“3. Amahame y’Ubutambyi,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“3. Amahame y’Ubutambyi,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
3.
Amahame y’Ubutambyi
3.0
Iriburiro
Ubutambyi ni ubushobozi n’ububasha bw’Imana. Binyuze mu butambyi, Data wo mu Ijuru asohoza umurimo We ari wo gutuma habaho ukudapfa n’ubugingo buhoraho bwa muntu (Mose 1:39). Imana itanga ubushobozi n’ububasha ku bahungu n’abakobwa Bayo ku isi kugira ngo ifashe gukora uyu murimo (reba igice 1).
3.2
Imigisha y’Ubutambyi
Binyuze mu bihango n’imigenzo y’ubutambyi, Imana ituma imigisha ikomeye ishobokera abana Bayo bose. Iyi migisha irimo:
-
Umubatizo n’ubunyamuryango mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.
-
Impano ya Roho Mutagatifu.
-
Gusangira isakaramentu
-
Ubushobozi n’ububasha bwo gufashiriza mu mihamagaro n’imikoro y’Itorero.
-
Kubona imigisha ya patiriyaki n’indi migisha y’ubutambyi y’ugukira, ihumure n’ubujyanama.
-
Guhabwa ingabire ifite ububasha bw’Imana mu ngoro y’Imana.
-
Komekanywa ku bagize umuryango w’umuntu ubuziraherezo.
-
Isezerano ry’ubugingo buhoraho.
3.3
Ubutambyi bwa Melikizedeki n’ubwa Aroni
Mu Itorero, ubutambyi bufite ibice bibiri: Ubutambyi bwa Melikizedeki n’ubwa Aroni (reba Inyigisho n’Ibihango 107:1).
3.3.1
Ubutambyi bwa Melikizedeki
Ubutambyi bwa Melikizedeki ni Ubutambyi Butagatifu, bugendera kuri Gahunda y’Umwana w’Imana (Inyigisho n’Ibihango 107:3). Ni ububasha abahungu n’abakobwa b’Imana bashobora guhindukiramo nka Yo (reba Inyigisho n’Ibihango 84:19–21; 132:19–20).
Binyuze muri ubu bushobozi, abayobozi b’Itorero bayobora kandi bagakora umurimo w’Itorero w’ibya roho (reba Inyigisho n’Ibihango 107:18).
Umuyobozi w’urumambo ni umutambyi mukuru uyoboye mu rumambo (reba Inyigisho n’Ibihango 107:8, 10; reba kandi igice 6 muri iki gitabo cy’amabwiriza). Umwepiskopi ni umutambyi mukuru uyoboye muri paruwasi (reba Inyigisho n’Ibihango 107:17; reba kandi igice 7 muri iki gitabo cy’amabwiriza).
Ku makuru yerekeye inzego n’inshingano z’ubutambyi bwa Melikizedeki, reba 8.1.
3.3.2
Ubutambyi bwa Aroni
Ubutambyi bwa Aroni ni umugereka ku Butambyi bwa Melikizedeki (Inyigisho n’Ibihango 107:14). Burimo imfunguzo:
-
Z’ugufasha kw’abamarayika.
-
Inkuru nziza y’ukwihana.
-
Gukora imigenzo yo hanze, harimo umubatizo ku bw’ugukurwaho ibyaha.
(Reba Inyigisho n’Ibihango 13:1; 84:26–27; 107:20.)
Umwepiskopi ni umuyobozi w’Ubutambyi bwa Aroni muri paruwasi (reba Inyigisho n’Ibihango 107:15).
Ku makuru yerekeye inzego n’inshingano z’ubutambyi bwa Aroni, reba 10.1.3.
3.4
Ubushobozi bw’Ubutambyi
Ubushobozi bw’ubutambyi ni uburenganzira bwo guhagararira Imana no gukora mu izina Ryayo. Mu Itorero, ubushobozi bwose bw’ubutambyi bukoreshwa bugendeye ku icungamikorere ry’abo bafite imfunguzo z’ubutambyi.
3.4.1
Imfunguzo z’Ubutambyi
Imfunguzo z’Ubutambyi ni ubushobozi bwo gucunga imikoreshereze y’ubutambyi mu cyimbo cy’abana Bayo.
3.4.1.1
Abafite Imfunguzo z’Ubutambyi
Nyagasani yahaye buri Ntumwa Ze zose imfunguzo zose zirebana n’ubwami bw’Imana ku isi. Intumwa nkuru iriho, Umuyobozi w’Itorero, ni we muntu wenyine ku isi wahawe uburenganzira bwo gukoresha izo mfunguzo z’ubutambyi zose (reba Inyigisho n’Ibihango 81:1–2; 107:64–67, 91–92; 132:7).
Barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Itorero, abayobozi b’ubutambyi bahabwa imfunguzo kugira ngo bashobore kuyobora ahantu baherewe inshingano. Aba bayobozi barimo:
-
Abayobozi b’urumambo n’ab’akarere.
-
Abepiskopi n’abayobozi b’ishami.
-
Abayobozi b’ihuriro ry’Ubutambyi bwa Melikizedeki n’ubwa Aroni.
-
Abayobozi b’Ingoro.
-
Abayobozi b’Ivugabutumwa n’abayobozi b’ikigo gihugura abavugabutumwa.
Aba bayobozi bakira imfunguzo z’ubutambyi iyo bashyizwe mu mihamagaro yabo.
Imfunguzo z’ubutambyi ntabwo zihabwa abandi, harimo abajyanama b’abayobozi b’ubutambyi b’aho cyangwa abayobozi b’imitunganyirize y’Itorero. Abayobozi b’imitunganyirize y’Itorero bayobora Barangajwe imbere n’ ry’abo bafite imfunguzo z’ubutambyi (reba 4.2.4).
3.4.1.2
Gahunda ku Murimo wa Nyagasani
Imfunguzo z’ubutambyi zimenya neza ko umurimo w’agakiza n’ikuzwa usohojwe mu buryo buri kuri gahunda (reba Inyigisho n’Ibihango 42:11; 132:8). Abo bafite imfunguzo z’ubutambyi bayobora umurimo wa Nyagasani mu hantu bafite mu nshingano. Ubu bushobozi buyoboye bufite agaciro gusa kagenewe inshingano zihariye z’umuhamagaro w’umuyobozi. Iyo abayobozi b’ubutambyi baruhuwe mu mihamagaro yabo, ntabwo baba bagifite izi mfunguzo.
3.4.2
Itangwa n’Ukwimikwa by’Ubutambyi
Burangajwe imbere n’abafite imfunguzo z’ubutambyi, Ubutambyi bwa Aroni n’Ubutambyi bwa Melikizedeki butangwa ku banyamuryango b’Itorero b’indakemwa b’igitsina gabo (reba Inyigisho n’Ibihango 84:14–17). Nyuma y’uko ubutambyi bukwiriye butanzwe, umuntu yimikwa mu rwego rwo muri ubwo butambyi, nk’umudiyakoni cyangwa umukuru. Ufite ubutambyi akoresha ubutambyi hakurikijwe uburenganzira n’inshingano z’urwo rwego (reba Inyigisho n’Ibihango 107:99).
Ku makuru yisumbuyeho yerekeye itangwa n’ukwimikwa by’ubutambyi, reba 8.1.1 na 18.10.
3.4.3
Ugutanga Ubushobozi bw’Ubutambyi bwo Gufasha mu Itorero
3.4.3.1
Gushyira mu Muhamagaro
Iyo abagabo n’abagore bashyizwe mu muhamagaro biyobowe n’abafite imfunguzo z’ubutambyi, bahabwa ubushobozi buvuye ku Mana bwo gukorera muri uwo muhamagaro. Iyo baruhuwe umuhamagaro, ntabwo baba bagifite ubushobozi bugendana na wo.
Abanyamuryango b’Itorero bose bashyirwa mu muhamagaro bahabwa ubushobozi bw’ubumana n’inshingano yo gukorera mu mihamagaro yabo. Urugero:
-
Umugore uhamagawe akanashyirwa mu muhamagaro n’umwepiskopi nk’umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure ahabwa ubushobozi bwo kuyobora umurimo w’Umuryango w’Ihumure muri paruwasi.
Abahamagarwa bose kandi bagashyirwa mu muhamagaro bafasha baranagajwe imbere n’ababayobora (reba 3.4.1.2).
3.4.3.2
Umukoro
Abayobozi b’Itorero Bakuriye ahantu bashobora gutanga ububasha ku bushobozi mu mukoro. Iyo abagabo n’abagore bahawe iyi mikoro, bahabwa ubushobozi buvuye ku Mana bwo gukora. Urugero:
-
Ubuyobozi bwa Mbere n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri batanga ububasha ku bushobozi ku Ba Mirongo Irindwi bahabwa umukoro wo kugenga intara no gukurira ibiterane by’akarere.
-
Ubushobozi butangwaho ububasha ku banyamuryango b’Itorero kugira ngo bakorere abandi nk’abavandimwe bafasha.
Ubushobozi butangwa ku bw’umukoro bugarukira ku nshingano zihariye n’igihe cy’umukoro.
3.4.4
Gukoresha Ubushobozi bw’Ubutambyi mu Bukiranutsi
Ubu bushobozi bushobora gukoreshwa gusa mu bukiranutsi (reba Inyigisho n’Ibihango 121:36). Bukoreshwa mu kumvisha, ukwiyumanganya, ubwitonzi, ubugwaneza, urukundo n’ineza (reba Inyigisho n’Ibihango 121:41–42).
Abakoresha ubushobozi bw’ubutambyi ntabwo bahatiriza ugushaka kwabo ku bandi. Ntabwo babukoresha ku bw’intego z’ukwikunda.
3.5
Ububasha bw’Ubutambyi
Ububasha bw’ubutambyi ni ububasha Imana iheramo abana Bayo umugisha. Ububasha bw’ubutambyi bw’Imana butemba ku banyamuryango bose b’Itorero—igitsina gore n’igitsina gabo—uko bubahiriza ibihango bakoranye na Yo. Abanyamuryango bakora ibi bihango uko bakira imigenzo y’ubutambyi. (Reba Inyigisho n’Ibihango 84:19–20.)
Imigisha y’ububasha bw’ubutambyi abanyamuryango bashobora kwakira irimo:
-
Ubujyanama ku bw’ubuzima bwabo.
-
Ukumurikirwa kugira ngo bamenye uko bakorera abagize umuryango n’abandi.
-
Imbaraga zo kwihanganira no gutsinda imbogamizi.
-
Impano za Roho zo kwagura ubushobozi bwabo.
-
Icyahishuwe kugira ngo bamenye uko barangiza umurimo bimikiwe, bakawushyirirwa mu muhamagaro, cyangwa bakawuherwa inshingano yo kuwukora.
-
Ubufasha n’imbaraga zo kurushaho guhinduka nka Yesu Kristo na Data wo mu Ijuru.
3.5.1
Ibihango
Igihango ni isezerano ritagatifu hagati y’Imana n’abana Bayo. Imana itanga ibigombero ku bw’igihango, maze abana Bayo bakemeranya kumvira ibyo bigombero. Imana isezeranya guha umugisha abana Bayo uko buzuza igihango.
Abantu bose bihangana kugeza ku ndunduro mu kubahiriza ibihango byabo bazahabwa ubugingo buhoraho (reba 2 Nefi 31:17–20; Inyigisho n’Ibihango 14:7).
Ababyeyi, abayobozi b’Itorero n’abandi bafasha abantu ku giti cyabo kwitegura gukora ibihango uko bakira imigenzo y’inkuru nziza. Bamenya neza ko umuntu asobanukiwe ibihango azakora. Nyuma y’uko umuntu akoze igihango, bamufasha kucyubahiriza. (Reba Mosaya 18:8–11, 23–26.)
3.5.2
Imigenzo
Umugenzo ni igikorwa gitagatifu gikozwe n’ubushobozi bw’ubutambyi.
Mu migenzo myinshi, abantu ku giti cyabo bakorana ibihango n’Imana. Ingero zirimo umubatizo, isakaramentu, ingabire n’umugenzo w’iyomekanywa ry’ugushyingiranwa.
Imigenzo y’agakiza n’ikuzwa ni ingenzi ku bw’ubugingo buhoraho. Ku makuru yisumbuyeho, reba 18.1.
3.6
Ubutambyi n’Urugo
Abanyamuryango b’Itorero bose bubahiriza ibihango byabo—abagore, abagabo n’abana—bahabwa umugisha n’ububasha bw’ubutambyi bw’Imana mu ngo zabo kugira ngo bikomeze kandi banakomeze imiryango yabo (reba 3.5). Ubu bubasha buzafasha abanyamuryango mu gukora umurimo w’agakiza n’ikuzwa w’Imana mu buzima bwabo bwite n’ubw’imiryanga yabo (reba 2.2).
Abagabo bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki bashobora guha abagize imiryango imigisha y’ubutambyi yo gutanga ubujyanama, ugukira n’ihumure. Iyo bikenewe, abanyamuryango b’Itorero bashobora kandi gushaka iyi migisha ivuye ku bagize umuryango mugari, abavandimwe bafasha, cyangwa abayobozi b’Itorero b’ako gace.