswe bitagatifu (reba Inyigisho n’Ibihango 42:12; 52:9).
29.2.2
Iteraniro ry’Ukwiyiriza n’Ubuhamya
Mu iteraniro ry’ukwiyiriza n’ubuhamya, nta bafata ijambo babishinzwe baba bahari cyangwa umuziki watoranijwe. Ahubwo, umuntu uyobora atanga ubuhamya bugufi. Noneho agahamagarira abanyamuryango b’ikoraniro gutanga ubuhamya bwabo. Gutanga ubuhamya bivuze gutangaza ukuri kw’inkuru nziza uko uhumetswemo na Roho Mutagatifu.
29.2.3
Igiterane cya Paruwasi
29.2.4
Inama y’Ubuyobozi bwa Paruwasi
Ibyigwaho byo kuzirikana bishobora kubamo:
-
Guhuza ibikorwa by’umurimo w’agakiza n’ikuzwa muri paruwasi.
-
Gukomeza abantu ku giti cyabo n’imiryango muri paruwasi—cyane cyane urubyiruko n’abana.
-
Gutahura abanyamuryango bashobora kwitegura kwakira imigenzo, harimo ukwimikwa k’ubutambyi.
-
Gutahura abanyamuryango bo guhamagara mu myanya ya paruwasi.
29.2.5
Inama y’Inteko ya Paruwasi
Umwepiskopi ategura, agakurira, kandi akayobora amanama y’inteko ya paruwasi. Inteko ntabwo ifata ibyemezo by’ingenzi nta mwepiskopi uhari.
Abayobozi b’imitunganyirize ya paruwasi bitabira amanama y’inteko ya paruwasi mu bushobozi bubiri:
-
Nk’abanyamuryango b’inteko ya paruwasi bafasha guhesha umugisha abanyamuryango ba paruwasi bose.
-
Nk’abahagarariye amatsinda yabo.
Iyo bateraniye hamwe, abanyamuryango b’inteko ya paruwasi baganira ibyigwaho byazabyara inyungu zivuye mu mihate ihurije hamwe y’inteko uko yakabaye. Buri munyamuryango w’inteko ashishikarizwa gusangiza abandi ibitekerezo bye n’ukumurikirwa kuri ibi byigwaho.
Mu busanzwe amanama y’inteko ya paruwasi ntabwo arenza isaha imwe. Atangirana n’isengesho na raporo ngufi ku mikoro iturutse mu manama aheruka. Umwepiskopi ashyira imbere ibyigwaho bikenewe kurusha ibindi kugira ngo bihesheumugisha abantu ku giti cyabo n’imiryango.
-
Kubahiriza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo. Gufasha abanyamuryango kubaka ukwizera, kwakira imigenzo ikiza, no kubahiriza ibihango byabo.
-
Kwita ku bakennye. Gusangiza abandi ibyifashishwa n’ubuhanga kugira ngo baheshe umugisha abantu ku giti cyabo, imiryango n’abaturage. Gufasha abanyamuryango ba paruwasi guhinduka abantu bigira. (Reba igice cya 22.)
-
Guhamagarira abantu bose kwakira inkuru nziza. Gusesengura iterambere ry’abarimo kwiga ibyerekeye inkuru nziza, ndetse n’abanyamuryango bashya n’abagarutse. Kuganira uburyo abanyamuryango bashobora gusangiza abandi inkuru nziza. (Reba igice cya 23.)
-
Guhuza imiryango ubuziraherezo. Gusesengura iterambere ry’abanyamuryango barimo kwitegura kwakira imigenzo y’Ingoro y’Imana. Guteganya uburyo bwo gufasha abanyamuryango benshi kurushaho kuzuza ibisabwa ku bw’icyemezo ku ngoro y’Imana. Kuganira uburyo abanyamuryango bashobora kugira uruhare mu murimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango. (Reba igice cya 25.)
Abanyamuryango b’inteko bagomba kugira ibanga ku makuru ayo ari yo yose y’ibanga cyangwa ayo kwitondera (reba 4.4.6).
29.2.6
Inama y’Inteko y’Urubyiruko rwa Paruwasi
Mbere ya buri nama, umwepiskopi n’umuntu urimo kuyobora basesengura ibyigwaho biri buganirweho.
-
Umurimo w’agakiza n’ikuzwa.
-
Ibikenewe by’urubyiruko muri paruwasi n’uburyo bwo kubyitaho.
-
Imihate yo kugera kurubyiruko rutakiza guterana cyangwa abanyamuryango bashya.
-
Ibikorwa, harimo n’uburyo bwo gufasha abakennye. Igice kinini cy’umwiteguroi gikorerwa mu manama y’ubuyobozi bw’ihuriro cyangwa ubw’ishuri (reba igice cya 20).
-
Ugufasha (reba igice cya 21.)
-
Kwerekera ubuyobozi buhamagawe vuba bw’ihuriro n’ishuri.
29.2.8
Ingengabihe ku bw’Amateraniro yo ku Cyumweru
Amaparuwasi akoresha imwe mu ngengabihe z’amasaha abiri ku bw’amateraniro yo ku Cyumweru.
Umugambi 1
Iminota 60 |
Iteraniro ry’isakaramentu |
---|---|
Iminota 10 |
Kwerekeza mu mashuri n’amateraniro |
Iminota 50 |
Ibyumweru byose: Ishuri ry’Ibanze, harimo ishuri ry’abana bato Icyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi: Ishuri ryo ku Cyumweru Icyumweru cya kabiri n’icya kane cy’ukwezi: Amateraniro y’ihuriro ry’abatambyi, ay’Umuryango w’Ihumure n’ay’Urubyiruko rw’Abakobwa Ku Cyumweru cya gatanu: amateraniro agenewe urubyiruko n’abakuze. Ubuyobozi bwa paruwasi bugena ingingo kandi bugaha umukoro abigisha. |
Umugambi 2
Iminota 50 |
Ibyumweru byose: Ishuri ry’Ibanze, harimo ishuri ry’abana bato Icyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi: Ishuri ryo ku Cyumweru Icyumweru cya kabiri n’icya kane cy’ukwezi: Amateraniro y’ihuriro ry’abatambyi, ay’Umuryango w’Ihumure n’ay’Urubyiruko rw’Abakobwa Ku Cyumweru cya gatanu: amateraniro agenewe urubyiruko n’abakuze. Ubuyobozi bwa paruwasi bugena ingingo kandi bugaha umukoro abigisha. |
---|---|
Iminota 10 |
Itambuka mu iteraniro ry’Isakaramentu |
Iminota 60 |
Iteraniro ry’isakaramentu |
29.3
Amanama y’Urumambo
29.3.1
Igiterane cy’Urumambo
29.3.2
Iteraniro Rusange ry’Ubutambyi bw’Urumambo
29.3.3
Inama y’Imiyoborere y’Ubutambyi bw’Urumambo
29.3.4
Amanama y’Imiyoborere y’Urumambo
29.3.5
Inama y’Ihuriro ry’Abatambyi Bakuru b’Urumambo
29.3.6
Inama y’Ubuyobozi bw’Urumambo
29.3.7
Inama y’Inteko Nkuru
29.3.8
Inama y’Inteko y’Urumambo
29.3.9
Inama y’Imiyoborere ya Komite y’Abakuze b’Urumambo
29.3.10
Inama y’Imiyoborere ya Komite y’Urubyiruko rw’Urumambo
29.3.11
Inama y’Inteko y’Abepiskopi b’Urumambo
29.5
Imihango y’Ugushyingura n’Andi Materaniro ku bwa ba Nyakwigendera
29.5.1
Amahame Rusange
Intego y’ingirakamaro y’amateraniro y’Itorero ku bwa ba nyakwigendera ni uguhamya iby’umugambi w’agakiza, by’umwihariko Impongano n’Umuzuko by’Umukiza. Aya materaniro akwiye kuba ubunararibonye bw’icyubahiro, bw’ibya roho.
Abayobozi b’Itorero ntabwo bakwiye gushyiramo imigenzo y’andi madini cyangwa amatsinda mu materaniro y’Itorero ku bwa ba nyakwigendera.
29.5.2
Gutanga Ubufasha ku Muryango
Nk’abigishwa ba Yesu Kristo, abayobozi n’abanyamuryango b’Itorero “barirana n’abarira …, kandi bahumuriza abakeneye ihumure” (Mosaya 18:9). Iyo umunyamuryango apfuye, umwepiskopi asura umuryango kugira ngo awuhe ihumure.
Umwepiskopi atanga ubufasha buturutse mu banyamuryango ba paruwasi, harimo ihuriro ry’abakuru n’Umuryango w’Ihumure.
29.5.4
Amateraniro y’umuhango w’Ugushyingura (Aho byemewe n’Umuco)
Umuhango w’ugushyingura uyobowe n’umwepiskopi, haba ari mu nyubako y’Itorero cyangwa ahandi, ni iteraniro ry’Itorero n’umurimo w’iyobokamana. Ukwiye kuba umwanya w’ibya roho.
Imihango y’ugushyingura igomba gutangirira ku gihe. Muri rusange, ntabwo ikwiye kurenza isaha 1.5, nk’ubupfura ugaragariza abitabiriye.
Imirimo y’umuhango w’ugushyingura ntabwo mu busanzwe ikorwa ku Cyumweru.
29.6
Amasengesho mu Materaniro y’Itorero
Amasengesho mu materaniro y’Itorero akwiye kuba magufi, yoroheje, kandi ayobowe na Roho. Buri munyamuryango uwo ari we wese wabatijwe ashobora gutanga isengesho ritangiza cyangwa rihumuza. Abana batarabatizwa bashobora gusengera mu Ishuri ry’Ibanze.
29.7
Kurebera Amateraniro kuri Murandasi no Kuyakorana Ikoranabuhanga
Umwepiskopi, nk’umwihariko, ashobora gutanga uburenganzira bwo kurebera amateraniro y’isakaramentu kuri murandasi n’imihango y’ugushyingura n’amakwe bibera mu rusengero.
Ukurebera iteraniro ry’isakaramentu kuri murandasi ntabwo bikwiye kubamo imitangire y’isakaramentu.
Ku bw’amanama amwe n’amwe, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ashobora guha uburenganzira abanyamuryango badashobora kwitabira imbonankubone kugiramo uruhare hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ayamateraniro ashobora kubamo:
-
Amanama y’imiyoborere, nk’amanama y’ubuyobozi cyangwa ay’inteko.
-
Amateraniro y’Umuryango w’Ihumure n’ay’Urubyiruko rw’Abakobwa.
-
Amasomo y’Ishuri ryo ku Cyumweru.
-
Amasomo y’Ishuri ry’Ibanze n’igihe cyo kuririmba.