Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
29. Amateraniro mu Itorero


“29. Amateraniro mu Itorero,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“29. Amateraniro mu Itorero,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

umubyeyi w’umugore n’umukobwa mu iteraniro ry’isakaramentu

29.

Amateraniro mu Itorero

29.0

Iriburiro

Abera b’Iminsi ya Nyuma baterana hamwe kugira ngo baramye, umwe yubake undi, kandi bigishe ndetse bige inkuru nziza (reba Aluma 6:6; Moroni 6:5–6). Umukiza yarasezeranyije ati: “Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo” (Matayo 18:20). Guteranira hamwe ni uburyo bumwe imitima yacu ishobora kuba “ibumbiye hamwe mu bumwe no mu rukundo” (Mosaya 18:21).

Icyakora, kugira iteraniro ntibigomba kuzigera bisimbura gukorera no gufasha abandi nk’uko Yesu Kristo yabikoze.

29.1

Gutegura no Kuyobora Amateraniro

Abayobozi bategura kandi bakayobora amateraniro uko bayobowe na Roho Mutagatifu, hakurikijwe amategeko n’ibyahishuwe by’Imana (Inyigisho n’Ibihango 20:45; reba kandi Moroni 6:9; Inyigisho n’Ibihango 46:2). Bashakisha uburyo bwo gutumira uruhare rwa Roho mu materaniro yabo.

Abayobozi bamenya neza ko umubare n’ingano y’amateraniro bitabera imitwaro abanyamuryango cyangwa imiryango yabo.

29.2

Amateraniro ya Paruwasi

29.2.1

Iteraniro ry’Isakaramentu

29.2.1.1

Gutegura Iteraniro ry’Isakaramentu

Ubuyobozi bwa paruwasi butegurakandi bukayobora iteraniro ry’isakaramentu. Bumenya neza ko intumbero y’iteraniro iri ku isakaramentu kandi yubaka ukwizera muri Yesu Kristo.

Iteraniro ry’Isakaramentu rimara isaha imwe. Rishobora kubamo ibikurikira:

  1. Umuziki ubimburira iteraniro (reba 19.3.2 ku bw’imirongo ngenderwaho).

  2. Indamutso n’ikaze.

  3. Kumenyekanisha abayobozi bakuriye iteraniro cyangwa abandi bayobozi basuye.

  4. Amatangazo. Aya akwiye kuba make ashoboka.

  5. Indirimbo n’isengesho bitangiza. Reba 19.3.2 na 29.6.

  6. Gahunda za paruwasi n’iz’urumambo, nk’izikurikira:

    • Gushyigikira no kuruhura abayobozi batumwe n’abigisha (reba 30.3 na 30.6).

    • Kwerekana amazina y’abavandimwe bagiye kwimikwa mu rwego rw’Ubutambyi bwa Aroni (reba 18.10.3).

    • Kumenyekanisha abanyamuryango ba paruwasi bashya, harimo abahindutse vuba.

  7. Kwita izina no guha umugisha abana (reba 18.6). Ibi ubusanzwe bikorwa mu iteraniro ry’ukwiyiriza n’ubuhamya (reba 29.2.2).

  8. Kwemeza abahindutse bashya (reba 18.8).

  9. Indirimbo y’isakaramentu n’imitangire y’isakaramentu. Isakaramentu ni intumbero y’ibanze y’iteraniro. Uyu mugenzo ni amahirwe agenewe abanyamuryango kugira ngo berekeze ibitekerezo byabo ku Mukiza n’igitambo Cye ku bwabo.

    Ku bindi byerekeye gutegura, guha umugisha no gutambutsa isakaramentu, reba 18.9.

  10. Ubutumwa bw’inkuru nziza no kuririmba kw’ikoraniro cyangwa undi muziki.

  11. Indirimbo n’isengesho bisoza.

  12. Umuziki uhumuza iteraniro.

29.2.1.4

Gutoranya Abafata ijambo

Ubuyobozi bwa paruwasi butoranya abafata ijambo ku bw’iteraniro ry’isakaramentu. Inshuro nyinshi batumira abanyamuryango ba paruwasi, harimo urubyiruko.

Abafata ijambo batanga ubuhamya bwa Yesu Kristo kandi bigisha inkuru nziza Ye bakoresheje ibyanditswe bitagatifu (reba Inyigisho n’Ibihango 42:12; 52:9).

29.2.2

Iteraniro ry’Ukwiyiriza n’Ubuhamya

Mu iteraniro ry’ukwiyiriza n’ubuhamya, nta bafata ijambo babishinzwe baba bahari cyangwa umuziki watoranijwe. Ahubwo, umuntu uyobora atanga ubuhamya bugufi. Noneho agahamagarira abanyamuryango b’ikoraniro gutanga ubuhamya bwabo. Gutanga ubuhamya bivuze gutangaza ukuri kw’inkuru nziza uko uhumetswemo na Roho Mutagatifu.

29.2.3

Igiterane cya Paruwasi

29.2.4

Inama y’Ubuyobozi bwa Paruwasi

Ibyigwaho byo kuzirikana bishobora kubamo:

  • Guhuza ibikorwa by’umurimo w’agakiza n’ikuzwa muri paruwasi.

  • Gukomeza abantu ku giti cyabo n’imiryango muri paruwasi—cyane cyane urubyiruko n’abana.

  • Gutahura abanyamuryango bashobora kwitegura kwakira imigenzo, harimo ukwimikwa k’ubutambyi.

  • Gutahura abanyamuryango bo guhamagara mu myanya ya paruwasi.

29.2.5

Inama y’Inteko ya Paruwasi

Umwepiskopi ategura, agakurira, kandi akayobora amanama y’inteko ya paruwasi. Inteko ntabwo ifata ibyemezo by’ingenzi nta mwepiskopi uhari.

Abayobozi b’imitunganyirize ya paruwasi bitabira amanama y’inteko ya paruwasi mu bushobozi bubiri:

  1. Nk’abanyamuryango b’inteko ya paruwasi bafasha guhesha umugisha abanyamuryango ba paruwasi bose.

  2. Nk’abahagarariye amatsinda yabo.

Iyo bateraniye hamwe, abanyamuryango b’inteko ya paruwasi baganira ibyigwaho byazabyara inyungu zivuye mu mihate ihurije hamwe y’inteko uko yakabaye. Buri munyamuryango w’inteko ashishikarizwa gusangiza abandi ibitekerezo bye n’ukumurikirwa kuri ibi byigwaho.

Mu busanzwe amanama y’inteko ya paruwasi ntabwo arenza isaha imwe. Atangirana n’isengesho na raporo ngufi ku mikoro iturutse mu manama aheruka. Umwepiskopi ashyira imbere ibyigwaho bikenewe kurusha ibindi kugira ngo bihesheumugisha abantu ku giti cyabo n’imiryango.

  • Kubahiriza Inkuru Nziza ya Yesu Kristo. Gufasha abanyamuryango kubaka ukwizera, kwakira imigenzo ikiza, no kubahiriza ibihango byabo.

  • Kwita ku bakennye. Gusangiza abandi ibyifashishwa n’ubuhanga kugira ngo baheshe umugisha abantu ku giti cyabo, imiryango n’abaturage. Gufasha abanyamuryango ba paruwasi guhinduka abantu bigira. (Reba igice cya 22.)

  • Guhamagarira abantu bose kwakira inkuru nziza. Gusesengura iterambere ry’abarimo kwiga ibyerekeye inkuru nziza, ndetse n’abanyamuryango bashya n’abagarutse. Kuganira uburyo abanyamuryango bashobora gusangiza abandi inkuru nziza. (Reba igice cya 23.)

  • Guhuza imiryango ubuziraherezo. Gusesengura iterambere ry’abanyamuryango barimo kwitegura kwakira imigenzo y’Ingoro y’Imana. Guteganya uburyo bwo gufasha abanyamuryango benshi kurushaho kuzuza ibisabwa ku bw’icyemezo ku ngoro y’Imana. Kuganira uburyo abanyamuryango bashobora kugira uruhare mu murimo w’ingoro y’Imana n’amateka y’umuryango. (Reba igice cya 25.)

Abanyamuryango b’inteko bagomba kugira ibanga ku makuru ayo ari yo yose y’ibanga cyangwa ayo kwitondera (reba 4.4.6).

4:37

29.2.6

Inama y’Inteko y’Urubyiruko rwa Paruwasi

Mbere ya buri nama, umwepiskopi n’umuntu urimo kuyobora basesengura ibyigwaho biri buganirweho.

  • Umurimo w’agakiza n’ikuzwa.

  • Ibikenewe by’urubyiruko muri paruwasi n’uburyo bwo kubyitaho.

  • Imihate yo kugera kurubyiruko rutakiza guterana cyangwa abanyamuryango bashya.

  • Ibikorwa, harimo n’uburyo bwo gufasha abakennye. Igice kinini cy’umwiteguroi gikorerwa mu manama y’ubuyobozi bw’ihuriro cyangwa ubw’ishuri (reba igice cya 20).

  • Ugufasha (reba igice cya 21.)

  • Kwerekera ubuyobozi buhamagawe vuba bw’ihuriro n’ishuri.

29.2.8

Ingengabihe ku bw’Amateraniro yo ku Cyumweru

Amaparuwasi akoresha imwe mu ngengabihe z’amasaha abiri ku bw’amateraniro yo ku Cyumweru.

Umugambi 1

Iminota 60

Iteraniro ry’isakaramentu

Iminota 10

Kwerekeza mu mashuri n’amateraniro

Iminota 50

Ibyumweru byose: Ishuri ry’Ibanze, harimo ishuri ry’abana bato

Icyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi: Ishuri ryo ku Cyumweru

Icyumweru cya kabiri n’icya kane cy’ukwezi: Amateraniro y’ihuriro ry’abatambyi, ay’Umuryango w’Ihumure n’ay’Urubyiruko rw’Abakobwa

Ku Cyumweru cya gatanu: amateraniro agenewe urubyiruko n’abakuze. Ubuyobozi bwa paruwasi bugena ingingo kandi bugaha umukoro abigisha.

Umugambi 2

Iminota 50

Ibyumweru byose: Ishuri ry’Ibanze, harimo ishuri ry’abana bato

Icyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi: Ishuri ryo ku Cyumweru

Icyumweru cya kabiri n’icya kane cy’ukwezi: Amateraniro y’ihuriro ry’abatambyi, ay’Umuryango w’Ihumure n’ay’Urubyiruko rw’Abakobwa

Ku Cyumweru cya gatanu: amateraniro agenewe urubyiruko n’abakuze. Ubuyobozi bwa paruwasi bugena ingingo kandi bugaha umukoro abigisha.

Iminota 10

Itambuka mu iteraniro ry’Isakaramentu

Iminota 60

Iteraniro ry’isakaramentu

29.3

Amanama y’Urumambo

29.3.1

Igiterane cy’Urumambo

29.3.2

Iteraniro Rusange ry’Ubutambyi bw’Urumambo

29.3.3

Inama y’Imiyoborere y’Ubutambyi bw’Urumambo

29.3.4

Amanama y’Imiyoborere y’Urumambo

29.3.5

Inama y’Ihuriro ry’Abatambyi Bakuru b’Urumambo

29.3.6

Inama y’Ubuyobozi bw’Urumambo

29.3.7

Inama y’Inteko Nkuru

29.3.8

Inama y’Inteko y’Urumambo

29.3.9

Inama y’Imiyoborere ya Komite y’Abakuze b’Urumambo

29.3.10

Inama y’Imiyoborere ya Komite y’Urubyiruko rw’Urumambo

29.3.11

Inama y’Inteko y’Abepiskopi b’Urumambo

29.5

Imihango y’Ugushyingura n’Andi Materaniro ku bwa ba Nyakwigendera

29.5.1

Amahame Rusange

Intego y’ingirakamaro y’amateraniro y’Itorero ku bwa ba nyakwigendera ni uguhamya iby’umugambi w’agakiza, by’umwihariko Impongano n’Umuzuko by’Umukiza. Aya materaniro akwiye kuba ubunararibonye bw’icyubahiro, bw’ibya roho.

Abayobozi b’Itorero ntabwo bakwiye gushyiramo imigenzo y’andi madini cyangwa amatsinda mu materaniro y’Itorero ku bwa ba nyakwigendera.

29.5.2

Gutanga Ubufasha ku Muryango

Nk’abigishwa ba Yesu Kristo, abayobozi n’abanyamuryango b’Itorero “barirana n’abarira …, kandi bahumuriza abakeneye ihumure” (Mosaya 18:9). Iyo umunyamuryango apfuye, umwepiskopi asura umuryango kugira ngo awuhe ihumure.

Umwepiskopi atanga ubufasha buturutse mu banyamuryango ba paruwasi, harimo ihuriro ry’abakuru n’Umuryango w’Ihumure.

29.5.4

Amateraniro y’umuhango w’Ugushyingura (Aho byemewe n’Umuco)

Umuhango w’ugushyingura uyobowe n’umwepiskopi, haba ari mu nyubako y’Itorero cyangwa ahandi, ni iteraniro ry’Itorero n’umurimo w’iyobokamana. Ukwiye kuba umwanya w’ibya roho.

Imihango y’ugushyingura igomba gutangirira ku gihe. Muri rusange, ntabwo ikwiye kurenza isaha 1.5, nk’ubupfura ugaragariza abitabiriye.

Imirimo y’umuhango w’ugushyingura ntabwo mu busanzwe ikorwa ku Cyumweru.

29.6

Amasengesho mu Materaniro y’Itorero

Amasengesho mu materaniro y’Itorero akwiye kuba magufi, yoroheje, kandi ayobowe na Roho. Buri munyamuryango uwo ari we wese wabatijwe ashobora gutanga isengesho ritangiza cyangwa rihumuza. Abana batarabatizwa bashobora gusengera mu Ishuri ry’Ibanze.

29.7

Kurebera Amateraniro kuri Murandasi no Kuyakorana Ikoranabuhanga

Umwepiskopi, nk’umwihariko, ashobora gutanga uburenganzira bwo kurebera amateraniro y’isakaramentu kuri murandasi n’imihango y’ugushyingura n’amakwe bibera mu rusengero.

Ukurebera iteraniro ry’isakaramentu kuri murandasi ntabwo bikwiye kubamo imitangire y’isakaramentu.

Ku bw’amanama amwe n’amwe, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ashobora guha uburenganzira abanyamuryango badashobora kwitabira imbonankubone kugiramo uruhare hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ayamateraniro ashobora kubamo:

  • Amanama y’imiyoborere, nk’amanama y’ubuyobozi cyangwa ay’inteko.

  • Amateraniro y’Umuryango w’Ihumure n’ay’Urubyiruko rw’Abakobwa.

  • Amasomo y’Ishuri ryo ku Cyumweru.

  • Amasomo y’Ishuri ry’Ibanze n’igihe cyo kuririmba.